Pages

Saturday 19 July 2014

RWANDA-INKONGI : FPR mu mushinga-kirimbuzi wo gutwika n’ibigo bya Kiliziya Gatolika muri Kigali!


INKONGI : FPR mu mushinga-kirimbuzi wo gutwika n'ibigo bya Kiliziya Gatolika muri Kigali!


Parution: Friday 18 July 2014, 14:00
Par:Byiringiro Aminadabu 



Iyi ni Kiliziya ya Sainte Famille FPR ishaka guha inkongi muri iyi minsi

Tureke kuba indorerezi dore "Igikoko cyaka umuriro" cyaraduteye

Amahano ari kuba rubanda rurebera, nyamara iki ni igihe cy'ubushishozi, kikaba n`igihe cyo kuva hasi tukarekera aho guha urwaho umusazi, ugiye kutumaraho ibintu n'abantu. Ibyahanuwe mu Gitabo cy'Ibyahishuwe (umutwe wa 13) bisohoreye mu Rwanda ku butegetsi bwa FPR ! Nta mugayo kandi, ngo "Umwana apfa mu iterura". Uko FPR yatangiye yica, isahura, isenya, itwika..., biranze birayikurikiranye pe !

Duhere ku bya hafi

Byatangiye tureba, ubwo hatwikwaga amazu y'imyidagaduro bita za "Boites de nuit". Bamwe bahindira bo mu madini y'ibyaduka bati : "Ni igihano cy'Imana kubera ibyaha bihakorerwa". Ukagira ngo ibyaha bikorerwa muri ariya mazu y'imyidagaduro, biruta ibyaha bikomeye birimo n'ubwicanyi FPR ikorera Abanyarwanda n'akarere kose u Rwanda rubarizwamo. Byakomeje hicwa abagore b'indaya. Tubivuge uko biri : indaya zicwaga zose zari Abahutukazi. Abareba kure bati ni uburyo bwo kubuza Abahutukazi gukora umwuga wamye ari umwihariko w'ibizungerezi by'Abatutsikazi. Bakongera ho ko FPR yica izo ndaya nkana, kuko izi neza ko gukoresha indaya ari amwe mu mayeri yakoresheje kugira ngo icengere amabanga y'abategetsi bari bakomeye mu gihe cya MRND. None se koko, benshi muri abo bategetsi ntibabaga bafite ibizungerezi batazi n'iyo byabaga bikomotse ? Utabizi azabaze umubyeyi Jeannette Nyiramongi, ari nawe witwa "Umugore wa mbere mu Rwanda". Azamusobanurira neza umwuga yakoraga muri Kigali n'abo bawukoranaga. Ngira ngo abatari bapfa, bafungiye Arusha.

Ibigezweho !

Intera imaze guterwa, ni iyo gutwika ahantu harundanyijwe abantu benshi, by'umwihariko Abahutu. Ahandi hari gutwikwa ni aho bashobora gukorera icyatuma nabo biteza imbere.

Izi nkongi zatangiriye mu mazu y'imbohe, zimwe twari tumenyereye kwita Gereza. Muri ibi bigo, abafungiyemo ni ubwiganze bw'Abahutu : 99,3%. Iyo ubirebye neza kandi, usanga izi nkongi ziri kwibanda cyane cyane muri gereza ziherereye mu turere dufite icyo twibutsa mu mateka y'Abahutu. I Gitarama niho Revolisiyo yatangiriye. Gereza yaho (Muhanga) yarahiye irakongoka, ba kizimyamwoto bahagera yarangiye. Nyamara kuva i Kigali ugana Gitarama nta biromentero 80 birimo! Iya Gisenyi (Rubavu) irakongoka ihitana n'abantu batari bacye. Gisenyi yibutsa iwabo wa perezida Habyarimana. Byombi na Ruhengeri byafatwaga nk`iwabo w'Abahutu b'umwimerere (les Hutus purs et durs). FPR isobanura ko ari amashanyarazi acometse nabi, agenda atwika za gereza.

Izo nkongi ntizigarukira aho honyine. Ubu zadukiriye n'amwe mu mazu y'ubucuruzi yo muri Kigali. Nagerageje gukurikirana abamaze gutwikirwa, nsanga bose ari abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu. Aha naho FPR iti ni ukubera amashanyarazi n'ibizu bishaje. Jye ntuye hafi y'umujyi wa Bukavu ho mu gihugu cya Congo. N'ubwo amenshi mu mazu ahari ari ayasizwe n'Abakoroni kandi Abanyekongo bakaba barakoze ibishoboka byose kugira ngo yangirike, nta na rimwe ndumva havugwa inkongi nk'izi ziri mu Rwanda. Ijambo daourage (kurahura) ubu ryageze mu gifaransa, rikomoka hakurya aha muri Congo. Bivuga ko umuriro w'amashanyarazi uri muri menshi mu mazu y'i Bukavu akomoka mu kwirahurira. Nyamara sindigera numva inkongi ziganza nk'izi ziri mu Rwanda.

Impamvu y'izi nkongi    

Abigiza nkana ni abashidikanya ko atari FPR iri gutwikira Abanyarwanda.

Kuba FPR itwika za Gereza, hari impamvu eshatu zibiri inyuma. Iya mbere ni ukugumya gukanga, gutera ubwoba, no kurangaza Abahutu. Bityo aho gutekereza, imitima yabo ibure ibitereko, Kagame n'agatsiko ke bakomeze bisarurire. Iya kabiri, ni iyo kongera imitungo ya FPR. Muti gute se ? Gereza iyo zihiye, FPR isohora amafaranga menshi mu isanduku y'igihugu cyangwa igasaba amahanga inkunga yo kuzubaka. Bakabeshya rubanda ngo habaye ipiganwa. Nyuma FPR igaha ibyo biraka byose amasosiyete yayo bwite cyangwa bihagabwa abayoboke bayo, kandi ahenshi hakubakwa n`imfungwa ku buntu, kandi amafranga yaratanzwe. Byose bikajya mu kigega cya FPR. Impamvu ya gatatu, ni uburyo bwo kwikiza abo FPR idashaka. Aha ndavuga nk'abari hafi yo kurangiza igihe cy'igifungo cyabo. Babeshya imiryango yabo ngo bimuriwe ahandi, naho kumbi bararigitishijwe kera.

Ugutwika amaduka y'Abahutu, biri muri wa mugambi wa Vision 2020 FPR yari yariyemeje. Ubundi ngo FPR yashakaga ko mu mwaka w`i 2020, Abahutu bazaba bageze kuri 15% z`Abanyarwanda. None imaze kubona ko Abahutu batari bagera kuri icyo kigereranyo, n'ubwo ibagerereye. FPR yakoze ibishoboka byose ngo igabanye Abahutu, ariko wagira ngo uko ibapyinagaza niko barushaho gukomera no kuzuka ! Ubu rero igeze kuri gahunda iteye ubwoba : Kubatwikira, bakaba ku gasozi, bakicwa n'ibiza binyuranye. Ibi bitangiriye mu mugi wa Kigali, ngo si ho bizagarukira.

 

Ibiteganijwe biteye ubwoba

 

Muri iyi minsi naganiriye n'umwe mu bari muri uwo mugambi wo gutwika, ariko akaba abikora atabyemera. Dore ibyo yangejejeho. Ubundi kuva FPR yafata u Rwanda, yakunze kwikoma Kiliziya gatolika. By'umwihariko igaterwa umujinya no kubona iyo Kiliziya ifite ibikorwa bikomeye mu mujyi rwagati.

Ibikorwa bishavuza Kagame n`ingoma ye ni byinshi, ariko iby`ingenzi ni bitatu : Kiliziya y'Umuryango mutagatifu (Sainte famille) iri munsi ya Rondpoint ; amazu y'inama y'Abasenyeri ari hafi y'ibitaro bikuru bya Kigali ; n'icumbi rya Arkiyepiskopi hamwe na Kiliziya ya Mutagatifu Mikayire, bimutera ikirungurira kuko byubatse hafi y'aho atuye.

Dore rero ngo ibigiye gukurikiraho. Kagame n'ingoma ye barateganya gutwika Kiliziya y'Umuryango mutagatifu. Ibyo kandi ngo bizaba ku manywa y'ihangu. Byashoboka bikazaba ari ku cyumweru. Impamvu si indi. Ni uko ngo hariya iriya Kiliziya iteretse, hagomba kubakwa amazu y'abantu bo mu Gatsiko. Kagame rero ngo yamaze kuzenguruka Kiliziya yo mu Rwanda, asanga ari nta bushobozi bw'amafaranga yifitiye yo kuba yahangara imyubakire ya Kiliziya nk'iy'Umuryango mutagatifu. Sainte famille iteganyijwe gutwikwa, maze Kagame akigarurira hariya hose ! Sainte Famille nivaho na Saint Michel izahabwa inkongi Arkiyepiskopi yimurirwe ku Kacyiru shishi itabona. Hazakurikiraho amazu akorerwamo na Conference Episcopale. Icyo FPR yiyemeje iragikora cyane cyane iyo ari igikorwa cy'ubugome bugiriwe rubanda. Nimutegereze gato muzabyibonera. Gusa abo bireba bari bakwiye kuba maso.

 

Ariko se uwo mugambi uzagerwaho nk'uko utegenyijwe?

 

Ngarutse ku gitabo cy'Ibyahishuwe, batubwira ko Igikoko cyaka umuriro, gifite umubare uhwanye n'izina ry'umuntu :"Uwo mubare ni magana atatandatu na mirongo itandatu na gatandatu (666). Ni ukuvuga indunduro y'ibibi. Ubugira gatatu. Muri iki gihe, Abanyarwanda baribonera neza uwo mubare uwo ari wo. Ni F-P-R ; D-M-I. Nyamara iki gikoko kizatsindwa byanze bikunze.

Iryo shyano ryo gutwika za Kiliziya n'amwe mu mazu ya Kiliziya gatolika ngo ni ryo rigiye gukurikiraho. Icyakora nkimara kumva iyo nkuru, nahiye ubwoba, ariko ndikomeza nti : Kagame n'Agatsiko ke basanze Kiliziya mu Rwanda no kw'isi hose, kandi bazayisiga, kuko imigambi ya Shitani idashobora gusimbura gahunda z'Imana. Gusa icyo amateka y`u Rwanda azasigarana kirebana n'iyi ngoma, ni uko ari yo yashyirwa ku mwanya wa mbere mu gukora ibibi kurusha izindi ngoma u Rwanda rwagize kugeza ubu, kandi nta n`indi iteze kuzaba mbi kuyirusha.

Dusenge, tuzatsinda.

 

Byiringiro Aminadabu, umukunzi w'Umuhanuzi-Leprophete.           

      




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.