Pages

Tuesday 22 April 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Murashishoze mwabona Kizito Mihigo ari Yezu Christu wigize umuntu, Kagame akaba yamukuraho umuvumo nk'uwa Pilato !

 



Abayobozi b'u Rwanda ariko cyane cyane umukuru w'igihugu paul Kagame bagombye gushishoza ku kibazo cya Kizito Mihigo kuko itotezwa rye rishobora gukururira igihugu andi mahano aruta jenoside ! Kuba mvuga aya magambo si ubuhanuzi cyangwa kugaragaza urukundo cyane ahubwo ni ibimenyetso birimo bigaragazwa n'ifungwa rya Kizito Mihigo na bagenzi be bifite isano n'urupfu rwa Yezu Christu umwana w'Imana !
 Mihigo.png
          Kizito Mihigo amanurwa mu modoka ya polisi
Ndizerako iki gitekerezo cyanjye kigera kuri perezida Kagame cyangwa kikagera kubavugana nawe ba hafi bakakimugezaho kugirango ibintu bigarurwe mu buryo amazi atararenga inkombe.Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko Kizito Mihigo yemeye ibyaha byose aregwa n'ubushinjabyaha ariko kubuna ireme ryabyo akaba ari ikibazo gikomeye, umenya ariyo mpamvu n'umwunganizi wa Kizito Mihigo atashoboye kumva neza imitekerereze ye itari iy'abantu akikura muri uru rubanza ! Reka tubirebe gato uko ibi bintu byifashe :
1.Ibyaha biregwa kizito Mihigo n'igisubizo atanga bihuye n'ibyaha byaregwaga Yezu Christu n'igisubizo yatangaga kikaba gihuye n'igisubizo Kizito atanga ! Yezu yaregwaga ubugambanyi no gushaka guhirika ingoma y'abaromani ; ibyo akabikora abinyujije mu nyigisho ze zashoboraga gutuma rubanda rwivumbura kubutegetsi. Byageze n'aho intumwa zakurikiraga Yezu zishyizemo ko mubyukuri Yezu azahirika ingoma y'abaromani kuko yamaganaga ibibi byayo, maze abatoni muribo batangira gutekereza imyanya bazahabwa!
Na Kizito nawe araregwa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje inyigisho ze zunga abantu anyuza mu bihangano bye; nta ntwaro yafatanywe yewe nabo bavuga bafatanyije nta numwe wafatanywe intwaro ! Ubwo butegetsi bari kubuhirika bate ? Yezu bamugejeje imbere y'abatware bamubajije niba yemera koko ko ari umwana w'Imana asubiza avuga ko babyivugiye, icyo gisubizo cye gifatwa nk'agasuzuguro ,none na Kizito Kuvuga ko yemera ibyo bamurega byose bishobora gufatwa nk'agasuzuguro nyamara ari inzira yo kwerekana ukuri ko ibyo yakoze nta cyaha kirimo !
2.Yezu Christu yigishaga urukundo, Kizito Mihigo nawe akaba yigisha urukundo no kubabarira. Yezu yagiriwe nabi n'abantu aricwa afite imyaka 33, none na Kizito nawe atangiye gutotezwa n'abantu afite imyaka 33. Ari Yezu ari Kizito bombi ni abaselibateri. Ari Kizito ari na Yezu bombi barokotse génocide yabakorerwaga.
3.Mu gihe cya Yezu hari abatware 2 batumvikanaga , bahoranaga amakimbirane ariko itotezwa rya Yezu ryatumye abo batware bombi bagirana ubumwe ! Na Kizito Mihigo biragaragara ko itotezwa rye rigiye gutuma amoko yombi y'abanyarwanda ahorana amakimbirane (abahutu n'abatutsi) agirana ubumwe. Ibyo bigaragazwa ni uko ibihangano bya Kizito bikundwa n'amoko yombi kandi abacitse ku icumu (abatutsi) ubu bakaba bari guhungira kuri FDLR ubutegetsi bwa Kigali buhora buvuga ko ifite imigambi yo kurangiza jenoside yahagaritswe na FPR ubu bari guhunga, ubwo se si ukwinyuramo !
4.Mu gihe Yezu yendaga gutanga yagiye gusengera mu murima wa Gitsemani kuko yabonaga isaha ye igeze, intumwa bari kumwe ntacyo ziyumviraga, none na Kizito isaha ye igiye kugera yaririmbye indirimbo y'Imana ivuga ubumwe n'ubwiyunge ariko isa n'iducira amarenga ko agiye kuva muri iyi si ariyo yise « Igisobanuro cy'urupfu »,iyo ndirimbo akaba ariyo yabaye nyirabayazana w'akaga arimo ubu !
5.Mu gusoza navuga ko ikimenyetso gikomeye Kizito Mihigo ahuriyeho na Yezu ari uko abantu benshi bakunze Yezu, arabagaburira barahaga , arabigisha baranyurwa , ariko ya mbaga yose niyo yamushungeraga arimo atotezwa , no kuri Kizito Mihigo ni uko ! Yaririmbiye abanyarwanda imbaga iramukurikira iramukunda none iyo mbaga yabujijwe kongera kumva ibihangano bya Kizito ahubwo ikaba ari iyo kumushungera gusa mu kababaro arimo !
Kizito-Mihigo-copie-1.pngBanyarwanda namwe mwakwibonera ibindi bimenyetso byinshi bisanisha Yezu Christu na Kizito Mihigo kuburyo ntatinya kuvuza ko mu byukuri dushishoje dushobora gusanza Kizito Mihigo ariwe Yezu wihinduye umuntu bwa kabiri ntitubimenye ! None se uretse Yezu wavuze ko azahirika ingoma y'abaromani adakoresheje intwaro akanabizira hari undi umuntu mwumvise wahamwe n'ibyaha nk'ibyo uretse Kizito Mihigo ?
Njye mbona no kuba Kizito Mihigo avuka i Kibeho ari indi shusho imusanisha n'Imana cyane kuko ariho Bikiramariya na Yezu biyerekaniye abanyarwanda, wasanga na Kizito ari Yezu turi gukerensa !
Imana ifashe Kizito Mihigo n'abayobozi b'u Rwanda bagire ubushishozi bwo kwikura mu kibazo cya Kizito batikoreye izina rya Pilato !

Ubwanditsi !


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-




.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.