Pages

Monday 28 July 2014

Fw: *DHR* Kigali : abategereje Gare mu mugi rwagati bakureyo amaso



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 28 July 2014, 9:20
Subject: *DHR* Kigali : abategereje Gare mu mugi rwagati bakureyo amaso

 
 
 
 
Safi Emmanuel – Izuba rirashe
 
Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) yakuriye inzira ku murima abari bategereje gare rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzahabwanimana Alex yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka iyo gare kandi ko bidatangaje kuko ngo no mu yindi mijyi ntaho ushobora gusanga gare mu mujyi rwagati.

Dr Nzahabwanimana yabwiye Izuba Rirashe ko aho abaturage batekerezaga ko hazubakwa gare, haruguru y'ahazwi nko kuri 'Statistique', ahubwo hazubakwa parikingi y'imodoka z'abantu ku giti cyabo bazaba baje mu Mujyi.

Muri iyo parikingi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange nazo zizajya ziza ziparikemo ariko by'agahe kadashobora kurenza iminota itanu, abagenzi bavemo abandi bajyemo, ubundi zongere zigende.

Hashize imyaka isaga ibiri  gare yahoze ahazwi nko kwa Rubangura ifunzwe; icyo gihe ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kubakwa indi gare mu gihe kitarenze amezi atatu.

Kuba nta gare ihari bitwaye iki?

Ndushabandi Adolphe, umwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kuba nta gare ihari bibangamira abagenzi, cyane cyane abava mu nkegero, kuko batagira aho bategera ugasanga abenshi bahisemo gutega za moto bikabahenda.   

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzabahimana Alex, yavuze ko  nta gahunda yo gushyira Gare mu mujyi wa Kigali, hateganyijwe Gare imwe nini ku nkegero z'umujyi n'ahandi hahagarikwa imodoka, abashaka gutembera mu mujyi bagakoresha uburyo busanzwe.

Dr Nzabahimana akomeza atangaza ko ba Nyir'imodoka bagomba kugira aho zihagarara, zigasohokamo zigiye mu kazi, hateganyijwe uburyo imodoka zitwara abagenzi zakwiyongera kandi n'imikorere ikarushwaho kunozwa.

Ati: hashyizweho politiki yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, ku buryo nta modoka zemererwa guhagarara umwanya, kuko  zikuramo abantu abandi bajyamo, ku buryo ntaho zigomba guhagarara imino igera kuri itanu.


Hatari Sekoko, ushizwe ibikorwa byo kubaka Gare avuga ko Gare izubakwa izaba ari aho imodoka zihagarara zikuramo abagezi zigahita zigenda, izizajya zihatinda zikaba ari izabantu kugiti cyabo bazaba baje mu mujyi kuburyo bazajya bazihasinga bagaruka bakishyura parikingi.
 
 
_

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.