Pages

Sunday 7 September 2014

Rwanda: Bamwe mu banyarwanda babona bate ifungwa ry’abasirikare bakuru?

Bamwe mu banyarwanda babona bate ifungwa ry'abasirikare bakuru?

RUSAGARA BYABAGAMBA

Nyuma y'ifungwa ry'abasirikare bakuru mu Rwanda barimo Brig Gen Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, na Capitaine David Kabuye ndetse n'itotezwa, kubuzwa amahwemo no gutegekwa gusaba imbabazi kw'abandi bantu bari bakomeye muri FPR nka ba Lt Col Rose Kabuye, Lt Col Dr Richard Masozera, Mary Baine, Emma Camarade, Tharcisse Karugarama, Christine Umutoni, Connie Bwiza, Hope Murera, Consolata Rusagara, Immaculée Uwanyirigira, Anne Gahongayire, Jacques Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Gen Sam Kaka, Joy Mukanyange ututonde ni rurerure… Ubwanditsi bwa The Rwandan rwifuje kumenya uko abanyarwanda babona iki kibazo cyane cyane abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda.

twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana: (umuyobozi wungirije w'ishyaka FDU-Inkingi) yagize ati :

Mbona ari gahunda isanzwe ya perezida Pahuro Kame yo kwigizayo uwo ariwe wese wagaragaza kutabona ibintu kimwe nawe.

akishuliAbdallah Akishuli: (umukuru w'ishyaka Urukatsa) yagize ati:

Ifungwa ry'abasirikari bakuru ba RDF risobanura ubwoba umunyagitugu Paul Kagame afitiye impinduramatwara ishobora kuvuka umunsi uwo ariwo wose. Ikimutera kwikanga igiti akikanga ibuye ni uko nawe amaze kumenya neza ko arambiranye bityo akaba yagira amakuru amwereka ko no mubari munda y'ingoma harimo abinubira ukugundira ubutegetsi bwe ndetse bamwe bakaba babasha kumwereka muburyo butaziguye ko atariwe kamara. Ubu bwoba bwe kandi bugaragaza ko atakimetriza inzego z'iperereza nk'uko byari bimeze mumyaka ishize. Bikaba binagaragaza kandi ko umubano we n'abambari be bakomoka cyangwa se bayobora ibihugu by'ibihangange utameze neza. Muri make ameze nk'igiti gihagaze ariko imizi yarariwe n'umuswa kera kuburyo uwacyegamira wese cyahirima.

gahundeChaste Gahunde: (umunyamabanga mukuru w'ishyaka ISHEMA RY'U RWANDA) yagize ati:

Icyo ibi bisobanuye ni uko Kagame ageze kure aho atagishobora kumenya inkoramutima n'umwanzi we haba mu gisirikare ndetse no muri FPR. Muri politiki ikosa rikomeye kurusha ayandi ni ugufata umwanzi ukamwita umukunzi cyangwa se umukunzi ukamwita umwanzi kuko biganisha ku gutsindwa. Ibi ni byo Kagame yibereyemo kandi yaba abikora abizi, cyangwa se abikora ari amaburakindi ntibizabura kumugaruka. Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Paul Kagame n'uburyo afatamo ibyemezo, bakunda gukeka ko afite uburwayi bwitwa psychosis bukaba aribwo butuma nta muntu akizera kandi akiyemera ko ari we wenyine ushoboye gukora ikiri icyiza.

ambrose-nzeyimanaAmbrose Nzeyimana: (umunyamakuru w'ikinyamakuru Rise Continent) yagize ati:

Sinibuka umubare w'abafunzwe. Nibihangane. Bazaburanishwa n'ubucamanza bwa Paul Kagame. Nubwo wenda bo barenganywa, bo baracyarimo umwuka. Bashobora gufungwa bagakomeza kubaho by'imfungwa. Mu Rwanda hari ndetse abashobora ku bibonamo amahirwe yo gukomeza guhumeka umunsi utaragera. Abo nshaka kuvuga ni nka bariya bishwe imirambo yabo ikaza kuboneka mu kiyaga cya Rweru, ibihumbi n'ibihumbi byakukumbwe kuva mu kwa gatatu k'uyu mwaka muri za Ngororero n'ahandi mu turere tw'amajyaruguru y'u Rwanda byaburiwe irengero [wenda imirambo yabo yo yaheze hasi mu mazi y'imigezi n'ibiyaga], z'iriya mfungwa zitabarika zishwe n'imiriro yatejwe n'ubutegetsi k'ubushake muri za prisons, abantu bakomeje kurigiswa, aba bose nibo bari bakwiye kuririrwa kurusha bariya basirikari. Ibyabo byo bijyane n'ubutegetsi buri kwikora munda, bushyira hanze ibyo bwumva bitajyanye n'imigambi yabwo. Cyakora yaba imiryango y'abo basirikari ndetse n'iy'abarigishijwe, yemwe n'abanyarwanda b'ingeri zose babona aho igihugu kigeze, twese dukwiye guhaguruka tukagitabara uko dushoboye. Naho ubundi kiraducika – abakirimo n'ibikirimo-, turangariye ibitagifiye akamaro. Kandi benshi ntibibwireko baba barikugirira neza abo bazasiga inyuma igihe cyabo cyo gutabaruka kw'isi kigeze.

jean paulJean Paul Turayishimye: (umuvugizi w'Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Abasirikare bakuru barafungwa kuko batanyuruzwa nk' abandi, ariko abasirikare bo murwego rwa junior bo baricwa, abandi bakaburirwa irengero kuko baba batari kurwego rw' igihugu ntabwo bavugwa, ndetse n' imiryango yabo iterwa ubwoba kuburyo ntanuwemerewe kuvuga ko uwe yaba afunzwe, cg yabuze, bityo bagasigara biyambaje iyo mu ijuru, kuko ntahandi baba bategereje ubutabera. Ingoma zose zigeze mubihe byazo byanyuma, zitwara muri ubu buryo. Ziraryana, kuko Kagame aba azi neza ko ibyo arimo gukora ari bibi, agashaka gusa I cyatuma abantu batabikemanga. Ikiragarira buri wese nuko President Kagame abona ko ibintu byamukomereye, nta assurances afite ko yazabona mandat ya gatatu akeneye cyane, agatangira gukeka abo yita ko baba batamwiyumvamo. Agatangira kujya muma zimwe, ngo mbese mukabari kwa kanaka nibande bahanywera, bavuga iki , n' ibindi… Nawe se, umugabo wa Rose Kabuye ngo yari atunze imbunda, abana na colonel munzu, ntiyafashwe ayibisha, ayikangisha abaturage cg se Ikindi cyaha kajyanye nimbunda. Abo basirikare rero bakuru nabato bose yarababeshye ko ashaka amahoro na demokrasi mu Rwanda, amarisha abandi batari bacye ngo bararwanira demokrasi, none iyo abarebye mumaso agira ikimwaro, agaca iyubusamo, ariyo kubika no kubafunga. 

HimbaraDr David Himbara: (mukuru wa Colonel Byabagamba akaba na muramu wa Gen Rusagara)  yagize ati:

Ntitukanyagiranwe n'abandi ngo tuvuge ko ari twe dutose twenyine, hari abanyarwanda barenga miliyoni 11 nabo bari mu bibazo bikomeye ndetse birenze ibyacu. Sibwo bwa mbere Perezida Kagame afunze abasirikare bakuru kandi abo afunga bose ntabwo abaziza ko bafite abavandimwe mu batavuga rumwe na Leta.

10620594_318582624986720_3802935956949870246_nKayumba Rugema: (umuyoboke wa RNC uba muri Norway) yagize ati:

Kuri njye ifugwa ry'abasirikare wongereho bakuru rikurikiranye n'intumbi z'abandi mu biyaga no mu migezi, Ifugwa n'ifungurwa ry'abayobozi bakuru nk'uwahoze ari Ministre w'intebe Habumuremyi, Amb. Mutaboba n'abandi bajyanywe guhatwa ibibazo. Nka Tito Rutaremara barangiza bagahabwa amabwiriza yo guhakana ko batafuzwe, abandi bakababwira kwitandukanya n'ababo bari muri opposition nka RNC bigaragaza ibi bikurikira: 1.Imbaraga nyinshi n'igitutu Kagame arimo guhura nacyo imbere n'inyuma y'igihugu, 2. Ntawe akizera mubamwegereye ku buryo ababonamo abamurwanya, ibibikaba bimuzanira guhuzagurika akica buri kimuciye imbere azi ko kiribumuhitane! 3. Iyo urebye ibyaha abafuzwe bose baregwa bisa nk'ibyo barega abatavuga rumwe n'ubutegetsi bivuze ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi batera ubwoba Kagame bamwegereye cyane kandi bari kure cyane ibyo bikaba byazanaba impamo igihe bashobora no kaba bamuri hafi ntabimenye! 4. Iyo urebye abasirikare bakomeje gufugwa ni ikimenyetso kuri bamwe bitwaza politiki y'amoko ko FPR nako Kagame atibasira abahutu gusa ndetse n'abatutsi atabarebera izuba. Mu magambo make akiriwe kataraye ni ingoma ya Kagame n'abicanyi be!! Sinasoza ntanavuze kubategekwa kwitandukanya n'abavandimwe n'inshuti, guhakana ko badafuzwe cyagwa bakoreye iyicwa rubozo na Kagame ubwe kuko ubu abenshi niwe ubikubitira ni ukuvuga ko abantu bavuga ibyo batemera habuze ubavana mu bwoba!

Bakunzibake-AAlexis Bakunzibake: (umukuru wungirije wa PS Imberakuri na FCLR-Ubumwe akaba n'umwe mu bayobozi ba CPC) yagize ati:

Nibyo koko muri iyi minsi abasirikari bakuru bari gufungwa bashinjwa ibyaha umuntu atabura kwita ko ari ibihimbano,kubafunga nta kindi bivuze usibye gutera abaturage ubwoba kuko umuturage ubona bafunze Jenerali bamushinja ibinyoma nka biriya bituma umuturage abona ko we ntacyo aricyo kuburyo ateye hejuru gake yakwicwa. Ubundi aba basirikari bose kimwe n'abandi bicwa cyangwa batagezwa imbere y'inkiko bazira kuba haraho bahurira n'abatavugarumwe na FPR Inkotanyi,kubera ko FPR itiyizera ikora ibishoboka byose kugirango itere ubwoba buri wese. Ariko bigeze kure kuburyo nubwo leta yibwirako itera abantu ubwoba ahubwo bararushaho kubushira,ikindi ntabwo abasirikare nabo duhamya ko bazakomeza kwemera gufungwa gutya noneho bikaba akarusho gufungwa n'abo bakoranaga kandi barengana. Aha abasirikare bagomba kumenyako urutonde rw'abagomba gufungwa ari rurerure cyane kuburyo ubwabo nibatirwanaho bazisanga muri gereza bose cyangwa abadafunzwe bagahunga. Ubufatanye bw'abanyarwanda twese bugomba gusezerera ingoma y'igitugu iyobowe na FPR Inkotanyi.

condo gervaisCondo Gervais: (umwe mu bayobozi b'Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Iyo bigeze aha umuntu aribaza mwebwe basilikare mweyemeje kurengera u Rwanda n'abanyarwanda, niba mutabasha kwirengera ubwanyu, aho ibyo kurengera abanyarwanda byo murabikora cyangwa muzabikora uko byakabaye? Mu yandi magambo, niba mutabasha kwihesha agaciro mutagombye gusaba imbabazi z'ibyaha mutakoze, aho abo banyarwanda muzabasha kubasubiza agaciro bambuwe izuba riva?

mulindahabi

Jean Claude Mulindahabi: (umunyamakuru w'ikinyamakuru VEPELEX) yagize ati:

FPR ifite ibibazo, ibyo ni ibisanzwe, nta mugabo udahura n'ibibazo, inzira yo kubikemura nibakomeza kuyibeshyaho, bizaviramo ishyaka gusenyuka. Simbibifuriza. Sindi umunyapolitiki, ngerageza nk'undi muturage usanzwe gusesengura ibyo abakora politiki bavuga, bakora. Ntibakwiye gukomeza kwibeshya ku mwanzi. L'ennemi ce n'est pas l'autre, c'est soi-même. Ni ukuvuga ngo burya umuntu akwiye kujya yisuzuma akareba niba atari we ubwe wikururira ibibazo aho kwibwira ko abiterwa n'abandi.

umucikacumuUmunyarwanda uri mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:

Nta gihe Kagame atafunze abasirikare ndetse akanabakubita. Kandi ni mu gihe kuko uwigize agatebo ayora ivu. Bariya basirikare biyemeje kuba imbwa kandi nta wabuza shebuja w'imbwa kuzishumika. Nta mpamvu yo kubafata nk'imfungwa za politiki kuko nta politiki bigeze bakora itandukanye n'iya Kagame. Gusa nk'uko bigendera abandi, umunsi wabo wo guhura n'ibyo abandi bagiye bahura na byo bo bigaramiye ahubwo batanga amashyi wageze. Nta mpamvu rero mbona yo guterwa impungenge n'uko bafunze abasirikare ejo barafunze Kizito bamwe ntibagire impungenge, Ingabire, Ntaganda, Mushayidi n'abandi barafunzwe ntihagire ubitaho, ndetse Rwisereka we akaba yaranishwe abantu bagasa n'ababona ko nta kibazo kuko atavuye Uganda.

munyampetaJean Damascène Munyampeta: (umunyamabanga nshingwabikorwa w'ishyaka PDP-Imanzi) yagize ati:

Ifungwa n'itotezwa ry'abamwe mu bikomerezwa bya FPR si igitangaza kuri jye kuko niko bavuga mu kinyarwanda ngo umurozi arashyira ikikora mu nda. Iyo nibutse FPR ikigera mu Rwanda muri 94 ukuntu abenshi babonaga izategeka u Rwanda ubuziraherezo, ndavuga nti burya nta gahora gahanze koko. Umuntu nka Rose Kabuye wari Imana muri Kigali, yica agakiza, atwirukana muri Kigali ngo tujye gushaka permi de residence kandi nawe ntayo yazanye, none bamwandagaje ku gasozi. Iyi si ntigira inyiturano. Ngarutse kuri FPR ubwayo, ibi birimo kuba ni ikimenyetso ko itakibaho. None se FPR itarimo Bihozagara, ifunga Bizimungu pasteri, ikica Karegeya, igahiga Nyamwasa, ikamaganwa na Rudasingwa na Gahima, ikaba ifunze David kabuye na bagenzi be, murumva ikibaho koko ? Binyibukije inyandiko ya Kris Berwouts ubwo yavaga mu Rwanda muri 2010 (http://www.musabyimana.net/uploads/media/Rwanda_les_fissures_dans_le_miroir_03.pdf), icyo gihe, iyi nararibonye yavugaga ko FPR yabaye nk'indorerwamo yamenetse, ko ibona umwanzi ahantu hose. Ibi rero si bishya ariko biragaragaza ko n'ibyari ibimene bimaze kuba ubushingwe. Icyo tugomba kwibaza ni ukuntu u Rwanda ruzamera nyuma y'ingoma ya FPR kuko yo yarangiye. Sinarangiza ntongeye kugira inama abantu basigaye muri FPR mbabwira ko iyo ngwe barimo kwagaza umunsi yabariye cyangwa ikabarira abana ntibazagirengo ntibabwiwe. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

mukamana christineChristine Mukama: (umwe mu bayobozi b'abategarugori b'ihuriro nyarwanda RNC) yagize ati:

Nibyo koko tumza iminsi dusoma mu binyamakuru ukuntu Leta y'u Rwanda yibasiye gufunga abasirikare bakuru! Biteye ubwoba, kuko umuntu wese yibaza koko niba bariya bantu nta karangane benshi muribo bari kuhagirira? Reka tuvuge ko bishoboka kuba baraguye mu makosa yatuma bafungwa, none se kubakoza isoni kuriya babatwara mu mapingu bambaye na uniform y' "Agaciro" gakomeye ya gisirikare byo bigamije iki? Njye mbona iriya Guverinema iba yikoza isoni ubwayo, igatesha n'agaciro igihugu cyose! Ingabo n' iz'igihugu ntabwo ari ingabo za Perezida agomba guhana nk'abakozi bakora mu gikoni cye?? Mwebwe se hari ahandi mwabonye aba Generali mu mapingu imbere y'itangazamakuru? Mbese ntibagira urukiko rukuru rwa gisirikare bakagombye kujyanwamo mu cyubahiro kabone n'ubwo baba bakoze amakosa ayo ariyo yose yabafungisha? Mbese ko Perezida nawe ari umusirikare mukuru muribo, umunsi yakosheje( niba atarakosa), umunsi n'ubudahangarwa bwamuvuyeho nawe azagenzwe kuriya?? Banyarwanda rwose ubu turaganahe? Nyamara ngo" Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!" Hari abavugako u Rwanda ruyobowe n'amabandi yitwaje intwaro, tukagirango n'ugutukana, ariko ubirebye neza usanga umugani ugana akariho! Ese buriya baziko bariya bafungwa atari abavandimwe babo, cyangwa bacu? Nonese imiryango yabo ibona biriya, harya ubwo yakomeza gukomera amashyi abidishyi? Kereka niba nta mutima ubabara ukibarimo! Birababaje kumva ngo Coloneli kananaka afungiwe amazimwe? Ndashaka kuvuga amagambo ngo adashyigikiye Guvernema ayo ariyo yose ngo bavugiye mu kabari cyangwa mu mago! Ubwo se icyo ni igihugu barimo cyangwa cyahindutse "Police Etat?" Aho umuntu adashobora kuvuga n'icyo ashaka, police ikaba ikugendaho kugeza no mu buriri uryamyemo ikamenya icyo uhavugiye kandi ukakizira! Uwapfuye yarihuse! Basirikare bakuru ba Leta y'u Rwanda mwagombye namwe kwiga imigambi mishya yo kwirengera cyangwa mugahunga nkatwe twese, naho ubundi mwese mushiriye mu buroko cyangwa tuzumva mwageze mu kiyaga cya Rweru! Leta nishyireho ubucamanza bw'intabera n'itangazamakuru ryigenga bareke ryisanzure nko mu bindi bihugu byose, ukosheje aburanishwe kandi mu cyubahiro"Human dignity" Twebwe mw'Ihuriro Nyarwanda, Abari n'Abategarugori ntabwo dushyigikiye ikozwa soni, iyica rubozo, igandagurwa n'ibindi byose Leta ya Paul Kagame ikomeje gukorera abavandimwe bacu, abana bacu, ababyeyi bacu baba basirikare cyangwa basivili. 

kayitare RNCClaude Marie Bernard Kayitare: (umunyamakuru wa Radio Itahuka ku mugabane w'Afrika) yagize ati:

Ndumva mubivuga mu kinyabupfura ngo ni IGIKORWA CYO GUFUNGA, mugira muti ni amahano n'ubwo nta gihe Kagame atakoze amahano nk'ariya, ariko ubu bwo yateye ibuye igisabo, yakoze mu nda y'ingoma. Biriya ni ikimenyetso simusiga ko ingoma irandukanye n'imizi, isigaye mo abayiyobotse (simvuga ubwoko) kuko HE Kagame ngo yabukuyeho! Yabaye cya gisiga cy'urwara rurerure rwimena inda. Ikizere mfite ni uko bariya bose bafungwa, abahunga n'abahunze, abishwe n'abahigwa ubu ngubu nibabyitwaramo neza, iyi yari opportunite yo kwegerana tutarebye ubwoko, inkomoko, igihe twahungiye n'ibindi byose tudahuje, maze tukisuganya tukabyaza umusaruro ibirimo kuba iwacu ubu. Ibyo mvuga twabyaza umusaruro ni byinsi cyane, uretse ibyo gufunga, guhungishwa igihugu, guhigwa bukware kw'abakirimo kwicwa kuri bamwe barozwe, abandi barashwe, abandi banizwe, abandi bashyizwe ku ngoyi bagatabwa mu nzuzi, hari gutwika n'andi mahano menshi byagombye kuba ibimenyetso duha amahanga tukayaka inkunga yo guhindura ibintu iwacu.

bamaraProsper Bamara: (umunyarwanda wahoze mu nzego z'iperereza ubu akaba akurikiranira politiki y'u Rwanda hafi) yagize ati:

Icya mbere bigaragaza ni uko Umutegetsi uliho (Umuyobozi w'igitugu uli ku butegetsi mu Rwanda) atangiye kugira ubwoba cyane kuko intwaro yo kubeshya amahanga ko mu gihugu nta kibazo gihari no kugira abanyarwanda ibikange ntihagire utinyuka kuvuga ko atamerewe neza, zitagifite amahirwe yo kurinda ubutegetsi bwe igihe kirekire. Amahanga yavumbuye ikinyoma kandi n'abanyarwanda batangiye kujya bavugira ahabona ko batishimiye ibikorwa n'ubutegetsi. Ibi bigaragara mu moko yose. Iturufu yo guteranya amoko nayo ntigikora cyane kuko nta bwoko wavuga ko bukishimiye Umunyagitugu n'ingoma ye ijana ku ijana, nta na mirongo itanu ku ijana. Ikindi hari abasilikali n'abahoze ari abasilikali benshi bali hanze y'igihugu cyangwa se mu gihugu kandi batishimye barwanya Leta, barimo abahoze mu ngabo ex-APR/ex-RDF, abahoze ari Ex-FAR, aba FDLR n'abandi. Ili funga rya hato na hato ry'abasilikali bakuru n'irigiswa ry'abantu ndetse n'inkongi z'umuriro, ni uburyo bwo kwereka abaturage ko ntawe ugomba kwibeshya ngo ashyigikire bamwe muli bariya bantu tumaze kuvuga baramutse bagize intambwe ikomeye batera mu kumurwanya. Ni ukubereka ko n'aba-generali bihaye kuvuga neza uwo adashaka abahitana nkanswe rubanda rwa giseseka. Iliya ni gasopo aha abanyarwanda ko azabamara nibiha kudaceceka ngo bemere ibyo akora byose. Aba basilikali bakuru bashobora kuba koko bavugana n'inshuti zabo zili hanze, aliko ashobora no guhitamo umubare runaka w'abantu bo kubeshyerwa kugira ngo atambutse message ye. Ubiguyemo nyine akaba ahuye na rwangendanyi, kuko kubana n'umu-dictateur niko bimera hagomba kubaho abarengana batari no mu ikosa. Ni uburyo kandi bwo kwereka abasilkali bandi bato ko akazinbeshya kakagaragaza ko katishimye kazaburirwa irengero byanze bikunze. Ibi byose ni ubwoba bubitera. Iyo ubwoba bukomeje rero habaho gusingira n'abo mu nzu imbere (ali byo bigezweho mu Rwanda), nyuma gato hakaba habaho kurimbura imbaga no koreka igihugu. Aliko twizere ko hazabaho gusubiza ubwenge ku gihe no kumva igikwiye.

manziAloys Manzi: (umwe mu bayobozi b'impuzamashyaka CPC) yagize ati:

Ikibazo cy'abasirikare bakuru bafunze cyagaragaje ko hashobora kuba hari imyumvire itandukanye muli bamwe mu basirikare bakuru b'igihugu. Mu gihe batarahamwa n' ibyo babarega twe tubafata nk'aho ari abere. Gusa dufite impungenge y'uko bashobora kutazabona ubutabera busesuye, kuko bamwe mu bayobozi bakuru bakagombye gutegereza imyanzuro y'ubutabera batangiye kwerekana aho babogamiye ndetse banibasira ku mugaragaro bamwe mu bafasha babo mu inama yari ihuriyemo abayobozi. Igihe kikaba kigeze cy'uko ubutabera mu Rwanda bwagaragaza ko bwigenga kandi bukanarenganura n'abandi banyarwanda baba bafungiwe ubusa n'abandi bagenda bahohoterwa hirya no hino mu gihugu.

 gallican GasanaGallican Gasana: (umwe mu bayobozi b'ishyaka AMAHORO) yagize ati:

Iyo ingoma/ubutegetsi butangiye gufunga abantu benshi cyane cyane abayiri iruhande, biba bigaragaza ibintu 2 by'ingenzi: 1.ubutegetsi bumaze kunanirwa kandi bufite ubwoba bwinshi kubera amakosa n'amarorerwa budasiba gukora. 2.Burya umuntu cyangwa abantu bashobora kwihangana igihe gito, ariko Hari aho bigera kwihanganira amarorerwa abakorerwa bikaba bitakihanganirwa na bose; nibwo rero utangira kubona ubugabo busumbye ubwoba benshi bagatangira guharanira uburenganzira bwabo.

PDRUhagarariye ishyaka PDR-Ihumure muri Afrika y'Epfo:yagize ati:

Abafungwa ni abafatanyije na Kagame ibyaha ariko akaba atangiye kubishisha kuko ingoma ye imaze gusaza kandi isazanye ibyaha byinshi byibasiye inyoko muntu. Kari FPR ni ugutsindwa bikabije kuko abanzi bagenda baba benshi muri uriya muryango wafatanyije kumena amaraso y'abanyarwanda. Ikindi kigaragara ni uko Kagame yiteguye kuzamena andi maraso yaba muri opposition cyangwa muri FPR imbere dukurikije amagambo mabi yavugiye mu nama ya FPR. Urubanza kubishe Karegeya ruri hafi gutangira muri Afrika y'Epfo narwo ruzongera amakimbirane muri FPR cyane cyane kuri Kagame ubwe. Ibi biragaragaza uburyo Kagame yifuza gusubiza igihugu mu bundi bwicanyi bukabije

1506493_621149355359_2354328462808573055_nBosco Mutarambirwa: (umunyarwanda ukurikiranira hafi politiki y'u Rwanda) yagize ati:

Biriya byo gufunga abantu basanzwe bakomeye mu butegetsi bwa FPR bizihutisha inzira yo gukuraho ingoma ya Kagame. Abari bakiri muri FPR bishuka ko Kagame azahinduka akaba muzima baragenda bakurayo amaso. Mu bari hanze y'u Rwanda bagitinya kugira ikibi bavuga banenga ubutegetsi, hari ababiterwa no kuvuga ngo baranga gushyira bene wabo bari mu Rwanda mu byago. Nuko bagacisha make, ari nabyo Kagame aba ashaka. Bamaze ariko kubona ko bavuga, batavuga, ni hahandi Kagame azafunga bene wabo kubera insecurity yo guhora akeka amababa umuntu wese ushatse kumwereka inzira nyayo yo kuyobora abaturage.

claude MugenziRené Claude Mugenzi: (impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu) yagize ati:

Iki gikorwa kiragaragaza amacakubiri, n'ubwoba buri mu gisirikare cy'u Rwanda. Ibi ni ikibazo gikomeye, kuko bishobora kujyana ku gushyamirana, mu gisirikare, byatera umutekano muke , n'imirwano hagati yabo, yanagera mu baturage. Dukomeze tubihe amaso, tunasaba abaturage, kujya hamwe, bakarwanya icyabahungabanya.

MicomberoMajor Jean Marie Micombero: (ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Ihuriro Nyarwanda RNC) yagize ati:

Icya mbere ni gahunda nini yo gucecekesha abantu bose bashobora kuzabangamira gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga na mandat ya gatatu. Niyo mpamvu yatangiye akoresheje inzego z'iperereza ze kwica no kunyereza abaturage basanzwe ku buryo bageze aho batanashobora gutinyuka kuvuga ababo babuze  cyangwa ngo barege ababiciye. Muri iyo gahunda, arakanga akanatera ubwoba abakada ba kera barizwi kuva kera muri FPR nka ba Mary Baine, Lt Col Rose Kabuye n'abandi kugirango batazamubangamira kuri mandat ya gatatu dore ko bazwiho kudatinya kuvuga icyo batekereza. Ni muri urwo rwego anibasira abasirikare adasize  bene wabo ba hafi nka Brig Gen Rusagara, abari bakomeye banari ku ibere nka Colonel Tom Byabagamba n'abandi akanakura mu gisirikare abandi nta mpamvu ifatika n'ibindi. Ni ubutumwa atanga ngo yerekane ko nihagira uvuga ko azaba nkabo. Ibindi ni urwitwazo: kugambana, guta umurongo n'ibindi. Icya kabiri ni uko gufata gukubita no gufunga umusirikare we ntacyo bivuze kuri Kagame

gatsimbaziNelson Gatsimbazi: (umunyamakuru w'umunyarwanda wahungiye muri Sweden) yagize ati:

Ririya fungwa ntabwo rivugwa ku basirikare gusa nk'uko mubizi kuko n'abasiviri barafungwa uko bwije n'uko bukeye. Gusa iriya ni inkundura yo gutegura manda ya gatatu kuko Kagame afite ubwoba kandi akaba agomba gukora uko ashoboye kose kugirango ugize icyo avuga cyose kigaragaza kunenga ugushaka kwiyamamariza manda ya 3 afungwa cyangwa akanicwa. Biriya rero byo gufunga bariya basirikare, ni kimwe mu bikorwa byo gutera ubwoba abanyarwanda nk'uko bisanzwe. Gusa na none nkaba njyewe nibaza impamvu yatuma abajenerali bose buzuye kiriya gihugu bemera gufungwa no gufungurwa nk'inzugi. Ese ubugenerali bwabo ni ubuhe? Ntaho ndabona perezida apfa gufunga abajenerali uko yishakiye nk'uko abo mu Rwanda bafungwa. Wenda umujenerali umwe ashobora gufungwa mu bindi bihugu, ariko ntaho biraba ko abajenerali bafungwa ku bwinshi nko mu gihugu cyacu. Abasirikare rero ntibakwiye kwemera ko bafungwa kuriya kuko ni agasuzuguro no gutesha agaciro amagarade yabo kuko iyo bafunzwe kuriya, nta gaciro baba bagifite imbere y'abaturage.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.