Pages

Saturday 6 September 2014

[RwandaLibre] VOA News: Abakekwaho Kwica Col. Patrick Karegeya Bamaze Kumenyekana

 


Abakekwaho Kwica Col. Patrick Karegeya Bamaze Kumenyekana

igihe inkuru iherukiye kuvugururwa
Nyakwigendera Patrick Karegeya

Nyakwigendera Patrick Karegeya

Polisi mu gihugu cy'Afurika y'Epfo iravuga ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Col. Patrick Karegeya kandi ngo, ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry'Amerika, umuvuguzi w'ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita "Hawks" Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.

Ramaloko yagize ati, "Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya."

Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.

Yakomeje agira ati, "Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko."

Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).

Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.

Ramaloko yirinze gutangaza amazina y'abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y'urukiko.

Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.

Hagati aho abo muryango wa nyakwingendera Col. Karegeya babwiye Radiyo Ijwi ry'Amerika ko inkuru yuko iperereza ryarangiye, yabashimishije.

Umufasha wa nyakwigendera Leah Karegeya yavuzeko afite icyizero ko polisi yakoze umurimo mwiza. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

Ibindi kur'iyinkuru Intangiriro

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.