Pages

Monday 11 August 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Rwanda:90% by’abakozi b’inzego z’ibanze ntibazi icyongeleza

 

Nkusi , ibyo uvuga ndabyumva ariko icyo kibazo wavuze nari nzi ko kwigisha mu cyongereza aribyo bizagikemura, none andi mahugurwa  yiyongera sinzi icyo amaze.

Ikibazo cyabaye ni ugushaka guhindura ibyo Kagame yasanze kugira ngo bizimire akoresheje icyongereza bityo byose babimwitirire. Iyo bakomeza gukoresha igifaransa nkuko bagisanze maze hakiyongera icyongereza kigakomeza gusakara buhoro buhoro nta brutalite, hadakoreshjew huti huti nta bibazo biba bihari.

Kagame nubwo adaskoresha igifaransa si ngombwa ko abategeka bose bakoresha urilimi avuga. Ingero ni nyinshi aho umutegetsi atavuga indimi zose abaturage  bose cyangwa uturere twose ategeka bavuga. No mu bihugu byateye imbere  bimwe ni uko bimeze.

Nkuko itegekonshinga ribivuga indimi zo mu Rwanda zose nizikoreshwe , icyangombwa nuko mu burezi , programmes za Leta zakurikizwa mu mashuri yose ya Leta gusa, amashuri yigenga agashyiraho programmes yazo kandi akigisha mu ndimi zemewe mu gihugu . 

Iyo bikorwa gutyo byajyaga kugabanya izo ngorane zose kandi na budget ijyana nabyo ikaba nke.




From: "nkusi gilbert ginkusi2003@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 8 August 2014, 18:52
Subject: Re: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza

 
Kumenya no gukoresha indimi zindi (Icyongereza , igifaransa, igishwahili...) ni ubukungo buhambaye, ntabwo na limwe twabivanga nibibi ubukoloni bwadusigiye. Nkeka ko ahubwo alicyo mu bintu bicye byiza Ubukoloni bwadusigye.
 
Amahugurwa mu bayobozi b'inzego zibanze nkeka ko bicyenewe, kugirango babahe ubushobozi bwo gutunganya inshingano zabo.
 
 Urugero : Abaterangunga ( OMS, UNICEF, USAID...) hali ubwo batanga ingunga cyangwa infashanyo, bakaziha inzego z'ibanze ( centre de sante, centre nutritionnel, district...) batanyuze mu nzego zo hejuru ( Niveau central cyangwa provincial), icyo gihe urunva ko nyiri kwakira infashanyo cyangwa se inkunga agomba gutanga rapport yukuntu ibintu yawe  byakoreshejwe mu rulimi nyili gutanga inkunga yumva.
 
Kandi abo bayobozi b'inzego zibanze bagomba  mu nshingano zabo gukora limwe na limwe  plaidoyer aupres des institutions de financement kugirango bakomeze babatere inkunga, uranva ko hali ahantu henshi bakeneye kumenya neza izindi ndimi cyane cyane izo abaterangunga bumva.
Murakoze
 




On Friday, August 8, 2014 12:56:38 PM, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ndumva amahugurwa atariwo muti. None guhugura umuntu mu rulimi atazavuga , atazabona aho aruvugira n'uwo aruvugana nawe, bimaze iki?
Ariko ko ubukolonize bwanze butugumye mu maraso. Birazwi ko ntabwo ibihugu bitera imbere kubea kuvuga indimi z'amahanga. Bitera imbere kubera ressources bifite. Ubushinwa na  Japan se bikiye  bikize kubera indimi z'amahanga. Ibuka ko na Kenya, tanzania na Ugadna byakolonijwe na UK bakaba bakoresha icyongereza kuva independence bayibona, iyo uvuye muri capitale , usanga icyongereza ntaho kivugwa. None u Rwanda ngo rugiye guukoresha amahugurwa ngo rusumbe ibyo bihugu kuvuga icyongereza ! Mbeg gupfusha amafaranga ubusa. Ahubwo na 90% abo bitilira ko bavuga icyongereza ni benshi cyane kuko ibyo mu Rwanda byose bitangazwa mu mibare itubutse !
From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:43
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza

 

Hanyuma se  igisubizo ni ugushaka uburyo bwose icyongereza cyakoreshwa kugira ngo kitibagirana. Niba abantu batagikoresha kandi bakumvikana n'akazi kagakorwa neza , abatarugae bagahabwa amabwiriza mu rulimi  bumva, bakoresheje ikinyarwanda, ikibazo kirihe ?. Ahubwo ubutegetsi bwagombye kubishima bukanabishigikira. Uko kwinuba ko icyongereza kidakoreshwa ni ukugira ibitekerezo bicuramye. Umuturage uvura abantu ku mudugudu akeneye icyongereza ate. Umupolisi  akenye icyongereza ate? Umucuruzi ucuruzi amaska akeneye icyongereza ate, umutegetsi uhorana n'abaturage akeneye icyongereza ate ? 

From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:21
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza

 
 
 

Muhizi Elisée – umuseke.rw

Mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri, iri kubera mu karere ka Muhanga, yahuje   abakozi bashinzwe abakozi mu turere 30 tugize igihugu n' ibigo bya Leta, Karenzi Felly Nkusi, impuguke ishinzwe Imiyoborere Kigo cy'Igihugu gishinzwe kongerera bushobozi abakozi "National Capacity Building Secretariat (NCBS)" yatangaje ko 90% by'abakozi mu nzego z'ibanze   badakoresha Icyongereza.
Iyi nama igamije kurebera hamwe impamvu nyamukuru ituma abakozi bo mu nzego z'ibanze badakoresha neza ururimi rw'icyongereza, mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n'inzitizi bahura nazo kugira ngo babashe kuruvuga no kurwigisha n'abandi bakozi ku rwego rw'utugari batari basobanukirwa uru rurimi birambuye.
Karenzi yagize ati "Iki kibazo cyo kudakoresha Icyongereza gihuriweho n'abakozi bo mu turere twose tw'igihugu ari yo mpamvu twifuza ko muri uyu mwaka amahugurwa kuri uru rurimi aba menshi bityo abakozi mu nzego z'ibanze batazi Icyongereza bakimenye, bagikoreshe kandi bacyigishe n'abandi batakizi.''
Majyambere Samuel, Umukozi mu Karere ka Kamonyi ushinzwe abakozi, asanga impamvu ituma abakozi mu nzego z'ibanze cyane cyane   ku rwego rw'Uturere, Imirenge n'Utugari biterwa n'uko bahura n'abaturage badakoresha Icyongereza inshuro nyinshi, ibi ngo bigatuma n'abazi Icyongereza kubera kutagikoresha bagaheraho bacyibagirwa…
Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr




Envoyé par : nkusi gilbert <ginkusi2003@yahoo.com>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.