Pages

Friday 17 October 2014

[RwandaLibre] FW: *DHR* Re:Cyprien abwiye Gasana A. ati:"haramutse habonetse agahenge Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warumye kera".

 

Bwana Dr A. Gasana ndabasuhuza! 
Muti " Ibya Kanyarengwe uko yafashwe nabi na FPR yabereye chairman ndabizi. Nkuko nzi n'ibya RUKEBA, umuhutu wari perezida w'ishyaka ryari ryiganjemo abatutsi bari bashyigikiye ubwami ryitwaga UNAR mu Rwanda mu 1959. Yakomeje kubayobora no mu buhungiro aba i Nairobi. UNAR yitwaga RANU mu buhungiro bw'abatutsi niyo yashibutseho FPR Inkotanyi. Abahungu ba Rukeba bahungutse mu 1994, bashatse kubyutsa ishyaka UNAR ise yari yarayoboye mu Rwanda ariyoborera no mu buhungiro kugeza yitaba Imana muri Kenya. Kagame n'abahungu be bari babarigase! Rukeba uzarebe ntawe umuvuga mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi, ntibibuka ko yigeze no kubaho."

Nagiraga ngo mbisabire maze mwigore mutubwire ingaruka mbene iyi mikorere yagize cyangwa se igira ku myitwalire y'abanyarwanda mu bufatanye n'ubusabane bwabo. 
Ese abana b'umuyobozi Rukeba bo baracyali mu Rwanda ko twunva ngo benshi mu ba chairman Kanyarengwe badakomoka ku mugeni yahawe n'inkotanyi bali hamwe n'abandi bahutu n'abatutsi bibera hanze y'Urwanda nkamwe?
Mbaye mbashimiye.



Date: Thu, 16 Oct 2014 19:58:53 -0400
Subject: Re: *DHR* Re:Cyprien abwiye Gasana A. ati:"haramutse habonetse agahenge Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warumye kera".
From: gasana31@gmail.com
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; em.hame@laposte.net; ndahayo_eugene@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; eugeneu2003@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; eugenerwamucyo@yahoo.fr; amakuruyurwanda@gmail.com; rwanda-l@yahoogroups.com; democratie2020@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; radioitahuka@gmail.com; rwandalibre@yahoogroups.com; infotubeho@yahoo.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; umusoto@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; ikazeiwacu1@gmail.com; isamuke5@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; akagera@yahoogroups.com; b2003n@yahoo.fr; biramahire98@gmail.com; jkanya@free.fr; kotakori@hotmail.com; memajp2000@yahoo.fr; mureme70@yahoo.com; nimaurit@hotmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; fmunyabagisha@hotmail.com; veritasinfo@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; cliir2004@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; batungwanayoj@gmail.com; mngolole@yahoo.com; ndekezi82000@yahoo.fr; munyemanafransis@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com

Muvandimwe munyarwanda Callixte,
1. Iki gitekerezo uvuze kiri muri titre y'iki kiganiro si jye wakizanye ni Cyprien Munyensanga wanyandikiye ankoraho menaces de mort ngo: "Gasana rero nkubwize ukuri, haramutse hanabonetse agahenge, nkubwiye ko ibyo wakoreye cyangwa wakoze muri M.D.R, haba mbere ya jenoside cyangwa se nyuma yaho, hari abantu benshi bari bakomeye kuri iryo shyaka utapfa kuva mu nzara! Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warahuhutse cyera!!!".
2. Ibya Kanyarengwe uko yafashwe nabi na FPR yabereye chairman ndabizi. Nkuko nzi n'ibya RUKEBA, umuhutu wari perezida w'ishyaka ryari ryiganjemo abatutsi bari bashyigikiye ubwami ryitwaga UNAR mu Rwanda mu 1959. Yakomeje kubayobora no mu buhungiro aba i Nairobi. UNAR yitwaga RANU mu buhungiro bw'abatutsi niyo yashibutseho FPR Inkotanyi. Abahungu ba Rukeba bahungutse mu 1994, bashatse kubyutsa ishyaka UNAR ise yari yarayoboye mu Rwanda ariyoborera no mu buhungiro kugeza yitaba Imana muri Kenya.Kagame n'abahungu be bari babarigase! Rukeba uzarebe ntawe umuvuga mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi, ntibibuka ko yigeze no kubaho.
3. Uti: "abayobozi b'andi mashyaka emwe n'aba FPR ko batajya bavuga iby'uturere n'iby'amoko bakabihungira kure...". Kizi nawe ubwawe wivugiye ko babihungira kure! Bene iyo mikorere ya politiki yo guhunga ibibazo biriho rero, ntabwo ari modele a suivre kuri twe kuko bene abo bayobozi uvuga bahisemo kwibera muri state of denial yo guhakana ibiriho n'ibyabayeho no kubihunga nk'uko nawe ubyivugiye, babeshyana kandi ubwo buri wese abitse hiry'iyo mu buhendanyi akagobeko ateganya kuzatunguza abanyarwanda kandi kubakiye kuri alienation ethnique et regionale iri profondement ancree muri societe nyarwanda. Kutabivugaho rero si wo muti. Byaba ari ukumera nka general Kabarebe yamamaza "ndi umunyarwnda" avuga ngo "iby'amoko abanyarwanda barabirenze" kandi atari byo. Heureusement ko umututsi w'UMUNYAKURI pastori Antoine yahise amunyomoza avuga ko ikibazo Hutu/Tutsi ari ingorabahizi agatanga urugero ku rusengero ayobora aho amakwe y'abo yagombaga gusezeranya apfa ku munota wanyuma ngo hamaze kumenyekana ko umukobwa ari umuhutukazi. Abanyapolitiki rero banga kuvuga ibibazo biremereye bya politiki biriho mu Rwanda nka kiriya cya Kiga/Nduga cyangwa Hutu/tusti bagahitamo kubihishira no kubitwikira, nako kubihunga nkuko nawe ubyivugira, kuri twe ce sont des politiciens irresponsables. Twe kubivuga uko biri dukoreshe UKURI kugirango bishakirwe umuti nyawo utari artificiel no kubeshyana, ni choix politique twakoze et nous l'assumons.
4. Uti"abaconseillers bawe n'abo mufatanije kuyobora ishyaka babivugaho iki". Dore uko Amahame-remezo ya politiki y'ishyaka ryacu page 20 asobanura ibyo dukora:(point 8) Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n'imwe bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha n'abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u Rwanda rw'Abanyarwanda bose;
( toujours page 20,point 9):

1        "Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma y'ikinyoma nk'iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma ntikizakurwaho n'ikindi kinyoma, kizakurwaho n'ukuri, umwijima ntuzakurwaho n'undi mwijima, uzakurwaho n'urumuri, n'umucyo; ubuhezanguni n'ubutagondwa ntibazakurwaho n'ubundi buhezanguni, bizakurwaho n'ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane n'ubusabane hagati y'abenegihugu bose."  Kuvugisha ukuri openly ku bibazo by'amoko n'uturere mu Rwanda aho kubirekera aho ngo bikomeze kuba tabouts, no gukorera mu mucyo, twe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ari wo muti wavura indwara ya alienation ethnique et regioanale yabaye nka malaria yihishe/icweje mu maraso y'abanyarwanda. Ese najye nkwibarize:"dialogue inter-rwandais hautement inclusif" ihora isabwa ukeka ko izavugirwamo ibiki? Si ibibazo Hutu/Tutsi Kiga/Ndauga bamwe, en pleine contradiction avec eux-memes, badashaka ko bivugwa hano kuri izi mbuga, ubivuze ngo vuga uvuye aha ngo urateranya abakiga n'abanyanduga!Harya biyunze ryari ndi hehe! Nti wambwira ibyo byiza by'i Rwanda byaba byaranshitse simbimenye. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


"




2014-10-16 3:19 GMT-04:00 Nsenga callixte nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Nyamara nyakubahwa Gasana, iki gitekerezo  uhaye umutwe w,iyi nyandiko yawe, niba ubifite mu mutwe n,undi wese waba ubifite mu mutwe we jye ku bwanjye namubwira  ko ashaje, ko agira inzigo, ko ibyabaye mu banyarwanda nta somo byamuhaye.
By,umwihariko mwe ubwanyu Nyakubahwa Gasana umuntu yakwibaza aho iri shyaka ryanyu muzarigeza,  Ishyaka ryawe wivugiye ko urifitemo abakiga exemple Dr Bararengana, donc bivuga ko mubabanye mu ishyaka uzi neza ko azakugeraho warahuhutse? Burya wakaba warabanye na RPF ibyo yakoreye Kanyarengwe ni nk,iby,igihe  yapfaga ntibamushyingure nkuko Inyumba byagenze mu byubahiro byinshi nyamara yarayibereye président igihe kirekire. Abanyarwanda barabona, bagasesengura nuko  bakabika mu nda bakanuma.
Ikindi amashyaka hafi ya yose ko abayobozi bayo mu myandikire yabo emwe n,aba RPF ko batajya  bavuga cyane iby,uturere ndetse iby,amoko byo bo bakanabihungira kure, wowe nka Perezida w,ishyaka, i nyandiko zawe zizana  polémique  kuli za fora zicamo abantu mo ibice, ziteranya, iyo turufu muli politiki wayize hé ko wize amashuli menshi?
Ese wabonye ko abandi ba Perezida b,amashyaka nta nyandiko nyinshi bajya bacisha hano ( umubare w,izo wanditse ni nyinshi cyane) mu izina rya bo?  None ibiramambu wowe unashyiraho signature yo mu ishyaka ryawe.  Bimaze kugorana gutandukanya ibije bivuzwe na Perezida w,ishyaka byumvikanyweho na Comité nkuru yaryo n,ibitangajwe na Perezida w,ishyaka mu izina rye bwite.
Ese ishyaka ryawe uri bamo wenyine? Ese abandi mufatanyije ishyaka ntibavuga ngo tumenye niba ibyo mubihuliyeho?
Abaconseillers bawe bahembwa ay,iki aka wa mugani wa Simeon wo ku ijwi rya rubanda?
Sigaho wa mubyeyi gukoresha ntera rukomatanyo ufata uwumva ibitekerezo by awe ukundi ukamwita umukiga atari we n,ubwo yaba afite icyo bapfa nkawe cg se ashobora kwihanganira uwo ali we wese waba waramwitwayeho nabi.
Ubu umuntu wese ugaragaje ko hari ibyo mutumvikanyeho mu.bitekerezo byawe uwo ali we wese azitwa umukiga? Ahaa ndumva abakiga bagiye kuba hafi 80 % niba abatavuga rumwe nawe bose biswe abakiga. Ubwo bivuze ngo  abakiga koko ni hafi 80% mu banyarwanda? Abize statistiques muraduhumure.
De: Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]
Envoyé: jeudi 16 octobre 2014 08:07
Objet: *DHR* Re:Cyprien abwiye Gasana A. ati:"haramutse habonetse agahenge Umukiga
wa mbere yajya kukugeraho warumye kera".

 

Cyprien Munyensanga, Zac Biampa, Yozefu Manyurane, Shimamungu, Nsenga;
1. Cyprien ati: "kuri wowe umuntu uvuka mu Rukiga n'undi uvuka mu Nduga nta kindi kintu bashobora gupfa muri politiki uretse uturere bavukamo?" Umenya utarakurikiye neza cyangwa utarasomye neza ibyo nandika. Navuze ko abantu bapfa politiki n'ubutegetsi budasangiye cyangwa se bamwe bashaka kubwiharira bonyine noneho bakitwaza uturere n'amoko  akaba ari byo batwikiriza amakimbirane yabo kandi mu kuri icyo bapfa ari ubutegetsi. Ni n'imwe mu mpamvu twashyizeho ishyaka ABASANGIZI kugirango babusangire nyine bamwe bareke buri gihe kwica abandi.
2. Ibyo uvuga bya Akishuli na Bamara basezeye ku bushake bwabo mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI,  ko bose basezeye banditse akaba nta mpamvu batanze wowe uzibabonera uhereye kuki? Ko baharii ari abagabo bazi kwivugira no kwiyandikira, wababajije rwose ko bahibereye aho kubahimbira ibyo batagutumye!
Cyokora biragaragarira umusomyi wese ko icyo ugamije ari ugukurura amatiku hagati yanjye nabo kandi ntayari ahasanzwe kuko jye nabo ntitwigeze duterena amagambo mu binyamakuru no mu maradio nkuko byagiye biba mu yandi mashyaka nka FDU na CPC.
Ikindi mu nyandiko yawe tu vas totalement en contradiction avec toi-meme. Nkuko nawe ubyivugira ko "abantu badapfa uturere bavukamo gusa" bashobora gupfa n'ibindi, ni uk'uko abantu badapfa amoko bavukamo Hutu/Tutsi gusa, ko bashobora no kugira ibindi bapfa bidafite aho bihuriye n'ubwoko bwa buri wese.
3. Ibyo uzana bya Minisitiri Kabanda wo ku Kibuye na Minani w'i Gitarama nanone urivuguruza. Ni wowe ubwawe wiyandikiye ko abantu badapfa uturere bakomokamo gusa. Jye nabyanditse na mbere hose ko bapfa politiki n'ubutegetsi noneho uturere n'amoko bikaba urwitwazo. Natwe rero: Gasana, Safari, Twagirumukiza n'abandi ku ruhande rumwe, Kabanda na Minani n'abandi ku rundi ruhande twashoboraga kutagira ibyo twumvikanaho muri ideologie cyangwa vision politique y'ishyaka ryacu twari turimo rya MDR nubwo twese dukomoka muri Nguga Elargi(ngali) kandi ni uburenganzira bwacu twese kuko twari muri contexte y'amashyaka menshi na demokarasi, ntitwari muri UNANIMISME. Ibyo rero muri twese ntawabihora undi.
4. Ibindi uvuga uhakana realite yabayeho kandi n'ubu ikiriho ya Kiga/Nduga, uhakana ko General Major Byiringiro na Dr. Murayi kuruhande rumwe na Twagiramungu ku rundi atari Kiga/Nduga bapfuye cyangwa hagati ya Groupe Bukeye kuruhande rumwe na Nkiko Ndahayo Musangamfura ku rundi ruhande atari Kiga/Nduga kandi abantu bose ariko babibona, ni ukwibera muri state of denial wowe na Zac, na Shimamungu, na Yozefu na Nsenga ubundi muri iyo politique de l'autriche yanyu mugashaka bouc emissaire ngo ni Gasana ni Rutayisire bazana kuri izi mbuga ibibazo by'amoko n'uturere kandi mwebwe na General Kabarebe mwari mwaramaze kubirenga nkuko mwese mubyandika /mubivuga kimwe. Ese mwabirenze tuba hehe ra!?
5. Ibya Cyprien Munyensanga byo kuntega iminsi nkuko abyanditse ngo "haramutse hanabonetse agahenge, nkubwiye ko ibyo wakoreye cyangwa wakoze muri M.D.R, haba mbere ya jenoside cyangwa se nyuma yaho, hari abantu benshi bari bakomeye kuri iryo shyaka utapfa kuva mu nzara! Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warahuhutse cyera!!!", n'ubundi ibi ni byo muhoramo bya character assassination mu nyandiko zanyu nk'izi kuri uru rubuga kandi ntacyo zantwaye; mwarabigerageje na n'ubu muracyabigeregeza ari ko byarabananiye. Ibyo uvuga bya physical assassination muteganya mukazanyica haramutse habonetse agahenge nkuko ubyanditse, nabyo ntimuzabishobora. "Ntawe umenya umunsi" umugani w'umunyarwanda; kandi ngo "Urucira muka so ejo rukagutwara nyoko". Imana yonyine ni yo imenya umunsi wa buri wese kandi ngo " Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu". (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-10-14 21:07 GMT-04:00 Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>:
Anastase Gasana,

Rwose uri akamaramaza!!!

Hanyuma se kuri wowe, umuntu uvuka mu "rukiga" n'undi uvuka mu "nduga", nta kindi kintu bashobora gupfa muri politiki uretse uturere bavukamo?!?

Uti irondakarere n'irondakoko?!?

Ese ko watangiranye P.R.M/M.R.P-Abasangizi (tutibagiwe n'umutwe w'ingabo zayo "Urukatsa") hamwe n'abagabo Akishuli Abdallah na Bamara Prosper, ko mutaranye kabiri, mwaba mwarapfuye ko ari abatutsi wowe ukaba umuhutu?!? 

Ese uwagaragaje "extremisme" muri mwese ninde?!? Ndabibaza kuko njye bariya bagabo uko nabumvise - n'ibyo mbona bandika ku mbuga zitandukanye - nta buhezanguni nabakekera, byakubitira kuko mbona nawe warigize umudeli ngo w' "umuhutu modéré" ngashoberwa!!! 

Kuko ari uguhitamo intagondwa, nta kabuza yaba wowe na za nyandiko zawe z'amafuti ngo "les derniers rois moches" bigeze kukubazaho nyuma y'intambara, ntugire n'ubutwari bwo guhagarara kubyo wiyandikiye, ahubwo ukamwaragurika uvuga ngo ni juste un exercice de style académique, ugerageza kwipima na Del Perugia!!!

Njye ariko uko nabibonye, ni uko bari bagabo basanze baribeshye ku muntu, uwo bibwiraga ko ari umuntu muzima bagasanga ahubwo ari "umunyepolitiki wasuruye", bagahitamo kwikuriramo akabo karenge atarabatobera nabo!!!

Ese igihe wowe Gasana Anastase, Safari Stanley, Twagirumukiza Emmanuel n'amashumi yanyu muteza akaduruvayo mw'ishyaka M.D.R nyuma y'intambara, muhanganye nabarwanaga bagerageza kurisigasira barimo Ministre Kabanda Célestin wo ku Kibuye n'umugabo Minani Faustin w'i Gitarama; mwapfaga Kiga/Nduga, mwapfaga iki koko?!? Uwavuga se ko ari izo nda zabarenze no kubona ibyo mujya guhonga abagore b'abandi mwabaga mwarinjiye, yaba abeshye?!

Hanyuma se igiye wowe Gasana Anastase, Mbonimpa J.M.V na Rucogoza Faustin; igihe "mwakabaga" imyanya y'abaminisitiri yagenewe ishyaka M.D.R muri 1993 contre l'avis de l'écrasante majorité du comité directeur, du bureau politique et du congrès du parti, abakiga bari bande, abanyenduga bakaba bande muri iryo hangana ryanyu?!

Murayi se iyo atumvikanye na Twagiramungu, uhita ubibonamo Kiga/Nduga kuki?! 
Igihe se Twagiramungu yananiranywaga na Ndahayo muri F.R.D cyangwa se vuba aha, ubwo Habyarimana Emmanuel yangaga kwisunga Twagiramungu muri C.P.C byo wabisomyemo iyihe Kiga/Nduga?!

Tugiye muri F.D.U se ho, Bukeye na Mwiseneza vs. Nkiko na Musangamfura, uwo munzani wawe w'abarusha abandi "ubunyenduga" wegamira ku ruhe ruhande?! Ku mpamvu se ki?! 

Maze rero Gasana, uzashake indi mitwe urisha kuko iyi yo irashaje!!! Ikibigutera nta kindi, ni ubuhemu no gusisibiranya byakuranze kuva cyera muri politiki, none aho ukangukiye ejobundi nyuma y'imyaka myinshi uri muri "léthargie" muri Amerika, ugashaka gukora "come back" Kagame akagutera ishoti, ni bwo wihaye kujya muri iyi "populisme" ya Kiga/Nduga, ngo urebe uko wasinziriza abo wahemukiye aho waciye hose bongere bakubonemo umuntu!!!

Mbere watangiye wikoma, "Interahamwe, Impuzamugambi n'Abapawa"; ubu ariko "Abapawa" bo mbona "warabadohoreye" mu rwego rwo guhuma amaso, maze ugaseruka uhanganye n' "amagufa" ya M.R.N.D na ya C.D.R kakahava!!! Ariko ye!!!

Nakubwira ariko ko ubu Abanyarwanda bakangutse! Nubwo twagiye tugira amateka mabi, yagiye aduteranya, ariko biragaragara ko abantu benshi basigaye bazi gutoranya "icyatsi n'ururo"!!!

Gasana rero nkubwize ukuri, haramutse hanabonetse agahenge, nkubwiye ko ibyo wakoreye cyangwa wakoze muri M.D.R, haba mbere ya jenoside cyangwa se nyuma yaho, hari abantu benshi bari bakomeye kuri iryo shyaka utapfa kuva mu nzara! Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warahuhutse cyera!!!

Komeza rero umwarire mukwita abantu ngo ni ba « extremistes » (ararararara, umugani wa Rukoma!!!) Nyamara wowe iyo bakuvuze uko uri uhita ubyita "name calling", "bullying", "muzzling", n'ibindi!!!

P.S: Uwashyize Gasana Anastase kuri ruriya rutonde rw'aba "opposants", niba atari ukujijisha ni ukwibeshya, kuko haba mu mvugo no mu ngiro, uri "pata na rugi" hamwe na Paul Kagame na F.P.R ye!

C. M.




Le Mardi 14 octobre 2014 14h38, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
F. Nsabimana na Yozefu Manyurane,
1. Abantu bitwa ba Gasana ni benshi nkuko Nsabimana abivuga ariko akiyibagiza nkana ko Gasana wandika kuri izi forum ari umwe ari we jye. Ntawundi nzi duhuje iryo zina iyo ahaba mba narabaye uwambere kubibona mbere yawe!
2. Yezufu ati:'Uranyihakire mwimanyi". Nanditse hano ko data atahatswe, qu'il s'est rebelle a sa facon contre ubuhake mu Rwanda ko rero najye ntahatswe, ko ntazahakwa k'uwo ari we wese, kandi ko ntawe nkeneye guhaka!
3. Yozefu na none ngo: "Iyo ndirimbo y'ibya Kiga/Nduga ni wowe na bagenzi bawe muyihoza mu kanwa nk'aho mubabajwe n'uko abantu babirenze rwose". Kagire inkuru! Mwabirenze ryari ndi he ko ntabimenye!? Nawe ndabona uri propagandiste(umukada) wa FPR nka General Kabarebe atangiza "ndi umuyarwnda" ye na shebuja Kagame avuga ngo "ibya Hutu/Tutsi abantu barabirenze" bwacya umunyakuri Pasteur Rutayisire Antoine(w'umututsi) akamunyomoza avuga ko mu rusengero abereye umuyobozi hari ubukwe bujya bupfa ku munota wa nyuma kubera gusa ko hamenyekanye ko ngo umukobwa ari umuhutukazi cyangwa ari umuhutsikazi.
Ese ko uhunga gusobanura icyo abo muri CPC General Major Byiringiro na Twagiramungu bapfuye! Si Kiga/Nduga! Ese ko uhunga kuvuga icyo abo muri FDU Bukeye na Nkiko na Musangamfura bapfuye! Si Kiga/Nduga! Jye na bagenzi banjye uvuga duhuriyehe nabyo? Ntaho. Buri musomyi wese wakurikiye ibitekerezo dutanga kuri izi mbuga azi ko ari ntaho duhuriye no gucikagurika mw'ibice Kiga/Nduga kwa ziriya mpuzamashyaka zombi ari zo FDU na CPC. 9Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-10-14 5:03 GMT-04:00 Yozefu Manyurane yozefumanyurane@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Mr Anastase GASANA,

1. Apparemment, vous êtes immensément fier de voir figurer votre nom sur le fameux "URUTONDE RW'ABAZA KU ISONGA MU GUSEBYA U RWANDA RWABONKEJE". Autrement dit, "heureux êtes-vous d'être persécuté par le FPR..." qui vous identifierait désormais comme une menace potentielle. Voilà donc votre CV démesurément enrichi ; vous voila même présidentiable comme vous figurez parmi les dignes opposants qui empêchez Kagome de dormir ! 
Uranyihakire mwimanyi !!!

2. En réalité, vous devriez vigoureusement démentir IGIHE et dire à ces petites gens qu'aimer notre cher Rwanda ne signifie pas lécher les bottes au tyran Kagame. Ainsi, au lieu de remonter les bretelles à ces vrai-faux journalistes, vous brandissez leurs propos comme une vérité d'évangile. On pourrait en rire si ce n'est hyper déplorable pour quelqu'un qui prétend penser l'après-Kagame.

3. Sur la réponse outrancière que vous avez servie à Mr Faustin NSABIMANA, je constate avec regret que vous persévérez dans le divisionnisme qui ne sert que les intérêts de la dictature en place à Kigali. Iyo ndilimbo y'ibya Kiga-Nduga ni wowe na bagenzi bawe muyihoza mu kanwa nk'aho mubabajwe n'uko abantu babirenze rwose. Ese mwarekeye aho byibura abo duhetse ntibazagwe mu mateshwa yoreste u Rwanda. Voulez-vous vraiment léguer à nos/vos enfants nos erreurs et notre impuissance ? Je ne nie pas que des maladresses, des choix déplacés et discours anachroniques existent encore ce qui, d'ailleurs, est à mettre sur le compte de l'amateurisme politique de certains de nos  "opposants". Mais vraiment, ARRETEZ de chaquefois nous tirer vers le bas en montant les uns contre les autres au lieu de rassembler l'inyabutatu nyarwanda contre le seul et unique adversaire à savoir l'association des malfaiteurs qu'est le FPR en place à Kigali.

Yozefu


Le Mardi 14 octobre 2014 8h18, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
F. Nsabimana,
Wandikiye abasomyi hano usubira mu byo Twagiramungu Innocent yavuze ngo hari abagenzwa no gusinziriza opposition ngo "Yatanze ingero ku birirwa bandika (Gasana) kuri Internet amagambo agamije guteranya Kiga na Nduga kugira ngo amashyaka cyangwa amashyirahamwe ahuriwemo n'ibice byombi asenyuke".
1. Ari wowe ari Twagiramungu mwembi muri muri babandi bibera muri state of denial/guhakana ibiriho n'ibyabayeho no kubeshyana . Iyo kiga/Nduga muvuga yigeze kwiyunga ryari nari hehe none akaba ari jye uje kuyiteranya! Jye na bagenzi banjye twashinze ishyaka rua opposition PRM/MRP-ABASANGIZI taliki ya 10/03/2013. Niba opposition yarananiwe kwishyira hamwe kuko ndimwo ko iriho kuva 1994, mu myaka icyenda yose mbere ya 2013 yakoze iki cyo kwishyira hamwe kw'abakiga n'abanyanduga. Ntacyo. Nyuma ya 2013 se bwo wahamya ko ari jye wagiye muri CPC kubwira General Major Byiringiro na Twagiramungu ngo bashwane? Ni jye wagiye muri FDU kubwira Bukeye ngo ashwane na Nkiko na Musengamfura? Ahubwo wowe na Twagiramungu Innocent ni mwe muragngaza abaturage mubabeshya ku mikorere y'amashyaka n'ibibazo by'irondakarere n'irondakoko biyuzuyemo mwe mukabihishira, muri uko kubihishira mugashaka bouc emissaire mubigerekaho.Nyamara "Urwishe ya nka ruracyayirimo" nkuko abasomyi babyanditse kenshi hano kuri izi mbuga.
2. Mwe kuruhande rwanyu les extremistes hutu ex-MRND/CDR muvuga/mwandika ko ngo ari Gasana uca amashyaka ya opposition mw'ibice asobanurira abantu ikibazo Kiga/NDuga ngo abitumwe na Kagame na FPR ye, iyo FPR nayo ikandika ishyira uwo Gasana kuri liste y'abaza kw'isonga mu kuyirwanya. Ibi ntibidutangaza ariko kuko burya ba etremistes bose ni bamwe baba abahutu bo muri exMRDN/CDR baba n'abatutsi bo muri FPR. IYO UTARI UMWE MURI BO BOSE BARAKWIBASIRA NKUKU MUNYIBASIYE MWESE:
Urutonde rw'abaza ku isonga mu gusebya u Rwanda rwabonkeje

Yanditswe kuya
 8-10-2014 - Saa 14:37' na Manzi Oremus
·          
·         IKINYAMAKURU IGIHE.COM
·          


Mu gihe hirya no hino ku Isi usanga abenegihugu baterwa ishema no kurengera isura y'ibihugu byabo n'uko byagaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, hari bamwe mu Banyarwanda bihaye icyerekezo cyo guhindanya isura y'urwababyaye, ibi babigize imbehe ya mpemuke ndamuke.
Gushakisha iyi mbehe no gushyira mu bikorwa urwango bafitiye u Rwanda ni bimwe mu bituma babaho barangwa n' ibinyoma, no kwita ibibi ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Bamwe muri bo bavuga ko bahunze u Rwanda, bavuga ko bahunze politiki mbi mu Rwanda nyamara ahubwo ikomeje gushimwa n'amahanga akora n'ingendo-shuri aza kuyigiraho.
Ku bavuga ko ari abere, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abayobozi mu Ntara y'Amajyaruguru n'abavuga rikijyana mu minsi yashize yavuze ko abavuga ko bahunze u Rwanda bakomeje no kuruvuga nabi bagiye bakora ibyaha bitandukanye.
Abajije abari muri icyo kiganiro uwo bakeka ko yagiye nta kibi akoze, ngo ababwire icyo yakoze, habuze n'umwe wavuga izina rimwe muri bo ngo ahabwe ibisobanuro.
Bamwe mu bari ku isonga mu gusiga icyaha isura y'u Rwanda…
Kayumba Nyamwasa
Uyu yahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda aza no kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde. Yahungiye muri Afurika y'Epfo muri Gashyantare 2010. Aregwa na Leta y'u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, birimo iterwa rya gerenade zishe abantu zigakomeretsa abatari bacye.
Urwango yagaragaje ko afitiye u Rwanda arushyirira mu bikorwa mu mutwe wa RNC (Rwanda National Congress) abereye umuyobozi, uyu mutwe ukekwaho kugira uruhare mu bitero by'iterabwoba byagabwe mu Rwanda mu myaka yashize, ahaterwaga ibisasu bya gerenade twavuzeho haruguru.
Aho aba muri Afurika y'Epfo, Kayumba abwira amahanga ko mu Rwanda nta cyagezwego, ko iterambere n'ibindi u Rwanda ruvuga ko byagezweho ari ibinyoma, nyamara aya mahanga ntasiba gusura u Rwanda aho yibonera ibihabanye n'ibivugwa n'abatarukunda.
Dr Theogene Rudasingwa
Yahoze ari Umuyobozi w'ibiro by' Umukuru w' Igihugu mu myaka 2000-20004, yigeze no kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari naho atuye ubu, nawe ni umwe mu bayobozi ba RNC.
Rudasingwa yirukanwe mu biro by'Umukuru w'Igihugu nyuma y'aho we na mukuru we wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, Gerald Gahima, uwahoze ari maneko mukuru Patrick Karegeya ndetse n'uwahoze ayoboye ingabo Kayumba Nyamwasa, mu myaka yashize batangiye kwigumura, aho byaje kurangizwa n'ishingwa ry'ishyaka ritavuga rumwe na Leta bise RNC.
Kimwe n'abandi bavuzweho haruguru, uyu avugwaho kuba ibyo yakoze bifatwa nk'umwijuto kuko iterambere yagezeho, ni ukuvuga amashuri (afite impamyabumenyi y'ikirenga) ndetse no kuzamurwa mu ntera mu gisirikare, yabihawe n'uwo yigumuyeho, akaba anagenda amusebya imihanda yose.
Faustin Twagiramungu
Yabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, yahunze mu 1995. Mu magambo ye avuga ko u Rwanda nta na kimwe rwigeze rugeraho, ndetse yanavuze ko ishyaka rye RDI Rwanda rwiza yashinze ryifatanyije n'umutwe wa FDRL ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakazatera u Rwanda.
Twagiramungu akunze kumvikana avuga ko azataha ku neza n'inabi byaba na ngombwa agafata intwaro.
Mu minsi yashize, ubwo igitutu cyo gusaba FDLR gushyira intwaro hasi bagataha ku neza cyiyongeraga, Twagiramungu wakunze kwitwa Rukokoma yabasabye kudahirahira bubahiriza ibyo basabwa, abizeza ko nibiba ngombwa ko baraswaho, nawe azapfana nabo.
Padiri Tomasi Nahimana
Uyu wihayimana waje kurambirwa iyi mirimo yahamagariwe agahitamo kwambara umwenda wa politiki niwe washinze ikinyamakuru gisebya u Rwanda n'ibyo rwagezeho cyitwa "Le Prophete". Iki kinyamakuru cyabaye umuyoboro wo kwereka amahanga isura mbi, ari naho abatemera ubuyobozi buriho mu Rwanda bacishamo inyandiko zabo.
Uyu mupadiri kuri ubu atuye mu Bufaransa.
Padiri Nahimana yaje gushinga ishyaka yise Ishema, ndetse aza gutangaza ko yiteguye kuzaza guhangana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ataha.
Dr Paulin Murayi
Dr Murayi ni umwe mu bayobozi ba RNC, ishyaka rikomeje kunenga ibyo u Rwanda rwagezeho, akaba atuye mu Bubiligi aho yahungiyeyo uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By'umwihariko Dr Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien, umuherwe uhigwa bukware n'amahanga kubera uruhare rukomeye yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Murayi yavuzweho gukora ingendo muri Afurika y'Epfo, aho agirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.
Dr Gasana Anastase
Uyu yigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Minisitiri w' Ububanyi n' Amahanga mu Rwanda, ubu ni umuyobozi w'umutwe yise PRM Abasangizi.
Kubera ibikorwa akomeje kwishoramo byo kunenga ibyagezweho no gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu, umuryango we uherutse kuvuga ko witandukanyije nawe kubera ibyaha bitandukanye birimo guhishira abakoze jenoside mu Rwanda nk'uko akunze kubigarukaho ko ashyigikiye FDLR.
Gasana yakunze kuvugwa ko yifashishije bimwe mu bitangazamakuru mu gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma arimo amacakubiri.
Gasana bivugwa ko yabaye umukozi wo mu rwego rwo hejuru mu bunyamabanga bukuru bwa MRND, yari ashinzwe ubushakashatsi (affaires scientifiques) ari naho yavanye umuco wo kwanga abo badahuje ibitekerezo.
Zimwe mu ngero zitangwa n'uko tariki ya 19 Ukwakira 1990, nyuma y'ibyumweru 2 gusa ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, yahaye ikiganiro Radio Rwanda mu rurimi rw'Igifaransa atangaza amagambo n'ibitekerezo byashimangiraga politiki y'urwango, ivangura, amacakubiri, ibintu byagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, rwerekeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Icyo gihe yavuze ko Inkotanyi ari abanzi b'u Rwanda, ko nta burenganzira bw'impunzi ku gihugu cy'u Rwanda, ko u Rwanda cyari igihugu cya rubanda nyamwinshi, agamije guheza abavukarwanda barwirukanwemo.
Mu izina ry'uyu muryango, Mukasonga Solange mushiki we (uyobora Akarere ka Nyarugenge) yasabye imbabazi ku makosa yakozwe na Gasana Anastase ndetse anatangariza ku mugaragaro Perezida wa Repubulika ko umuryango we witandukanyije na Dr Gasana Anastase.
Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina, yabaye umukozi muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, aho avuga ko yagize uruhare mu kurokora abatutsi bari bayihungiyemo, ibintu bitari ukuri byashimangiwe muri filimi yiswe "Hotel Rwanda".
Mu muhango wo kwibuka, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines, wabaye mu mwaka wa 2013, Minisitiri Mitali Protais wayoboraga Minisiteri ya siporo n'umuco yagaye iyi myitwarire.
"(Rusesabagina) ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y'inda nk'ay'ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko ntacyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filime yari agamije inyungu za politiki".
Abdallah Akishuli
Uyu ni umwe mu bashinze ishyaka FPP Urukatsa, ari mu bavuga ko bagamije guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, ibintu yahamije mu nyandiko yasohoye yirirwa acisha kuri interineti.
N'ubwo Akishuli nawe agamije kurwanya ubuyobozi buriho, bizwi ko atumvikana na Gasana Anastase bahuje umugambi.
Nkerinka Eustache
Bivugwa ko yahoze ari maneko wa Perezida Habyarimana Juvenal. Muri iyi minsi byakunze kuvugwa ko anekera Kabuga Felicien n' umukwe we Dr Murayi Paulin.
Nkerinka Eustache na Serge Ndayizeye
Serge Ndayizeye
Ni Umuyobozi wa Radio Itahuka ikorera hanze y'u Rwanda kuri interineti ikunze gucishwaho amakuru avuga nabi u Rwanda, ikaba n'urubuga rwiyemeje kuba umuyoboro w'ibihuha ku bibera mu Rwanda.
Mutabazi Etienne
Umuyobozi wungirije w' ishyaka RNC, ni umwe mu bakunze gutegura imyigaragambyo igamije gutesha agaciro ibyiza byagezweho mu Rwanda.
Ben Rutabana
Uyu mugabo wahoze mu ngabo za RDF, nyuma akaza kuba umuhanzi, mu minsi ishize yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe umuco n' uburezi muri RNC.
Uretse uru rutonde, hari n'abandi benshi usanga banduza isura y'iki gihugu cyavuye kure, babicishije mu bakomoka mu bindi bihugu, bakitabaza ibihugu bisanzwe bidakunda u Rwanda.
Abagambanira igihugu kandi bakorana n'imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda irimo FDLR n'iyindi.
Hari abanyuzwe na byinshi u Rwanda rwagezeho
Hari abayobozi batandukanye barimo aba banki y'Isi ikunze guha inkunga u Rwanda bavuga ko rukoresha neza amafaranga ruhabwa kandi mu bikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere, kimwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (BAD) nayo ivuga ko inguzanyo n'inkunga iha u Rwanda bikoreshwa neza.
Abayobozi btandukanye baba ab'ibihugu n'imiryango itandukanye barata uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside barimo Ban Ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni n'abandi.
Abasebya u Rwanda bikoza ubusa…
Gusebya u Rwanda bikorwa n'ababa bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga ariko amahanga usanga adahwema gukorana narwo. Bamwe mu bakunze kugera mu Rwanda bavuga ko abarusebya nta cyo bazageraho ko ahubwo n'Abanyarwanda badakwiye kubaha agaciro.
Urugero rwa hafi ni Pasiteri Rick Warren uzwi cyane mu kugira inama abakuru b'ibihugu no gutanga inyigisho ziganisha ku cyiza; uyu muyobozi w'itorero rya Saddleback ryo muri Amerika yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibirego biregwa Leta yabo, kuko bigizwe n'ishyari gusa.
Aya magambo yayavuze mu ntangiriro za Kanama 2014 ari mu Rwanda, aho yatanze inama avuga ko niba umuntu agiye kuba umuyobozi, agomba no kwitegura kuvugwa.
Rick Warren yagize ati "Abanenga Leta y'u Rwanda ku byo ikora, usanga biterwa n'ishyari kubera iterambere riharangwa, gusa icyo musabwa ni uko mutatakaza umwanya kuri abo bantu, kuko Imana yonyine niyo izaca urubanza, abantu sibo bagomba guca urubanza."
"U Rwanda uko ruzakomeza gutera imbere, ni nako abanzi bari hanze yarwo bazakomeza kurugirira ishyari, gusa mumenye ko ntacyo bizabatwara ahubwo mukomeze mubime amaso."
Rick Warren ukunze kugaruka ku izina u Rwanda mu mvugo ye, agaragariza iki gihugu icyizere kidasanzwe, dore ko yemera ko amateka u Rwanda rwanyuzemo, aruhindura igihugu kidasanzwe, kugeza aho yemeza ko amakimbirane ari hagati y'ibihugu bya Isiraheri na Palestine ashobora gukemuka mu kanya nk' ako guhumbya, ibi bihugu bibaye bifatiye amasomo ku Rwanda, igihugu cyabashije kunga Abanyarwanda bose, nyuma y'imyaka 20 gusa habaye ubwicanyi bw'indengakamere butazibagirana mu mateka.
Perezida Kagame yibukije ko abasebya u Rwanda nta mwanya bagifite
Mu mvugo isanzwe, Perezida Kagame akunze kuvuga ko abavuga ko bahunze u Rwanda bagenda barusebya hirya no hino biratana icyo u Rwanda rwabagize bari cyo uyu munsi.
Ngo aho niho bahera babona imbaraga zo kurugambanira, nk' aho bagafatanyije n'abafite umutima mwiza wo kurushakira ibyiza.
Mu ntangiriro za 2014, mu ruzinduko rw'akazi Perezida Kagame yagiriye mu Bubiligi ubwo yitabiriye inama ya kane ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'ibihugu bya Afurika, yashimiye Abanyarwanda bumva aho igihugu kigeze, yibutsa ko abagisebya nta mwanya bagifite.
 

2014-10-13 13:29 GMT-04:00 'F. Nsabimana' nsabifaustin@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Netters,

Hashize hafi icyumweru menye ko padiri Ubald Rugirangoga azaza muri Canada akaba azasomera misa i Montréal na Ottawa muri province ya Québec no mu mugi wa Waterloo ho muri Ontario.
Abatumiye uwo mupadiri banemeza ko akora ibitangaza byo gukiza abantu indwara zitandukanye.

Nyuma naje kubona inyandiko z'abantu batatu zivuga ko uriya mupadiri yaba agenzwa na tubiri! Bati Ubald Rugirangoga azaba aje gukora ibwirizabutumwa n'ivanjili bya Kagame na FPR ye!
Maze kumva ikiganiro Me Innocent Twagiramungu yatanze ejobundi ku Ijwi rya rubanda, aho muri make agira ati hari intumwa za FPR zigamije gusinziriza impunzi na opposition mu rusange, nakubiseho agatima, nti none wabona padiri uriya, yaba koko ari m'ubutumwa bw'Intore ...?

Mbararikiye kumva icyo kiganiro cya Me Twagiramungu aho yerekana ko FPR itigeze ihwema kurwana intambara yatangije muri 1990 maze ikaba ikora ibishoboka byose kugira ngo ice intege cg isinzirize opposition. Yatanze ingero ku birirwa bandika (Gasana) kuri Internet amagambo agamije guteranya Kiga na Nduga kugira ngo amashyaka cyangwa amashyirahamwe ahuriwemo n'ibice byombi asenyuke.
Ahandi ati mwibuke igihe V. Kajeguhakwa cyangwa G. Ntashamaje bavugaga ko bashaka gufatanya n'impunzi z'abahutu gushinga umutwe w'ingabo zo gutsintsura Kagame n'ingoma ye. Ati barangije akazi kabo ko gucengera impunzi na opposition bisubirira i Kigali!

Ngarutse rero ku bya padiri Ubald, nageze aho njya kuri Internet kureba ibyaba bimuvugwaho.
Nataruye ibintu bibiri:

Icyambere ni uko koko Ubald Rugirangoga ashigikiye ya politiki ya "Ndi umunyarwanda" igamije gupyinagaza abahutu (humiliation). Kuri site Web ye  hari aho agira ati :
 
"The feast of reconciliation is a healing for the society in general. It is not only for the victim and the offender to be healed but, also for all people from Hutu ethnicity. All killings during the genocide were done in the name of Hutu ethnicity; Therefore, even those good Christian Hutus who did not kill, have lived maimed by the name "Hutu" because of those who killed their brothers and sisters in faith".
(...)
During the ceremony when the pastor prays for the perpetrators of the genocide, the victim lays his hands on the killer of his relatives and deeply prays for him.  The entire congregation lays the hands as well on the killers and prays for them.
Unknown
At this time the congregation becomes healed as well and the perpetrator of genocide is reintegrated into the church and recognized once more in his Christian community. This is an exciting event. The ceremony ends with a peace hug between the perpetrator of genocide and the victim."

Mushobora kwisomera byose aha http://frubald.com ejo hatazagira uvuga ko nabyanditse uko bitari.

Icyakabiri ni uko padiri Ubald Rugirangoga avugwaho kuba yaba yarakoze ubwicanyi. Ngo yaba yarishe Yohani Sindayiheba muri 1995 amuryoza ko ngo ari we wishe nyina.
Ibyo bivugwa na padiri Thomas Nahimana wakoranye na Ubald Rugirangoga igihe kirekire.
Inkuru irambuye murayisanga kuri site:
http://greatlakesdemocracy.blogspot.ca/search/label/Ubald%20Rugirangoga

Padiri Nahimana ati:
 "Tumaze kwitegereza iyo mikorere ye twasanze Padiri Ubald ari umunyakinyoma, umugizi wa nabi ukwiye kwirindwa. Muri iyi nyandiko, nzinduwe no kugaragaza ukuntu uyu mugabo ari umupadiri wo kwitonderwa (dangereux), ukwiye gufatwa uko ari, ntihagire uzongera kumwibeshyaho."

Nshyira iyi message kuri fora z'abanyarwanda, ntabwo ngamije kugira uwo mbuza gusenga; nanjye ndasenga n'ubwo ntabarizwa mu barokore! Ahubwo ni ukugira ngo tumenye ko hari uwaza yambaye urw'intama kandi ari bihehe, birashoboka.
Umuntu ntiyabura no kwibaza impamvu uwo mupadiri ngo utunze imodoka ebyeri, akagira n'amafaranga atari make, aba atari akwiye kwibanda ku barwayi n'abakene iryaguye baba mu Rwanda mbere yo kuza ino mu bakire.

FN
 











__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.