Pages

Wednesday 16 July 2014

Rwanda: Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR


Amakuru

Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR

Author : Habimana James

 1

 515

 15/07/2014
MIDIMAR ivuga ko amazu nk'aya akwiye gusenywa mu maguru mashya kuko iyo inzu imwe ihiye ikongeza indi, aha ni mu Biryogo (Ifoto/Interineti)


Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) irasaba ko amazu ateye nka 'nyakatsi' akigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali asenywa byihutirwa.

"Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n'ahandi hose hakirangwa amazu nk'ariya."  

Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Mukantabana Séraphine yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa 14 Nyakanga 2014.

Ishya ry'amaduka atanu yo muri Quartier Matheus ryaje rikurikira ishya rya Gereza ya Gitarama ndetse n'iya Rubavu.

Nta mpamvu n'imwe iramenyekana yateye izo nkongi, cyo kimwe n'izindi zikomeje kuba mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, ariko hari abakeka ko biterwa n'ikibazo cy'insinga z'amashanyarazi.

By'umwihariko muri Quartier Matheus, Minisitiri Mukantabana avuga ko, "urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda."

Kigali ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na Kigali y'ubu biratandukanye cyane, mu nzego zose muri rusange, no mu bikorwa remezo by'umwihariko.

Hari inyubako nshya zuzuye zahesheje uyu Mujyi isura nziza, ariko nanone hari utundi duce tukirimo amazu ashaje cyane, ari nayo Minisiteri y'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yita nyakatsi.

Tumwe mu duce tukirangwamo akajagari k'amazu nk'ayo ni Cyahafi, Nyamirambo, Kimisigara, uduce tumwe two mu Murenge wa Muhima n'ahandi. 

 1

 515

 15/07/2014
Share on Facebook 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.