Pages

Tuesday 5 August 2014

Fw: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons


----- Forwarded Message -----
From: "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Basomyi Banditsi,
1. Ku byerekeye kwibuka mu cyubahiro abishwe muri repubulika ya kabiri, jye ndemeranya na postings za Deus Kagiraneza, Noel Ndanyuzwe na Maurice Niwese. Utazisomye asubire inyuma azisome ziragira icyo zimwungura.
2.Abantu bamwe barwanya kiriya gitekerezo bagakora strategie yo kuvangira les victimes du 5/7/1973 babeshya ngo ni FPR iri inyuma y'iriya commemoration izaba le 16/8, ni abashinyaguzi. Birazwi ko les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants bamaze by'umwihariko imyaka 41 ari bo cible yihariye ya dictatures militaires zombi, iya Habyarimana yabaritaguye n'iya Kagame nayo yaritaguye abasigaye kugeza aho Museveni ubwe yigamba kuri Perezida Kayibanda ejobundi le 7/4/2014 ko yataye igihe cye, ko ubu bo bafite ingufu za politiki, iza gisilikare, n'iz'ifaranga. Mbibutse ko hari umuhungu wa perezida Kayibanda inkotanyi ziciye I Kigali zimuziza gusa ko ari umuhungu wa Kayibanda. Nibutse ko Inkotanyi zishe Werabe umuhungu wa Dr. Mubirigi zimuziza gusa ko Kayibanda yari se wabo. N'abandi benshi bishwe na FPR bazira ko bari abayobozi mu gihe cy'ubutegetsi bwa perezida Kayibanda.Abarengera ingoma ya Habyarimana wishe perezida Kayibanda ni bo barwanya ko we na bagenzi be bibukwa.
3. Perezida Kayibanda na bagenzi be bazibukwa ku mugaragaro taliki ya 16/8/2014 bakoze igikorwa cy'imena cyo kuvanaho ubutegetsi bwa Cyami bwari bumaze imyaka n'imyaniko bushikamiye igice kinini cy'abanyarwanda. Ni bo les fondateurs de notre Republique du Rwanda. Ni abantu bakomeye cyane mu mateka y'igihugu cyacu twese. Aho gusonga ababo basigaye imusozi, ahubwo ni twifatanye nabo kwibuka ziriya ntwari zitanze zitizigama mu gikorwa cyazo kitazibagirana cyo kubohora rubanda rw'abanyarwanda ku ngoyi ya gihake na gikoloni. Abari bariho mu 1973 cyane cyane abari abasilikare, nimudufashe mufashe na les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants kumenya uko ababo bishwe aho biciwe n'aho batabwe; mbese badutekerereze uko byagenze.
4. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI mu ngamba zaryo zatangajwe taliki ya 10/03/2013 page 20 riteganya Komisiyo ebyiri kuri iki kibazo: (1) Gushyiraho komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu kinyarwnda bita ukuri kwambaye ubusa, ku mahano yose yabaye  mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwabwe, akarere uvukamo, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe, kuko ikizaba kigamijwe muri uko kuvugisha ukuri ari ubwiyunge n'ubumwe nyakuri bw'abanyarwanda; (2) Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw'iyicwa ry'abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y'u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu".
5. Amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY hamwe n'andi mashyaka turimo  tuganira kuko dusangiye umurongo na vision politique byubakiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane, ubwubahane, n'ubusabane bituma tuba UMUNYARWNDA UMWE w'IGIHUGU KIMWE ari cyo u Rwanda, ntiturobanura abavictimes, turi kumwe n'abavictimes bose baba abo mu 1973, baba n'abo mu 1994. (Gasana Anastase, umuyobozi wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-08-05 13:59 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:


 

Et pourtant,
 
La question que se pose Mr Niwese est simple, claire et surtout, elle est légitime!
 
"Qui du FPR ou quel organe du FPR a proposé la tenue de cette commémoration à partir du 16 aout 2014 ?16 aout, date de l'évènement de Bruxelles. Dans quel document (tract, article, discours, etc.) pouvons-nous trouver ce qui est avancé ici?"
 
Il ne suffit pas de dire (ou d'écrire) que le FPR est derrière cette cérémonie commémorative que ce soit vrai et il est difficile de comprendre où ceux qui propagent cette « rumeur » veulent en venir !


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.