Pages

Monday 4 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ni iki cyaba cyaratumye Dr Habumuremyi avanwa muri Guverinoma ?

 



----- Forwarded Message -----
From: "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 4 August 2014, 16:34
Subject: Re: *DHR* Ni iki cyaba cyaratumye Dr Habumuremyi avanwa muri Guverinoma ?

 
Ariko se uyu mugabo Pierre-Damien Habumuremyi ko bakomeje kumugendaho kandi atakiri mu myanya, aho ni ubuhoro?!

Kuki bakomeje kumwibazaho byinshi?!?

Ku bwanjye rero, ibintu ni bibiri : uyu mugabo ashobora koko kuba yari akunzwe anashimwa na benshi ku buryo na n'ubu batariyumvisha impamvu umuntu nk'uwo yavaho nta "bindi bisobanuro" bitanzwe; bitihise, agomba kuba afitanye amasinde n'abantu bakomeye "ibukuru" bakaba bakomeje kumushakaho akamunane…!!! 

Kuko urebye amashagagaga uwitwa Jovin Ndayishimiye (mperuka aba kuri izi mbuga!) yabadukanye akimara kumva ko imbehe ya Habumuremyi bayubitse, agahita amubonera umurundo w'ibyaha ako kanya, njye ndareba ngasanga atari gusa…!!!

Nabyikuramo amahoro, azaba agira Imana!

C. M.



Le Lundi 4 août 2014 9h16, "nzeyifreddy@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

Ni iki cyaba cyaratumye Dr Habumuremyi avanwa muri Guverinoma ?


Yanditswe kuya 4-08-2014 - Saa 10:48' na IGIHE
Hagati y'amatariki ya 8 na 10 Werurwe, ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga umwiherero yavuze ko atazongera kwihanganira abayobozi bananirwa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje hagamijwe kugera ku ntego z'iterambere igihugu cyihaye.
Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko nta gukomeza kwihanganira abakomeza gukora amakosa bagahora basubiramo kwiyemeza kuyakosora.
Mu cyumweru gishize, ubwo habaga impinduka muri Guverinoma, benshi batekereje ko Perezida Kagame unayobora Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi atifuza kubona hari abahora bavuga ko hari ibitaragezweho, by'umwihariko kuri gahunda zigamije iterambere ry'Abanyarwanda.
Izi mpinduka zakuye muri Guverinoma abayobozi benshi barimo na Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w'Intebe, kugeza ubu akaba nta mwanya uzwi yarashyizwemo nyuma yo gukurwa ku buyobozi bwa Guverinoma.
Isesengura ryakozwe na Rwanda Today ryagarutse kuri Dr Pierre Damien Habumuremyi, rigaragaza ko ubwo yabaga Minisitiri w'Intebe tariki 7 Ukwakira 2011 yatangiranye imbaraga nyinshi aho yasabaga ibigo bya Leta n'iby'abigenga kunoza serivisi batanga, hari n'ubwo yasuraga ahantu hatunguye ahari wenda kugira ngo agwe gitumo abatwawe n'agatotsi kandi ari amasaha y'akazi.
Mu gihe nta mpamvu izwi neza yatanzwe ku iyirukanwa rya Dr Habumuremyi, hanze benshi babishyira ku kuba yarananiwe gutanga umusaruro ufatika mu myaka itatu yamaze ku ntebe ya Guverinoma.
Habumuremyi wahoze ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma aravugwaho kuba yarananiwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda z'ingenzi za Guverinoma.
Urugero : Mu nama y'umushyikirano ya 11 yabaye muri Werurwe, Dr Habumuremyi yemereye imbere y'Umukuru w'Igihugu ko Guverinoma yananiwe gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zari zarateguwe ndetse izindi zikaba zaradindiye. Icyo gihe yavuze ko hakiri ikibazo cy'ubushobozi buke mu bayobozi, ariko by'umwihariko, avuga ko Perezida Kagame we akora neza. Icyo gihe yari ahawe kuvuga ku ishyirwa mu bikorwa ry' imyanzuro yavuye mu mushyikirano wa 10.
Yavuze ko abayobozi bategereza gushyira mu bikorwa kugeza bashyizweho igitutu bikaba byarasubije inyuma intego zari ziyemejwe ; ndetse icyo gihe yanasabye ko ibi byahagarara kuko bitwara igihe ndetse n'amafaranga.
Icyo gihe Habumuremyi yatanze ingero z'imishinga irimo kubaka amazu aciriritse mu gihe umwaka ushize bari biyemeje kubaka agera ku 1,200 ngo hazibwe icyuho, iyo gahunda ntiyigeze inatangira.
Yanavuze imirimo yo kuvugurura ibitaro bya Bushenge i Nyamasheke byari byarashenywe n'umutingito mu 2008 ariko ibyo nabyo byagiye bidindira.
Dr Habumuremyi niwe kandi wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma harimo no gukaza umutekano warwo. Mu minsi ishize u Rwanda rwagiye rwibasirwa n'ibitero bivuye hanze yarwo cyangwa se bikorewe hagati mu gihugu.
Nyuma byaje kugaragara ko hari abayobozi b'inzego z'ibanze baba bafitanye imikoranire n'abategura ibyo bitero barimo na FDLR nk'uko amakuru y'umutekano yagiye abigaragaza. Abasesengura bakaba bemeza ko iyi nayo yagombaga kuba impamvu yatuma Guverinoma iseswa abayigize bagahabwa indi myanya cyangwa bakaba banakwirukanwa imyanya igahabwa abayishoboye.
Nubwo hari andi makuru yakunze kugarukwaho na bamwe ku cyaba cyarakuye Damien Habumuremyi muri Guverinoma, abenshi bakomeza bagaruka ku kuba byarabaye umuco mu Rwanda kutihanganira umuyobozi utarangiza inshingano ze, kuko ahita akurwa ku mwanya ariho akimurirwa ku wundi afitiye ubushobozi cyangwa akanirukanwa burundu ; ibi kandi hari nubwo birangira abagaragayeho amakosa bagejejwe imbere y'ubutabera.
Kugeza ubu nta mpamvu yaba iratangazwa n'Umukuru w'igihugu ku cyaba cyaratumye avana Habumuremyi muri Guverinoma.




__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
New - View Group Photos by Time or Location
Enjoy your group's photos beautifully arranged by date or place

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.