Pages

Saturday 2 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ingabire, Umuyobozi wa TIR yatewe ku biro n’umuntu witwaje intwaro

 



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 2 August 2014, 20:21
Subject: *DHR* Ingabire, Umuyobozi wa TIR yatewe ku biro n'umuntu witwaje intwaro

 
 
 
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda(TIR), umuryango urwanya ruswa, yatangaje ko yatewe ku biro bye n'umuntu witwaje imbunda, amushakisha kuri uyu wa Kabiri.
Ingabire yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yaje amubaririza ku biro bya TIR, abaza umuzamu wari uhari ko ashaka umuyobozi ariko undi amubwira ko atamubona kuko nta we uhari.
Akomeza avuga ko yahise amusaba nimero z'umuyobozi we, amubwira ko atazizi, amuhakaniye amubaza ukuntu atagira nimero z'umukoresha we.
Umuzamu yamusabye ibyangombwa ngo amwandike yinjire, aho kuzamura ibyangombwa avanamo imbunda yo mu bwoko kwa pisitoli ayimufatiraho, ati"Bishoboka bite ko ntazo ufite, ningaruka utazifite hari icyo uzabona."
Undi yakomeje kumusaba imbabazi, amubwira ko azishaka aza kuzimuha, ngo ahita yiruka nawe asigara asa n'uwataye ubwenge.
Avuga ko yarebye nimero za pulaki z'imodoka yajemo ntiyazimenya kuko yari yayiparitse kure.
Yahise ajya kubibwira abari ahakirirwa abantu(Reception) ababwira ibibaye nabo bahita bahamagara Ingabire aho yahuguraga abanyamakuru ku ikorwa ry'inkuru zicukumbuye.
Umugabo wafatiweho imbunda yavuze ko uwabikoze yari umugabo muremure wirabura.
Mu magambo ye Ingabire yabwiye abanyamakuru ati "Mureke dukore aka kazi hari abatwanga, hari n'abadukunda, nibura niyo twapfa amateka azahora atwibuka."
Ejo hashize, Ingabire avuga ko yari yitabye telefoni y'umuntu basanzwe baziranye wamuterefonnye amubwira ko yari yumvise ibihuha ko yarashwe.
Yagize ati "Nta na kimwe naketse kuri ayo makuru, ejo nicaye mu rugo nimugoroba umuntu arampamagara ambaza aho ndi, ambwira ko ndi mu rugo ati " Imana ishimwe."
Amusobanuje iby'ayo makuru, Ingabire avuga ko yasubijwe ati " Hari umaze kumbwira ko bakurasiye i Rubavu … nagira ngo uranyitabira mu bitaro."
Mu mwaka ushize umukozi wa Transparency International Rwanda yarasiwe mu karere ka Rubavu, ariko iperereza ntacyo rirerekana kur rupfu rwe.

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.