Pages

Monday 4 August 2014

Ingabire, Umuyobozi wa TIR yatewe ku biro n’umuntu witwaje intwaro

Banyarubuga,
1. Kuva taliki 17/7/2013 umunsi Gustave Makonene umukozi wa Transparency International ku Gisenyi mu Rwanda yiciweho ahotowe kugeza uyu munsi, umuryango uharanira uburengazira bw'ikiremwa muntu Human Rights Watch uhora utabaza, utabaza, ngo iby'iyicwa ry'uriya muntu bimenyekane imvaho ariko leta y'u Rwanda amatwi ikayavuniramo ibiti. Kuki? Kuko abo ababyeyi n'abavandimwe ba Gustave na Human Rights Watch batakira ari bo bivuganye uriya Gustave. Police yo mu Rwanda na DMI bazi uwamwishe kandi ntibashaka ko amenyekana kuko ari umwe muri bo dore ko bose ari kimwe. Abicanyi gusa gusa!Abahotozi!
2.Transparency International ni umuryango mpuzamahanga utagengwa na leta (ONG/NGO)uharanira UKURI, urwanya ruswa n'akarengane. Leta ya FPR INKOTANYI yubakiye ku kinyoma, akarengane, urugomo, ruswa no gusahura umutungo w'igihugu, kunyereza abantu no kubica, ntiyihanganira imiryango nk'iyi ngiyi. Ifata gahunda yo gucecekesha bene iyi miryango kugirango idatangaza ububi bwayo, maze ikayikoraho iterabwoba no kubicira abakozi kugirango bose bashye ubwoba bareke gukurikirana ibibazo bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta byuzuye muri leta ya FPR. Iyi leta iba ibeshya amahanga ko ari yo ya mbere mu kurwanya ruswa kandi ataribyo ahubwo ariyo yimakaje ruswa mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo yabwiraga abanyamuryango ba FPR batanze amafaranga muri CYAMA kwiyishyura ariko mu buryo butagararira abantu, ko uziyishyura nabi akabifatirwamo azajya ahanwa. Ni ibi rero byo kwiba leta mu cyayenge , mu buryo bunyegeye, leta ya FPR iba idashaka ko Transparency International ibona ikabikoraho inyandiko noneho amahanga akazamenya ko leta y'u Rwanda ibabeshya.
3. Mu kinyamakuru igihe.com kivuga iby'iyicwa rya Gustave umukozi wa transparency International i Rubavu(Gisenyi), umwe mu basomyi bacyo witwa Baptise yaranditse ati: "Aba bantu bamwishe ni amashitani arwanya abana b'Imana. UKURI kurimo kurarwana n'IKINYOMA, kandi ukuri kuzatsinda ikinyoma nkuko Yezu yatsinze urupfu". Undi nawe witwa Joseph aragira ati:"Azize kwanga guhishira abaryi. Abaryi ba bitugukwaha(ruswa) ni bo bamwivuganye". Mujye kureba uko abasomyi bandika ibyo batekereza kuri ririya hotorwa rya Gustave Makonene murumva neza ko bavuga bateruye ko ari abantu bo mu nzego z'umutekano za leta y'u Rwanda bamwishe. Mu kinyarwnda baca umugani ngo "Ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe".
4. Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI rishyigiye ibikorwa by'imiryango mpuzamahanga nka Transparency International mu Rwanda. Ibyo biragaaragarira mu mahame remezo page 24 twatangaje taliki ya 10/03/2013 aho kimwe mu bikorwa by'shyaka cyanditse gitya:"      Kuganira n’imiryango mpuzamahanga yadufasha muri gahunda yacu yo kuvura indwara sosiyete nyarwanda irwaye z’ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, akarengane, ikinyoma, uburiganya, ubugome, ubwicanyi no gusahura umutungo w’igihugu. Iyo miryango ni iy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Organazitions), iyo kurwanya ibintu byo gukorera mu bwiru (Transparency International), iyo kurwanya ruswa no gusahura umutungo w’igihugu (Anti-Corruption League), iyo kurwanya kwaya no gusesagura umutungo w’igihugu (Citizens Against Government Waste)  n’iyo kurwanya ikinyoma no guteza urubwa (Anti-Diffamation League).

Gasana Anastase, Umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.