Pages

Friday 1 August 2014

Fw: *DHR* Gutaha n’imbunda ni uko batubuzaga gutaha, bo (FDLR) ntitubabuza



----- Forwarded Message -----
From: "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Sent: Friday, 1 August 2014, 20:32
Subject: Re: *DHR* Gutaha n'imbunda ni uko batubuzaga gutaha, bo (FDLR) ntitubabuza

 
BANYARUBUGA,
1.Rutaremara ngo arasaba impunzi zose gutaha abanyapolitiki bazirimo bakajya gukorera politiki mu Rwanda! None se ko bibujijwe mu Rwanda kunenga FPR na perezida wayo Kagame, wakora ute politiki ubujijwe kunenga ubutegetsi buriho no kububaza ibyo bukora mw'izina ryawe nk'umwenegihugu ngo ubukorere petition nibiba na ngombwa ukore n'imyigaragambyo yo kugaragaza ibibi ubona leta iriho igukorera hamwe n'abandi benegihgu.Depute Florence ubu wabaye impunzi yazize iki! si uko yanenze itukana rya Kagame atuka abanyapolitiki bari mu buhungiro ngo ni imbwa, umwanda, isazi azicisha inyundo n'ibindi bitutsi. Senateri Panelope yazize iki! si uko yavuze ko we atabona impamvu leta y'u Rwanda itagirana imishyikirano na FDLR nk'uko perezida wa TZ yari yabitanzeho igitekerezo. Abanyamakuru Mukakibi na Agnes Nkusi bazize iki! si uko banditse inyandiko inenga leta ya FPR na perezida wayo Kagame. Dr. Niyitegeka Theoneste ari he! ntaborera muri gereza kuva 2003 azira ko yashatse kwiyamariza kuba perezida w'u Rwanda!
2.Aravuga ngo urugamba rw'imbunda ntirugikenewe kuko buri wese ashobora gutaha mu gihugu cye!  Gutaha ugasanga akarengane, akandoyi n'agafuni bya FPR aribyo bigutegereje. Cyangwa se guhotorwa nkuko bahotoye Col Karegeya, cyagwa se guhabwa uburozi buzwi abanyarwanda bahaye izina "utuzi twa Dan Munyuza". Ni ibi Rutaremar aduhamagarira!
3.Ngo batera mu 1990 byari ukugirango bakureho ubutegetsi bw'igitugu, babohore igihugu... Ko FPR n'abayobozi bayo barimo Rutaremara baboshye igihugu kurusha uko cyari kiboshye mbere ya 1994. Ko leta y'igitugu ya Habyarimana yasimbuwe n'indi leta y'igitugu ya Kagame na FPR itegekesha u Rwanda iterabwoba, urugomo, akarengane, kunyereza abantu no kubica. Aragirango rero abantu batahe bajye kuba victimes ya disparitions forcees suivies de mise a mort!
4. Rutaremara nawe arivugira ubwe ati:" Ariko gutaha na none usangayo leta y'igitugu na byo ni ikibazo".  Precisement Mr. Rutaremara. Ngicyo ikibazo dufite twe abari mu buhungiro twaba abahutu twaba n'abatutsi. Ngiyo impamvu nyamukuru ituma tudataha. Na perezida Kagame yarabyivugiye ubwe ko uzaza akiha kunenga leta ye, FPR ye,  nawe ubwe "atazamenya ikimukubise". None Rutaremara arabenshya abantu ngo niba banafite ibitekerezo bitandukanye n'ibya FPR yabo bazaze bakore politiki mu gihugu babigeze ku banyarwanda habe ihiganwa imbere yabo batorere ishyaka bashaka; kandi azi neza ko ibyo avuga ari ikinyoma cyo kubeshya abanyarwanda n' amahanga. Icyo azakibeshye abahinde umugani w'abanyarwnda!
(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-01 10:56 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



Jean Pierre Mazimpaka - Igihe

Umunyapolitiki Tito Rutaremara wari mu bari barangaje imbere abandi banyapolitiki ba FPR Inkotanyi mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu, hagati mu gihe rwabaga ndetse na nyuma yarwo yasabye abarwanyi b' umutwe wa FDLR n'abanyapolitiki barwanya Leta y'u Rwanda babaho buhunzi hanze y'igihugu gutaha mu rwababyaye.

Avuga ko niba hari abafite ibitekerezo bitandukanye n'ibya FPR Inkotanyi kandi bakaba bashaka gukomeza ibikorwa bya Politiki, bakwiriye kuza kubikorera mu gihugu.

Tito Rutaremara avuga ko impamvu yatumye ingabo za RPA Inkotanyi zikoresha imbunda mu rugamba rwo kubohora igihugu ari uko babuzwaga gutaha. Ngo ubu urugamba rw'imbunda ntirukenewe kuko buri wese ushaka gutaha mu gihugu cye abyemerewe.

Ibi ni bimwe mu byo Tito Rutaremara yatangaje mu kiganiro kirambuye na Jean Pierre Mazimpaka, Umunyamakuru wa IGIHE, aho asobanura byinshi kuri politiki yo kubohora igihugu ndetse n'ubuzima bw'ubuhunzi babayemo mbere yo kubohora igihugu.

IGIHE : Mu myaka 20 ishize wari umwe mu banyapolitiki bari bayoboye politiki ya FPR Inkotanyi, igitekerezo cyo gutangira uru rugamba cyaje gite ? Mwumvaga mwifuza kugera kuki ?

Tito : Urugamba rwo kwibohora nyine, burya ni igitekerezo gitangira kare, iyo ureba ufite akarengane, ukabona abandi, buhoro buhoro ugenda usanga abandi uti ariko mwaretse tukajya hamwe dushake uko abantu bakwibohora. Kwibohora rero ntabwo byari uko twari duturutse hanze, kuko kuba impunzi byonyine si byo byatumye abantu bafata imbunda, kuko ushobora kuba impunzi wataha, igitugu cyagumaho ukongera ugahunga. Byari ukugira ngo dukureho leta y'igitugu, tubohore Abanyarwanda, ari abari hanze batahe, abari imbere babohoke hanyuma twubake u Rwanda. Nicyo cyari igitekerezo cyacu.

IGIHE : Hari ubuzima mwari mubayemo bw'ubuhunzi, ntibyoroshye kumva uko mwari mubayeho…

Tito : Ubuhunzi, urumva guhunga, guhera muri za mirongo itandatu (1960) turi impunzi, bwa mbere twagiye nta n'ikintu dufite, icyo gihe nta n'ikintu imiryango mpuzamahanga yaduhaga, ubu basigaye batanga amahema. Twe twafataga utwatsi tukiyubakira, batugeza ahantu bakatugaburira amezi atatu, urumva mu mezi atatu ntabwo wabaga ubonye ibyo uhinga ngo bibe byeze. Tugatangira guhaha mu baturage kugeza igihe abantu baboneye ibyabo, ariko igihe cyararenze nko mu mwaka umwe, ibiri. Aho niho twatangiraga kumva turi abantu nk'abandi ariko nabwo ntabwo twari abantu nk'abandi kuko nta burenganzira twari dufite bwaho kandi twese twari abakene.

IGIHE : Ni iki cyari ikibazo nyamukuru cyabakomangaga ku mutima, cyatumye mwumva mudashobora kuguma muri ubwo buhungiro ?

Tito : Icya mbere ni ukubura igihugu cyawe. Kutagira igihugu cyawe ni ikintu gikomeye, washaka kujyayo bakanga, ni ikintu kinini. Guhora uri hamwe mu kindi gihugu kandi ufite uburenganzira bwo kujya iwawe ariko ntubyemererwe ni ikibazo kinini. Ariko rero gutaha na none usangayo leta y'igitugu na byo ni ikibazo. Ibyiza byari ukuvuga ngo reka dutangire, duhamagare n'abandi bose, n'iyo leta y'igitugu tuyikureho kuko ari yo yateraga ubuhunzi, n'abantu mu Rwanda bari bahari bababaye, abari barakuwe mu rwabo, hari abatutsi batigaga batashoboraga kugira icyo babona, hari Abanyanduga bahangayitse, yewe hari n'abaturage benshi batari bishimiye. N'ibyo bike byari bihari byari byihariwe n'agatsiko gato kandi kadafite n'igitekerezo cyo kugirango gakorere igihugu gitere imbere banagire na byinshi babone ibyo baha abandi. Urumva rero iyo Leta yagombaga kuvaho, ni cyo cyari igitekerezo cyacu.

IGIHE : Hanze y'u Rwanda hari umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukunda kuvuga ko ushaka gutaha, ndetse rimwe na rimwe ukumva ngo bashaka kuzataha ku ruhembe rw'umuheto. Hari kandi abanyapolitiki bari hanze y'Igihugu, bavuga ko batemera politiki ya Leta y'u Rwanda. Kandi abenshi muri bo, yewe hafi ya bose ni impunzi. Aba mwababwira iki ?

Tito : Twebwe turababwira ngo ni batahe, twe igihe twari hanze bari baratubujije gutaha, bo nibaze batahe bakorere igihugu cyabo nta we ubabuza. Ubona ko abarenga miliyoni 3 bamaze gutaha, abasirikare barenga ibihumbi mirongo itanu baratashye bamwe basubiye no mu ngabo. Ushatse arataha ni yo mpamvu aba Minisitiri bajya ahantu hose babashishikariza gutaha. Nibatahe, niba hari ibitekerezo bafite bindi baze batangire amapariti (amashyaka) batange ibitekerezo byabo bakore, niba bumva tudafite ibitekerezo bimwe ! Bakorere igihugu cyabo. Gusa ni uko bavuga ngo barashaka gutaha, twe gutaha n'imbunda ni uko batubuzaga gutaha. Twe ntitubabuza nibaze, kandi turabemerera ngo baze batangire amapariti yabo batange ibitekerezo, bapiganwe nk'uko abandi bapiganwa. Ubwo se ikindi wabakorera ni iki ?

IGIHE : Ubundi mu gitekerezo cyanyu harimo ko mushobora kubohora igihugu hakoreshejwe imbunda ? Cyangwa mwumvaga hari ubundi buryo bwagakoreshejwe ?

Tito : Burya ukwanga atireka arakubwira ngo ngwino murwane ! Nk'uko twabikoraga turi hanze, n'abari imbere bakigaragambya, twashoboraga kuyikuraho bitabaye bityo. Ariko rero igitugu imbere cyarushije amaboko abari imbere, kirusha abigaragambyaga amaboko, biba ngombwa ko dukoresha imbunda. Ariko ntugire ngo kurwana byari bishimishije, kuko byatumye dupfusha abantu benshi, n'abantu bararushye, kurwana imyaka itanu yose ukagenda ubura abo mwatangiranye bose bagwa ku rugamba ntabwo ari ikintu cyiza cyane.

IGIHE : Mu mpera z'ukwezi kwa 12 mu 1993 nibwo abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi baje I Kigali n'ingabo zigera kuri 600. Ese nta mpungenge mwari mufite ko mushobora kwivuganwa na ya Leta y'igitugu mwarwanyaga ?

Tito : Urumva n'ahandi twari ku rugamba twararwanaga, na hano rwari urundi rugamba, muri abo banyapolitiki ni nanjye wari waje. Twagombaga kuza tukinjira muri Guverinoma abantu bari bahuriyemo, tukinjira no mu nteko, ariko tuje uko kwezi kwa mbere Habyarimana arabyanga noneho dutangira kugenda tugabanya abantu basubira inyuma, kugeza n'igihe twasigaye turi babiri mu gihe cya Jenoside, kugeza n'ubwo nahasigaye ndi njyenyine mu banyapolitiki abandi bose baragiye gushaka indi mirimo bakora ku rugamba.

IGIHE : Urugamba rwo kwibohora mwararutsinze ubu hashize imyaka 20. Ni iki mwishimira mu bimaze kugerwaho ?

Tito : Icya mbere twigijeyo ubutegetsi bw'igitugu, icya kabiri duhagarika Jenoside, icya gatatu duha igihugu umutekano, icya kane twubaka ibintu byose byari byasenywe ikindi noneho dutangira kubaka ubukungu bw'igihugu, dutangira kubaka imibereho myiza y'Igihugu, twegereza abaturage ubutegetsi mu turere n'ahandi, mbese ibintu biragenda bijya ku murongo, ni nayo mpamvu ubona ubukungu bugenda bwiyongera si natwe tubivuga gusa n'abandi bo hanze babibona bagenda babivuga.



_

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.