Pages

Thursday 13 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* DMI yamaze abasore ibashuka ngo ibajyanye muri FDLR na RNC!!!!!

 


From: "Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: *DHR* DMI yamaze abasore ibashuka ngo ibajyanye muri FDLR na RNC!!!!!

 
KUBURIRA ABANYARWANDA: BANYARWANDA CYANE CYANE RUBYIRUKO MURI MU RWANDA, MWIRINDE ABABASHUKA NGO BABAJYANYE MURI FDLR NA RNC, KUKO ARI BA MANEKO BA DMI! 13 novembre 2014, Umutekano
 
Ejo tariki ya 12-11-2014 twabonye itangazo rya PS Imberakuri ritumenyesha ko mu mugi wa Kigali hafi ya gereza ya Nyarugenge izwi nka « 1930″, havumbuwe icyobo kinini kitabyemo imirambo myinshi y'abantu bigaragara ko bishwe vuba aha. Ikibazo cy'imirambo ihora ivugwa mu gihugu ndetse ubu ikaba isigaye iboneka mu kiyaga cya Rweru, aho iba yagejejweyo n'uruzi rw'Akagera.
 
Alerte-a-la-fievre-charbonneuse_article_topNyuma yo kubona itangazo rya PS Imberakuri, Ikaze Iwacu yagerageje kugera aho havumbuwe icyo cyobo, ariko byatubereye ingorane zikomeye kubera ko inzego za polisi n'ingabo zahise ziharunda abasirikari n'abapolisi benshi cyane ku buryo utabizi neza yari kugira ngo Paul Kagame yahasuye. Ikaze Iwacu yavuganye n'umwe mu baturage bari bagiye kurunguruka no gushungera maze atubwira uko yabibonye. Ikaze Iwacu yamubajije niba yashoboye kwibonera icyo cyobo, atubwira ko yakibonye ariko arebera kure.
 
Yagize ati: « ye bana nubu mu mwanya nari ndi hariya hafi nshaka uko nabona neza icyo cyobo ariko ntibyashobotse, hari abasirikari umurundo, mbese igikuba cyacitse, ubu nta nuwakwibeshya ngo abe yahafata n'ifoto. Hari umunyamakuru washatse gufata amafoto, ariko bamushushubikanyije ku buryo nareba nabi baraza kumuca umutwe ».
Nyuma y'aya makuru y'imirambo Ikaze Iwacu yagiye ikora itohoza, ubu rikaba ryerekana ko abantu benshi bicwa muri iyi minsi ari abantu bashimutwa na baneko ba DMI, bashuka abaturage cyane cyane urubyiruko bababwira ko bagiye kubajyana mu gisirikari cya FDLR na RNC. Iyo bamaze kwiyandikisha barabarundarunda maze bakabapakira amamodoka bakagenda ubutazagaruka, kubera ko nta nusezera umuryango we, kuko abo ba DMI bababwira ko bigomba kuba ibanga, kugira leta itazabica iryera.
 
Ibi bikorwa bibisha biri kubera cyane mu ntara y'amajyaruguru n'iy'iburengerazuba. DMI iri gukora iyi gahunda ngo mu rwego rwo kwikiza abo bita « umwanzi w'igihugu ». Banyarwanda, banyarwandakazi, mube maso, kandi mushishoze munirinde abantu babashuka ngo babajyanye mu gisirikari cya FDLR na RNC, kubera ko abaguye muri uyu mutego nibo tubona imirambo yabo mu kiyaga cya Rweru. Umuntu yasaba kandi aya mashyaka FDLR na RNC gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda abayoboke bayo bari mu Rwanda no kunoza gahunda zabo zo gushaka abayoboke.
 
Ntibyumvikana ukuntu hari abantu bamwe bakunze gukoresha za Facebook ngo bashaka abayoboke, hanyuma ugasanga ababashubije ko bemeye kubayoboka ari ba maneko ba DMI. Bantu mukorera politiki ya opozisiyo kuri Facebook, mwisubireho kubera ko rimwe na rimwe byicisha abantu, kuko akenshi abo mukeka ko babayobotse babibabwiriye kuri Facebook aba ari abamaneko ba DMI. Duharanire umutekano wacu n'uw'abacu.
 
 Uwimana Joseph
 
 

 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.