Pages

Thursday 10 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Umusore yashatse kwiyahura mu ipironi ry’amashanyarazi kubera ibiryo

 



----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 18:29
Subject: *DHR* Umusore yashatse kwiyahura mu ipironi ry'amashanyarazi kubera ibiryo

 
Kigali : Umusore yashatse kwiyahura mu ipironi ry'amashanyarazi kubera ibiryo
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umusore-yashatse-kwiyahura
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 19:12' na Thamimu Hakizimana


Sibomana Jean D'amour w'imyaka 23 uba mu kigo cy'imfubyi cyo kwa Gisimba kiri mu murenge wa Rwezamenyo, yashatse kwiyahura kubera ibiryo ahabwa yita ko ari bike.
Uyu musore washatse kwiyahura akoresheje amashanyarazi ariko Imana ikinga ukuboko. Bamwe mu baturage batuye iruhande rw'ipironi babwiye IGIHE ko Sibomana yashatse kwiyahura nyuma y'aho mu ijoro ryo kuwa Gatatu ushize ku itariki 9 Mata yarwanye n'abakozi batekera imfubyi zirererwa kwa Gisimba (ikigo cy'imfubyi) kubera ko "aba ashaka kubategeka no kwitekera, kurira mu byumba mu gihe binyuranyije n'amategeko y'icyo kigo."
Nyuma y'aho uyu musore ashatse kwitekera mu gikoni akabibuzwa n'abakozi, yahise afata icyuma ashaka kubatema ariko maze bamurusha ingufu. Ngo nibwo yahise afata umwanuro wo kwiyahurisha amashanyarazi.
Abaturage bamubonye bakomeje kubwira IGIHE ko Sibomana yagannye ku ipironi ry'amashanyarazi riri haruguru y'isoko ry'i Nyamirambo, araryurira ariko ku bw'amahirwe abakozi bamwe ba EWSA bakaba bahise babimenya bakupa amashanyarazi bituma adapfa.
Sibomana akaba yamaze amasaha arenga abiri kuri ibyo byuma bitwara amashanyarazi ariko nyuma yaje guhumurizwa n'umuyobozi w'icyo kigo cy'impfubyi, Mutezintare Gisimba Damas, wamubwiye ko nta muntu umufunga namanuka. Nawe yaje kwemera abona kumanuka buhoro buhoro.
Gisimba Mutezintare Gisimba Damas yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere uyu musore ashaka kwiyahura nyuma yo gucyahwa ku makosa ye.
Mutezintare yagize ati "Buri gihe iyo bagira ngo bamuhane, arisarisha akaza hano ku ipoto ry'amashanyarazi kandi si umusazi kuko twamujyanye n'i Ndera mu kigo cy'abarwayi bo mu mutwe bagasanga ari muzima."
Yakomeje agira ati "Ntabwo ari uguhungabana nta nubwo ari imfubyi ya Jenoside. Ni imfubyi isanzwe, gusa yabigize ingeso kuko iyi ari inshuro ya gatanu abikora. Ubushize amashanyarazi yari yamukubise tugira ngo wenda yabonye isomo rituma atazongera kuko yamaze amezi abiri kwa muganga."
Uyu muyobozi yarangije avuga ko imyitwarire ye idaterwa n'uko ibiryo biba ari bike kuko abiryo bahabwa biba bihagije. Kubera imyitwarire ye, yahise avuga ko atakimukeneye muri icyo kigo, dore ko ngo yamaze kurenza imyaka 21 basabwa kugirango bave muri icyo kigo cy'imfubyi.
Sibomana Jean D'amour akimara kumanuka muri iryo pironi yahise ashyirwa mu modoka ajyanwa kuri Polisi kugira ngo hakurikiranwe ikibazo cye.
Gusa abaturage bo mu murenge wa Rwezamenyo bashimiye EWSA kubera uburyo yahise ikupa umuriro mbere byatumye uyu musore atahatakariza ubuzima bwe.
Sibomana yuriye ipironi ngo yiyahure mu mashanyarazi
Sibomana yamaze amasaha arenga abiri mu ipironi, nyamara EWSA yari yarangije gukupa umuriro
Abaturage bari bashungereye mu gihe polisi nayo yari yatabaye
Sibomana akimanuka yahise ajyanwa kuri polisi
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.