Pages

Saturday 9 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi

 



----- Forwarded Message -----
From: "Nsenga callixte nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 9 August 2014, 13:36
Subject: Re: *DHR* Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi

 
Ni uko umuntu arengana ntibyitabweho. Ministre muzima uzi agaciro ku buzima, uzi infections icyo alicyo na urgence iba irimo, umuturage yamugezaho ikibazo we akihutira kwandika. Ese ko yari azi ko iyo ali gahunda Leta ubwayo yatangije, umuntu akamusaba kumurenganura, yabuze koko n,ubumuntu bwo kumva l,urgence ngo nibura aterefone Mediresa ( Médecin régional)  de Ruhengeri amusaba kugira vuba ngo yite ku magara y,umuturarwanda tari ageramiwe. None se tuvuge ko ministri atazi kureba ce qui est urgent ou non? Kwisobanura ngo yashubije uwamwandikiye. Kwandikira umuntu, namwe mwibaze iminsi ibarwa ifata mu nzira, iminsi ifata mu nzira tubigereranije n,uburwayi bwa infection, et la prolifération des microbes et les conséquences, ministri yumva nta soni afite iyo avuga ngo yasubije ibarwa y,umurwayi wamwandikiye amutakira. Ese aho uwo Ministri Binagwaho azi kumenya les priorités dans les urgences? Azi gushyira mu gaciro koko ngo amené ibyihutirwa n,uko agomba kubyitwaramo?
Aliko se abajyanama be n,abo bakorana bahembwa ay,iki wa mugani wa Simeon?

De: agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]
Envoyé: samedi 9 août 2014 13:51
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Objet: *DHR* Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi

 



"Ntiyamira akomeza avuga ko "ngeze kwa muganga bafashe igitsina cyose baragiharura bageza no hasi yacyo nuko mbabajije impamvu bambwira ko nabo ari ingorane bahuye nazo".

Izuba rirashe

Ntiyamira Innocent aravuga ko urugo rwe ruri mu marembera nyuma y'uko asiramuwe nabi n'abo yita 'abanyeshuri bimenyereza umwuga' mu bitaro bya Ruhengeri.

Ntiyamira avuga ko yagerageje kwandikira inzego zitandukanye z'ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse na Minisiteri y'Ubuzima asaba ko yarenganurwa.

Ministeri y' ubuzima izi iki kibazo

Mu ibaruwa ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi, Ntiyamira yandikiye minisitiri w'ubuzima kuwa 23/06/2014 amubwira ko yugarijwe n'ibibazo yatewe no gusiramurwa n'abanyeshuri bimenyereza umwuga w'ubuganga.

Muri iyo baruwa Ntiyamira yasabaga Minisitiri Agnes Binagwaho kuvuzwa n'ibitaro bya Ruhengeri agakira akanasubizwa amafaranga yose yatanze yivuriza mu bitaro byigenga kuko ibyo bitaro bidakorana na mituweli.

Yasabaga kandi kuzahabwa indishyi z'akababaro mu gihe bigaragaye ko hari ubumuga yahuye nabwo ubwo yasiramurwaga.

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2014, Minisitiri w'Ubuzima yasubije uyu muturage abicishije mu ibaruwa nanone iki kinyamakuru gifitiye kopi. 

Muri iyo baruwa Minisitiri Binagwaho yanditse agira ati, "Ndakugira inama yo kugeza ikibazo cyawe ku buyobozi bw'ibitaro wavuriwemo [Ibitaro bya Ruhengeri] kugira ngo bagufashe kuvurwa, mu gihe bigaragaye ko aribo bakoze amakosa. Nibidashoboka bagufashe kugera ku nzego z'ubuvuzi zifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura"

Ntiyamira yabwiye Izuba Rirashe ko akimara kubona ibaruwa ya Minisitiri yihutiye kujya gushaka umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Ruhengeri maze ngo amuha icyizere ko azakira kubera ko ngo umutwe w'igitsina utangiritse.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri buvuga iki kuri iki cyibazo?

Dr. Ndekezi Deogratious, umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Ruhengeri avuga ko ibibazo Ntiyamira yahuye nabyo bitagomba gushyirwa ku mutwe w'ibitaro kuko ari we wabyiteye….

 "Uwo mugabo niwe witeye ibibazo afite ahanini bishingiye kuri infection [Ubwandu],…..yagize ububabare maze ashyira amazi ku gisebe kugira ngo abugabanye niyo mpamvu ibyo byose byamubayeho".

Gusa Dr. Ndekezi avuga ko, "ubu twiteguye kumwakira kugira ngo tuganire ku bibazo  afite nyuma y'uko abigejeje muri Minisiteri"

Uyu muyobozi kandi ahakana yivuye inyuma ko Ntiyamira yasiramuwe n'abanyeshuri bimenyerezaga umwuga.





Envoyé par : Nsenga callixte <nsengabe@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.