Pages

Wednesday 23 April 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* DMI yari ihitanye Komiseri wa RDI mu Bufaransa

 

Ikindi hari  umuntu se usiga imodoka maze agasiga n'urufunguzo rwayo mu modoka ? Turashaka iyi nkuru mu Gifaransa no mu Cyongereza. Nizeye ko abayanditse bari bayduha muri izo ndimi.


From: Jean de Dieu Manishimwe <jdmanishimwe@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; - Rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Wednesday, 23 April 2014, 10:12
Subject: Re: *DHR* DMI yari ihitanye Komiseri wa RDI mu Bufaransa

 
 Iyi nkuru ya veritas info irimo ikintu kidasobanutse. Rukundo yasangiye n'abantu atahana n'umwe muri bo. Ageze mu nzira ajya kunyara, umuntu atwara imodoka ye we ntiyamurya n'urwara, nyuma bajya kwattaka urugo rwe kubera iki ? Hanyuma kandi inyandiko igatangira ivuga ko bari bamwivuganye nk'uko bishe Karegeya ? Namwe ntimugakabye.

Jean de Dieu Manishimwe
18 rue Auguste Perret
75013 Paris
Le Mercredi 23 avril 2014 10h49, Innocent TWAGIRAMU <Innocent_twagiramungu@yahoo.fr> a écrit :
 

Rukundo-Alphonse.jpgAbicanyi ba Paul Kagame bakomeje kugaragaza ko ntaho batinya, nyuma y'igihugu cy'Afurika y'epfo ubu batangiye kugaba ibitero ku banyarwanda bahunze ingoma ngome ya Kagame na FPR bahungiye ku mugabane w'Uburayi! Muri iri joro ryakeye ryo kuwa 21 rishyira kuwa 22/04/2014, Komiseri w'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza mu gihugu cy'Ubufaransa Rukundo Alphonse yaraye arusimbutse we n'umuryango we !
 
Bwana Rukundo Alphonse yari agiye kwicwa nka Nyakwigendera Patrick Karegeya! Ku mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 21/04/2014, Rukundo Alphonse yahamagawe n'umunyarwanda baziranye utuye mu mujyi wa Paris amusaba ko bahurira ku kabari kari muri uwo mujyi bagasangira agacupa! Rukundo Alphonse ntiyazuyaje yahise afata imodoka bajya guhurira mu kabari bari bamaze kuvuganaho.
 
Rukundo Alphonse akigera muri ako kabari yasanze uwo munyarwanda wamuhamagaye ahari ari kumwe n'abandi banyarwanda nabo azi ndetse n'abarundi. Rukundo Alphonse yamaranye nabo igihe gito ariko bo bashaka kumugumana, baramwinginga aranga, bavuga ko bagiye kumucurangira arabananira; nibwo umwe muri abo banyarwanda yiyemezaga kujyana na Rukundo mu modoka kugira ngo amugeze aho yari amubwiye!
 
Bagaze mu nzira Rukundo yahagaritse imodoka ajya kwihagarika, agarutse ngo akomeze urugendo imodoka arayibura n'umugenzi bari kumwe nawe aramubura, yashatse icyo yakora arakibura yihutira kujya muri polisi yari hafi aho ayibwira ibimubayeho; mu gihe yari muri polisi, iwe mu rugo hagabwe igitero kirimo babanyarwanda bari kumwe nawe muri ka kabari, bakaba baraje bambaye amakoti maremare y'umukara.
 
Bageze ku nzu ye basabye umugore gufungura, umugore yabanje kurebera mu idirishya ry'urugi kugirango amenye abo bashyitsi batunguranye, yabonye mu bantu bari kumukinguza harimo umwe mubagabo bahamagaye umugabo we abona mu ikoti rye harimo imbundakandi umugabo we atari kumwe nabo. Umugore yanze kubakingurira bagerageje kumuhata ngo akingure aranga, abo bagabo babonye ko bashobora gufatwa bahise bikura baragenda; umugore yahise afata telefone ahamagara umugabo we ngo amenye aho ahari anamubwire ibimaze kuba, umugabo nawe yahise amubwira ko ari muri polisi ko kandi imodoka yayibuze!
 
Faustin twagiramunguUmugabo yahise amenyesha polisi iby'igitero cyagabwe mu rugo rwe kirimo abantu yarimo asangira nabo mu kabari; polisi yahise ibuza umugabo gutaha iwe mu rugo, ubu ikibazo kikaba kirimo gikurikiranywa n'inzego zishinzwe umutekano kuko kugeza ubu ari umugenzi wari mu modoka, ari imodoka ari n'abagabye igitero mu rugo iwe ntawe urabaca iryera!
 
Hakurikijwe amakuru ariho, biragaragaza ko Paul Kagame yiyemeje kurimbura abatavuga rumwe nawe ariko akaba yibasiye cyane abanyepolitiki abona bigoranye gushinja jenoside kimwe na Twagiramungu Faustin umuyobozi w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n'umuyobozi w'Impuzamashyaka CPC. Mu minsi ya shize inzego zishinzwe umutekano z'Ububiligi zagejeje amakuru kuri Faustin Twagiramungu zimumenyesha ko umwicanyi ruharwa Paul Kagame yohereje abicanyi i Burayi bo kumugirira nabi kimwe n'abayoboke bo mu ishyaka rye none ikimenyetso cya mbere kigaragaye mu Bufaransa! Aho bukera intore za FPR zirafatwa mu bihugu by'amahanga nk'ibyihebe byo kwa Osama Bin Laden!
 
 
Ubwanditsi
MAR 22 AVR 2014AUCUN COMMENTAIRE

Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.