Pages

Tuesday 15 July 2014

Tanzania: Ngo u Rwanda ruganire na FDLR


Tanzania: Ngo u Rwanda ruganire na FDLR

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa karindwi, 2014 - 17:47 GMT
Abakuru b'ibihugu bya SADC
Abakuru b'ibihugu bya SADC
Leta ya Tanzania yasabye abaserukila ibihugu byabo muri Tanzania gufasha umugambi w'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu byo mukarere k' Afurika y'amajyepfo SADC mu gushakira umuti ikibazo cy'ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mugihugu cy'u Rwanda.
Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa m23 zatsinzwe kurugamba n'ingabo z'umuryango w'abibumbye zari ziyobowe na Tanzania, Umurwi w inyeshamba za FDLR zatangaje ko zigiye gushyira intwaro hasi zigasubira mu Rwanda.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umushikiranganji w'imibano n'amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko bamaze kubona iyo baruwa mu muryango wa SADC bahuye mu ntangiriro z'uku kwezi kwa karindwi mumurwa mukuru wa Angola, Luanda, bahitamo kwemera icyipfuzo cy'izo nyeshamba za FDLR zishaka guhunguka zigasubira iwazo mu Rwanda.
Bernard Membe yavuze ko bayeretse leta y'u Rwanda, bayibaza niba izi neza amazina y' abantu baregwa ko bagize uruhare muri jenoside kugirango bazashyikirizwe inkiko binyuze mu mategeko, basaba umuryango w'abibumbye n'imiryango mpuzamahanga gufatanya n'umuryango wa sadc mugushyigikira umugambi w'amahoro wa FDLR mu gukemura ibibazo bafitanye na leta z'u Rwanda na Congo.
FDLR ngo igomba gushyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe, abari abasirikare kabuhariwe bakajyanwa mu gisirikare cy'u Rwanda, ibyo bikazakorwa na SADC, umuryango w'abibumbye, leta ya Congo na leta y'u Rwanda.
Umushikiranganji w'imibano n'amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ingabo za FDLR zahawe amezi atandatu kuzaba zamaze kwitegura muricyo gikorwa, bitaba bagashaka ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo.
Ntawuzi uko leta y'u Rwanda izakira izo ngamba za SADC kuko leta y'u Rwanda irega uwo mutwe wa FDLR kugira uruhare muri jenoside yo muri 94 no gukomeza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.