Pages

Wednesday 16 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Urubanza rwa Mme Agnes NTAMABYARIRO mu bujurire rurakomeje

 



----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 16 April 2014, 7:30
Subject: *DHR* Urubanza rwa Mme Agnes NTAMABYARIRO mu bujurire rurakomeje

 

Ubushinjacyaha bwagize icyo buvuga ku bujurire bwa Ntamabyariro wahoze ari minisitiri


Ubushinjacyaha bwagize icyo buvuga ku bujurire bwa Ntamabyariro wahoze ari minisitiri

Yanditswe kuya 15-04-2014 saa 10:34'  1  0 Google0PRINT
Nyuma yo guhabwa igifungo cya burundu n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bya Jenoside, nyuma akaza kujurira Agnes Ntamabyariro wahoze ari Ministiri w'ubutabera muri Leta ya mbere ya Jenoside, kuri uyu wa kabiri mu rukiko rukuru rwa Kigali, humviswe uruhande rw'ubushinjacyaha ku bujurire bwe.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko guhanwa kwe , umucamanza yakurikije amategeko ; uregwa we ariko, akavuga ko hari ibimenyetso yatanze umucamanza wa mbere yambuye agaciro.
Ajuririra igihano cya burundu yahawe, Agnes Ntamabyariro avuga ko yashingiye ku bintu bibiri ; amategeko atarubahirijwe no kuba yarahamijwe ibyaha atakoze.
Mu bujurire yatanze avuga ko amategeko y'u Rwanda yagendeweho n'umucamanza wa mbere, atagaragaza neza ibyaha bya jenoside ahana ibyo aribyo ; nyamara ngo nibyo umucamanza wa mbere yashingiyeho.
Hamwe n'umwunganizi we Gatera Gashabana, yabwiye urukiko ko ibimenyetso bye yatanze byirengagijwe, ngo asanga kdi umucamanza yarivuguruje, ngo kuko atari gushingira ku mahame y'urukiko mpuzamahanga akumira jenoside, nyamara ngo u Rwanda rutayemera.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko busanga ntaho umucamanza yibeshye na gato, ngo kuko ibyaha aregwa birimo ibya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu, amategeko y'u Rwanda abihana ; kandi igihe yabihamwaga, aya mategeko yari ariho.
Mu byaha 8 yahamijwe, ubushinjacyaha bwongeye kubisubiramo mu rukiko, bushaka kwereka urukiko ko amategeko y'u Rwanda abihana ; ibisa n'ibitemewe na gato na Ntamabyariro Agnes, yabwiye urukiko ko mu kugaragaza ububasha bw'urukiko, umucamanza yakoresheje itegeko rya Gacaca, ngo yagera mu gufata icyemezo cya nyuma agakoreha amahame y'urukiko rw'Arusha ; aha akaba ariho ahera avuga ko amategeko yirengagijwe.
Nyuma y'izi mpaka hagati y'impande zombi, Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ingingo ku yindi, yagiye atanga kuri buri cyaha. Busobanura ku cyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, bwabwiye urukiko ko Ntamabyariro ari mu bashinze icyitwa PL power, dore ko yabarizwaga mu iri shyaka.
Kuri iyi ngingo, ariko Ntamabyariro, avuga ko nta PL Power yabayeho, ngo kuko iri shyaka nta narimwe ryacitsemo ibice ; we avuga ko azi PL imwe gusa, yari ifite n'amahame amwe yayigengaga.
Iyi ni ingingo yakuriwe n'impaka zitoroshye hagati y'impande zombi, cyane ko urukiko narwo rwagaragaje kutanyurwa n'ibisobanuro byatangwaga n'ubushinjacyaha, aho bwavugaga ko bwo bwisobanuraga buvuga ko bwashingiye ku bimenyetso by'abatanze ubuhamya, hamwe n'imvugo y'uwitwaga Karamira yakanguriraga abahutu bose kwibumbira mu kitwaga Hutu Power.
Gusa urukiko rwakomeje kubaza aho Ntamabyariro yaba ahuriye no kurema umutwe w'abagizibanabi, mu gihe we agaragaza ko nta PL Power yabayeho ; ubushinjacyaha bwasubije ko nubwo nta mvugo ye ya PL power yavuze ; ko ariko imvugo zindi yakoreshaga mu gihugu, zaganishaga ku kitwaga power.
Izi mpaka ntizarangiye, urubanza ruzakomeza mu kwezi gutaha kwa gatanu.
Agnes Ntamabyariro , niwe mutegetsi wa mbere wo ku ngoma za mbere ya Jenoside, waburanishijwe n'inkiko z'u Rda, aza guhanishwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2009 ; amaze guhamwa n'ibyaha byose uko ari 8 yaregwaga.
Evarist Twagirayezu

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.