Pages

Saturday 19 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Venuste Nshimiyimana yahakanye gukorana na Kizito na na Sankara

 



----- Forwarded Message -----
From: Agnès Murebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 19 April 2014, 7:09
Subject: *DHR* Venuste Nshimiyimana yahakanye gukorana na Kizito na na Sankara

 


Umuseke

http://www.umuseke.rw/venuste-nshimiyimana-wa-bbc-yahakanye-gukorana-na-kizito-na-callixte-sankara/

Nshimiyimana Venuste, umunyamakuru wa BBC mu ishami ry'igifaransa, yavuzweho ko yaba yari yiteguye gufasha Kizito Mihigo kugera mu bwongereza agakorerwa PR (public relation) idasanzwe, mu gihe uyu muhanzi amakuru amwe yagaragaje ko yari muri gahunda zo kurwanya Leta y'u Rwanda. Mu kiganiro kirambuye n'Umuseke, Nshimiyimana yavuze uko yavuganye n'uyu muhanzi ndetse na Callixte Nsabimana (Sankara) wo muri RNC. Ko ntaho ahuriye n'ibyo bo barimo.

Venuste Nshimiyimana, yatangaje ko yifuje kuganira n'umuhanzi Kizito Mihigo tariki 07 Mata ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'uko ibitangazamakuru byinshi ku isi nabyo byagiye biganira n'abantu batandukanye kuri Jenoside.

Ati "Kizito yari ku rutonde rw'abanyarwanda BBC yifuzaga kuvugana nabo, kugirango irebe intera u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka, kwiteza imbere, mu bukungu, mu butabera, no mu bwiyunge. Kizito amaze imyaka hafi itatu akangurira abanyarwanda kwiyunga. Ni muri urwo rwego rw'akazi nashatse numero ye, ndamuhamagara."

Venuste Nshimiyimana yavuze ko yari aziranye na Kizito Mihigo kuva na mbere yiga mu burayi, ariko ko nta numero ze zo mu Rwanda yari akigira bityo yahise atangira kuzishakisha.

Kizito Mihigo, ubu akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gufatanya n'imitwe y'abakora iterabwoba, gushaka gukangurira abanyarwanda kugumuka n'ibindi. Kizito yemeye ko yavuganaga n'abarwanya Leta y'u Rwanda, aho yavuzemo Niyomugabo Gerard, ubu wabuze.

Ubutumwa bugufi ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko cyabashije kuvana muri Police y'u Rwanda, bugaragaramo ukuvugana hagati ya Callixte Nsabimana (Sankara) na Kizito, aho uyu Nsabimana wo mu ishyaka RNC yabwiraga Kizito ko Venuste Nshimiyimana ari inshuti ye izamufasha kugera mu Bwongereza ikamuha umwanya kuri BBC.

Nshimiyimana ariko yahakaniye Umuseke ko ibyo abo basore barimo we atari anabizi.

Venuste asanzwe aziranye na Callixte ni nawe wamuhuje na Kizito.

Venuste Nshimiyimana yatangaje ko aziranye na Callixte Nsabimana (uzwi nka Sankara) nk'uko aziranye n'abandi bana benshi b'abanyarwanda bamwandikira kuri Facebook kuko bamuzi nk'umunyamakuru wa BBC w'umunyarwanda.

Yagize ati "Uriya mwana (Callixte), njye mufata nk'umwana kuko nibaza ko atari mukuru cyane, yanyandikiye kera, namumenye akora kuri Radio nk'uko abandi bana benshi banyandikira bambwira ko bashaka kuba abanyamakuru beza.

Twagumye in touch aza kumbwira ko yavuye mu Rwanda akajya South Africa, agakomeza akamubwira ko ngo ashaka kujya za Australia, nyuma ariko hashize igihe kinini tutanavugana."

Nshimiyimana akomeza avuga ko igihe cyo kwibuka uyu mwaka cyegereje ashaka numero ya Kizito n'abandi bantu bo mu Rwanda BBC yari ikeneye mu biganiro byo kwibuka, kimwe nuko yabajije n'abandi benshi, yanabajije na Callixte Sankara niba nta numero yo mu Rwanda ya Kizito agira kuko ngo yaherukaga iye cyera akiba mu Bubiligi.

Callixte ngo yamubajije icyo amushakira, amubwira ko ashaka ko baganira tariki 07 Mata kugira ngo atange ubutumwa bwerekeranye no kwibuka. Callixte ngo yamubajije niba bazamutumira mu bwongereza Venuste amusubiza ko atari ngombwa cyane kuko nta mafaranga yabyo yateganyijwe ko kandi aho yaba ari hose (Kizito), yavugana na BBC kuko bafite amakipe no mu Rwanda akaba ariho yakorera Interview.

Amaze kubona telephone za Kizito azihawe na Callixte Sankara ati "Mpamagara Kizito turaganira, tubanza kuganira ibintu bisanzwe by'ubuzima kuko twaherukanaga cyera, nyuma mubaza niba tariki 07 Mata yazaba ari mu Burayi, ambwira ko atazaba ariho ari, mubwira ko aho mu Rwanda hazaba hari abanyamakuru bacu (ishami ry'igifaransa) nzabaha numero ye (Kizito) bakavugana."

Kizito ngo yifuzaga kujya mu bwongereza

Nshimiyimana avuga ko Kizito yamusabye ko yamutumira akaza i Londres.

Ati "Namubwiye ko abaye ari i Londres byaba byiza kuko ari naho yaca ku bitangazamakuru bya BBC bitandukanye (TV, Radios..) akabona PR nini kurusha indi yabonye.

Ibi ni ibintu nanavuganye na ambasaderi w'u Rwanda muri UK kuko ni nawe wari kumuzana kuri BBC aramutse abashije kuza hano, kuko Ambasaderi we nanamusabaga ko bazazana Urukerereza (itorero ry'igihugu) muri summer festival (akarasisi ko mu cyi) mu kugaragaza ko Jenoside n'ubwo yabaye mu Rwanda ubu ari igihugu giseka, gikina, kimeze neza kuko hano hari abatabizi, ntabwo ibindi bya Kizito na Callixte nari mbizi navuganaga nabo mu rwego rw'akazi nk'umunyamakuru."

Ubwo amakuru yari yatangiye gucicikana ko kizito yabuze, kuwa gatandatu tariki 05 Mata, Venuste Nshimiyimana we na Kizito baravuganaga.

Ndetse ku cyumweru tariki 06 Mata, Kizito ngo yahamagaye Venuste yongera kumubaza niba bamwakira i Londres muri program zabo, Venuste avuga ko yamusubije ko nta mpamvu yo kubyihutisha kuko hari iminsi 100 yo kwibuka yazaza mbere y'uko iyo minsi irangira.

Venuste ati "Kizito yakomeje kumbaza niba twamutumiye mu Bwongereza, musubiza ko ntawamutumiye ahubwo aramutse aje muri UK muri iyi minsi 100 yo Kwibuka yabimenyesha (Venuste) mbere tukamushyira kuri gahunda y'abo twakira, urabizi gushyira abantu kuri gahunda abafotora abakoresha camera n'ibindi ni ibintu bitegurwa… mubwira ko byaba byiza aje mbere ya tariki 04 July (ukwa karindwi)."

Kizito ariko ngo yakomeje amusaba ko byaba byiza aje mu kwezi kwa kane. Undi akomeza kumusubiza ko bitamugora kuko hakiri iminsi 100 yo kwibuka, kandi ko yamubwira mbere igihe azazira amatariki akayaha ambasaderi w'u Rwanda akazamuzana kuri BBC.

Venuste Nshimiyimana avuga ko atazi ibyo Callixte Nsabimana (Sankara) na Kizito Mihigo bariho bapanga, gusa agatangazwa no kumva ko bashatse kubimushyiramo.

Ndetse ngo nyuma yo kubura kwa Kizito, Callixte yahamagaye Venuste Nshimiyimana amubaza niba hari amakuru ya Kizito aheruka undi amusubiza ko baheruka kuvugana ku cyumweru kuri mashami (tariki 06 Mata), ari Kizito uwe umwihamagariye (Venuste) kandi bavuganye neza nta kibazo yumvaga (Kizito) afite.

Mu makuru aherutse gutangazwa ni uko Kizito yandikiranaga na Callixte Sankara bavugana iby'uko Kizito yajya hanze vuba maze agakomeza ibikorwa byo kurwanya Leta ariko atari mu Rwanda.

Callixte Nsabimana (Sankara) ni umusore w'umunyarwanda wo mu ishyaka rya RNC muri Africa y'epfo, yibukwa cyane muri Kaminuza y'u Rwanda mu nkubiri y'ubuyobozi bw'icyari AGUNR, ndetse no mu bibazo yagiranye na Kaminuza y'u Rwanda yari yamwirukanye imushinja imyitwarire mibi, nyuma bakajya mu nkiko agatsinda. Ubu agaragara gusa ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo asebya Leta y'u Rwanda n'abayobozi bakuru b'igihugu.

Umuseke wagerageje kuvugana na Callixte Nsabimana (Sankara) ariko ntacyo birageraho

Police y'u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Kizito Mihigo kuwa mbere tariki 07 Mata, gusa polisi yasohoye itangazo tariki 14 Mata ivuga ko ifite uyu muhanzi wari umaze iminsi igera kuri irindwi aburiwe irengero, police ikavuga ko yamugumanye mu rwego rwo gukomeza iperereza ryafashe n'abandi babiri ngo bakoranaga, ndetse ngo n'abandi bagishakishwa. Muri bo harimo Gerard Niyomugabo wavuzwe na Kizito mu magambo ye ko "bandikiranaga kuri WhatsApp na Skype bavugana amagambo mabi asebya Leta."

Mu byagaragajwe n'ikinyamakuru Chimpreports Callixte Sankara yandikiranye na Kizito kuri telephone, harimo ibyo kwica umukuru w'igihugu, kuba Kizito yari kwmagana Leta y'u Rwanda, gufata intara imwe y'igihugu ngo nyuma hakaba ibiganiro n'ibindi, ariko ngo byagombaga kuba Kizito ari hanze y'u Rwanda.

Biteganyijwe ko Kizito Mihigo na bagenzi be bareganwa bazagezwa imbere y'ubutabera mu cyumweru gitaha.

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yabwiye Umuseke ko ntaho ahuriye n'ibyo abo basore bavuganaga, we yabamenye mu rwego rw'akazi ke gusa.

Envoyé de mon iPad
Répo




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.