Pages

Monday 3 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana (Lu pour vous)

 


From: "christian bikino binokwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: Re: *DHR* Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana (Lu pour vous)

 
Bwana Sankuru Maurice,

Iyi nkuru y'iyicwa rya Bayingana na Bunyenyezi, ni wowe wayibwiwe cg ni undi muntu wayiguhaye ngo uyitangaze?
Nayisomye nitonze, nsanga ibyinshi ari ukuli ntashobora guhakana , kuko ntabihagazeho, ko ntari ndi aho byabereye.
Ariko aho ugera ukavuga ukuntu Maj Bayingana na Bunyenyezi baje kwicwa, nka condition sine qua none yategetswe na Kagame kugira ngo abone gufata ubuyobozi bw'ingabo za RPF, abisaba Museveni, kuko atibonaga neza kuri ubwo buyobozi bw'Ingabo, igihe abo ba Majors bombi bakiriho, simbyemeranya nawe na busa.

Impamvu:

Nemera ko Kagame ari uwa mbere ku isi wishe abantu benshi bakomeye, imbaga z'abaturage b'inzirakarengane batagira kibara
Nemeranya nawe ko Kagame ari umunyabwoba burenze, ko yikanga za balinga, akanga ko abantu bajijutse bamujya iruhande, kuko atinya ko bamukorera coup d' état, bityo, akimiriza imbere abantu b'injiji cyane, batareba kure, batunzwe no guhakirizwa nka Ibingira, Nziza na Kabarebe n'izindi nkomamashi.

Ariko ku mpamvu wavuze ku rupfu rwa  ba Major Bayingana na Bunyenyezi, simbyemeranya nawe na busa.
Nanjye nabaye Uganda igihe kirekir nkiri muto, nabaye mu karere ka Jinja, mba Murogo, mba Kampala, n'ahandi ntarondoye, kuburyo abo bantu bose warondoye nari mbazi isura  nka Byaruhanga, Dodo, Karegeya, Kaka, Kayumba, ByagatondaJohn Galonda,Kayitare, Bayingana, Bunyenyezi, Nirigira n'abandi benshi ntarondoye.
Abenshi nari mbazi mu mayira, abandi mbabona banwa za Kwete, abandi tugahurira ku ncuti zitandukanye.

Iyo rero uvuga ngo Major Bunyenyezi na Bayingana bishwe na Museveni, abisabwe na Kagame kugira ngo abone uko ategeka, ndumva bitumvikana cyane.

Uti kuki?

Njye n'amaso yanjye niboneye imirambo yaba bagabo babili: Major Bayingana na Bunyenyezi, naho baguye ndahazi, ni i Lyabega, munsi gato yaho Katiusha Major Nirigira yarashishaga ku itariki ya 23/10/1990 mu rukerera.
Uyu Major Nirigira we yafashwe mpiri, azanwa i Kigali hamwe n'imbunga yarashishaga yitwa Katiusha, ubusanzwe bita LRM( Lance roquette multiple).
Bityo, nkaba mpamya ko baguye mu mirwano yabahuje n'inzirabwoba ku itariki navuze haruguru, bakaba barapfuye mu rukerera, hafi saa kumi n'imwe, ndetse Bunynyezi we yavuyemo umwuka i saa kumi nimwe n'iminota 18, hamwe na ba escort be babili, abandi bayabangiye ingata.
.
Kuri iyo taliki, haguye ingabo za RPF zitabarika, mu gitero cyari kiyobowe na Col BEM Nsabimana Déo(yungirijwe na Col Ndengeyinka), bifashishije imitwe itandukanye yari ihari muri iryo joro, ariyo: Aba paracomando bayobowe na Major CGSC Aloys, umutwe wa Escadron de recconnaissance ruyobowe na Capt w'Icyangugu ntavuze izina, hamwe n'undi mutwe wa unité ya CI BUgesera yari iyobowe n'umugabo uba i Bxl ntavuze izina rye, ku mpamvu z'umutekano we, kubera ubugizi bwa nabi bwa Kagame, nzi ko yamwirenza akoresheje uburyo bwose bushoboka.

Nabonye uvuga izina rya Col Ndengeyinka, igihe yiteruraga yanga gutegekwa n'abana batize harimo Kabarebe(igihe imirwano yaberaga muri Congo).
Aha nagira ngo nkubwire ko uyu Col Bem Ndengeyinka nawe atanyomoza ibyo mvuga, kuko yari S3 (chargé des opérations wa Castar), kandi nawe nubwo atigereye neza aho i Lyabega ngo yirebere iyo mirambo muri icyo gitondo(kuko we yari ku gasozi gateganye na Murama, inyuma gato, aho za Bus zari ziparitse), ndahamya ko rapport yahise imugeraho imubwira abasilikali ba RPF baguye muri iyo mirwano.

Nyuma yaho mu gicamunsi, izo unités zajye kunganirwa n'undi mutwe wari uturutse i Byumba kwa Major Ngira, uyobowe na Major Mugaragu, asigara arinze Lyabega, igihe abandi basilikali bakoze ibyo bita "manoeuvre de poursuite" bakurikirana ibitero bikaze byajye kugabwa na FPR aho i Lyabega ngo byigarurire ako gacye( carrefour stratégique), yarimo umuhanda ujya Gabiro, n'undi ujya Nyagatare, yose iturutse Kagitumba.
Nkaba mpamya ko iyicwa rya Maj Mugaragu wiciwe muri Congo na Kagame, byatewe n'umujinya-muranduzi Kagame yagize kubera abasilikali be benshi baguye Lyabega, ndetse abandi basilikali bayoboye ibyo bitero i Lyabega, Kagame yatanze amafaranga menshi ngo bafungirwe Arusha, kugira ngo yihimure, kuko yatinyaga ko bazamukora mu nkokora kubera ko yatinyaga ubuhanga bwabo, bityo yemeza amahanga ko bakoze itsembatsemba, kandi ari ukubabeshyera, abandi ahora abahiga umunsi n'ijoro yikanga balinga, ariko nzi ko atazababona, kuko bamurusha "tactique na stratégies".
Nkaba mpamya neza ko na Maj Nubaha wari S4 icyo gihe muri Secteur Ngarama, wajye kwicwa amarabira i Bruxelles, nawe yazize ibyo yari azi byose, kuko we yasomaga ibyo bita "strep" zose zoherezwaga muri Etat-major, ziturutse ku rugamba, dore ko centre de transmission( CTR) yabaga aho muri Celog Inyagatare kwa Major Nubaha.

Uzasome neza icyirwa ry'urubanza rwa Arusha"Militaire I et II), nibwo uzasobanukirwa neza n'impamvu abo bagabo bazira akarengane.
Ibyerekeye izindi nkuru wavuze, sinazijyaho impaka, kuko ntari mpari ngo mbihamye cg s ngo  mbihakane.
Nkuko urupfu rwa Rwigema ntagira icyo nduvugaho, uretse ko nemera ko Rwigema yari umuntu w'ukuli, wifuza ko abanyarwanda babana mu mahoro, akarwanya ihonyorwa iryaliryo ryose, akanga ko abana b'urwanda bakongera kuba impunzi kundi.

Nkuko Habyarimana yazize ko yanze gutanga inzira ngo abanyamerika n'incuti zabo bajye gusarura aho batahinze muri Congo.
Nkuko Gén Maj Nsabimana yaguye mu ndege atari ateganijwe kuyijyamo, bakabimuhatira huti-huti, kugira ngo nibamara kuyirasa, habure inararibonye mu mirwano nkawe(homme d'expérience extrême et un grand stratège), bityo ba Mpatsibihugu bashuka Habyarimana ngo namusigai Kigali aramuhilika.
Byose birazwi, nuwendeye nyina i kuzimu yaramenyekanye, kandi njye Castar ajya gufata i Ndege, twarivuganiye, anazi neza ko iribuze kuraswa, kandi yanabibwiye Habyarimana, nkuko yari yabimubwiye taliki 4/4/1994 igihe Habyarimana yajyaga i Bagdolite.
Nkuko bahatiriye abategetsi bakuru b'urwanda nka Ministre w'Ingabo kuba atari i Kigali igihe cyiraswa y'indege, ndetse n'ushinzwe Iperereza mu Gisilikali nawe bamwohereje muri mission ya nyirarureshwa, ngo habe inzubacyuho mu ngabo.

Nkuko babwiye Museveni gutinda kwitabira inama ya Dar-es-salaam kugira ngo irangire ikererewe, ngo babone uko bahanura indege ya Habyarimana ari n'ijoro.
Nkuko Habyarimana yatse icumbi muri Tanzaniya, abihatiriwe na Gén Major Nsabimana (we wari uzi imipango yihanurwa ry'indege: réf Tg d'Etat-major du 2/04/1990 envoyé par une unité qui était sur terrain, qui l' avait capté sur TRC 372)bakarimwima, kuko bari ku isiri n'abanyamerika na Uganda/fpr.

Nb: Ubwo umbwiye neza uwakubwiye iyo nkuru, nibwo twajya impaka-kuli, zitari iza ngo turwane, nanjye nkaguha ibindi bimenyetso bijyanye n'amafoto yiyo mirambo.
Uzibwira ko ukuli kutazwi, ko ibimenyetso byasibanganye, ko intwali zizibagirana, aribeshya cyane.
Ntabapfira gushyira, byose tuzabishyira ahagaragara igihe nikigera, bibitswe ahantu hizewe ndakurahiye.
Na nyina wundi abyara agahungu di!

Mbaye ngushimiye

Bugarama City, défenseur de tous les opprimés.


Le Lundi 3 novembre 2014 17h49, "Shankuru Maurice m_shankuru3000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
 
Ngirango benshi bibaza byinshi ku rupfu rw'aba bagabo mvuze haruguru, ariko ndabona iki aricyo gihe kugirango mare amatsiko afitwe n'abenshi kurupfu rw'aba bantu , maze n'impaka cyangwa kubeshya bishire.
 
Aya makuru ngiye gutanga, afite gihamya 100% kuko nayahawe n'umuntu wizewe mu mwaka wa 1996, nyuma aza kwitaba Imana. Kuba yaramaze gutabaruka, ndabona nta kibazo byatera ntangaje ibyo yambwiye kuko iyo aba akiriho bari guhita bamumenya byihuse, maze nanjye bikambyarira ibyago.
 
Uyu mwofisiye wari ukomeye cyane mu ntambara yo kubohoza igihugu by RPA, nagize amahirwe yo kumenyana nawe tuba n'inshuti igihe yari afungiye muri Camp Kigali azira icyo ntashatse gutangaza nonaha. Yantumaga kumunekera ko Sam Kaka icyo gihe wari chef d'Etat Major , ko yaba ari kuri office cg yaba yasohotse kugirango ashobore kwidagadura kuko urwego yabarizwagamo nta wundi wari kumubuza gusohoka .Afunguwe twabaye inshuti cyane byiyongeraho ko twasanze na mukuru wanjye(kwa data wacu), yarabaye igihe kini muri unit ye(yarazwi cyane kuko yarwanishaga imbunda ya kibariga).
Muri 1989, ngo Kaguta yakoze inama na ba officers 6,(Gen Rwigema, ba majoro (Kagame Paul, Chris Bunyenyezi, Peter Bayingana, Adam Waswa na  Captain Twahirwa Ludoviko Dodo(ntiyarakomeye  ariko yatumiwe kuko ariwe washushanyaga intambara),  kugirango bige kuri gahunda yo gutera. Usibye Fred, abandi bose bashyigikiye icyemezo cy'intambara yihuse bagafata u Rwanda mugihe gito cyane batitaye ibyo yahitana cyangwa ngo yangize. Fred we, yashakaga ko batangiza intambara mu rwego rwo kotsa igitutu Habyarimana akinjira mu mishyikirano, bityo ikibazo kikarangira hadapfuye abantu benshi.
Kubera icyubahiro Museveni yari afitiye Rwigema, yanze kugaragaza ko icyemezo cye atacyishimiye ariko ku mutima ngo umujinya waramusyaga kuba Rwigema yaba ashaka kumvikana na Habyarimana, bikaba byari gutuma kwinjira Congo bitagishobotse, ndetse n'igitekerezo cya Empire Hima Tutsi kikaba kirangiye. Ku rundi ruhande, Rwigema nawe ntiyishimiye igitekerezo cya Museveni na bagenzi be, yahise afata icyemezo cyo kwihutira gutera kuko yabonaga natinda bizatera impaka nyinshi  bigatuma n'umugambi wo gutera usubikwa.
Ngo akimara gutera 01/10/1990, Museveni yararakaye cyane ahita apanga kumuhitana.
 
Icyo gikorwa kigayitse yagishinze Twahirwa Dodo wari kapiteni icyo gihe ariko ategemewe Major. Yamuhaye mission yo kurasa Rwigema, nuko undi nawe ntiyazuyaza . Yamurashe igihe yaciye mu rihumye abarinzi ba Afande, abeshya ko amushyiriye plan y'intamabara yari yamutumye. Mbibutse ko Col Twahirwa Dodo ariwe uzwiho cyane ubuhanga bwo gushushanya intambara akaba arinayo mpamvu yica agakiza. Yamurashe na pistolet silencieux ahita agenda Uganda. Ngo jenerali Salim Saleh(murumuna wa Museveni)  akimara kumva iby'urupfu rwa Rwigema yarababaye aranarakara cyane ashaka kumenya uwabikoze ngo nawe abiryozwe. Icyo gihe urugamba rwari umuriro , ingabo za Habyarimana zivuza ubuhuha , inzuki nazo zimereye nabi inkotanyi ngo ku buryo abasirikare benshi bishwe n'inzuki  muri Parike y'Akagera, ku buryo byaviriyemo na Kapiteni Bitamazire gukubitirwa ahareba inzega  akarohama mu Kagera hamwe n'abasirikare bacye yari asigaranye bagerageza kwambuka Tanzania kuko umurirow'inzirabwoba hamwe n'inzuki byari bibamereye nabi.
 
Museveni yashatse uwayobora urugamba bimubera ikibazo. Ba Majoro Bayingana na Bunyenyezi, ntiyabizeraga cyane kubera amashuri yabo ndetse no kuba bakiri bato. Lt col Adam Waswa nawe ngo ntiyamwizeraga kuko igisekuruza cye kitagaragazaga ko ari umunyarwanda wuzuye bikaba byamuviramo ikibazo cy'uko amahanga yabivumbura maze akamurega gutera u Rwanda ko atari Abanyarwanda bateye. Choice ya nyuma yabaye Kagame, kuko yari amuziho ubugome,  kuba akarishye, ariko nanone amugiraho ikibazo kuba adakunzwe n'abasirikare bari bakuru nka Bunyenyezi, Peter Bayingana, Sam Byaruhanga na Kayitare Vedaste.
Ngo Kagame yangiye Museveni aratsemba kuko yumvaga ko kuba Rwigema yishwe nawe batamurebera izuba (cyane ko atari azi uwamwishe kandi atajya imbizi na ba kamandazi basigaye).
Museveni akomeje kumuhata anamwinginga, Kagame yashyizeho conditions zuzuye ubuswa, ubugome no guhubuka, ategeka ko babanza bakigizayo Bunyenyezi na Bayingana(aba bari aba majoro bakiri abana bize, kandi binshuti cyane ntunsige). Uko nabibwiwe, ngo Museveni ntabwo yari kwemera kubica kandi nanone kubagarura Uganda ntibari kubyemera kuko bitewe n'uburyo intambara yari yari yarateguwe na USA  ibafashije (kugirango ibone inzira ijya Zaire, Habyarimana yari yarabangiye ko atakwemera utera son grand Frère Mobutu amunyuzeho), aba basore b'ingimbi ntibari kumwemerera rwose.
Mu mataliki ya 08 hejuru, Jenerali Salim Saleh yatse uruhushya Museveni rwo kujya Imbarara gukurikirana uwishe mushuti we babanye Mozambike, Tanzania na Uganda, nuko Museveni agira ubwoba kuko byanze bikunze iperereza ryari guhita rigaragaza Dodo kuko niwe wabonanye na Afande bwa nyuma kandi kuva ubwo yahise atoroka bituma n'abandi basirikare bakomeye baryumaho kubera ko byahise bigaragara ko kibamba Museveni ariwe uri inyuma y'urupfu rwa Fred(bigaragazwa n'uko Dodo ntacyo yamukozeho kandi aruruca abana ko ariwe wishe Rwigema).
Igitutu cya Salim Saleh cyo kujya gushakisha umwicanyi, igitutu cya conditions za Major Kagame , byatumye Museveni yigira inama yo komeka icyaha kuri Bunyenyezi na Bayingana. Kugirango Salim Saleh abe acururutse, Kagame nawe aze ayobore urugamba nta kibazo, Museveni nawe icyaha cyo kwica Rwigema abe ahishe ibimenyetso. Museveni aba afashe icyemezo cyo kubica, aba azimanganyije ibimenyetso atyo.
Ubundi Kagame na Rwigema ngo bari inshuti magara, ku buryo Kagame nawe atishimiye iyicwa rya Rwigema. Ariko ngo Museveni yaramwigishije amwemeza ko Rwigema yagombaga kwicwa, amubwiza ukuri kose kugirango Kagame nawe yiyumvemo ikizere ndetse na Gen Salim Saleh ategekwa kumuterera isaluti, hanyuma amwereka nawe (Kagame) inyungu azabigiriramo. Nuko nyirinda nini(Kagame) nawe aba yibagiwe ibyubushuti abirutisha irari ry'ibintu, atangira gufasha Museveni gusibanganya ibimenyetso byose.
Atangira kwica uwariwe wese wabaye hafi ya Rwigema nabo barinshuti. Nguko uko yishe Kayitare(wari Chief escort ya Rwigema) amuroze. Yica Kapiteni Sam Byaruhanga akoresheje Kapiteni Mustafa. Mustafa yarashe Byaruhanga izuba riva kandi we ntiyakwicwa, Kagame akomeza amufunze bya nyirarureshwa ariko kubera gutinya abandi basirikare bakuru ko babibona nabi aramutse amushubije mu mirimo cg akamufungura , byaviriyemo Kapiteni Mustafa(wari umurwanyi ukomeye cyane) gukomeza gufungwa kugeza intambara irangiye asubizwa mu buzima busanzwe, aho yakomeje gukorera  muri Gare ya Kayonza ari umuyobozi nk'uko Dodo nawe ari muri Atraco. Mbibutse ko Kapiteni Mustafa na Captain Sam Byaruhanga bari abayobozi bakuru cyane kuri ba Kabarebe (sous lieutenant), Jack nziza (sergent).  None ibaze kuba aba batoto umwe ari General full undi akaba nimero 2 kuri Perezida (muri gahunda yo kwica). Uku kuba toto cyane nibyo byaviriyemo Jenerali James Kazini(umugande) kwicwa na Kagame.
Byatangiye ubwo muntambara ya Congo , ingabo za Uganda n'iz'u Rwanda zafashe agace gakungahaye cyane ku mabuye y'agaciro. Ubwo Kagame bimwe bye yashatse ko iryo buye nta na rimwe ryamucika aba ahaye mission abagabo 2 yizeraga cyane aribo Jenerali  wa brigade James Kabarebe( uyu yavuye kuri sous lieutenant asimbukira kuri Kapiteni, Lt col, Col mugihe kitarenze imyaka 2, biviramo Col ex Far Ndengeyinka Balthazar kwivumbura mugihe bari muri Kivu ya ruguru, aho yavugaga ko ari agasuzuguro kumuha umwana w'umukapiteni yayoboraga ngo hanyuma abe ariwe umuyobora), na Jenerali Majoro Kayumba Nyamwasa (we amapeti yarayakoreye kuko nubundi mwishyamba yari yubashywe). Yohereje aba bombi kugirango hatagira numwe ukoresha ububasha afite maze abashe kunyereza n'akabuye na kamwe. Ibyo byatumye James Kabarebe mu rwego rwo kwikundisha no gushaka kuzamurwa mu ntera, guhita ahimbira Nyamwasa ko yanyereje amabuye menshi cyane(kimwe muntandaro zo gushwana na Kagame kuko  icyo gihe Kabarebe yahise amusimbura ku mwanya wa Etat Major). 
Aho bifitaniye isano n'urupfu rwa Gen Kazini, ni uko icyo gihe ariwe wayoboraga ingabo za Uganda  aho kwisibaniro, nuko abwira izi ntumwa za kagame ko zitamutegekana aho ngo kuko ari abana kuriwe. Icyo gihe yise Kabarebe ko ari serija atumva uburyo yaba ari Jenerali, yita na Kayumba Liyetona. Kandi koko yarafite ukuri kuko ni abana kuriwe. Icyo gihe rwarambikanye ba Kayumba babasha kunesha ingabo za James Kazini banica Abagande benshi bituma Kazini arakara cyane abwira Museveni ko niba atihimuye kuri Kagame, Kazini ava mu gisirikare. Kubera gahunda ya Museveni na Kagame bafitanye kuva yatangira kuyobora APR muri 1990 nkuko nabivuze haruguru, Museveni yemeye kubura Gen James Kazini (wari umugaba w'ingabo ze) nk'uko yemeye kubura Gen Rwigema.
Kagame uzwiho gufuha, umujinya n'umushiha yahise yiyemeza kwihimura kuri James Kazini( wabwiye Kabarebe ko usibye nawe, na Sebuja(Kagame) ntaho bahuriye mu gisirikare ko amurenze. Byaje kurangira Kagame akoresheje abahungu be i Kampala  bakuriwe na Lt col Burabyo batsinda James  Kazini iwe, nk'uko bimenyerewe batangaza ko ari indaya yamuhitanye mbese nk'uko babitangaje kuri Col Karegeya.  Tubibutse ko Jenerali Kazini akimara kuva mu gisirikare yahise aba umukire cyane kubera amafaranga yakuye muri Zahabu na diyama muri Congo. Akaba yarasaturaga imirambo y'abasirikare baguye kurugamba  akabapakiramo amabuye y'agaciro. Kugirango bidatera ikibazo mubasirikare ba Uganda igihe Kazini yaba avuye mungabo, Museveni yamuhimbiye icyaha cy'uko yahimbaga umubare w'abasirikare batabaho maze akabarira imishahara.
Ndangize mbabwirako  icyemezo cyo gutera Tanzania cyamaze gufatwa. Indake(imyobo) myinshi yamaze gucukurwa(n'abamabuso) mubice by'Akagera, intwaro nyinshi zirimo na za mota(mortier)bamaze kuzijenga. Hasigaye ihurizo rimwe gusa kandi rikomereye Kagame. Iryo nta rindi ni imiterere  ya Tanzania kuko iteye ku buryo bw'umurambararo kandi twe tumenyereye kurwanira mu misozi. Ahenshi muri Congo harambaraye, twapfushije abasirikare batabarika kuko hari igihe Angola na Zimbambwe batwiciye abasirikare barenze ibihumbi 3500 mugihe gito cyane biviramo Majoro Butera guhahamuka !!
Utuntu n'undi, udukoryo n'udushya :
- U Rwanda nicyo gihugu cya 1 ku isi cyabashije kubamo Jenoside ebyiri zikurikiranye mumoko atandukanye kandi mugihe gito gikurikiranye.
- Jenerali Paul Kagame, niwe mu Jenerali wa 1 ku isi wabashije kwica ba Chef d'Etat Major barenze umwe(Gen Nsabimana Deogratias, Gen James Kazini, guhusha Gen Kayumba Nyamwasa
- Perezida Paul Kagame, niwe muperezida mu mateka y'isi wabashije kwica Abaperezida benshi bashoboka. Perezida Melchior Ndadaye, Habyarimana Juvenal,  Cyprien Ntaryamira, na Laurent Desire Kabila.
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyagize chef d'Etat Major mu bihugu bishyamiranye: Jenerali James Kabarebe muri Congo no mu Rwanda
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite umusirikare wabashije gukorera amahugurwa mu bihugu bizirana cyane . Major Gen Kagame Paul muri Cuba na USA.
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite abasirikare bari mu rwego rwa Jenerali batigeze barekura isasu mu cyemba bica umwanzi bahanganye ku rugamba. Major Gen Kagame Paul, Major Gen Jack Nziza na Major Gen Kazura Jean Bosco
- U  Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite umubare w'abasirikare benshi bo murwego senior officers batize na gato. Bakuriwe na Lt Jenerali Fred Ibingira (rimwe yigeze aturahirira ko azapfira Kagame uko byagenda kose kuko nta wundi wamugira Jenerali atarize. *agashya *, ubundi arikwiga kwandika inyuguti ya i, ati kariya karongo kazamuye nakafahamu, alakini kale kajinga kajuu(akadomo) !*agakoryo*.
Ngayo nguko
 



Envoyé par : christian bikino <binokwe@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.