----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 11:22
Subject: *DHR* Umutaliyani wakoreraga i Kigali yasanzwe mu nzu ye yapfuye
Umutaliyani wakoreraga i Kigali yasanzwe mu nzu ye yapfuye
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 09:19' na Thamimu Hakizimana
Umutaliyani Francesco benshi bakundaga kwita Franco, yasanzwe yapfiriye mu nzu yari anacumbitsemo ahitwa mu Kiyovu cy'abakire mu Mujyi wa Kigali.Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 9 Mata nibwo Franco, wari ufite akabari kazwi ku izina rya New Mangaroca mu mujyi rwagati, hafi y'ahitwa kwa Rubangura, yasanzwe mu nzu ifunze kandi yapfiriyemo.Byamenyekanye ko Franco yapfuye nyuma y'aho inshuti ze za hafi zajyaga kumureba iwe zigasanga afungiranye mu nzu bikaba ngombwa ko zimena imiryango kugira ngo zinjire.Amakuru agera ku IGIHE avuga ko inshuti z'uyu Mutaliyani zabanje gukomanga ku rugi, zikabura uzikingurira kandi zari zizi neza ko atigeze ayisohokamo.Nyuma yo kubona ko nta n'inyoni itamba, bitabaje Polisi ari nabwo urugi rw'inzu yatahagamo rwahise rwicwa. Nyuma yo gusanga yapfuye, Polisi n'incuti za Franco bahise bamujyana mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal kugira ngo basuzume icyamuhitanye.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain yemeje ko Franco yapfuye, yongeraho ko ariko basanze amaze amasaha menshi yitabye Imana. Nyuma yo kwica umuryango, incuti za Francesco zategereje ko Polisi isohora umurambo we mbere y'uko ujyanwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal Umutaliyani Francesco wari uzwi cyane nka Franco Akabari New Mangaroca ka Franco kahise gafunga imiryango kandi gasohora itangazo ribwira abakiriya ko nyirako yitabye Imana Itangazo riri ku miryango ikinze ya New Mangaroca riravuga ko ako kabari kazongera gufungura nyuma y'icyumweru kubera urwo rupfu Ahari New Mangarocathamimu@igihe.com__._,_
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.