Pages

Sunday 20 April 2014

[RwandaLibre] Re: Radio Impala: Faustin Twagiramungu ati "Igihe RNC izahera visa FDU-Inkingi bazaza dufatanye muri CPC"!!!

 

@Freddy:

Uyu musaza FT ndabona afite amakuru acagase kuri Kongre ya FDU iherutse kubera i Breda mu Buholandi.

Icya mbere nakosora mubyo uyu musaza yavuze ni uko iriya Kongre itari ishinzwe kwiga uburyo FDU yajya mu mpuzamashyaka CPC. Iyi ngingo ntiyigeze ishyamurwa k'umurongo w'ibyagombaga kwigwa na Kongre.

Icya kabiri nakosora ni uko Kongre yagize icyo ivuga k'ubufatanye bwa FDU n'andi mashyaka mu gihe uyu musaza avuga ko ntacyo Kongre yigeze ibivugaho.

Dore ibyo iriya Kongre yemeje k'ubufatanye n'andi mashyaka:

- Kongere yemeje ko FDU-INKINGI ishobora kugira imishyikirano n'andi mashyaka atari muri plateforme.

- Mu gihe dutegereje Kongere yo mu kwa Cyenda 2014 izatora abayozi byashya b'ishyaka, hemejwe ko:

➢ Inzego ziriho zizakomeza imirimo uko bisanzwe;

➢ Hatazagira amasezerano azakorwa n'andi mashyaka;

Imyanzuro yose ya Kongre mushobora kuyisanga aha hakurikira:

RWANDA: KONGERE IDASANZWE Y'ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA


On Apr 20, 2014, at 12:07, <nzeyifreddy@yahoo.com> wrote:

 

Bantu bo muri FDU Inkingi, koko se byaba ari ukuri ko mwaba mufatirwa ibyemezo na RNC ndetse ngo no muri Congres yanyu iheruka ngo mwaba mwaratashye nta cyemezo mufashe ku birebana no kujya mw'ihuriro ryaguye?! Ikindi abo mwari kumwe muri Congres harimo abatangaje ko mwateranye amagambo ku buryo bukabije, kugeza aho mwitana ba MUCOMA n'andi mazina ateye isoni abantu baharanira kuzayobora abanyarwanda!!


Ubundi kwishyira hamwe ntimwagombye kubihatirwa, kuko nubundi mwishyize hamwe(na RNC n'abandi) uretse ko njye ntanabona impamvu Twagiramungu Faustin akomeza kubibahatira nk'aho ihuriro arimo ryo ritamuhagije, ariko nk'abantu mwarangije gushyirwa mu gatebo kamwe( uruhande rumwe rwishyize hamwe na RNC naho urundi rwishyira hamwe na FDLR)izo mpande zombi zikaba zarakomatanyirijwe hamwe na Leta y'u Rwanda, aho kuvugana n'uwo ari we wese muri iyo mitwe yanyu biviramo ubikoze cyangwa ubirezwe kwitwa UMWANZI w'u Rwanda(amateka arisubira kuko na FPR yiswe umwanzi w'u Rwanda kugeza ifashe ubutegetsi).

Mu gihe mu Rwanda bivugwa ko hari abaturage bagaragaza ko bishyize hamwe mu bashyira imbere URUKUNDO ndetse aho bamwe bumva ko NDI UMUNYARWANDA yagombye kubanzirizwa na NDI UMUNTU, mwe kimwe na bagenzi banyu bo mu mashyaka atavuga rumwe na FPR mukaba mukataje kutavuga rumwe no gushyira imbaraga mu guhurutura amatangazo, amwe atagize icyo atwaye Perezida KAGAME kuko yanabyivugiye ko AMASO/URUSAKU RW/Y'IBIKERI ATABUZA INZOVU(INKA?sinibuka neza)KUNYWA AMAZI, aho izo mbaraga mutatanya zizabafasha kurenganura Perezidante w'ishyaka ryanyu Mme INGABIRE VICTOIRE ufungiye mu Rwanda? Cyangwa nawe mwara mu "SACRIFIE"nk'uko bikunze kuvugwa ko abanyarwanda BARYOHEWE n'umukino w'IBITAMBO, aho nibuka ko byakunze kuvugwa ko benshi bishwe hagati ya 90-94 babereye FPR iteme yambukiyeho yifatira ubutegetsi!?

Ese abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungwa bazizwa gukorana namwe bita abanzi b'igihugu(RNC & FDLR)mubona amatangazo mukomeza gusohora kandi mwamye musohora hari icyo azabamarira?! 

Inama nagira abayoboye amashya ari hanze y'u Rwanda nuko yatera intambwe, akigaburamo ibice bibiri, kimwe kigasigara hanze gikora ubuvugizi, ikindi gice kigataha mu gihugu, kikavuga, abanyarwanda bakacyumva, ntikimere nka cya kindi cyaje kigataha kitavuze aka cya KINYONI...cyo kwa SEMUSHI!

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.