Pages

Wednesday 23 April 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Abayobozi b’ibinyamakuru 2 bahunze igihugu

 

 

Abayobozi b'ibinyamakuru 2 bahunze igihugu

Author : Niyigena Faustin
1
1 250
22/04/2014
   
Eric Udahemuka na Gatera Stanley (Ifoto/Interineti)


 
Hari abanyamakuru 3 bashobora kuba bahunze igihugu ariko Polisi iravuga ko itazi iby'ayo makuru.
Muri abo banyamakuru harimo umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Isimbi witwa Eric Udahemuka, Gatera Stanley umuyobozi w'ikinyamakuru Umusingi.

undi ushobora kuba yahunze ni Ntwari John Williams nyir'urubuga ireme.net; uherutse kuvuga ko urubuga rwe ireme.net rwashimuswe n'abantu batazwi, kuva yabitangaza ntabwo arongera kugaragara.

Aba bose ntabwo telefoni zabo zigendanwa ziri gucamo iyo uzihamagaye.

Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta makuru azi y'ibura ry'abo banyamakuru icyakora avuga ko ikibazo Polisi iheruka ari icya Gatera Stanley wari wafashwe na Polisi akekwaho guhabwa ruswa ariko ngo yahise arekurwa ikibazo cye kishyirwa mu rwego rw'abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) ngo abe aribo bagikemura.

Aya makuru yatangiwe kumvikana nyuma y'uko kuya 14 Mata 2014 Polisi isohoreye itangazo ryemeza ko yataye muri yombi umuhanzi Kizito Mihigo n'umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje Ntamuhanga Cassien.

Nyir'ikinyamakuru Isimbi Nduwayo Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe ko hashize iminsi yarabuze kuri telefoni Eric Udahemuka ariko ko adashobora kwemeza ko yatawe muri yombi cyangwa yahunze kuko nta gihamya abifitiye ndetse nawe ubwe avuga ko nta gahunda afite yo guhunga igihugu.

Nduwayo yakomeje avuga ko nomero nshya y'Isimbi [52] yasohotse kuya 15 Mata 2014 itigeze inyurwamo (editing) na Udahemuka wari usanzwe abikora.

Nduwayo yongeyeho ko mu gitondo cy'uyu wa mbere mushiki wa Udahemuka yamubwiye ko musaza we yajyanye n'umuryango we ariko atazi aho berekeje.

Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n'urwego rw'abanyamakuru bigenzura ku ibura ry'abo banyamakuru ariko nyir'ikinyamakuru Isimbi yavuze ko yamaze kubimenyesha umuyobozi mukuru wa Rwanda Media Commission.

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.