Pages

Thursday 10 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Uwacitse kw´icumu araregwa ingengabitekerezo ya jenoside

 



----- Forwarded Message -----
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 19:56
Subject: Re: *DHR* Uwacitse kw´icumu araregwa ingengabitekerezo ya jenoside

 
Nsenga,  Murebwayire basomyi banditsi;
Muri message y'icyunamo y'ishyaka Moderate Rwanda Party-Abasangizi kuri uru rubuga, twababwiye ko ubu hari abatutsi batangiye kwinubira icyunamo cyabo bonyine kandi bazi neza ko n'abahutu bagenzi babo bagikeneye kuko bazi ababo nabo bakoreweho genocide hutu yakozwe na FPR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Iriya genocide hutu Kagame na FPR ye basisibiranya, ari abahutu bacitse kw'icumu ryayo mu Rwanda no muri Congo bazi ko yabaye, ari abatutsi bayibonye ikorwa nabo bazi ko yabaye. Urugero ni Adjudent Chef Mugisha Salim uherutse kubitangamo ubuhamya kuri radio Itahuka. Uriya Kagubari nawe urabona ni mukuru afite imyaka 38 yabonye byinshi azi byinshi, akaba atumva abiha kurira bonyine nk'aho abandi bo nta marira bagira! Kuki hari abagomba gutegekwa kuyarira atemba ajya mu nda! Bo si abantu? umugani wa Kizito Mihigo! Ari Kizito Mihigo turashaka kumenya ko ari amahoro ari muzima ari n'uyu Kagubari kuri polisi nibamurekure bamuhe amahoro yitahire iwe. Aba banyarwnda bazima ntibagomba kuzira gushyira mu gaciro kwabo no kuvugisha ukuri kandi aribyo ahubwo byari bikwiye gukorwa na buri wese niba dushaka igihugu cyubatse neza nkuko Nsenga abivuga,igihugu cyubakiye ku nkingi zikomeye zitajejega aho gukomeza kubakira ku musenyi nkuko leta ya FPR ibikora kuva yajyaho mu 1994 kugeza ubu. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-04-10 9:28 GMT-04:00 Nsenga callixte <nsengabe@yahoo.fr>:
 

Ese koko nibyo? Ntabwo yaba ali umucikacumu ngo avuge atyo. Fort possible ko bishoboka ko ali uburyo Leta irimo ikoresha bya siasa byo kugirango yerekane ko uwo ali we wese wavuga nabi ibintu nk,ibyo yabizira. Gutekinika bibaho.
Aliko kandi  bigenze kuliya rero bikavugwa n,umucikacumu ni uko yaba nawe ubwe n,ubwo yabuze abe, abona ko hali ababikabyamo. Jye iyo mbona Anyesi Murebwayire yihangana bya kigabo kandi nawe yarabuze abe, kandi ukabona abazilikana nta extrémisme irimo, nibaza impamvu, abazi gushishoza no kurebera neza u Rwanda rw,ejo batamutekereza kuko uko yitwara mu bihe kandi bibabaje mbona yazageza abantu ku bwumvikane buzira amatiku, uburyarya, umwiryane mu banyarwanda.
Yaba umwe mu bizatuma ubwiyunge bwa nyabwo bubaho mu banyarwanda.
Abahanwa ku buryo bw,intangarugero bagahanwa, kuko amarorerwa yabaye ntakwiye kugendera aho hatagize Abahanwa ngo bibere abandi Urugero kandi ku mpande zombi. Abasigaye bakubaka u Rwanda rw,ejo bazi ko kwica kugira nabi ali bibi kandi n,amategeko ko abihana ko ingero zihari hari abigeze guhanwa mu mateka y,abanyarwanda.
Bitabaye ibyo se, nka Ibingira yazumva ate ko kurasa abantu i Kibeho byari  bibi gute? 
Ko uwishe abasenyeri byari bibi gute? Ibi communauté internationale idakora ntinashake kubikora mu banyarwanda bicanye ni bibi, nta cyiza irimo idukorera.
Gukangisha imfashanyo ngo igihugu kimeze neza kandi cyubakiye ku mitima mibi si byiza ni nko guhingira ku  ifuku.
Nuko twagiye tubona ku isi ibihugu byubatse neza, aliko nyuma y,ibihe ugasanga byabind byiza bihari bibaye umuyonga kandi byarashobokaga guteganyilizwa ibihe birebire aliko ntibyitabweho. Ex. Irak, Égypte, kwa Kaddafi n,ahandi.... ibihe biha ibindi banyarwanda!
De: Agnès Murebwayire
Envoyé: jeudi 10 avril 2014 13:32
Objet: *DHR* Uwacitse kw´icumu araregwa ingengabitekerezo yajenoside

 


Thamimu Hakizimana - igihe.com, taliki ya 10 Mata 2014

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umugabo-ukurikiranweho

Kagubari Gilbert w'imyaka 38 utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi ahita ajyanwa kuri Brigade ya Nyamirambo aho akurikiranweho kuvuga amagambo asesereza anagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 6 Mata nibwo uyu umugabo Kagubari Gilbert unazwi ku zina rya D'amour yasangiraga n'abandi inzoga mu kabari asanzwe yerekaniramo umupira ahitwa Café de Nyakabanda. Muri icyo gihe nibwo abaturiye ako kabari bamusabye kugabanya amajwi y'umupira werekanwaga mu ijoro rishyira icyunamo, nyamara ngo aho kubikora we yahise yivovotera abo bari kumwe muri ako kabari ababwira amagambo yafashwe na bamwe nko kudaha agaciro icyunamo.

Umwe mu bakozi bo muri ako kabari utashatse ko amazina ye agaragazwa yabwiye IGIHE ati : "Numvise Kagubari avuga ngo 'ubu bagiye gutangira bya bindi byabo byo kurira."

Nyabyenda Aboubakar ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhoza mu Kagali ka Kabuguru I unaturanye na Kagubari avuga ko yatunguwe n'ibyo yavuze.
Nyabyenda yagize ati "Kagubari yari umuntu wubahiriza gahunda zose za leta ku buryo byadutunguye, ariko byatewe n'inzoga yari yanyweye kuko yikundira agatama."

"Ni n'umucikacumu kubera ko nawe yahigwaga, mukuru we witwaga Eugene ndetse na nyina bishwe n'interahamwe !"

Envoyé de mon iPad


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.