Pages

Wednesday 16 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* RWANDA: GUFUNGA KIZITO MIHIGO NI UGUKOMA MU NKOKORA UBUMWE BW’ABANYARWANDA (Faustin Twagiramungu)

 



----- Forwarded Message -----
From: Nsenga callixte <nsengabe@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 16 April 2014, 10:13
Subject: Re: *DHR* RWANDA: GUFUNGA KIZITO MIHIGO NI UGUKOMA MU NKOKORA UBUMWE BW'ABANYARWANDA (Faustin Twagiramungu)

 
Aliko hari ibibazo abatuye u Rwanda bagombye kwibaza ndetse n,abakunda h Rwanda Bagombye kwibaza.
Président Kagame akwiye gukomeza kuba koko Président w,u  Rwanda?  Ese Kagame uzwi 1994, Kagame wateye inkambi agacyura impunzi abagomba no  kuraswa bakaraswa, Kagame wasubiye muli Congo 1998 gushaka amabuye y,agaciro isi yose akagulisha yo, Kagame wubatse Kigali ubu akaba ari New York, Kagame wahungishije Kayumba akanamuhusha, Kagame wahungishije Karegeya akanamukura ku isi, Kagame, wahungese abafransa, Kagame ufunze umucikacumu Kizito,
Kagame ubu amagingo tugezemo aho ntananiwe ku buryo yagombye kwicara akegama agaharira abandi bagakomeza?
Clinton na Tony Blair babona bibahesha gushyigikira Kagame wandagaza bagenzi babo b,abafransa n,ababiligi kandi aba aliko bafatanyije urugamba rwo kuzana amahoro ku isi? 
Abanyame rikavugirwa n,abongereza babeshye abanyarwanda ko bagiye kubazanira amahoro none babapfunyikiye amazi. Twe abanyarwanda twarabyemeye kuko ntakundi twagira, kuko ibyo byose byadukuruliye amakuba n,ibyago alibyo Kizito w,umucikacumu azize kandi abo banyamerika n,abongereza bafite ijambo kuli Kagame ariyo bagombye kumucyamura.
Ese ko twe twabyemeye, aba banyamerika n,abongereza bibamaliye iki kubona leur protégé Kagame asebya bagenzi babo b,abafransa n,ababiligi bakicececekera kandi aliko batabarana aho rwakomeye hose ku isi ? : kwa Kadaffi, kwa Sadamu, ubu muli Ukraine bali kumwe...
Ese kuki ku kibazo cy,u Rwanda n,abanyarwanda, cy,abafransa n,ababiligi, kuki iyo alliance transatlantique itari hamwe
 OTAN irabeshyana kuko ntibaba bavuga rumwe ngo bagenzi babo b,abafransa n,ababiligj ngo bagaraguzwe agati n,umwana nka Kagame k ariya Kageni.
Abanyarwanda nibahindukire barebe abanyamerika n,abongereza kuko nibo batumye Kagame agera hariya, yitwara kuriya, asuzugura uwo abonye atitaye ku ngano n,indeshyo.
Nibo batumye u Rwanda n,abanyarwanda bababara kariya kageni none n,abacikacumu bibagezeho.
Kagame arananiwe, baliya babyeyi be nibamuhe ikiruhuko bashake undi ukomeza akazi. Barahari kandi babishoboye.
De: King Kalimunda
Envoyé: mercredi 16 avril 2014 10:25
À: DHR
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: *DHR* RWANDA: GUFUNGA KIZITO MIHIGO NI UGUKOMA MU NKOKORA UBUMWE BW'ABANYARWANDA (Faustin Twagiramungu)

 
RWANDA: GUFUNGA KIZITO MIHIGO NI UGUKOMA MU NKOKORA UBUMWE BW'ABANYARWANDA (Faustin Twagiramungu)
Impuzamashyaka CPC ibabajwe cyane n'inkuru y'ifungwa rya Kizito MIHIGO, umuhanzi w'icyamamare, waririmbye indirimbo zivuga jenoside yakorewe abatutsi, n'izindi nyinshi zirimo n'iz'Imana. Impungenge twatewe n'iyo nkuru zarushijeho kwiyongera tumenye ko ihohoterwa rya Kizito ryabereye rimwe n'iry'umuyobozi wa radiyo Amazing Grace, Bwana Cassien NTAMUHANGA, hamwe na Bwana Jean DUKUZUMUREMYI, wigeze kuba mu ngabo z'igihugu. Abo bagabo uko ari batatu barashinjwa na Polisi ya KAGAME ngo kuba ari abayoboke b'amashyaka arwanya ubutegetsi, RNC na FDLR. Ubu bafashwe nk'abanzi b'igihugu, baregwa kuba ari n'ibyihebe ("abaterroristes").

Ku byerekeye Kizito MIHIGO, ibirego bya Polisi, uko bizagenda kose, ntabwo bizamuhama, kubera ko bidafite ishingiro. Kizito arazira ko "akamwuzuye ku mutima kasesekaye ku munwa". Arazira ko yarushije Perezida KAGAME ubutwari bwo gushakira Abanyarwanda icyababanisha. Afungiwe kuvuga UKURI, kandi yabyerekanye aririmba amagambo yuzuye urukundo rw'igihugu n'urw'Abanyarwanda. Kizito nk'umuKristu azi neza inzira y'umusaraba icyo ari cyo, azi ko Yezu yatsinze urupfu, kandi arambiwe politike yo kuvangura abapfushije.

Indirimbo "igisobanuro cy'urupfu" Kizito aherutse gusohora, ngo yaba yarashajije KAGAME n'abandi bahezanguni bo muri FPR. Muri iyo ndirimbo yashimwe n'Abanyarwanda benshi cyane, aragira ati:

"Nta rupfu rwiza rubaho, yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n'abihôrera, uwazize impanuka, cyangwa se uwazize indwara,… Jenoside yangize impfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu, nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu, ndabasabira, ndabakomeza, ndabazirikana…. Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi Umuntu".

Amagambo meza nk'aya agamije gusana imitima, Perezida KAGAME we ntayakozwa. Ni nayo mpamvu afunze Ikirangirire Kizito MIHIGO, kandi ahubwo uwo muhanzi yari akwiriye gushimirwa n'igihugu cyose umuganda ukomeye yagihaye, yerekana icyerekezo gishya cy'urukundo n'umubano mu bantu.

Kizito MIHIGO ni umunyarwanda w'umutima, ukwiye kubera urugero abo bangana n'abamugwa mu ntege, ndetse n'abandi bose bifuriza igihugu cyabo amahoro arambye ashingiye ku bwubahane n'ubwumvikane bw'abagituye, ari Abahutu, ari Abatutsi, ari n'Abatwa. Bose basabwe gukurikiza ibitekerezo bye byiza. Ni impamo koko : tuzabane "kimuntu" mbere ya "kinyarwanda".

Iyi mvugo ya Kizito MIHIGO si bwo bwa mbere tuyumva, si nawe wa mbere uyizize : uwabimburiye abandi ni Déo MUSHAYIDI, yunganirwa na Mme Victoire Ingabire UMUHOZA,  none ubu bombi barafunze, bazira UKURI kwabo. NTAGANDA Bernard, NIYITEGEKA Theoneste n'abandi banyapolitike bafunze, nabo mu byo bazira harimo kuba barashyigikiye ku mugaragaro ibitekerezo nka biriya bya Kizito ,bigamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda.

Kubera izo mpamvu zose, Impuzamashyaka CPC irasaba ibi bikurikira :

1.Perezida KAGAME asabwe gutanga ituze n'amahoro, maze akarekura Kizito MIHIGO n'abo bafatanywe babeshyerwa ko ngo bakorana na RNC na FDLR, uretse ko gukorana n'abatavuga rumwe n'Ubutegetsi nta cyaha kirimo, dore ko bishobora no kuba uburyo bwatuma ibibazo byugarije u Rwanda bikemurwa mu nzira inogeye Abanyarwanda benshi. Birakwiye kandi ko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 20 Abanyarwanda bahitanywe na jenoside n'ubundi bwicanyi, Perezida KAGAME yarekura Abanyapolitike n'abandi bose bafunze bazira ibitekerezo byabo.

2.Abanyarwanda bagomba kudacika intege, bakagira ubutwari bwo guhangana n'ubutegetsi bw'igitugu bukomeje kubavutsa uburenganzira bwabo, no kubabibamo amacakubiri n'inzangano bishingiye ku moko. Aha twakwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano ikomeye yo kwima amatwi abagambiriye kuruheza mu bucakara, rugafata iya mbere mu gutinyura rubanda rukomeje gukandamizwa.

3.Amashyaka aharanira impinduka mu Rwanda agomba kurushaho guhuriza hamwe ibikorwa byo gutabara no gutabariza Abanyarwanda bari mu kaga, hagamijwe kugwiza ingufu n'ibindi byangombwa bikenewe kugira ngo ingoma ngome ya FPR-KAGAME isimburwe bidatinze n'Ubutegetsi bushya bwimirije imbere ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

Impuzamashyaka CPC yongeye kwifatanya n'Abanyarwanda bose bari mu cyunamo cy'ababo, ari ababyemerewe, ari n'abatabyemerewe, ibashishikariza gushyigikira ibitekerezo nk'ibya Kizito MIHIGO n'abandi bose baharanira icyasana imitima y'Abana b'u Rwanda, kugira ngo babane mu mahoro, mu busabane no mu bwisanzure buzira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
 
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 16 Mata 2014
 
Faustin TWAGIRAMUNGU
Perezida wa CPC (sé)

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.