Pages

Wednesday 3 September 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Inama ya bureau politique ya FPR mu mazimwe y'abagore aho kwiga ibibazo by'abanyarwanda

 



From: "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: *DHR* Inama ya bureau politique ya FPR mu mazimwe y'abagore aho kwiga ibibazo by'abanyarwanda

 

Col.Tom Byabagamba (wambaye gisilikare) na Gén. Frank Rusagara (wambaye icyatsi kibisi) bafungiwe kuvuga!
Col.Tom Byabagamba (wambaye gisilikare) na Gén. Frank Rusagara (wambaye icyatsi kibisi) bafungiwe kuvuga!
Inama ya FPR yo kwinenga no kwinegura yamaze amasaha umunani yose, irangizwa no gucinya akadiho. Mu bibazo igihugu gifite bigaragazwa n'imirambo iri gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru, inzara n'ubukene bimereye nabi abaturage, ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda bari gusembera hirya no hino mu bihugu by'amahanga, impanuka z'imodoka zica abantu umusubizo mu Rwanda, inkongi z'umuriro zidasiba, abantu bafungwa n'ababurirwa irengero, abana b'abanyeshuri batiga, ibibazo bikabije by'ubushomeri mu rubyiruko n'ibindi bibazo byinshi tutarondora biri mu Rwanda, ishyaka ryitwa ko ariryo riyobora igihugu rya FPR ryamaze umunsi wose riri mu mazimwe y'abagore maze perezida w'igihugu abiha umugisha nk'uko bigaragazwa na radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI. None se ubwo usebya igihugu ni nde hagati y'abayobozi bakoresha inama nk'iyi n'abayoboke birirwa bumva amagambo y'abagore ?
 
Nk'uko RFI ibivuga ku cyumweru mu nama ya biro politiki ya FPR, Paul Kagame Perezida w'igihugu yashatse kwerekana ko afite igitsure ku basilikare be amaze iminsi afunze abashinja kugumura abaturage, Kagame yagaragaje ko umuntu wese ugaragaje ibitekerezo bidahuje n'ibye (Dore ko yahindutse ishyaka FPR n'igihugu icyarimwe) atazigera agira amahoro ! Perezida Paul Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bashyira imbere kuba hari ibyo bakoreye igihugu mu bihe byo hambere, ubundi bakitwara nk'aho kibafitiye ideni, aboneraho kubasaba gusubiza amerwe mu isaho, agaragaza ko kuba barakoreye igihugu, ntawe ubafitiye ideni ku buryo baza kurimwishyuza.
 
Kagame yumwa ko ariwe ukora neza gusa kandi ko ariwe igihugu kigomba gushima gusa, abamugize icyo aricyo bakamushyira ku butegetsi bose abarega Ubwirasi, ikinyoma, gutekinika, kwitaka wivuga ibigwi n'imyato, kuba rutemayeze (opportunist), kutagira ibanga, gukwirakwiza ibihuha n'ibindi. Bishoboka bite ko ishyaka ryitwa ko riyobora igihugu rimara umunsi wose riri mu nama y'amazimwe ! Kugira ngo barebwe neza na Kagame, ku karubanda madame Oda Gasinzigwa yibasiye abategarugori bagenzi be aribo Madame Rose Kabuye na Mary Baine bombi bafungiwe abagabo !
 
Oda Gasinzirwa yavuze ko Rose Kabuye na Mary Baine bishoye mu byaha by'ubugome byo kurwanya leta, bakwiza ibihuha kandi banifatanya n'abagome (abatavuga rumwe na Kagame), nyuma yibasira Madame Immaculée Uwanyirigira wigeze kuba ambasaderi mu gihugu cy'Ubuholandi nawe amushyira mu gatebo k'abanzi b'igihugu(Kagame) ati «aba bose n'ibirura byihishe mu muryango».
 
Nyuma yaho Madame Edda Mukabagwiza yavuze amagambo akarishye yibasira mwene nyina odette Mukabakomeza ubu uba muri leta Zunze ubumwe z'Amerika ngo kuko yabaye umuyoboke wa RNC itavuga rumwe na Paul Kagame ! Paul Kagame yashimye Depite Edda Mukabagwiza witandukanyije na murumuna we ! Perezida Paul Kagame yamushimiye kuba yavugishije ukuri mu ruhame agaragaza aho ahagaze n'icyo atekereza ku bikorwa by'umuvandimwe we! Biratangaje kumva perezida wa repubulika ashimira umuntu ngo yitandukanyije na mwene nyina kandi yitwa ko ayoboye igihugu cy'abanyarwanda kandi azi neza ko igihugu kiba kigizwe n'abantu bafite imyumvire itandukanye!
 
Mu masaha 8 yose nibyo inama y'ishyaka nka FPR yagezeho mu bibazo igihugu gifite! Nta hantu na hamwe higeze havugwa imibereho myiza y'abaturage, ahubwo abayobozi bakuru b'igihugu bakanguriraga abanyarwanda bamwe kwanga abavandimwe babo bakabishimirwa, ubwo se icyo gihugu kiragana he? Abanyarwanda barababaje kuba bayoborwa n'abategetsi batekereza batya, none se ubu ibintu nk'ibi byigiwe mu nama nk'iyi bikaba byasakaye ku isi yose, u Rwanda rukaba rwabaye urwamenyo kubera abayobozi bashishikariza abo bayoboye kwanga abandi ni nde usebya igihugu?
 
Abanyarwanda babyibazeho!
 
Inkuru ya RFI  


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.