Pages

Sunday 20 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Re: [Amb Ndagijimana] Rwanda : icyo Sebarenzi ku bumwe n’ubwiyunge

 



----- Forwarded Message -----
From: Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr>
To: "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; "imbona-nkubone@yahoogroupes.fr" <imbona-nkubone@yahoogroupes.fr>; rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 19 April 2014, 16:11
Subject: *DHR* Re: [Amb Ndagijimana] Rwanda : icyo Sebarenzi ku bumwe n'ubwiyunge

 
Waramutse Amb JMV Ndagijimana ?
 
Ndagirango ngire icyo mvuga ku magambo wavugiye mu Mvo n'Imvano ya BBC-Gahuzamiryango uyu munsi, nk'uko yashyizwe ahagaragara na Agnes Murebwayire.
 
Murebwayire arandika ibi bikurikira : « Humvikanye kandi abagabo babiri barimo Ndagijimana JMV, nabo bavuga ku birebana n'abahutu kwibuka ababo, Ndagijimana ashimangira ko na we yacitse kw'icumu, anatangazwa n'uko mu Rwanda bibuka Agata Uwilingiyimana na bagenzi ku munsi wa nyuma wo kwibuka, kandi ngo nyamara ari bo bapfuye mbere y'abandi bose ».
 
Ibi wavuze, Amb Ndagijimana, ntabwo bihuye n'ukuri, kandi ndakeka ko wigiza nkana, bitewe n'uko nzi neza ko ukurikiranira hafi politiki y'u Rwanda.
 
Icya mbere, Nyakwigendera Agata Uwilingiyimana n'abandi banyapolitiki ntabwo bibukwa « ku munsi wa nyuma wo kwibuka », ahubwo bibukwa buri wa gatandu w'icyumweru cy'icyunamo. Bivuze ko position y'uwo munsi mu cyumweru ihinduka buri mwaka, rimwe uwo wa gatandatu uza icyo cyumweru gitangira, ubundi ukaza icyumweru kiri hagati, naho ubundi ukaza icyumweru gisoza, nk'uko byabaye uyu mwaka.
 
Icya kabiri, Agata Uwilingiyimana we by'umwihariko ni Intwari y'Imena ifite irimbi ryihariye i Remera, kumwe n'izindi ntwari, zose zibukwa ku itariki ya Mbere Gashyantare, ku munsi mukuru w'Intwari.

Iyo rero ushaka kwerekana ko Agata Uwilingiyimana n'abandi banyapolitiki bafashwe nabi, ko batibukwa ku buryo bukwiye, ni ikinyoma cyambaye ubusa !
 
Ugire umunsi mwiza.
 
Rwemalika Théoneste
 
 
 

 
 

Le Samedi 19 avril 2014 5h51, "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr> a écrit :
 
Mwaramutse,
 
Nk'uko byumvikanye mu Imvo n'imvano y'uyu munsi taliki ya 19 Mata 2014, bagarutse ku kiganiro cy'ubushize cyumvikanyemo Kizito Mihigo na Yohani Pahulo Samputu, abahanzi bamaze igihe bigisha abanyarwanda gukundana no kwiyunga.
 
Ikiganiro gitangira Gakwaya Félin asobanurira Mugenzi ko yaganiriye na Kizito hasigaye icyumweru ngo imihango yo kwibuka ibe ataranafungwa. Gakwaya avuga ko Kizito yari atuje, ko nta bwoba yari afite nk'uko byumvikanye mu Mvo n'imvano iheruka.
Muri iki kiganiro kandi humvikanyemo uwitwa Musango ngo wiga muri kaminuza, wasobanuye cyane ko ngo habaye génocide yakorewe abatutsi, n'ubwo ngo n'« abahutu bashobora kuba barapfuye».
Mugenzi abaza Musango niba ajijinganya ko hari abahutu bapfuye, amusubiza ko « barapfuye turabyemera », ahita yongeraho ko abo bahutu bashobora kuba barishwe na za «élements za FPR » atari yo izitumye. Arakomeza adandura ya mvugo isanzwe ko ngo hari abasilikare bageze mu Rwanda bagasanga ababo bashize nabo bakica. Yibagiwe gusa kuvuga ko aba bihoreye bashyizwe ku giti bakaraswa urufaya.
Mugenzi kandi yahaye ijambo umudamu uba mu Bwongeleza ngo ufite ishyirahamwe riharanira kunga abanyarwanda, we avuga ko nyina na mukuru we bishwe na FPR, agasobanura ko leta ikwiye kureka abantu bakavuga akababaro ka bo bakanibuka ababo, aho gupfukirana bamwe bivamo ko utinyutse kuvuga yitwa « genocide deniar ».
 
Humvikanye kandi abagabo babiri barimo Ndagijimana JMV, nabo bavuga ku birebana n'abahutu kwibuka ababo, Ndagijimana ashimangira ko na we yacitse kw'icumu, anatangazwa n'uko mu Rwanda bibuka Agata Uwilingiyimana na bagenzi ku munsi wa nyuma wo kwibuka, kandi ngo nyamara ari bo bapfuye mbere y'abandi bose.
 
Uwashozje ikiganiro ni Yozefu Sebarenzi. Avuga ko « Iyo wumva abantu nka bariya batanze ibiganiro ubushize, wumva ko hari intambwe bateye, n'abandi banyarwanda bakwiriye kugerageza gutera, baba abahutu baba abatutsi, kuko abantu bose barababaye mu bintu byabaye muri iriya myaka ya 90…
 
Sebarenza atanga inama y'uko dukwiye gukora ibishoboka ngo tuzarage abana bacu n'abuzukuru igihugu gituje, tukirinda ko ibyabaye ku babyeyi ba na ba sogokuru.
 
Impamvu y'ibi Sebarenzi avuga ko «leta igiyeho aho kugira ngo ivuge iti ibyabaye ni amahano mureke twiyunge, bakomeza iyo politiki yo kwigizayo abandi.
 
Sebarenzi kandi yagarutse no ku magambo akoreshwa mu Rwanda, asanga nayo adafasha abantu kwiyunga. Ati bahora bavuga ngo « jenoside yakorewe abatutsi », bakabivuga incuro nyinshi, akibaza uko abahutu babyakira. Ibi ngo asanga ntaho bitaniye n'uburyo kera mu Rwanda bibukaga Kamarampaka, abatutsi aho bari bakarira bibaza niba umunsi urangira. Ngo nabo bahoraga batsindagira ko bipakuruye ingoma ya cyami bakoresha amagambo atera ubwoba abatutsi, uwo munsi ukaba mubi kuri bo. Akibaza rero uko kuri republika ya gatatu abahutu bakira aya magambo « jenoside yakorewe abatutsi » asubirwamo hato na hato.
 
Yanagarutse ku kintu cy'uko kwibuka itsembabatutsi usanga bisa n'umunsi mukuru, anavuga impamvu yumva ko n'abahutu bakagombye kwibuka abantu babo bapfuye, bitiswe guhakana jenoside cg se kuvuga jensode ebyiri.
 
Ibindi na mwiyumvire, mu Imvo n'imvano. Kanda aha http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak0530_sat
 
Pasika nziza kandi.
 
 
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.