Pages

Thursday 17 April 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Kizito Mihigo ni grenade ishobora guturikana Kagame n’ubutegetsi bwe!

 


Kizito Mihigo ni grenade ishobora guturikana Kagame n'ubutegetsi bwe!

Kizito imbere y'abanyamakuru


Tumaze iminsi twumva iby'ifatwa ry'umuhanzi Kizito na bagenzi be aho benshi badashidikanya ko Leta ya FPR irimo gukina ikinamico ririmo ubwoba buvanze no kwivamo bidasize guhuzagurika.

Nyuma y'aho umuhanzi Kizito Mihigo asohoye indirimbo yise igisobanuro cy'urupfu iyi ndirimbo yateye impagarara cyane cyane mu batifuza ubwiyunge nyabwo bw'abanyarwanda biganjemo abafite ibyo bishinja kuko muri iyi ndirimbo uyu muhanzi avugamo abandi bishwe batibukwa ibi bikaba bivuga ko ababishe bahise bumva ko batunzwe agatoki.

Iyi ndirimbo yarwanyijwe na benshi, amakuru The Rwandan ifite avuga ko Ministre Protais Mitali ushinzwe umuco na Siporo we na Mucyo Jean de Dieu ushinzwe Komisiyo yo kurwanya Genocide (bizwi ko aba bagabo bahoze ari abasirikare ba FPR bagize uruhare mu byaha by'ubwicanyi Kizito Mihigo aririmba), Bernard Makuza (wamusabiye kujya kwiga muzika mu Bufaransa) bashyize igitutu kuri Kizito Mihigo ngo akure indirimbo ye ku rubuga rwe ndetse ngo anasabe imbabazi ku mugaragaro kuko iriya ndirimbo yababaje Perezida Kagame ngo nahimbe indi ndirimbo iyivuguruza. Ndetse Perezida Kagame we yanavuze ko atari umuririmbyi ushinzwe gushimisha abantu.Tutirengagije ko Perezida Kagame adakunda ko hagira undi muntu umenyekana cyangwa uvugwa atari we wenyine. Si Kizito wenyine hari benshi babizize nka ba Lt Col Rose Kabuye, Afande Vedaste Kayitare n'abandi..

Si Kizito uzize kuririmba gusa kuko n'umuririmbyi Ben Rutabana yigeze gufungwa azira indirimbo yaririmbye ntishimishe Perezida Kagame.

Iyi ndirimbo yakomeje gutera impungenge leta ya FPR bituma itangira gukora uko ishoboye ngo ihimbire Kizito Mihigo ibyaha byatuma imwikiza kandi ikanamusiga icyasha mu banyarwanda kuko izi ko akunzwe cyane. Uko bizwi ni uko uwo Perezida Kagame yikomye wese za maneko ze zimujyaho zigacukumbura ubuzima bwe mpaka zikuyemo icyo zakoresha nk'ikirego byaba ngombwa bakabihimba bagashaka n'abashinja.

Mu gihe bizwi ko mu mategeko umuntu afatwa bitewe n'ibimenyetso bihari siko mu Rwanda bimeze kuko Kizito we yafashwe noneho ibimenyetso bigahimbwa nyuma. Amakuru The Rwandan ifite n'uko mu gihe Kizito yari yarafashwe baranze kubivuga inzego z'iperereza z'u Rwanda zakomeje gukoresha uburyo bw'itumanaho bwa Kizito Mihigo ku buryo bahumurizaga abantu bababwira ko Kizito adafunze ahubwo Leta yamuhaye gasopo gusa!

Bimaze gusakuza mu binyamakuru bitandukanye ndetse na Kizito atagaragaye mu mihango yo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014 ndetse na Leta imaze kwegeranya ibirego Polisi yasohoye itangazo ryemeza ko ifunze Kizito n'abandi bantu ndetse ku munsi ukurikiyeho iraberekana bemera ibyaha, uretse ko abamenyereye imikorere ya FPR bazi neza ko Kizito yari amaranywe icyumweru cyose bamwica urubozo nta gitangaza kirimo kwemera ibyo bamusabye kuvuga uretse ko we yisabiye abanyarwanda kugira urukundo bagahita banamushushubikanya ngo atagira icyo avuga ku ndirimbo ye igisobanuro cy'urupfu nk'uko yari abibajijwe n'abanyamakuru!

Kuba polisi yemeza ko yemeye icyaha si ihame ridakuka kuko hari ingero nyinshi z'abantu bemera ibyaha kubera iyicwarubozo urugero rwa hafi ni Lt Joel Mutabazi wemeye icyaha kubera iyicwa rubozo nyuma akagihakana ndetse akanga no kuburana ageze mu rukiko!

Polisi y'u Rwanda nabibutsa ko iyobowe n'abagabo b'abicanyi kabuhariwe bazwi kuva kera mu gukubira abantu ubufuni kuva muri za 1991. Ntawe uyobewe ko Emmanuel Gasana alias Rurayi na Dan Munyuza bishe abaturage basanzwe b'abahutu batagira ingano tutibagiwe abasirikare ba FPR bagenzi babo bicishishaga udufuni kubera impamvu zitandukanye!

Aha Leta yivuyemo n'aho yamureze guhorera Col Karegeya. Ese niba Leta ihakana ko atari yo yishe Col Karegeya kuki ifite impungenge z'uko ahorerwa?

Ese grenades 5 nazo zatoye umugese nizo zari guhirika ubutegetsi bwa Kagame?

Mu gihe abanyarwanda bari bumiwe leta ya FPR ikoresheje ibinyamakuru byayo yatangiye gusohora ngo ibimenyetso bishinja abafashwe. Ese niba iperereza rigikomeza ibimenyetso bishinja Kizito kugera ku nyandiko yitirirwaga ngo yandikaga byageze mu binyamakuru bite?

Uko kwinyuraguramo kwakomejwe na Ministre Mitali aho yagiraga ati: "Bariya barimo n'uyu muhanzi ubundi twakoranaga, twibwira ko dukorana neza muri gahunda zo kwibuka; ntabwo Kizito akwiye gukomeza kuba umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk'umugizi wa nabi nk'abandi bose, nk'umugizi wa nabi nk'abandi bose."

Ibi byavuzwe na Ministre Mitali ndetse n'ibyakozwe na polisi binyuranyije n'Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho kuva mu 2003 mu ngingo yaryo ya 19, rivuga ko umuntu wese aba ari umwere, igihe cyose urukiko rubifitiye ububasha rutaramuhamya icyaha.

Nyuma yo kumva ko abantu bose bagaye ibirimo gukorwa Leta ya FPR yisamye yasandaye ubwo umuvugizi w'ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda yasabaga ko  ihame ry'uko umuntu wese aba ari umwere igihe atarahamwa n'icyaha rigomba kubahirizwa, haba kuri Polisi cyangwa mu zindi nzego. Yagize ati "Ihame rya mbere ni uko umuntu wese ari umwere kugeza igihe cyose umucamanza azamuhamirizaho icyaha. Iyo utangiye kumushyira rero mu itangazamakuru ryaba iryandika, iry'amajwi cyangwa iry'amashusho kandi bikiri mu iperereza ni ukuvuga ko iryo hame riba ritubahirijwe."

Si mu banyarwanda basanzwe gusa ikibazo cya Kizito Mihigo na bagenzi be kirimo gutera ibibazo gusa ahubwo hari amakuru agera kuri The Rwanda tugikorera iperereza tutarabonera gihamya avuga ko umukobwa wa Kagame yanze kurya kubera ifungwa rya Kizito!

Ayo makuru aremeza ko Ange ,umukobwa wa Kagame wari usanzwe akunda Kizito ndetse akaba yanarifuje ko uwo musore yamurongora, yanze kurya kuva Kizito yafungwa. Ku munsi Kizito yerekwa abanyamakuru ni mugoroba ngo Kagame yamututse cyane, ariko umukobwa amubwira ko atemera na gato ko Kizito akorera FDLR na RNC. Ngo yanageze aho abwira se ati "ariko se ubundi kutabona ibintu kimwe nawe abantu bagomba kubifungirwa?". Amaze kuvuga gutyo ngo Kagame yamukubise urushyi ategeka ko bamufungira mu cyumba aho nta communication n'imwe afite n'abo hanze.Turacyabikurikirana.

Hagati aho abayobozi bashinzwe iby'itangazamakuru batanze itegeko ko nta ndirimbo ya Kizito, nta Ndirimbo Kizito yaririmbanye n'abandi ndetse nta n'ibiganiro Kizito yagizemo uruhare bizongera gutambutswa kuri radiyo na Televiziyo y'igihugu. Ibi bikaba bivuga ko amaradiyo yandi yigenga nayo ashobora gushya ubwoba ntiyongere kugira ibihangano bya Kizito zitambutsa. Ariko umuntu yavuga ko ari ugukorera ubusa kuko ubu hari benshi bari basanzwe batazi Kizito ahubwo batangiye gushakisha indirimbo ze ngo bazumve!

Nabibutsa kandi ko Kizito afunganywe n'umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi mu gihe uwitwa Niyomugabo we ubu yaburiwe irengero.

Ikibazo cya Kizito na bagenzi be kije mu gihe mu gihugu hari ibindi bibazo by'abantu baburirwa irengero bizwi ko polisi yabafashe nyamara yo ikabihakana urugero ni kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014 aho Nduwayezu JMV,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashaki hamwe na Ndahiro Amiel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, mu karere ka Musanze batawe muri yombi ngo bakekwaho kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano, gutera ibisasu mu gihugu no gukorana na FDLR! Mu gihe polisi yahakaniraga imiryango y'abafashwe ko itabafunze, Ministre w'umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana we yigambye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Umuseke avuga ko kuba harimo gufatwa abantu batandukanye barimo n'abakora mu nzego za Leta bitagaragaza gukomera kwa FDLR ahubwo ngo ari ugusenyuka kwa FDLR. Aha Ministre Harerimana akaba yishe itegeko-nshinga mu ngingo yaryo ya 19, aho rivuga ko umuntu wese aba ari umwere, igihe cyose urukiko rubifitiye ububasha rutaramuhamya icyaha.

Abasesengura ibya politiki benshi ntabwo bashidikanya ko Leta y'u Rwanda ubu iri mu bihe bikomeye kuko nta munsi ushira iyo leta itagize uwo yiteranya nawe ku buryo ndetse usanga isa nk'aho ikora ibimeze nk'ubwiyahuzi aho yikuraho amwe mu maboko y'abari bayishyigikiye nk'abacitse kw'icumu b'abatutsi.

Iki gikorwa cyo gufunga Kizito na bagenzi be gishobora gufatwa nk'igikorwa cya gashoza ntambara gishobora gutuma amazi arenga inkombe dore ko ubu bigoye noneho kumenya umunyarwanda uyu n'uyu noneho aho ahagaze muri politiki.

Ikindi gikomeje kugaragara n'uko ingufu za RNC na FDLR zigenda ziyongera zaba iz'ukuri cyangwa izo Leta ya FPR itiza iyo mitwe. Kuba Leta ihoza iyi mutwe mu kanwa bishobora gutera bamwe mu banyarwanda barambiwe akarengane kwisunga iyi mitwe dore ko na Leta y'u Rwanda idasiba kubaratira ubushobozi bw'iyo mitwe n'intambwe iyo mitwe igezeho mu bumwe n'ubwiyunge dore ko ari abatutsi ari abahutu bose bashinjwa gufatanyiriza hamwe bari muri iyo mitwe ngo bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame!

Marc Matabaro

The Rwandan

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.