Pages

Sunday 27 July 2014

U RWANDA RURASHYA, INGOMA YA KAGAME IHINDURA IMIRISHYO…..: DR RUDASINGWA


U RWANDA RURASHYA, INGOMA YA KAGAME IHINDURA IMIRISHYO…..: DR RUDASINGWA

rudasingwa1

Nkuko bisanzwe Kagame yashyizeho undi Minisitiri w 'Intebe, Anastaze Murekezi, umuhutu ngo wasabye imbabazi, kandi wavuze ko afite amaraso y'abatutsi mu bisekuruza bye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mukomeze mube maso kuko Kagame nagatsiko ke baragerageza kubajijisha kandi ntacyahindutse:

1. U Rwanda rutegekwa na Kagame, madamu we Jeanette, n'agatsiko ka a
basirikare ba batutsi ahanini bahoze ari impunzi muri Uganda.

2. Ako gatsiko gakorera Kagame na Jeanette niko kayobora goverinoma ya mbere (no.1) itagaragara (informal government), ifatirwamo ibyemezo kandi iyobora goverinoma ya kabiri No.2 ( formal government-). Maj. Gen.Jack Nziza niwe ukora nka Minisitiri w'Intebe muriyo goverinoma ya mbere, raporo azishyikiriza Jeanette na Kagame. Inzego z'umutekano zose, niyo zibarizwa muri goverinoma ya kabiri, zitegekwa nabagize goverinoma ya mbere. Na FPR ubwayo ni igikoresho cya gatsiko muri goverinoma zombi. Umutungo witirirwa FPR, cyangwa wa leta, muri Crystal Ventures cyangwa Horizon Group, control yabyo iba muri goverinoma ya mbere.

3. Iyo goverinoma ya kabiri niyo ibarizwamo abahutu, no muri rusange abasivili. Birazwi ko Minisitiri w"Intebe, aba Minisitiri,n abandi bayobozi bakuru bagomba kubanza kubaza ba Jack Nziza na bagenzi be muri goverinoma no.1 mbere yuko bafata ibyemezo, biturutse ku buremere bwabyo. Mbere yuko Kagame atanga igisubizo, ba Minisitiri b'Intebe nabandi bayobozi bakuru bagendera ku magi, bagategereza.

4. No muri goverinoma no.2 abahutu babarizwamo hari imyanya ubu batageramo: Minisitiri w'Ingabo, Ububanyi n'Amahanga, Ubutabera, Imari, Banki Nkuru, Rwanda Revenue Authority, Ubuzima…ibyo bigomba kujya mu maboko y' abatutsi bakorera Kagame n'agatsiko ke, kandi bumva ko bakorera goverinoma no.1.

5. Mu guhindura guverinoma, Kagame aba ashaka kubeshya abanyarwanda na banyamahanga ko hari ibyo yavuguruye. Reka da! Ubu u Rwanda rwugarijwe n inkongi y'imiriro, inzara, ubwicanyi bukabije, ubuhunzi, ubushyamirane buzavamo intambara, gutoteza no gufunga abatavuga rumwe na Kagame na gatsiko ke, ubwoba, ubushyamirane n' intambara z urudaca nabaturanyi, n'ibindi. Kagame ni nka wa wundi babwiye bati inzu irahiye, nawe ati nimusase turyame.

6. Kagame ntasinzira, ngo arashaka guhindura Itegeko Nshinga akiha indi manda y'Imyaka irindwi, akazavaho abisigiye umugore,umwana we, cyangwa undi wese azihitiramo, Iyo niyi nshingano nyamukuru Kagame yahaye agatsiko ke muri goverinoma No. 1. Murekezi na goverinoma ye No.2 yabagendera ku magi ngo niyo izaherekeza Kagame na madamu we, bityo ngo ingoma yabo igasugira igasagamba.

7. Kagame ntasinzira kuko mu kwigamba ko azakomeza kwica abanyarwanda ku mugaragaro, yahisemo gushora u Rwanda nabanyarwanda mu yindi ntambara. Abo yatije imyanya muri goverinoma ya kabiri ngo nabamutiza umurindi mu kurwana intambara azatsindwa.

Kagame ahanganye nabanyarwanda batarambirwa, baharanira uburenganzira bwa banyarwanda bose, n'ubumwe muri demokarasi.

Tuzarwanya Kagame na gatsiko ke hamwe. Tuzamutsinda hamwe. Tuzubaka u Rwanda hamwe.

Nyuma yo kuvanaho ako gatsiko, abanyarwanda bazashyiraho inzego z'umutekano bose bibonamo; goverinoma bazumvikanaho kandi biciye mu nzira ya demokarasi; inzego z'ubutabera zizarengera buri munyarwanda kandi zirenganura abarenganye bose; n'ubwiyungye nyakuri bushingiye ku kubwizanya ukuri.

Munyarwanda, Munyarwandakazi: hitamo uruhande ruzatsinda. Itaze Kagame nagatsiko ke, bazarohame bonyinye, bazira ubwicanyi bwabo.

Tubahaye ikaze!

Twitinya. Tuzatsinda!

Dr Théogène Rudasingwa

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.