Pages

Thursday 16 October 2014

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry’umuturage wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!


Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry'umuturage wakubiswe n'inzego z'ibanze na polisi kugeza apfuye!

UKWAKIRA 16, 2014  
Kigali, kuwa 16 Ukwakira 2014
Mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n'Umuyobozi w'Akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza.  Ikibabaje mu rupfu rw'uyu muturage ni uko abamukubise bari bahagarikiwe n'umupolisi mukuru witwa Gatambiraukuriye polisi mu Mirenge  ya Matimba na Kagitumba!
Abaturage batumenyesheje ko uyu mugabo yakubitanywe  n'umugore we witwa Uwamahoro wari unatwite akaba yarakubiswe imigeri n'umuyobozi w'Akagali ubwo yabazaga icyo umugabo we arimo kuzira kandi ibyo bamubaza yari yaberetse mu nzu ye hose ntihagire ibyo babonamo. Uyu mugore nawe ngo kubera uyi migeri yakubiswe mu nda kandi yaratwite yatangiye kuva cyane aza kujyanwa n'abaturanyi ku kigo nderabuzima cya  Kagitumba nacyo kimwohereza mu bitaro bya Nyagatare aho yavuyemo kuwa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2014. Uyu mubyeyi yararusimbutse ariko ahinduwe umupfakazi dore ko kubera ukuntu yari arembye cyane ntiyanabashije gushyingura umugabo we!
Intandaro y'iri hohoterwa isa n'ishingiye ku ivanguramoko nk'uko abaturage bahaturiye babyemeza ariko uwishwe we yatewe iwe hitwajwe isakwa aho Umuyobozi w'Akagali yamushinjaga ko afite inzoga ya waragi mu nzu ariko bakaba ntayo bigeze babona, dore ko mbere yo kumukubita kugeza apfuye babanje no gusaka inzu ye yose ariko ntibagira icyo babona. Nyuma yo kubura ibi bashinjaga uyu nyakwigendera, uyu muyobozi w'Akagali yahamagaye polisi ngo ize imufashe gukubita uyu muryango ngo uvuge aho kanyanga (warage) bakekwaga ho yagiye kandi ategeka ko nibatayerekana bakubitwa kugeza bapfuye!
Polisi ihageze koko yasubukuye inkoni uyu muryango wari wabanje gukubitwa na Gitifu maze nyir'urugo akomeza guhakana avuga ko arengana ko ibyo ashinjwa ntabyo afite, maze polisi  ihitamo kujya kumukubitira kuri station ya polisi ya Matimba, kandi koko ijoro ryose baramukubise nawe akomeza guhakana kugeza  ashizemo umwuka! Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014 polisi yazanye umurambo w'uyu mugabo iwe ngo ashyingurwe maze abaturage bavuza akaruru babaza ukuntu uyu mugabo yakubitwa kugeza apfuye kandi ngo yari inyangamugayo! Abaturage kubera uburakari ngo batangiye guterara hejuru cyane, maze polisi yari izanye uyu murambo ikorwa n'ikimwaro iwusubizayo kubera ko abaturage bari bamaze kuvuga ko polisi ari yo igomba kuwuhamba kuko ariyo yishe uwo muntu kandi imurenganya!
Nyuma y'iki gikorwa ngo muri uyu Mudugudu bwakeye buri rugo rwagoswe n'abapolisi maze bambika amapingu buri mugabo wo muri ako gace, ababashije gucika barahunga, abafashwe babapakira imodoka bajya kubafunga, banabategeka ko bagomba kujya bavuga ko uyu muntu yishwe no kunywa waragi nyinshi, banihanyiza umuntu wese uri bwongere kubangamira igikorwa cyo gushyingura uyu muntu ko nawe ari buhure n'akaga atigeze abona,  bityo umurambo w'uyu muturage uba urashyinguwe ku ngufu! Muri ayo mabwiriza ariko ngo hari umuturage w'umucikacumu watinyutse kubaza abo bapolisi ukuntu bashobora kwica umuturage w'inyangamugayo mu Mudugudu azira gukekwa ho icyaha kandi nta gihanga (ikimenyetso ) berekana? Uyu muturage ngo yahise yukwa inabi cyane n'Umuyobozi w'Akagali amubwira ngo "mujya guhunga mu w'i 1959 uribuka icyabajyanye?" Uyu muturage ngo yahise aruca ararumira maze n'abandi baturage bari bagifite amakare yo kubaza impamvu y'urupfu rw'uyu muturage ngo baba bumvise ko ikibazo atari kanyanga cyangwa warage yashakwaga ko ahubwo urupfu rw'uyu muntu rushobora kuba rushingiye ku zindi mpamvu!
Dushingiye kuri iriya mvugo y'iriya ngirwamuyobozi w'Akagali biragaragara ko uyu muturage yaba yarahohotewe kariya kageni hashingiwe cyane kw'ivanguramoko kuko nta kuntu wahuza impamvu urupfu rw'iriyanzirakarengane n'ibyo mu w'i 1959. Ibi bisobanuye ko umuturage utuye muri kariya Karere utarahunze mu w'i 1959 kumwica ari nta kibazo gihari!
Ikindi kibabaje ni uko uyu muturage akimara kwicwa bamwe mu baturage bari bagiye bagaragaza kutishimira ubu bugizi bwa nabi batawe muri yombi nabo barahondagurwa cyane ndetse ngo bahatirwa  ko bagomba gufungurwa ari uko bemeye ko nibasohoka baragenda bemeza ko uwo muturage yishwe n'inzoga. Cyokora abo baturage ngo banze ibyo babwirwaga ku buryo n'ubu bagifunze! Abo twabashije kumenya bagifunze ni abitwa: Furaha DaniMurasandonyiSekabanza, na Nshimiye.
Nyuma y'uru rupfu rw'agashinyaguro abaturiye aka Karere basa n'abakutse umutima. Ubwoba ni bwose ku buryo ndetse bamwe bahise bahungira mu gihugu cy'Ubugande gihana imbibi n'Akarere ka Nyagatare. Abahasigaye nabo ngo bihanangirijwe ko ntawe ugomba kuvuga iby'urwo rupfu!
Uyu mugabo wishwe asize umugore n'abana babiri! Akarere ka Nyagatare gakunze kuvugwa mo ivanguramoko n'ivanguraturere bikomeye ndetse ugasanga n'inzego z'ubuyobozi zaho zisa n'izibishyigikiye! Igitangaje ni uko nta muntu n'umwe wigeze afatwa ngo akurikiranwe kuri uru rupfu rw'uyu muturage, bigasobanura ko n'inzego zindi zaba zititaye ku rugomo rwakorewe uyu muryango!
Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanyije n'umuryango w'uyu muturage wambuwe ubuzima n'abakagombye kumurengera kandi rihangayikishijwe n'urupfu rw'uyu muturage, cyane cyane ko bigaragara ko mu kumwica bisa n'ibyashingiye kw'ivanguramoko! Turasaba ko ibi bikorwa bya kinyamanswa byahagarara kandi aka Karere ka Nyagatare n'abayozi bako bikabazwa n'amategeko iby'urupfu rw'uyu muturage wishwe urw'agashinyaguro!
Turasaba kandi ko bariya bantu bafunzwe hagamijwe kubahatira kwemeza ibinyoma ku rupfu rw'uriya muturage bahita barekurwa nta yandi mananiza. Ntitubona inyungu abayobozi bahagarariye Leta nzima bafite mu kwigisha abaturage bayo kubeshya hagamijwe kwambura abantu ubuzima nta nkomyi!
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi-Perezida wa Mbere
Commminique.vp1

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.