Pages

Tuesday 28 October 2014

[RwandaLibre] Rwanda : Inama mbwirwaruhame ya FDU-Inkingi yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuwa 25/10/2014

 


Rwanda : Inama mbwirwaruhame ya FDU-Inkingi yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuwa 25/10/2014

UKWAKIRA 27, 2014  
ITANGAZO
INAMA MBWIRWARUHAME YA FDU-INKINGI
YABEREYE I BRUSELI MU BUBILIGI KUWA 25/10/2014 [1]
Kw'italiki ya 25/10/2014 FDU-Inkingi yakoresheje inama mbwirwa-ruhamwe i Buruseli.
Iyo nama yitabiriwe n'abantu barenze 200 baturutse mu bihugu byinshi birimo : Ububiligi, Ubuholandi, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse hari n'abayikurikiriraga mu Rwanda bakoresheje ubuhanga bwa SKYPE.
Andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi nayo yari ahagarariwe muri iyi nama. Aha twavuga nka : PDP-Imanzi, PDR-Ihumure, PS-Imberakuri, RDI na RNC.
Inama yatangijwe n'Uwakabili wungirije Umukuru wa FDU-Inkingi (VP2), umurwanashyaka Bukeye Joseph amaze guhabwa ijambo n'ikaze n'umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Bubiligi, umurwanashyaka Marcel Sebatware.
Amaze gushimira abari bateraniye aho, Uwungirije Umukuru w'ishyaka yaganiriye n'abari bahari ingingo z'imena zikurikira, aza kwunganirwa n'abagize Komite nyobozi bari bitabiriye iyo nama.
1. Yishimiye ko FDU-Inkingi yashoboye kuvana ishema mu bibazo yari imazemo iminsi, yerekana ko yimirije demokarasi imbere, kuko ijya kurisha ihera ku rugo. Ntiwavuga ko ushaka demokarasi mu gihugu kandi udashoboye kuyigaragariza mw'ishyaka riyirwanirira.
2. Yibukije ko FDU-Inkingi ari imwe, igizwe n'abarwanashyaka bahujwe n'amatwara, ingamba n'imigambi yayo. FDU si urugaga rw'amashyaka cyanga rw'imitwe ya politiki. Ishyaka ni iry'abarwanashyaka, nta muyobozi ushobora kwiyitiranya n'ishyaka, cyangwa ngo narivamo birihungabanye.
3. Yabwiye abari aho ko Komite Nyobozi ishishikajwe n'ikibazo cy'impunzi aho zaba ziri hose. Ni muri urwo rwego n'ikibazo cya FDLR kiduduhangayikishije kandi akaba nta pfunwe biteye ishyaka ryo kuvugira izo mpunzi zaheze mu mashyamba ya Kongo. Ntawe ugomba kwitwaza impamvu iyo ariyo yose, ngo yongere kumisha amasasu ku mpunzi nk'uko bamwe barimo kubisaba.
4. Yagarutse ku byemezo byafashwe na Kongre yabereye Alost mu Bubiligi [2], bishimangira ibya Kongre yabereye i Breda mu Buholandi [3]. Muri ibyo byemezo hakaba ko Umukuru w'Ishyaka ari Victoire Ingabire Umuhoza kandi ko, igihe agifunze, uwo mwanya udahatanirwa.
5. Ku kibazo cy'amatora azaba muri 2017, yagize ati "Ikibazo cy'ariya matora ishyaka ryagifasheho umwanzuro ntacyahindutse. Ntidushobora kujya mu matora ya nyirarureshwa abarwanashyaka bacu bafungiwe akamama, ndetse bamwe barambuwe uburenganzira bwabo fatizo bw'Ikiremwamuntu cyane cyane ubuhabwa umwenegihugu wese, ubwo kugira uruhare mu mitegekere n'imiyoborere y'igihugu."
6. Ku byerekeye genocide, yibukije ko FDU-Inkingi yemera ko habayeho genoside y'abatutsi. Kwemera ko habaye génoside yakorewe abatutsi ntibivanaho ko hari indi genoside dusaba amahanga kwemeza, nk'uko byasabwe na Mapping Report. Ariko ikidushishikaje si intambara y'imibare y'abapfuye n'amazina byitwa, jenocidi yaduhekuye twese. Abahutu nibumva akababaro k'abatutsi, abatutsi nabo bakumva akababaro k'abahutu, nibwo tuzashobora gufatanya kujegeza buriya butegetsi bw'igitugu. Duharanire kuba abayobozi b'abanyarwanda bose, ubwoko ubwo ari bwo bwose, akarere ako ariko kose.
7. Yibukije ko FDU-Inkingi yahisemo inzira ya politiki n'amahoro kugira ngo ihindure imitegekere y'igihugu. Turacyafite ikivi cya politiki tugomba gusoza mbere yo gutekereza izindi nzira. N'ubwo bitatubuza gutekereza izindi nzira , igihe byazaba bibaye ngombwa.
8. Ku byerekeye gufatanya n'andi mashyaka, hibukijwe ko FDU-Inkingi yiyemeje gusenyera umugozi umwe n'andi mashyaka. Ubwo bufatanye bugashingira kuri programu n'ibikorwa byumvikanyweho. Gusa ntawategereza, cyagwa ngo atekereze ko amashyaka yose ariho abanza kwishyira hamwe ngo hagire igikorwa.
Iryo jambo mushobora kurisanga kurisanga hano
Nyuma y'aho abahagarariye amashyaka bahawe ijambo, bose bahuriza mu gushima intambwe ya demokarasi yagezweho, kandi bishimira ko ubufatanye bw'amashyaka bugenda butera imbere.
Hakurikiyeho umwanya w'ibibazo. Abari mu nama bagarutse ku kibazo cy'amacakubiri yakomeje kugaragara muri FDU. Iki kibazo cyarangijwe no gushyiraho amategeko agenga imikorere y'ishyaka n'imyitwarire y'abarwanashyaka. Abavuye mw'ishyaka nabo, nibisubiraho bagahindura imyitwarire, amarembo arafunguye.
Ikindi kibazo kijyanye n'iki, ni icyo guhindura izina kubera abiyitirira FDU. Hasobanuwe ko inzego z'ishyaka zakiganiyeho, zigasanga atari ngombwa; ntabwo umuntu wari mu nzego z'ishyaka azajya arivamo ngo nakomeza kwiyitirira ishyaka bibe intandaro yo guhindura izina. Abarwanashyaka bamaze guhumuka, ntibacyitiranya ururo n'urumamfu.
Abarwanashyaka kandi basobanuriwe ko abarwanashyaka ba FDU babishoboye bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Prezida Kagame i London mu ntagiriro z'icyumweru kirangiye. Komite Nyobozi y'ishyaka FDU-Inkingi ikaba yari ihagarariwe n'umuvugizi waryo, umurwanashyaka Justin Bahunga.
Inama yatangiye saa 15h irangira saa 18h30.
Bikorewe i Brusseli kuwa 26/10/2014
Komiseri Ushinzwe itangazamakuru
Ndereyehe Karoli.
Amafoto y'inama mushobora kuyasanga hano

__._,_.___

Posted by: JNepo <jnmani03@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.