Pages

Sunday 20 April 2014

[RwandaLibre] Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu

 

 

Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n'ishimutwa ry'abaturage rikajije umurego mu gihugu

MATA 20, 2014  
Kigali, kuwa 21 Mata 2014

Guhera mu mpera z'umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw'abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n'abantu basa n'abakorera inzego z'umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y'ihangu n'abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n'aho bamwe mu baturage nk'abo mu karere ka Rubavu (Gisenyi) batangiye kujya babona imodoka ihagaze hafi, abashoboye bagakizwa n'amaguru, abandi bakavuza induru , maze izo nkozi z'ibibi zigasa n'izigabanya ubwo bushimusi. Icyo gihe inzego z'ubuyobozi iyo zabazwaga aho abashimutwa bajyanwa n'icyo bafatirwa zasubizaga ko ngo abo zifata ari inzererezi, nyamara iki kikaba ari cyambaye ubusa.
Kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2014, Ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwakira ubutumwa buva hirya no hino mu baturage, batakamba ko bakomeje kubura bamwe mu miryango yabo. None dore noneho uko iminsi igenda yicuma niko imiborogo y'ababuze ababo ikomeza kwiyongera mu gihugu hose, ariko cyane cyane mu ntara y'iburengerazuba, ahahoze ari Gisenyi na Kibuye, mu ntara y'amajyaruguru, ahahoze ari Ruhengeri, ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Ikimaze kugaragarira buri wese ni uko abashimutwa bashobora kuba batwarwa n'inzego zishinzwe umutekano kuko iyo bamaze kubura imiryango yabo igatabaza izo nzego zivuga ko nta makuru yabo zifite nyamara nyuma y'igihe kirekire zikazavuga ko zibafite ! Aha umuntu yatanga urugero rw'umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, n'abandi… Ubu abaturage bimaze kubarenga batangiye gutayanjwa bandikira inzego z'ubuyobozi bazisaba ko bafashwa kumenya irengero ry'imiryango yabo.

Birababaje cyane kuba umuturage yashimutwa akabikwa imyaka n'imyaniko ahantu hatazwi nyamara amategeko ntaho yemera mwene iri fatwa kuko rinyuranyije n'amategeko. Ibi nibyo biba intandaro y'iyicwarubozo rikunze kuvugwa mu Rwanda rikorwa n'abitwa ko bashinzwe umutekano. Birasa n'aho igihugu cyacu cyiri mu bihe bidasanzwe nyamara nta mutegetsi n'umwe mu babishinzwe wigeze atangaza k'umugaragaro ibihe bidasanzwe ku banyarwanda bityo ngo abaturage bamenye uko bitwara.

Ishyaka FDU-Inkigi rirasaba leta y'uRwanda guhumuriza abanyarwanda no kureba uko ibi bikorwa byahagarara, hanyuma uwo inzego z'umutekano zikeneye kugira icyo zimikurikiranaho bigakorwa hakurikije amategeko.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi Minisitiri w'Umutekano mu gihugu kugira icyo atangariza abanyarwanda kuri iki kibazo cy'ishimutwa kimaze kuba ingorabahizi mu gihugu.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi mukuru wungirije w'agateganyo



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.