Pages

Sunday 10 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 


----- Forwarded Message -----
From: "Venant Shaka venantshaka@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 10 August 2014, 16:39
Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Nyamara Ndolimana aragenda afunguka buhorobuhoro. Ejo wakumva  Général Nziza yamufunze)!


Le Dimanche 10 août 2014 17h20, "tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Muvandimwe Nsenga,

Ndibwira ko twemeranya ko abanyarwanda bazize genocide yakorewe abatutsi bazize ikintu gitandukanye n'abazize intambara.

Abanyarwanda bazize intambara (tubariramo n'abazize ibyaha byo mu ntambara) kuva octobre 1990 kugeza igihe cy'intambara y'abacengezi, bakubiyemo abaguye mu Rwanda, abaguye muri Congo ndetse n'ahandi (abaguye mu nkambi z'impunzi no mu bindi bihugu kubera imibereho mibi nabo jye mbona ko bazize intambara).

Abari kumwe n'abazize intambara igihe byabaga, nibwira ko bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ubuhamya (décrire, dater et chiffrer les faits) bw'ukuntu abapfuye bapfuye, bakwiye kandi gutanga ubuhamya bakirinda kuvangira ubuhamya bwabo babuzanamo ibyo bitetekerereje kuko iyo babikoze batyo (kuvanga ubuhamya n'ibitekerezo bibajemo), icyari ubuhamya kiba gihindutse ikindi kintu.

Atatangabuhamya muri ibi  byago twatewe n'intambara ni abahagaze ku mpfu zabaye mu intambara, nongere mbisubiremo impfu mvuga ni abishwe n'amasasu y'abarwanyi ataravanguye abasirikari n'abasivili nk'uko bigenda hirya hino mu ntambara ziba kuri iyi si, abazize ingaruka z'intambara (indwara, inzara n'umwuma), abazize ibyaha by'intambara ku mpande zombi zarwana, abasirikari b'impande zombi baguye ku rugamba (morts aux champs d'honneur).

Jye nta genocide hutu nzi, icyo nzi ni uko hari abanyarwanda b'abahutu, abatutsi n'abatwa bazize intambara; naho ibya genocide hutu rwose nta buhamya bufatika buzira ingengabitekerezo runaka ifite ibindi igambiriye, mbifiteho. Jye nsanga byagira akamaro gakomeye ababishoboye begeranyije ubuhamya uko nabusobanuye (kuvuga faits/chiffres et dates maze bigasobanuka uko abatabarutse bapfuye cyangwa uko bishwe (kuko hari n'abishwe/ibyo twita crimes de guerre), bikaba byanakorerwa isesengura rigaragaza neza uko abo bantu bose bapfuye.

Naho uko wasobanuye abahutu  bishwe aho Inkotanyi zanyuze zirwana na FAR n'abagenosideri, jye nta buhanya bufatika/témoignages non corrompus/non amalgamés d'interprétation et d'imagination,  mbifiteho rwose. Nizeye ko ntawubindenganyiriza kuko ni ibintu ntahagazeho nkaba kandi nk'uko maze kubivuga ntarabibonera ubuhamya bufatika; icyo bikoze ndifuza ko ubuhamya buherekeza ibivugwa bubaho, bityo tukamenya neza ibyabaye, tukamenya neza umubare w''abahutu bishwe bazize crimes de guerre  kimwe  n'abazize intambara ubwayo (amasasu, guhunga, inyota n'inzara, indwara n'ibindi..).

Soyons compatissants au regard de tous nos regrettés.

De : "Nsenga callixte nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Dimanche 10 août 2014 8h51
Objet : Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Mumbabalire technology ya mobile nkoresha irantengushye. Nkosore neza les dernières lignes de mon Posting imaze guhita kugirango yumvikane neza :


Ese iyo iyo communauté internationale itaza kwemeza cg kwemera génocide, baliya Bavandimwe b,ababatutsi bapfuye, ntibaba bibukwa ubu? 



De: Nsenga callixte nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]
Envoyé: dimanche 10 août 2014 08:14
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Muvandimwe. Tatien, 
Aha rero niho nashakaga kugera,  Ko uvuga ngo abihayimana baguye i Gakurazo ubashyira mu baguye mu ntambara gusa, i Gitarama aho baguye se hari intambara yahabereye ngo tuvuge ko baguye mu masasu y,abarwanaga? Tuvuge ko byabaye mu buryo twanabasuzugura muli rusange tuvuga ngo ni " les dégâts collatéraux ?  
Ibi mvuga ntugirengo ndi mubahakana ko abatutsi batahohotewe muli muli 1994 ( ntibizongere no kubaho : Never again). Abihayimana b,i Gakurazo, nti bishwe kuko bali abihayimana gusa ba Kiliziya Gatolika, ahubwo bishwe kuko bali abahutu, kandi ndetse FPR n,ahantu hose yagiye ica niko byagenze: Byumba, Kibungo, u Bugesera bwose, à Mayaga yose, Gikongoro, Congo, uzabaze neza nubishaka Uzasanga ko yabanzaga kureba abatutsi cg se abasa nabo yibeshyeho , aha nagirango nkubwire ko n,umututsi wabaga nk,umuntu wali neutre cg wakoreye ingoma y,abahutu ( Kayibanda + Habyalimana) bamukaniraga urwo bageneraga abahutu.
Uzabaze neza i Butare , bahageze kandi hali ahantu hali  abantu benshi neutre, ndetse dukulikije discours rutwitsi ya Sindikubwaho, kuba ntibindeba bifite icyo bivuga, nyamara FPR ihageze yarakubuye ingero nyinshi zirahari z,abantu bahaguye warahize urahazi haba mu i Seminaire de Karubanda ndetse uhiga Universite, nkuko igeze mu rukiga aho Yavugaga ko alibo bali bafite ubutegetsi yarakubuye nk,ahaterwa itabi.
Nguhaye izo Ngero 2 extrême za 2 régions zitandukanye kugirango nkwereke ko urw,abatutsi b,inzirakarengane bisa neza neza n,urw,abahutu b,inzirakarengane bapfuye. Bombi kuli jye navuga ko abatutsi bapfuye bazize ubugome bw,interahamwe z,abahutu  extremistes basa neza neza n,urw,abahutu bazize ubugome bw,abatutsi b,intagondwa zo muli FPR, gusa itandukaniro ni uko nk,uko ubyemeza kandi koko, ni uko la Communauté internationale yemeje ko abatutsi bazize globalement et officiellement icyo bise genocide.
Aliko twe abanyarwanda iyo tureba neza kandi tu tatabanje guteguza la communauté internationale, tubona urwo bene wacu bazize b,ababatutsi, rusa neza neza n,urwo bene wacu bandi b,abahutu bazize n,ubwo utabyemera.
Ubu génocide Hutu ntivugwa aliko ntawamenya kera bite we n,abaliho bafitiye ubushobozi n,ububasha bwo kwita Génocide nk,aho alibo ba padiri cg ba pasitoro babatiza, abazaba bacyiliho n,abazaba barapfuye bazabyumva.
Kuko kuba Habyalimana yari amaze gupfa ntaho byahaga uburenganzira na gato abahutu bwo kwica abatutsi, ndetse kuba FPR y,abatutsi yari isanze abatutsi bamaze kwicwa nta uburenganzira na gato bali bafite ngo bagomba kwicira abahutu kubamara ngo barahora. None se justice internationale wemera imaze iki? 
N.B.: aha uraza kumbwira ngo abatutsi bapfuye kuva kera, mbere ya 1994, Byaba byo bitaba byo, iyo Communauté internationale ntabwo yari yigeze i bivuga ko génocide tutsi yari yarabaye mbere ya 1994, yabivuze ali uko bibaye muli 1994.
None se twe abanyarwanda niba tudashaka kureba ukuri ngo twige kandi twemere ibyatubayeho Byaba byiza cg bibi, ngo tubisabanire imbabazi, kuki dutegereza la communauté internationale kugirango idutekerereze inatubwilize ibyo tugomba kwemera cg guhakana. Idutegeke kwibuka uyu tureke uliya twitwaje ibyo yo yafasheho décision. Ese iyo communauté internationale ite meza génocide, baliya bavandimwe b,ababatutsi bapfuye ntibababwire bibukwa?
Ese aho abanyarwanda koko dufite inkingi ? 
De: tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]
Envoyé: dimanche 10 août 2014 00:13
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Bwana Nsenga,

Nziko uzi ikinyarwanda, bityo ndibwira ko kugusubiza mu rurimi rwacu kavukire ntacyo bigutwaye nubwo wowe wambajije mu gifaransa; ntubinzize cyangwa ngo ugirengo hari indi mpamvu ibinteye.

Nibyo ntabwo muri ba "victimes civiles et militaires" bazize intambara n'ibyaha byo mu ntambara hagati ya Octobre 1990 na 1998 mbariramo abatutsi bazize genocide yabaye kuva kuwa 07/04/1994 kugeza mu kwezi kwa karindwi 1994 kuko bo icyo bazize kihariye/spécifique (genocide yakorewe abatutsi) nk'uko abandi ba victimes militaires (bo muri FAR Inzirabwoba na APR Inkotanyi)  et civiles b'abahutu n'abatutsi baguye mu ntambara kuva itangiye kuwa 01/010/1994 nabo bazize ikintu kihariye/spécifique (intambara n'ibyaha byo mu ntambara). Genocide yakorewe abatutsi uko Isi yose iyizi, iyemera kandi iyibuka, yabaye kuva kuwa 07/04/1994 irangira mu kwezi kwa karindwi 1994.

Abihaye Imana biciwe iGakurazo kandi nabo bazize intambara n'ibyaha byo mu ntambara, niyo mpamvu ntabashyira mu kiciro kindi kihariye.

De : "Nsenga callixte nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Samedi 9 août 2014 23h36
Objet : Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Monsieur Tatien, 
Dans le dernier paragraphe de ton Posting vous évoquez, un groupe de gens : les victimes civiles et militaires de la guerre de 1990-1998, et je me demande si c,est hormis les les Tutsis massacrées en 1994 ou non. Si oui pq? Si non pq? 
Vous évitez d,insinuer ouvertement et sciemment   dans  le Posting , le clergé de Gakurazo sauvagement tué. Puis je savoir pq vs évitez cela?

De: tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]
Envoyé: samedi 9 août 2014 22:30
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Epa,

Mbanje kwishimira kubona, nyuma y'igihe kirekire, umuntu twabyirukanye; wowe wigaga muyihe Faculté, warangije iRuhande cyangwa waracikije ukomereza amashuri ahandi? n'ubishobora umpe ifoto yawe nko kuri facebook par exemple.

Ibindi umbajije nahitamo kubisubiza nk'umututsi warokotse genocide kurusha kubisubiza nk'umunyamulyango wa FPR, impamvu ntuyishakire ahandi, impamvu ni uko ibyo kwibuka binkora ku mutima nk'umuntu warokotse genocide kurusha uko binkora ku mutima nk'umunyapolitiki.

None rero ntagombye kurambura (élaborer) ngo nsobanure, ndagusubiza muri make comme suit:

-Iyo umuhanda warangije gukorwa ndetse ukaba nyabagendwa, ni byiza kuwishimira, bityo genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ni ikibi cyarangije kwemerwa uko kiri n'abanyarwanda hafi bose n'abanyamahanga bo bose batuye iyi si, bityo kuyibuka ni ikintu kidakwiye kuzongera kugira utunyika kukijyaho impaka cyangwa kukijora cyangwa kukizanamo imvugo ngo ariko..., ngo ariko hari n'abandi banyarwanda bishwe, ngo ariko iyi genocide ikwiye kwibukanwa n'ubundi bwicanyi bwakorewe abanyarwanda (aha ngaya cyane abanyapolitiki badukanye ibyo kuvangavanga kwibuka genocide yakorewe abatutsi n'ubundi bwicanyi, usibye kandi kubagaya ndanahamya ko bibeshya igikwiye ndetse ko nta nyungu ya politiki bazabivanamo, bityo bashatse bakora ubugororangingo ntibazakomeze gushyanuka mubyo badasobanukiwe bihagije). Rwose umuhanda wuzuye uba wuzuye, iyo ari ngombwa ko hakorwa indi mihanda ifitiye igihugu akamaro, irakorwa ariko byaba ari amahano gusiribanga uwo muhanda wuzuye mbere no kuwurimbagura uzira gusa ko nta yindi mihanda irubakwa mu gihugu.

-Kubyerekeye abanyarwanda bishwe muri coup d'Etat yabereye ku Rucunshu, abishwe muri revolution yo muri 1959 na nyuma yaho kugera muri 1967, abishwe mu bikorwa bya genocide yakorewe abatutsi mu Bufundu na Bunyambiilili guhera kuri noheli yo muri 1963 (iyi nayirokotse mfite imyaka hafi ine ariko yahitanye abatari bake mu bange), abishwe mbera ya coup d'Etat yo muri 1973 n'abazize coup d'Etat yo muri 1973, nabo jye mbona ko bakwiye kwibukwa ariko birakwiye ko abanyarwanda ubwacu aba aritwe twiga neza uko bazajya bibukwa maze Leta ikazasabwa n'abanyarwanda kugira ibyo bikorwa ibyayo nayo, bityo bikaba ibikorwa byemewe ku buryo budasubirwaho mu mateka y'Urwanda; naho  mu gihe tutarabyiga neza, ababo bakiriho cyangwa babakomokaho jye mbona bafite/dufite uburenganzira busesuye bwo kubibuka uko babyumva/tubyumva;

-Ku byerekeye abanyarwanda b'abasirikari n'abasivili bazize intambara mu Rwanda no muri Congo kuva muri octobre 1990 kugeza intambara yiswe iy'abacengezi irangiye muri 1998 (harya nibwo yarangiye?), ku bwange nsanga abanyarwanda dukwiye kwigira cyangwa kurahura ubwenge ku bihugu byibuka ababyo baguye mu ntambara z'Isi yose, maze tukigana ubushishozi uko twagena kwibuka aba ba victimes civiles et militaires bazize intambara z'abanyarwanda hagati yabo, twamara kubinoza tugategeka Leta kubigira igikorwa cy'igihugu kizira impaka.

Bien à vous.

De : "epatwahi@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Samedi 9 août 2014 20h51
Objet : Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Urakoze Uwimana,
Ibi wanditse aha ndabyemera 100%
 
Bwana Ndolimana Miheto,
Mbere y'uko uva muli iki kiganiro. Iki gitekerezo cy'Uwimana, wowe ukivuga ho iki? Ibi mbikubajije kubera ejo bundi waganiye nawe ibyo kwibuka, aliko urangiza usa n'uvuga ko hali abashobora kwibukwa, bikaba byaba ali ukonona. Abumva bumvise ko uvuze ko uwakwibuka abishwe na FPR, aba yononye iyibukwa ly'inzirakarengane zaguye muli genocide. Bamwe bahita bakubwira ko uli umuhezanguni, ko uli umu raciste. Wumviswe nabi?
 
Akabazo k'amatsiko uwakwibuka abasenyeli baguye I Gakurazo, agahamagara hakaba misa I Kigali, nkuko bamwe baherutse kubikora mu Bufaransa. Position yawe ni iyihe, weho nk'umunyamulyango w'imena wa FPR.
Mbajije abasenyeli kubera ko FPR yemeye ko yabishe.
 
Ikindi kibazo cy'amatsiko. Niwowe twiganye I Ruhande 81/82? Niganye n'umuntu wali ufite amazina yawe yombi (Ndolimana Tasiani, kandi w'i Gikongoro), sinzi niba ali wowe.
 
Epa












Envoyé par : Venant Shaka <venantshaka@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.