Pages

Tuesday 19 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* P. Kagame yasabye ko barwanye bashimitse icuruzwa ry’abanyarwanda mu mahanga

 


----- Forwarded Message -----
From: "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 

 
Basomyi banditsi,
Uru ni urundi rugero rugaragaza ko leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Perezida Kagame ubwe ari leta yasuruye(corrupt and bankrupt), leta yananiwe kuyobora igihugu mu nyungu z'abanyarwanda bose, leta yananiwe guha umutekano uwo ari wo wose abanegihugu nk'abo bana b'u Rwanda b'abakobwa Perezida Kagame avuga bacuruzwa mu mahanga. Tutibagiwe cyangwa se tutanirengagije kimwe nawe  abakoraga umwuga w'uburaya b'abahutu kazi mu mugi wa Kigali n'ahandi bishwe n'inzego z'umutekano zikabatsembatsemba bagashira. Hari abanditse kuri izi mbuga zateye babatabariza ariko  sinigeze mbona leta y'u Rwanda igira icyo ibivugaho. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-08-18 13:12 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
 
 
Ibi byavugiwe mu muhango wo kurahiza abaministre batari bararahiriye rimwe n'abandi igihe hajyaho leta nshya iyobowe na Kamanzi n'abandi bayobozi bo zindi nzego nk'urw'abapolisi.
 
Inkuru ya Deus Ntakirutimana - Igihe
Uretse impanuka, Perezida Kagame yanavuze ko icuruzwa ry'Abanyarwanda mu mahanga rihari nk'uko yabibonye muri raporo amaze iminsi arihabwaho. Izi raporo zerekana ko ubu bucuruzi bwibanze cyane ku bana b'abakobwa, bashimutwa bakagirwa ingwate. Yamagana ko bidakwiye ko umuntu yaba igicuruzwa nk'uko bajya ku isoko guhaha ibindi.
Yagize ati "Ubu bucuruzi bwibanze cyane ku bana b'abakobwa, bashimutwa bakagirwa ingwate. Gucuruza umuntu ! bacuruza umuntu bate ?(…)Uko bagura imyenda cyangwa ibyo kurya ! Ntabwo abantu babereyeho gucuruzwa."
Yasabye abahagarariye ibihugu byabo bari muri uyu muhango bizi ko u Rwanda rumaze iminsi rukurikiranayo abana barwo batwawe ku buryo butumvikana, abo birirwa bacuruzwa ku isoko, kugira icyo bagikoraho.
Uretse gusaba abayobozi n'Abanyarwanda kurwanya uyu muco mubi n'abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe gushyiraho amategeko no kuyubahiriza no gutuma abandi bayubahiriza, yabasabye kugaragaza uruhare rwabo mu ikemuka ry'iki kibazo.
 
 


Envoyé par : Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.