Pages

Tuesday 22 April 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Pour Mugenzi Emmanuel: BARUSHIJE TWAGIRAMUNGU Faustin UBUTWARI KUKO BAHUJE AMASHYAKA ATANU,TWAGIRAMUNGU WE YAHUJE ATATU GUSA : TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NI IBANDI muri politiki. Ese hari uzabibona nabi kandi bizwi Twagiramungu Faustin yaranzwe no kwiba muri politiki guhera kera ?

 

Muvandimwe Mugenzi Emmanuel,
Kimwe mu bintu bigomba guhinduka mu Rwanda(change/changement), ni umuco wo kubakira politiki n'ubutegetsi bw'igihu ku muntu runaka(yaba umwami, yaba perezida).Nkuko Perezida Obama yabivuse nongere mbisubiremno, icyo dukeneye si les hommes forts de Kigali(ejo Habyarimana uyu munsi Kagame ejo Twagiramungu etc...); icyo dukeye ni les idees solides et les institutions fortes. Umuntu wese ni umuntu nyine akagira imbaraga ze n'intege nke ze; ashobora kwitaba imana igihe icyo ari cyo cyose, abizi cyangwa se bimutunguye ni yaba ari l'homme fort ate! Ariko les idees solides na les institutions fortes zo zigumaho. Ni aha rero tugomba gushyira imbaraga zacu twese. Mbonye unsaba ngo ni nsubire mu Rwanda kwiyamamaza! Jye sinshaka sinkeneye kuba "l'homme fort de Kigali". Twagiramungu uvuga we niba ari byo agamije namubwira iki! Inzira ni umuhanda! Twe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI tuzahumeka ari uko u Rwanda ruyobowe n'ibitekerezo solides na les institutions fortes. Abantu kuri twe ni secondaire. Wowe rero ndabona ukiri muri politiki zishaje za "les homes forts" de Kigali ou d'ailleurs. Ni bibi cyane kuko ari byo bikurura abategetsi n'ubutegetsi by'igitugu turimo turwanya. Ndumva nagushishikariza kuzamura debat ukava ku bantu akajya ku bitekerezo na vision politique n'ubutegetsi bibereye u Rwanda twifuza rutazongera kurangwamo ubutegetsi bw'igitugu, ikinyoma, ivangura iryo ari ryo ryose, urugomo, akarengane, kwiharira umutungo w'igihugu no kuwusahura, kunyereza abantu no kubica. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-04-22 8:44 GMT-04:00 Mugenzi Emmanuel <mugema88@yahoo.fr>:
 

Nyakubahwa Gasana,
Igisubizo wahaye Peter Ndekezi na Rutayisire uvuga Twagiramungu naragisomye. Ndabona warasubiye mubwarimu kuko uri gutanga amanota kuri bagenzi bawe b'abanyamashyaka: ngo Twagiramungu ntabitekerezo agira! Ubisuzuma ute se? Jyewe nvuze ko ntabitekerezo ugira byaba ari impamo?

Impanvu nabageneye iyi message hamwe na Rutayisire, ni uko nabonye Rutayisire ashima ibitekerezo byawe n'ubwo jye nsanga ibyo wavuze kuri Twagiramungu wabivuze mu izina ryawe et cela n'engage que toi-même. Mbanje kukwiseguraho kuko Twagiramungu ntacyo dupfana: muzi nk'uko nkuzi, cyane cyane ari Ministiri w'intebe ya gouvernement warimo uri minisitiri.
 
 Abanyarwanda baciye umugani ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Muri kiriya gisubizo ndabona ushaka gukora ibiri muri uyu mugani kuko abaturage nibo bazatanga amanota; bakemeza bidasubirwaho niba koko urusha Twagiramungu ibitekerezo. Abaturage nibahabwa uburenganzira nibo bazihitiramo bakwemere niba koko ibitekerezo byawe bihamye kurusha ibyo uri gupfopya bya Twagiramungu. Kuko kuvuga ko Twagiramungu adafite ibitekerezo ntaho byerekana niba wowe ubifite cyangwa se niba abaturage bazabishima.

Politiki ntibayikorera hano kuri internet. Aho gusebanya muburyo budafututse, nagirango ngusabe usubire mu Rwanda wiyamamaze kuko kuri murandasi ntabwo ari twe tuzakwimika. Ubutegetsi bufitwe na Kagame.   Rutayisire ugushima nawe afite ishyaka ahagarariye kandi ni uburenganzira bwe. Icyo jye nagirango mbabwire n'uko abanyarwanda nibo bazabaha umwanya (classement) bihitiramo ugomba kubayobora.

Imana ibane namwe.
 
EM.


De : TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
À : f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; Akagera Akagera <akagera@yahoogroups.com>; UMUSOTO <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; UMUSOTO <umusoto@yahoogroups.com>; GREAT-LAKES <great-lakes@yahoogroups.com>; RWANDA-ALL <rwanda-all@yahoogroups.com>; f <rwanda_revolution@yahoogroups.com>
Envoyé le : Mardi 22 avril 2014 10h54
Objet : *DHR* Fw: BARUSHIJE TWAGIRAMUNGU Faustin UBUTWARI KUKO BAHUJE AMASHYAKA ATANU,TWAGIRAMUNGU WE YAHUJE ATATU GUSA : TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NI IBANDI muri politiki. Ese hari uzabibona nabi kandi bizwi Twagiramungu Faustin yaranzwe no kwiba muri politiki guhera kera ?

 
Nyakubahwa Gasana Anastase,
Turagushimiye kuri ibi bitekerezo by'ingirakamaro utanze kandi tugushimiye gushyigikira igikorwa giteganijwe le 17/05/2014.  Dushimiye n'abandi bakomeza kugaragaza ubushake bwo kugishyigikira no kukigiramo uruhare baba abanyamashyaka n'amashyirahamwe cyangwa abantu kugiti cyabo.
TUBEHO TWESE
--------------
 
 
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
To: RwandaLibre@yahoogroups.com
Sent: Monday, April 21, 2014 8:52 PM
Subject: [RwandaLibre] Re:(Nvelle generation) BARUSHIJE TWAGIRAMUNGU Faustin UBUTWARI KUKO BAHUJE AMASHYAKA ATANU,TWAGIRAMUNGU WE YAHUJE ATATU GUSA : TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NI IBANDI muri politiki. Ese hari uzabibona nabi kandi bizwi Twagiramungu Faustin yaranzwe no kwiba muri politiki guhera kera ?

 
Peter Ndekezi na Rutayisire wa Tubeho Twese,
Ibyo mubwira abanditsi n'abasomyi hano ni ingenzi muri processus yo kubaka opposition nshya igenzweho ishingiye ku murongo wa politiki n'ibitekerezo aho gushingira ku muntu runaka. Ikintu kishe u Rwanda ni uko politiki n'ubuyobozi n'imiyoborere yarwo byamye bishingira ku muntu runaka cyangwa agatsiko k'abantu haba ku ngoma ya Cyami ntutsi, haba ku ngoma ya Repubulika mputu zombi haba no ku ngoma ya Repubulika ntutsi iriho ubu ngubu. Na perezida Obama wa Amerika yavuze ari Accra muri Ghana ko atari les hommes forts(abategets bigize cyangwa se bagizwe ibihangange nka Kagame) dukeneye, ko ahubwo icyo dukeneye ari les idees politiques fortes et les institutions fortes( ibitekerezo bya politiki bihanitse umuntu yakubakiraho igihugu aho kucyubakira kw'izina ry'umuntu uwo ari we wese, n'inzego za politiki n'ubutegetsi zikomeye). Ibi nibyo bariya babavugisha menshi batumva, kuko bo baracyari mu zasabwe, mu bishaje byo kugendera ku muntu nk'uyu muvuga hano Twagiramungu kandi nta bitekerezo bitomoye by'umwimerere muri politiki agira uretse gusakuma utuntu tumwe yumvise hano utundi hariya akegeranya akavuga. Mwibuke Byiringiro wa FDLR na Bakunzibake wa PS Imberakuri bashyiraho bwa mbere FCLR-UBUMWE bakanadutangariza ko bari bamaze imyaka 2 bakorana mw'ibanga. Nyuma y'iminsi ibiri itatu gusa, Twagiramungu wa RDI yahise nawe yinaga mu byo atazi iyo biva n'iyo bijya bya FCLR asinyana amasezerano na Byiringiro. Nta platforme politique ya FCLR yari yamurikiwe abanyarwanda ivuga ko ikorera ngo tube twabona ko Twagiramungu yanyuzwe n'umurongo n'ibitekerezo bya politiki byayo bityo agahita yirukankira kuyijyamo. Nyuma FCLR mu nama iherutse gukora yerekena activites zayo n'abayihagarariya hirya no hino kw'isi , nta RDI ya Twagiramungu igaragaramo, hagararamo FDLR na PS imberakuri gusa; kuburyo ubisoma ukibaza uti ese RDI ya Twagiramungu ko mperuka yarinjiye muri FCLR ya Byiringiro na Bakunzibake, Twagiramungu yayivuyemo ryari. Bikakubera urujijo.
Twe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI nkuko twabigaragaje mu mahame remezo ya politiki y'ishyaka taliki ya 10/03/2013, twemera politiki yubakiye ku bitekerezo ntitwemera politiki yubakiye ku muntu cyangwa ku bantu runaka. Turwanya kandi ivangura iryo ari ryo rose. Nouvelle Generation/ New Generation twe tuyumva nka nouvelle generation d'idees politiques/umurongo mushya w'ibitekerezo bya politiki bishya bifite umwimerere kandi bihanitse ku buryo bishobora kubakirwaho u Rwanda rushyashya rw'abanyarwanda bose. Ntitubyumva en termes y'imyaka abantu bafite kuko mu mashyaka ya politiki haba harimo abantu bafite imyaka yose. Kandi tuzi ko hari abantu bakiri bato bafite ibitekerezo bishaje umuntu atakubakiraho u Rwanda rushya rw'abanyarwnda bose twifuza , nkuko hari abantu bakuze nabo bameze nka bariya bato tumaze kuvuga nabo bafite ibitekerezo bishaje tutemera kandi tubona ko bitakubarirwaho u Rwanda twifuriza abanyarwanda. Ngizo zimwe mu mpamvu zatumye dushyigikira igitekerezo cy'ariya mashyaka yateguye ibiganiro by'amashyaka bizaba taliki ya 17/05/2014 i Bruxelles kandi tukaba twariyemeje kuzitabira biriya biganiro no kubigiramo uruhare. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-04-21 7:29 GMT-04:00 Peter Ndekezi <ndekezi82000@yahoo.fr>:
 
BARUSHIJE TWAGIRAMUNGU Faustin UBUTWARI KUKO BAHUJE AMASHYAKA  ATANU,TWAGIRAMUNGU Faustin WE YAHUJE ATATU yonyine : TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NI IBANDI muri politiki. Ese hari uzabibona nabi kandi bizwi Twagiramungu Faustin yaranzwe no kwiba muri politiki guhera kera ?
 
Bwana Rutayisire Boniface na bagenzi bawe,
Mumenye ko igihe cyose  ibandi muri politiki Twagiramungu Faustin azaba ari mukibuga, amashyaka yanyu azajya atarebwa neza.
Muzasuzume muzasanga Twagiramungu Faustin guhera icyenda na gatandatu yari ari muri opposition hanze ariko akanga gukora politiki ya opposition kuko yabonaga intsinzi itari hafi. Muri iyi minsi mwarabibonye ko amaze kubona ko mwebwe mwiyushye akuya mukaba mugiye guhirika FPR, we n'amabandi amugenda inyuma bahise bitumira mukibuga huti huti  bashinga  RDI.
Murashidikanya ko Twagiramungu Faustin ari ibandi se ? Oya, ntimushidikanye, nimubaze abo bakoranye nawe mbere ya 1994. Muzabaze Nsengiyaremye n'abandi.
TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NI IBANDI RYIBYE MEMORANDUM YATEGUWE N'AMASHYAKA YAMAGANYE IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME TARIKI YA 2/04/2014
Nimushaka mwihereho ukuntu ejobundi yabibye Memorandum kuko byatugezeho hanze.  Murabizi RDI ari  ishyaka ritigeze ryitabira gutegurana namwe imyigaragambyo yo kwamagana Kagame tariki ya 02/4/2014. Ndetse no muma euro magana abiri buri shyaka ryatanze ngo mutegure igikorwa neza, RDI yo ntiyatanze nurumiya.  Ariko mugutanga memorandum byatugezeho  ko ibandi Twagiramungu Faustin yabibye umugono mwese maze agashyirwa à la tête ya delegation y'abagiye  gutanga Memorandum kumukuru wa Union européenne ndetse ngo byatumye iyo équipe yagiyeyo rwihishwa mbere y'uko imyigaragambyo iba  baratanze memorandum  idasinye kubera ibyo bikorwa bya kibandi  Twagiramungu n'abo bafatanya bamenyereye guca inyuma y'abandi.  Ibyo rero byakozwe n'agatsiko k'amabandi y'abazungu kihereranye abanyarwanda bamwe mwari mwafatanije gutegura igikorwa.  Icyari kigamijwe rero nuko ayo  mabandi akaba ashaka gushyira imbere buri gihe  ibandi rikuru Twagiramungu Faustin nk'uko bamushyize imbere agatura u Rwanda mu rwobo muri 1994.
Ibyo kandi muziko byakozwe hatabanje no kumenyesha uwari uhagarariye kuburyo buzwi icyo gihe  ihuriro FCLR ariwe Ryumugabe ndetse nawe wanabaye mubateguye imyigaragambyo ariko ntamenye n'uko Memorandum yatanzwe ndetse n'igihe yatangiwe.
Buretse na biyita FCLR na FDLR bamushyize imbere muzaba mureba uko abata murwobo FPR na Museveni nibamwihera make kugirango bubake empire hima mukarere.  Utazi ibandi Twagiramungu Faustin araribariwa.  
N'ubu rero impamvu bamwe batangiye kwikoma ba mwebwe bo muri New generation  n'uko muri abanyapolitiki b'amasugi kandi groupes z'amabandi ari muri opposition zikaba zitinya ba mwebwe kuko mushyira ukuri imbere ndetse mukaba mwaragaragaje mumateka mumaze muri opposition ko mutagendera kuri  corruption kuko icyo mushyize imbere ntimujya mugitatira. 
Ndekezi
-------------------------------------------------------

---Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, <infotubeho@...> a écrit :


Ngicyo ikibazo ufite kirumvikanye kuko uvuze uti "Ese Rutayisire, simperuka wowe na Gasana mwirirwa musingizanya ngo ni uko yemera "genocide hutu" wagirango barayikuroze? "
Niba wumva rero ko Nahimana Thomas kuba yaremeye gufatanya n'abashyira imbere cyane genocide hutu ari uguta crédibilité ahubwo ni le contraire kuko nawe asigaye ayivuga mumagambo atomoye. Ubwire Ijwi rya rubanda rigushyirireho ikiganiro aherutse kubivugamo ari kuganira na Rutayisire Boniface n'abvandi. Nahimana gufatanya n'ishyaka Banyarwanda ni icyubahiro ahubwo kuko uba ufatanije n'ishyaka Banyarwanda ryubatse aya mateka yose opposition yose igenderaho.  Muribuka ko iyo politiki yubatswe na Rutayisire Boniface niyo Ingabire yajyanye mu Rwanda ndetse ninayo Kizito afungiwe.  Nahimana Thomas ninayo mpamvu yahisemo ahubwo kudusanga kuko mumashyaka ya opposition yose yasanze aritwe serieux kurusha abandi. Ese mbere yacu wigeze wumva hari irindi shyaka Nahimana yabanje gukorana naryo ?  Oya.  Impamvu ni iyihe ?   Ibyo rero birakwereka ko ishyaka Banyarwanda yisunze rifite icyo rirusha ayandi muri opposition.  Ibyo kandi abihurijeho na Gasana Anastase nawe waduhisemo amaze gushishoza no kureba kure.  Ibyo birakwerekako umunyabwenge wese uri muri opposition nyarwanda ureba kure abona Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda nk'amizero y'igihugu ndetse akabona ko uri serieux kurusha abandi ari Rutayisire Boniface.
 
Ikindi kibazo gihari kandi n'uko mwebwe (groupe yanyu) Rutayisire Boniface yayangiye gukorana namwe kuva imyaka ishize yose mumuhendahenda. Impamvu yabyanze n'uko abenshi muri mwe mutari serieux nawe urimo. uzanarebe nta n'argument mugira uretse gutukana.
 
Kuba rero aya mashyaka   Ishema Party, Banyarwanda Party, Isangano-ARRDC,  FPP-Urukatsa, UDFR-Ihamye nibyo birimo kubarya ndetse byabashajije. Wabibonye na reaction ivuye kure Biamp yazanye icyo ivuga ko biteye impungenge benshi barimo FPR ndetse bakemera noneho n'ubutwari n'ubwihangane bwa Rutayisire Boniface.
Gasana Anasatse rero nawe ntiyahejwe ahubwo yaratumiwe ndetse n'andi mashyaka yaratumiwe kandi abazitabira igikorwa bazakirwa neza cyane. Erega igikorwa singombwa ko bose baba mukitiriwe ko ari benecyo cyangwa abagitegura. N'abakitabiriye nabo ningombwa cyane.
 
Kubijyanye na nouvelle generation ni umurongo w'ibitekerezo kuburyo ntawe uhejwe kujya muri uwo murongo w'ibitekerezo. Kuba muri mouvance yacu dusangiye n'abasheshe akanguhe bashyira mugaciro nta signature bigomba.
Ikibazo n'uko mutajya mujya impaka naho ubundi twakubwira byinshi.
Niba muri intwari ngaho nimukore débat idatukanye turebe. Ari Twagiramungu Faustin ari na Rutayisire Boniface ninde urushije undi ubutwari? Twagiramungu yahuje amashyaka atatu gusa naho nouvelle generation ihurira hamwe ari amashyaka atanu.
Kubijyanye n'ibikorwa, wabonye ko Rutayisire Boniface afatanya na Mukarugomwa bakarasanira impunzi ziri mumashyamba ya Congo hanyuma bigahagarika ho agahe gato gahunda ya Kobler yo kubarasa no kubatsembaho. Mbese warabibonye ko Mukarugomwa na Rutayisire Boniface bafashe Twagiramungu Faustin noneho bakamuhindura bombe yo kurasa abari batangiye kurasa FDLR? Warabibonye ko Twagiramungu Faustin yahindutse bombe maze ka gashyundu bakakerekeza kumahanga yari yatangiye kurasa FDLR bigahagarara?
Kuba Twagiramungu Faustin se yarakozweho pression agatinyuka agatangaza ko yemera genocide hutu hanyuma bigakoreshwa muguhindura ibintu urabihakana?
Ngizo rero imbaraga z'ishyaka Banyarwanda utagereranya n'andi mashyaka muri opposition.
Ese ubundi ishyaka uzi muri opposition riri serieux kurusha ishyaka Banyarwanda ni irihe ?
Ninayo mpamvu rero ryabayeho ryanga gukorana n'andi mashyaka kuko byagaragara ko ari uguta igihe. Ubu rero kuba riri kumwe n'ariya ubona nibyo birImo kubarya kandi abahagarariye ariya mashyaka bose barabizi ko abenshi mwese muzabirwanya kuko muriwe hari abazabikora bakorera FPR, hari n'abazabikora kubera kumva ko ubutegetsi bubacitse.
TUBEHO TWESE
 
-------------------------------------------------------------
 
Le Lundi 21 avril 2014 10h32, Pierre Nzabagerageza <pierrenzabagerageza@...> a écrit :
 
Ese Rutayisire, simperuka wowe na Gasana mwirirwa musingizanya ngo ni uko yemera "genocide hutu" wagirango barayikuroze? None ko we mutamutumiye muri iyo "nouvelle generation" yanyu?
Ubwo se aje mwafatanya nawe kandi muri kumwe na Akishuli batandukanye akajya gushinga ishyaka rye?
Ngaho nimukomeze muhuzagurike!
---------------------------------------------------------

 On Sunday, April 20, 2014 9:20 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
FPR NO HASI NGO Piiiii :  BRUXELLES LE 17/05/2014 : ITANGAZO  RY'AMASHYAKA YA OPPOSITION RITUMIRA ABANYARWANDA  N'INCUTI ZABO MU KIGANIRO MPAKA KIZABANZIRIZWA NA MISA N'AMASENGESHO YO KWIBUKA ABAVICTIMES BOSE


 
Twari twaravuze ko tutazongera gusubiza ibyo wandika. Ariko kubera ko tubona uhawe message yo gutangaza igaragaza ko noneho urukuta rwongeye kugwa iwanyu mubantubo mumwijima mumbere bitumye dushubije. 
Kuba mwemeye ko iki gikorwa ari "un point de chute ya FPR, Rutayisire Boniface na bagenzi be bagezeho ni ikintu gikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda n'isi.  Ndetse kuba mwongeyeho ko noneho perséverence ya Rutayisire Boniface paie ikaba igeze aho itanga umusaruro ujegeza Kagame nabyo ni ikintu gikomeye cyane kuko mubyiyemereye kumugaragaro. 
Ariko se ka message kawe ko ari kagufi,  babantu bawe bo mu mwijima bakakohereje kuri sms ? 
Ese ubundi ko Kagame mubona ahirimye muracyamurwaniraho iki mwahindutse mukamureka agahirima? Ntimubizi ko se RUTAYISIRE Boniface mumyaka ishize  yababwiye ko azabahirika afatanije n'abandi banyarwanda ? Hari aho mubona yibeshye se ? 
New generation itikuyemo umugeri none muremeye. Kare kose se mwigiraga ibiki?   Erega ubu politiki ntikiri iy'abasaza mukoresha uko mubonye bagashwanyaguza amashyaka yose.  Ubu noneho New generation yahagurukiye gukubura ibibi byose bya FPR n'abo yakoreshaga muri opposition badindizaga abanyarwanda babaheza hanze. 
Impinduka irimo kuza izanywe na mouvance ya nouvelle generation  ntakizayihagarika. Uzayitambika imbere izamugonga. Uzayijya inyuma izamusiga.  Ibyiza ni ukuyibamo.  
Nimushaka mubyumve kuko KARABAYE BAHUNGU NAMWE BAKOBWA MWE. 
Ibya FPR mugihe gito biraba ari amateka. Abakunda ubutegetsi nimushaka muyoboke cyangwa mukorane n'amashyaka ari muri mouvance  ya nouvelle generation iyo mouvance yiyemeje gufatanya n'abasheshe akanguhe bashyira mugaciro. Ubutegetsi turabufite muntoki kandi ntituzabukoresha nabi ahubwo tuzahumirza abanyarwanda bose kandi tubabanishe neza.
Muzi ko icyo tubabwiye kiba ari ukuri kuko akenshi kiratinda kikaba. N'ubu rero uwashaka yatera kakaririmbo ati  ka Rutayisire Boniface kagira kati  FPR NO HASI NGO Piiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
N'umuvugizi wo mumwijima Emmanuel Neretse arabyemeje.
TUBEHO TWESE
 
----------------------------------------------------------------

 Le Dimanche 20 avril 2014 19h02, Zac Biampa <zac.biampa@yahoo.fr> a écrit :



"Enfin un point de chute pour l'inénarrable Rutaboni. La persévérance  paie"/ Par Zac Biamp alias Neretse Emmanuel.

Le Dimanche 20 avril 2014 18h14, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :
 
Le Samedi 19 avril 2014 17h27, Damascene Ntaganzwa <ntaganzwa2001@yahoo.fr> a écrit :


-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
 
Le Samedi 19 avril 2014 17h27, Damascene Ntaganzwa <ntaganzwa2001@...> a écrit :


BRUXELLES LE 17/05/2014 : ITANGAZO  RY'AMASHYAKA YA OPPOSITION RITUMIRA ABANYARWANDA  N'INCUTI ZABO MU KIGANIRO MPAKA KIZABANZIRIZWA NA MISA N'AMASENGESHO YO KWIBUKA ABAVICTIMES BOSE
 
 
 
Amashyaka ya opposition nyarwanda  de nouvelle classe politique yasinye  iri tangazo abatumiye mukiganiro mpaka  (conférence-débat)  kukibazo cyo  kwibuka abavictimes bose, kizabera i Bruxelles tariki ya 17/05/2014 kuri  MANHATTAN HOTEL
Ikiganiro mpaka kizabanzirizwa na Misa n'amasengesho mpuzamatorero gisozwe n'igitaramo no gusabana. 
 
GAHUNDA UKO ITEGANIJWE:
 
11h-12H30:   Misa n'amasengesho mpuzamatorero
 
13H00-18H:   Ikiganiro mpaka
 
18H-22H:       Igitaramo cy'Abahanzi Nyarwanda, gusangira no gusabana kw'abitabiriye ikiganiro mpaka.
 
Abanyarwanda n'incuti zabo bakunda u Rwanda n'abanyarwanda baratumiwe
 
Amashyaka amaze kwemera kugira uruhare muri  iki gikorwa:
 
Ishema Party,
Isangano-ARRDC
Parti Banyarwanda,
FPP-Urukatsa
UDFR-Ihamye
 
NB : Ishyaka ryose ryifuza kugira uruhare muri iki gikorwa, imiryango irafunguye.  Ababyifuza bakohereza ubutumwa bwanditse kuri aba bakurikira:
 
 
Jean-Marie V. Minani Tel :     +49 15216127584 Email:     isangano.arrdc@...
Boniface Rutayisire     Tel :    +32 488250305 Email:         b2003n@yahoo.fr
Thomas Nahimana     Tel :     +33 647434465  Email:       nahimanathom@...   
 



...

 
 
 
 



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.