Pages

Tuesday 7 October 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Re: [Me Twagiramungu] Rwanda Urugamba rw'UKURI n'UBUTABERA: Gushimira abayobozi ba RNC-Ihuriro nyuma ya film kuri BBC TWO

 

Komera Olivier:
Uragira uti:

 "muri iriya video imara isaha yose, nta hantu na hamwe umunyamakuru Jane Corbin avuga iby'iperereza rya Marc Trévidic na Nathalie Poux"

Wongere urebe iriya video uhereye ku munota wa 18 urabona aho umunyamakuru wa BBC avuga ko "Kayumba Nyamwasa has accecpted to cast a deal with the French judge...".

None se Bwana Olivier, urumva uriya Judge uvugwa ari Bruguiere cg Trevidic?

Urebe video guhera ku munota wa 16 urasanga ngo two years after the genocide ( that is in 1996), Loni ifatanije na FBI ngo byakoze anketi kuri iriya attentat bigasanga ari Kagame wahanuye iriya ndege? Ten years later (that is in 2004) nibwo Bruguiere yatangaje imyanzuro ye none twenty years later na Trevidic agiye kubishimangira!

Here is the link to the video:
 
 




From: "Olivier Nduhungirehe oliviernduhungirehe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, October 3, 2014 1:19 PM
Subject: *DHR* Re: [Me Twagiramungu] Rwanda Urugamba rw'UKURI n'UBUTABERA: Gushimira abayobozi ba RNC-Ihuriro nyuma ya film kuri BBC TWO

 
Maître Innocent Twagiramungu,
 
Muri iyi nyandiko yawe, urashimira byimazeyo abayobozi ba RNC ngo ku buhamya batanze muri iriya firimi, ku bijyanye cyane cyane n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana. Mbere yo gushimira ariko, byari kuba byiza iyo, nk'umunyamategeko ukurikiranira hafi ibya politiki, ubanza kwicara ugasesengura ibyavugiwe muri iriya video ya BBC Two ku byerekeye iraswa ry'iyo ndege.
 
Icya mbere, muri iriya video imara isaha yose, nta hantu na hamwe umunyamakuru Jane Corbin avuga iby'iperereza rya Marc Trévidic na Nathalie Poux, ndetse na ya expertise ballistique yavuze ko indege yarasiwe muri domaine militaire i Kanombe. Bikaba rero bitangaje kubona umunyamakuru nk'uriya yivugira Bruguière akamarayo, ariko akibagirwa iperereza ririmo ryakozwe n'uwamusimbuye. Hano conclusion ikaba yoroshye cyane: ou bien la journalist Jane Corbin ignore qu'il y a une enquête Trévidic-Poux en cours, dans quel cas elle serait incompétente, ou bien elle l'a volontairement mise de côté, dans quel cas son film n'aurait pour but que la pure propagande mensongère.
 
Icya kabiri, muri iriya video, Théogène Rudasingwa avuga ko Perezida Paul Kagame ariwe wahanuye indege ya Habyarimana. Ikibazo ariko, ni uko uriya munyamakuru Jane Corbin nta hantu yigeze amubaza amagambo yavugiye imbere ya Juge Trévidic I Paris ku itariki ya 20 Mata 2012. Muri iyo audition, faite sous serment, Théogène Rudasingwa yatinye gukomeza kubeshya, maze ibibazo byinshi bamubaza agasubiza ngo "Je ne sais", yongeraho qmême u'il n'a "jamais entendu parler" du fameux Network Commando. Rudasingwa ahubwo ntiyahagarariye aho, yongeyeho ko ba Ruzibiza na Ruyenzi ari des « officiers subalternes qui n'auraient pas été en mesure de savoir les projets de Kagamé ». Hano rero naho hakaba hagaragaza ou bien l'incompétence de Jane Corbin, udashobora kuba ibibazo nyabyo, ou bien sa volonté d'éviter toute tâche à sa propagande anti-FPR.
 
Icya gatatu, na Kayumba Nyamwasa na we ati: natanzwe! Ati "I have no doubt that Kagame killed Habyarimana". Ikibazo ariko ni uko Jane Corbin yamubajije niba we ubwe yigeze yitabira inama zo gupanga urupfu rwa Habyarimana, nk'uko Aloys Ruyenzi abihamya (umwe muri ba bandi Rudasingwa ahamya ko ils "n'auraient pas été en mesure de savoir les projets de Kagamé"), maze Kayumba arya imirya, ntiyasubiza ikibazo bamubajije ati: "I know. I was in a position to know". Ikibazo ariko hano ni uko Kayumba amaze imyaka ine yose mu buhungiro, ariko muri iyo myaka yose akaba yaranze kwitabira ubutumire bwinshi bwa Trevidic ngo atange ubuhamya. Aha bikaba binatangaje kubona uriya munyamakuru nta hantu na hamwe abaza Kayumba impamvu adashaka gutanga ubuhamya I Paris, ariko akihutira gukora des déclarations vagues muri za media.
 
Maître Twagiramungu,
 
Nkubwize ukuri, iyi video yamaze isaha yose jye ntacyo yanyunguye. Nta kintu gishya kirimo kitari cyaravuzwe mbere na ba Kayumba, Rudasingwa, Reytjens, Marchal n'abandi. Dore Kayumba na Rudasingwa bamaze imyaka bisararanga ku ma radio na television bashinja Perezida Kagame guhanura indege ya Habyarimana, ariko muri iyi myaka yose, nta na rimwe baratera intambwe yisumbuye ngo batange détails z'uko byagenze (inama zo gupanga attentat zabereye he, zabaye ryari, zitabiriwe na nde? Ni bande barashe indege, bayirasiye he etc…). Rudasingwa wavuganye na Trevidic we uzi uko byamugendekeye. Sinirirwa mbigarukaho.
 
Niba wararebye kabiri iriya programme ya BBC Two, nk'uko ubivuga, ngirango wumvise neza icyo yari igamije, ari cyo guhakana cyangwa se kuminimiza jenoside yakorewe abatutsi. Wiboneye nawe aho jane Corbin aha ijambo ziriya ngirwa mpuguke z'abanyamerika, zavugaga ko niba mu Rwanda miriyoni imwe yarapfuye muri 1994, 80% muri bo bari abahutu, naho 20% akaba ari bo batutsi. Ndetse izo ngirwa mpuguke zarakomeje, zisobanura ko muri 1994, buri munyarwanda yicaga undi, gutyo gusa, nta mpamvu igaragara.
 
Maître Twagiramungu, niba ari ibi ushimira Jane Corbirn, byerure ubivuge, ariko rwose ureke gushaka kutwemeza ko hari ikintu gishya wungutse muri iriya video.
 
Ugire umunsi mwiza.
 
Rwemalika Théoneste
 





Le Vendredi 3 octobre 2014 3h51, "Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira@yahoo.fr [rwanda-l]" <rwanda-l@yahoogroups.com> a écrit :
 
Rwanda
Urugamba rw'UKURI n'UBUTABERA: Gushimira abayobozi ba RNC-Ihuriro nyuma ya film kuri BBC TWO idusobanurira uruhare rwa Paul Kagame mu guhanura indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA, mu itsembabwoko ( génocide rwandais) no mu kurimbura impunzi z'abahutu muri Kongo

Maze kureba inshuro eshatu iyi film kuva isohotse no gusesengura amagambo n'ubutumwa imibiri y'abavuga itanga ( body language), ndagira ngo nshimire ku mugaragaro Dr. Theogene Rudasingwa
​​ n'abo bafatanyije mu buyobozi bwa RNC-Ihuriro kubera ubwitange ( risques), ubushake n'ubushishozi bwinshi bakomeje kwerekana muri iyi ntambara itoroshye yo kugaragaza ukuri ku mahano igihugu cyacu cyanyuzemo kandi kikirimo hagamijwe ubutabera n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bagomba kuzabana nta buryarya kandi mu bwubahane.

Imyitwarire y'abayobozi ba RNC kuri iki kibazo yerekana ko bafite uburambe buhagije mu bibazo bya politiki y'u Rwanda kandi ko bagamije impinduka ishobora kugirira abanyarwanda benshi akamaro.

Aho urugamba rugeze, ndahamagarira General Kayumba Nyamwasa kwitabira byihutirwa ubutabera bw'Ubufaransa na Espagne bumukurikiranye. Abifitemo inyungu nyinshi kandi byafasha abanyarwanda kurushaho kwegera ukuri. 

Let's once again congratulate the leadership of your Political movement (Ihuriro Rnc-Worldwide
​​ for the commitment towards TRUTH, Justice and Reconciliation of Rwandans.
Go ahead.

Innocent Twagiramungu
​​, Brussels, October 3rd, 2014.

Envoy
é de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU

Envoy
é de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU
 
 


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.