Pages

Friday 4 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* "VIDEO" NGO "HAMBIRA KAGAME UGENDE, ABANA B'U RWANDA TURARAMBIWE"

 



----- Forwarded Message -----
From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 4 April 2014, 17:47
Subject: *DHR* "VIDEO" NGO "HAMBIRA KAGAME UGENDE, ABANA B'U RWANDA TURARAMBIWE"

 
 
Ngo ""HAMBIRA KAGAME UGENDE, ABANA B'U RWANDA TURARAMBIWE". Ngayo amwe mu magambo yavugwaga n'imbaga y'abanyarwanda mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame mu Bubiligi.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 mata 2014. Ubu ni hafi saa cyenda (15h00).

Tugeze i Buruseli mu Bubiligi. Dukomeje tugana ku cyicaro cy'umuryango w'ibihugu by'I Burayi (union européenne).

Noneho dore tugeze hafi  y'ingoro y'abadepite b'ibihugu by'i Burayi ( parlement européen).

Abantu ni benshi cyane hirya no hino. Tubanje gukeka ko ari abakozi b'umuryango w'ibihugu by'i Burayi. Oya, ni abanyarwanda n'inshuti zabo.  Bose bagannye ahitwa place de Luxembourg, aho baje mu myigaragambyo ngo yo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagamé uri mu Bubiligi  k'ubutumire bw'umuryango w'ibihugu  by'i Burayi.

Bakikijwe n'abapolisi b'ababiligi babacungira umutekano. Abanyamakuru nabo ni benshi bahurujwe n'ubwinshi bw'abigaragambya.

Imyigaragambyo iratangiye.  Intero n'inyikirizo ni « Kagame assassin, kagamé criminel, arrêtez kagamé, libérez le Rwanda » ; ngo Kagame umwicanyi, ngo Kagame nafungwe, ngo u Rwanda nirubohorwe », n'ibindi.

Baranyuzamo bakalirimba ngo « Hambira kagame ugende, ngo wijyane i la haye cg arusha, ngo abana b'u rwanda turarambiwe".

 

Hamaze gutangwa impapuro ziriho ifoto ya Perezida Kagamé, bamwe bashyize ku butaka barayikandagira, bayibyinaho cyane. Reka tugerageze gusobanukirwa.

Ingeli zose zirahari: abana, ingimbi, abasore n'inkumi, abagore n'abagabo. Ubundi mu kinyarwanda ngo « uruhara ntirwihirika mu muhanda ». Ariko ngo kubera akababaro k'abanyarwanda , abo basheshe akanguhe bafashe akabando. Ngerageje kubara, ndabona abantu bitabiriye iyi myigaragambyo babarirwa hagati ya 300 na 400.

Barimo ababarizwa muri société civile, ni ukuvuga abadafite aho  bahuriye na politiki, hari n'abandi baturutse mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya Kagamé.

Ndahabona benshi bo muri FDU Inkingi ya Mme Ingabire Vitoriya, ng'aba abo muri PS Imberakuri ya Ntaganda, ndahabona abo muri PDP Imanzi ya Déo Mushayidi, ng'uyu Faustini Twagiramungu wa RDI Rwanda rwiza n'ihuriro CPC, abo kwa Rusesabagina muri PDR Ihumure barahari, padiri Tomasi n'abo mu ishema barahari, ng'aba abo muri UDR rya Dr Murayi paulin, abo muri RNC ya Rudasingwa barahari.

N'abo muri PPR Imena, abo mu ishyaka Banyarwanda, MRP, Isangano nabo barahari. Ndabona n'uwo muri FDRL. Yewe ni benshi rwose.

Imyigaragambyo igeze hagati, hatambutse abanyekongo barakajwe cyane ngo n'ubwicanyi bwa kagame muri RDC.

 

Dore n'abaturutse muri centre africa, ngo naho abaturage bapfa umusubizo, aho  naho ngo abasilikare b'u Rwanda bakaba bariyo.

Benshi mu bari hano barashaka kuvugira ku ikonderainfos.

 

N'ubwo ngo umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo,  twifuje kumenya niba abayoboraga iyi myigaragambyo babona yageze ku cyo bifuzaga.

Ubu ni saa kumi n'imwe, imyigaragambyo irarangiye.

Twabamenyesha ko aha twari turi kuri place du Luxembourg hiriwe imyigaragambyo ndetse n'ubu ikaba ikomeje.

Mu gitondo hari abanyekongo bamagana Kagamé, bakurikiwe ku gicamunsi n'abanyarwanda ngo bashyigikiye Kagamé. Kuri aba banyarwanda bashiyikiye kagame, hari abibajije niba muri bo harimo na babandi ba za mu bubiligi bavuga ko bahunze ubutegetsi bubi bwa Perezida Kagame.

Ubu rero abari mu myigaragambyo yamagana Perezida Kagamé barikubuye, bagannye na none mu mugi rwagati ngo aho bagiye kwinegura no gusangira ibitekerezo.

Ijambo nyamukuru twabawira ryagarutsweho ni ukuvuga ngo ubwoba bwimuye igicumbi ; ngo iyo ndwara igomba gushira burundu mu banyarwanda. Na none bati gushyira hamwe nk'uko byagaragaye none ni inyenyeri iturutse  mu kadirishya ngo Imana yakinguriye abanyarwanda.

 

IBuruseli, 02 mata 2014.

Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.