Pages

Saturday 1 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 


From: "Mpere Theodore tmpere@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: RE: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 
Muvandimwe Eugène,

Ngushimiye ibitekerezo utanze, wibanda cyane ko abahanga mu ndimi bakagombye gukwira imihanda yose igize urwanda, barangiza bagakusanya ibyiza bahasanze, uko bivugwa, uko byakagombye kwandika, aho guhatira abanyeshuli cg se abanyarwanda kwandika ibyo bishakiye.
Bityo, amagambo atinda mu mvugo akamenyekana, byaba ngombwa amasaku akubahirizwa, kandi inyandiko-mvugo ikumvikanwaho n'abanyarwanda bose, ntawe uhejwe.

Nkurikije ibyo aba bahanga banditse cg se baduhatira, ndabona rero ikinyarwanda cyacu kigiye kujya iburyankuna, bibe nka wa mugoyi wivugiraga ati:" Amazi ni umu gali, n'umunyu ni umu guli, maze uteke uryoshye ibyo tugusabye, kandi ntuntumbire kuko utantunze wa ndumbi we".

Ndabona ibyo mu rwanda byose biri mu marembera nka nyomberi, ikinyarwanda gishya kizaba nka cya kindi abahungu ba cyera bo mu  Gakinjiro bakije Habyarimana, bityo Perezida akifashisha umusemuzi, kuko ibyifuzo byabo byose bamugezagaho, nta na kimwe yiyumviragamo.
Bibuke ko Urwanda ari Intango sa nango twibumbiyemo twese, kandi iduhuje, ntawe isize inyuma, ikimakaza urulimi rw'abasokuruza, aho kwibanda kubitubangukiye, tuvangavanga urulimi rwacu nkaho batazi akamaro rudufitiye.

Ubwo na Dr Munyakazi n'abandi bazobereye mu ndimi, bazagira icyo babivugaho, aho guterera iyo, maze ejo tukazibona tutagifite urulimi gakondo, rwo nganzo y'ibyiza bidutunze.
Naho nidukomeza kugenda ayintamire, intaho yacu izaba nyangufi, tukarembera ay'abasinzi ntidusimbuke n'akatsi umugani wa wa musizi.
Umutwa nawe yarivugiye ati:" Ubwo abatutsi n'abahutu basubiranyemo, reka ndebe uko  njya kwihakirwa bushumba, batanyambura n'imisibo nari naragabiwe.

Iby'iwacu ni agahomamunwa ndakurahiye.

Théodore


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr; rwanda_revolution@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; AJIIR@yahoogroupes.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 1 Nov 2014 16:25:41 +0100
Subject: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne)
Grammairien et lexicographe[1]
 
(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).
 
Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)


Envoyé par : Mpere Theodore <tmpere@hotmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (3)

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.