Pages

Friday 7 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR*(Eugene) Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame!

 



----- Forwarded Message -----
From: "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 7 November 2014, 15:05
Subject: Re: *DHR*(Eugene) Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame!

 
RWEMBE,
Ni byo n'ubundi depute Dr. Hitimana Leonard wa MDR tumushyiramo buri gihe mu bantu barigitishijwe bakicwa na leta ya Kagame na FPR Inkotanyi ni uko byanshiyeho kubera kwihuta. Imana ihore imwakira mu bayo.
Ese wanyibutsa wowe ubwawe cyangwa undi wese kuri uru rubuga amazina y'umutaximan voiture wo kuri Hotel Isimbi ya Ahorukomeye wishwe nka Dr. Hitimana, we azira ko yari mw'ishyaka PDR-UBUYANJA.
Urakoze.
Gasana Anastase.

2014-11-07 6:59 GMT-05:00 Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:


 
Gasana,
nkwisabire ko niwandika les disparus, abo regime fpr yarigishije utazajya wibagirwa mon ami et confrere dr Hitimana Leonard...paix a son ami.
rc


Le Vendredi 7 novembre 2014 8h52, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Muvandimwe munyarwanda Eugene,
1. Urakoze kuza muri ibi biganiro ugira uti hari inzira ebyiri:(1) iy'abantu gutaha ikivunge n'amashyaka yabo bakajya gukorera politiki mu Rwanda, (2) n'iy'ingufu za gisilikare. Icya mbere nakubwira ni uko abantu gutaha ikivunge(atari umuntu umwe utashye cyangwa babiri nka kuriya kwa Victoire Ingabire) bidashoboka kuko icyo bahunze , igituma baba hanze bakahaguma  ntibatahe, igitera ubuhunzi mu Rwanda, kiracyahari ntaho cyagiye, ahubwo kiyongera buri munsi: kwicwa kw'abantu benshi kandi kenshi mu Rwanda(urugero rwa hafi ni bariya imirambo yabo yagaragaye mu Kagera no mu kiyaga cya Rweru). Biragoye rero kwishyira urupfu urureba. Ikindi ni uko abaturage mu Rwanda FPR yabateyemo imbuto mbi y'ubwoba buhoraho kubera kubategekesha iterebwoba rihoraho no kubica bihoraho. Nkuko umuzungu w'umunyamerika witwa Ann Garrison aheruka kubyandika(30/8/2014),  FPR irakora mu Rwanda a slow, silent, and systematic hutu genocide.
2. Ikindi ni uko imico n'imiterere y'abanyarwnda atari ibintu bishidukira vuba cyane imyivumbagatanyo. Uribuka ukuntu umunyagitugu perezida wa Tunisia Ben Ali yirukanse n'umugore n'abana: ni umusore witwa Mohamed Bouazizi w'imyaka 26 wacuruzaga utuntu twe ku muhanda mu  mugi abapolisi mu rugomo rwa leta nka ruriya rwahawe intebe iwacu baraza utuntu twe twose yari ahafite baduhindura ubushingwe, nuko agahinda karamwegura afata risansi ajya kuri iyo seta ye yo mu mugi aho yacururizaga utwo duconsho twe  aritwika arapfa. Abaturage kuko bamwibonagamo kubera ko akarengane yari amaze guhura nako bagasangiye, bahise bahaguruka bakora imyivumbagatanyo simusiga yatumye perezida wabo w'umunyagitugu Ben Ali ahunga igihugu. Mu Rwanda habaye nka biriya byo muri Tunisia kenshi ariko abaturage bakabifata nk'ibisanzwe kuko kwicwa kwabo kwa buri gihe byabaye ibisanzwe nyine. Hari umuturage i Gitarama abakada ba FPR bategetse kurandura ibishyimbo bye ngo kuko ataribyo yagomba guhinga mu murima we. Yaranze. Abakada ba FPR bagiye kuzana abanyururu barabirandura n'uko umuturge n'agahinda kenshi atewe n'urugomo rwa leta ya FPR iriyahura. Hari umudamu wacuruzaga utuntu ku gataro mu Muhima afite umwana umwe anatwite undi. Abapolisi baramuhohoteye, mu kwitabara aravu ati:"ariko ubu muzaturenganya kugeza ryari". Kubera iri jambo yavuze, baramukubise arapfa apfira aho. Nta n'uwazamuye ijwi ngo agerageze kumenya n'amazina ye nibura. Hari umunyeshuli muri Universite y'i Butare wiyahuye kubera inzara no kubura amafaranga y'ishuli kubera kutagira bourse d'etudes kandi perezida Kagame we hagati aho yaraguze indege 2 za miliyoni ijana z'amadolari y'amanyamerika, anarara mu mahoteli y'ibihumbi makumyabiri(20.000) by'amadolari ya Amerika icyumba kimwe(suite) kw'ijoro rimwe.Izi nkuru z'aba banyarwanda uko ari batatu nazisomye mu binyamakuru byo mu Rwanda bizandika comme des faits divers zisehekeje "z'abantu bataye umutwe". Abaturage baba babibona ariko bagatinya kugira reaction habe n'imwe kugirango baticwa. N'abanyamakuru ni uko, batinya kubikorera isesengura ngo batabizira maze bakabyandika mu buryo leta yica yifuza ku babyandikamo kugirango ejo batava aho nabo baburirwa irengero(forced disappearances followed by death/disparitions forcees suivies de mort).
3. Gukorera politiki ya opposition mu Rwanda rwa leta mpotozi ya Kagame na FPR ntibishoboka. Uzarebe Perezida Bizimungu na Minisitiri Ntakirutinka bashinze ishyaka PDR UBUYANJYA  mu 2003 uko byabagendekeye kuva icyo gihe kugeza ubu. Uzabaze Dr Niyitegeka Emmanuel washatse kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika agafungirwa icyo kugeza ubu agifunze. Ibuka iyicwa rya Kagwa Rwisekera visi-perezida wa Green Party, n'iry'abanyamakuru Charles Ingabire na Rugambage Jean Leonard. Ibuka iyicwa rya Major Ruzindana, irya Col Cyiza, irya General Munyakazi. Reba iyicwa rya Col Karegeya Patrick, n'abandi n'abandi. Kagame n'agatsiko ke ka FPR  bavuga ko bafashe leta ku munwa w'imbunda et qu'ils entendent le garder. Uje kubatobera cyangwa se kwitambika muri iyo gahunda yabo(asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda), yaba umuhutu yaba n'umututsi nka ba Col Karegeye n'abandi Kagame et sa machine a broyer quiconque, aramwica.
4. Twe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twasanze inzira yo kubohoza u Rwanda uko rumeze ubu ari imwe: inzira ya politiki na dipolomasi yunganiwe n'iy'ingufu za gisilikare kuko nta contradiction iri hagati ya byombi; ahubwo biruzuzanya. Niyo mpamvu turi mu mutwe w'ingabo Coaliton des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU: umutwe w'ingabo utari uw'ishyaka runaka, ubwoko runaka, akarere runaka; umutwe w'ingabo buri wese, ishya iryo ari ryo ryose, ishyirahamwe iryo ari ryo ryose, cyangwa umuntu ku giti cye ubishatse, bose buri wese afite ikaze muri CFCR-IMVEJURU ingabo zo kubohora u Rwanda n'abanyarwanda bose ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni, umugozi n'akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-11-06 9:21 GMT-05:00 UWIMANA Espÿffffffffffe9rance uwimanapouma@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Dr.Gasana Anastase nongeye kugusuhuza ariko by'umwihariko ngushimira inyandiko zawe kuko wowe byibura utanga ibitekerezo ujyana n'igihe kandi ugaragaza inzira y'ibisubizo bijyanye n'ikiba kiri kuvugwaho cg kunguranwaho ibitekerezo aho guhera mumateka yarangije igihe cyayo nako adusubiza inyuma.

Ibitekerezo watanze birasobanutse ariko nkagira ngo turusheho kuzuzanya.
Ubundi ibiriho mu Rwanda wavuze nta n'impaka nabijyaho kuko ni ukuri. Prezida Paul Kagame na Leta ye yayindi nyine...Ntibagira itegeko bubaha .Bakora uko bashatse kandi babyumva bagamije kugera kunyungu zabo arizo kwirengera no kwigwizaho imitungo ngo babone nicyo bifashisha batangango kwa bene Madamu bazajya babavugira.

Ariko tugendeye kuri iyi nyandiko y'Umuvandimwe Padiri Nahimana Thomas ndetse n'ibitekerezo ukunda gutanga n'abandi bake biragara ko iyi inyandiko icyo igamije mbere na mbere ari uguhamagarira abanyarwanda muri rusange gukora ibishobotse byose kuburyo haboneka igisubizo byibura kugeza muri 2017 gituma P.Paul Kagame n'agatsiko ke bumva ko bashobora kubahiriza amategeko cg se ayo mategeko akabereka ko bo batari hejuru yayo.

Inzira rero kugeza ubu zishoboka kandi zagaragarira buri wese ni ebyiri:

1.Kuba hari abanyapolitiki biyemeza kujya gukorera politiki mu Rwanda(hatagiye umuntu umwe ngo n'ishyaka ritashye) bakagerageza gufatanya n'abanyarwanda bari mugihugu bakereka iriya Leta ya Kagame ko igihe kigeze ngo bahindure imikorere,bakaba babikora mubitekerezo cg murwego rw'imyigaragambyo.

Aha bamwe baravuga ngo abo mugatsiko babafunga cg bakabica.Ibi rwose si ikibazo kuko nubundi buri munsi abantu barafungwa cg bakicwa kandi barengana noneho banicecekeye ariko ibyiza burya bateye hejuru ndakurahiye impyisi iyo ivugirijwe akamo iriruka cg icyo yafashe ikakirekura.Kandi n'ubundi ntakizagerwaho hatabaye ibitambo.Icyo bikoze abazumva bizikora bo baba bicecekeye cg bakigira mumumasengesho niba ariyo yabarokora cg agatabara u Rwanda;

2.Uburyo bwa kabiri ni ingufu.Aha iyo mvuga ingufu mba mvuga igisirikari kiba cyashobora guhaguruka kikereka Kagame n'agatsiko ke ibihe byahindutse na nyina wundi yabyaye umuhungu.Sinakivugaho byinshi gusa abumva babishoboye nk'abanyarwanda bagomba guhitamo inzira imwe muri izi aho guhora bacyocyorana kuri za internets cg bigira bantibindeba bakagira ngo bizikora.

Igihe cyo kugaragariza Kagame ko tumurambiwe ni iki ,umunyarwanda aho arihose mugushaka kurengera igihugu ke nagire urwego yisunga murizi ziri hejuru maze murebe ngo Kagame n'agatsiko ke barasezererwa.

--------------------------------------------


 









Basomyi
banditsi,Iki kiganiro cya
Padiri Nahimana, Damascene Ntaganzwa, Sharangabo, na Ignace
Rudahunga ku bugundirizi bw'ubutegetsi Kagame na FPR ye
barimo, ni ikiganiro kidufitiye akamaro
twese.1. Perezida Kagame

ntawigeze amutega umutego mw'itegeko nshinga haba mu
ngingo zavuzwe za 101, 104, na 193 n'ahandi. Byose
byanditswe uko we na FPR ye babishakaga no mu mvugo
bashakagamo ziriya zose Padiri yavuze, bagamije kujijisha
abanyarwanda n'amahanga kuko muri gahunda yabo
bateganyaga  gukora ibitandukanye n'ibyanditse(just
the opposite) ariko bafite igisika gikomeye bikinze inyuma
cyo kubeshya abanyarwanda n'amahanga ari cyo
"Itegeko nshinga n'andi mategeko". Ikindi bari
bazi ko abanyarwanda bagendera muri oralite( culture a
tradition orale) kurusha uko bagendera muri ecriture, bityo
abanyamahanga akaba ari bo basoma amategeko agenga u Rwanda
n'abanyarwanda kurusha abanyarwnda ubwabo, bakihatira
rero gushyiramo(mu mategeko) ibintu byinshi bisa n'ibyo
mu mategeko y'abo banyamahanga(abanyamerika ya
ruguru n'abanyaburayi) kugirango babashimishe babahume
amaso, ubundi inyuma y'icyo gisika biyicire uwo bashaka
nka kuriya kwa ziriya ntumbi z'abanyarwanda mu Kagera no
mu kiyaga cya Rweru.2.
Kagame ni umunyagitugu kabuhariwe uri hejuru ya byose mu
Rwanda byaba itegeko nshinga byaba n'andi mategeko. We
ntabwo yumva ko agomba kumvira ariya mategeko ahubwo ariya
matageko niyo agomba kumwumvira we ubwe, atamwumvira akavaho
agasimburwa n'andi aganisha aho caprices ze z'uyu
munsi cyangwa z'iki gihe ziganishije. Ibyo akabifashwamo
na systeme we na FPR ye bashyizeho ya leta ebyiri mu gihugu:
imwe formel(leta y'imusozi) n'indi informel/leta yo
muri underground system/leta y'ikuzimu ari nayo iyobora
igihugu mu by'ukuri. Muri iyi obscurantisme Kagame na
FPR ye bategekesha u Rwanda n'abanyarwanda, biriya
muvuga by'itegeko nshinga n'andi mategeko
ntibibareba. ils s'en moquent a longeur de journee! Bo
bavuga ko "bafashe leta" ku munwa w'imbunda,
ko ari iyabo et qu'ils entendent le garder. Kagame
ubwe umwaka ushize mu 2013 yavuze ko atabona impamvu FPR
itategeka u Rwanda imyaka mirongo ine, mirongo itanu.
Narabisomye nibuka ko muri Mynmar(Burma) muri Asia hari
leta mpotozi ya gisilikari isa neza neza nk'iya Kagame
na FPR, ihamaze imyaka mirongo itanu. Buri wese
abizirikaneho. Leta z'ikuzimu hari igihe zishobora
kuramba mu buryo abantu batatekerezaga kubera ko
batabitekereje nyine ngo bazifatire ingamba zihamye kandi
zidakuka hakiri kare bibwira(bibeshya) ngo
zizihirika.3. Uriya rero
mwese muri mo mubwira, ni Kagame uyobora leta y'imusozi
mukibagirwa ko hari undi Kagame, le vrai, uyobora leta
y'ikuzimu ari nayo iyubora igihugu mu by'ukuri
kandi itagira itegeko habe na rimwe ikurikiza uretse
iritanzwe cyangwa se irivuzwe na perezida Kagame ubwe na FPR
ye n'abagize leta yabo y'ikuzimu. Urugero
nk'iriya ndahiro muvuga ya perezida iri mu ngingo ya
104, Kagame yayirahiye nka perezida wa leta y'imusozi;
ariko Kagame nka perezida wa leta y'ikuzimu ari nayo
iyobora igihugu mu by'ukuri, ntiyigeze ayirahira ari
nayo mpamvu kuyisohora hariya imbere ye ntacyo bimubwiye
kuko atanayizirikana rwose habe na busa . Ntabwo yumva ko
imureba kandi muri systeme de gouvernement ye na FPR ntabwo
ibiri muri iriya ndahiro bimureba
koko.:(1)gukorana umurava!
Hamaze iminsi handikwa ko 3/4 by'igihe yagakoreye
igihugu aba yitemberera hanze .(2)ntazahemukira Rep. y'u Rwanda! Ayihemukira
buri munsi we na leta ye mpotozi birirwa bica abantu,
batubahiriza ihame habe na rimwe mu mahame ya
Repubulika;(3)gukurikiza
itegeko nshinga n'andi matageko! We azi ko ari hejuru
y'amategeko, we n'abagize leta ye y'ikuzimu
birirwa batobanga igihugu uku bishakiye, uko babyumva, bica
abantu, et dans l'impunite
totale;(4(nzaharanira
amahoro nshyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda! Leta ye
ni leta yubakiye kw'ivangurabwoko n'itotezabwoko
bw'abahutu byagarariye muri gacaca no muri gahunda
mbisha ya "ndi umunyarwanda" yo kugira umuhutu
wese iyo ava akagera genosideri ugomba kubisabira
imbabazi;(5)nzubahiriza
inshingano zanjye nta vangura! Leta ya Kagame na FPR ye ni
leta ifite muri gahunda zayo no mu bikorwa byayo gukora
genocide ya bucece ku bahutu(reba intumbi z'abanyarwanda
mu Kagera na Rweru).(6)sinzigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu
zanjye bwitwe! Naho se kugura indege zihenze 2 agenderamo
zigura imwe plus de 50 millions de dollars
americains akazigura amafaranga yibye leta y'u Rwanda
yarangiza akazikodesha iyo leta. Naho se kujya I New York
kurara muri hotels z'amadolari 20.000 ku munsi icyumba
kimwe(suite) abana b'u Rwanda birirwa biyahura kuri
Universite i Butare n'ahandi kubera kubura bourse
d'etudes;(7)nzaharanira
biyubahirizwa ry'ubwigenge n'uburenganzira bwite bwa
muntu! Yarangiza ati uziha kuunenga no kunenga leta nyobora
no kuneenga FPR "ntazameya
ikimukubise"(8) ni
ntatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko! Ubundi
akayafata bure kuko abo ayo mategeko areba ari abo muri leta
y'imusozi. We nk'Umukuru wa Leta y'imusozi ayari
hejuru ntamugenga, ubundi we nk'Umukuru wa leta
y'ikuzimu ari nayo iyobora igihugu mu by'ukuri ayo
mategeko nta n'ubwo amureba habe na
busa.(Gasana Anastase,

umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza
abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe
inyuma y'urugi).
 
2014-11-05 9:20 GMT-05:00
Damascene Ntaganzwa ntaganzwa2001@yahoo.fr
[







REVOLISIYO : Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame!



Parution: Wednesday 5 November 2014, 11:33

Par:Padiri Thomas Nahimana.



Kagame yaba azi aho ingoma ya Cyami itandukanira na
Repubulika ?



Habayeho indirimbo yasingizaga Abaparmehutu ikannyega
Abalunari, yagira iti : Itora mwisabiye(karampaka), dore
niryo ribakozeho , indi Loni izava he ! Koko rero Ishyaka
rya Lunari ryari rishyigikiye umwami na gihake niryo
ryasabye Loni ko yakoresha amatora ya Kamarampaka mu Rwanda,
n'abagore bagahabwa uburenganzira bwo gutora ! Ayo matora
niyo nyine yakuyeho gihake, Kalinga n'izayo zose zigenda
nk'ifuni iheze. Hari taliki ya 25 Nzeri 1961.



FPR imaze gufata ubutegetsi byabaye ngombwa ko yandika
itegekonshinga rinyuze Paul Kagame 100%. Iryo tegeko
ryanditswe mu mwaka w'2003 niryo u Rwanda rugenderaho
ubungubu. Ryahaye Kagame nka Perezida wa Repubulika ububasha
bwose yifuzaga, riniga amashyaka ya Opozisiyo mu buryo
buteye isoni.



Gusa burya koko nta bapfira gushira! Muri FPR harimo
n'abantu batari basamariye intsinzi (insinzi!!!) gusa
ahubwo bashyiraga mu gaciro bitangaje. Abo nyine nibo bakoze
ku buryo itegekonshinga ryandikwa uko Kagame abyifuza ariko
bashyiramo n'agatego abaswa bazakubiramo ikirenge !
Abaturage baritoye muri Referendum muri mata 2003 nabo bari
bazi ko amaherezo iryo tegekonshinga rizakorera ishyano ba
Mutimamukewomurutiba ! Bateze Kagame umutego ukomeye
ntiyarabukwa none dore niwo nyine ugiye kumufata mu ijosi ku
manywa y'ihangu!



Mu ngingo y'101, bifuje ko Perezida Kagame yakwica agakiza
uko abyifuza ariko ntarenze manda ebyiri zihwanye n'imyaka
14 ku butegetsi!



Dore uko iyo ngingo ibivuga:







"Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka irindwi.
Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.



Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze
ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika".







Musa Fazili :
Umushukanyi



Manda ya nyuma ya Paul Kagame izarangira mu mwaka w'2017 !
Gusa inyota afite yo kuguma ku butegetsi iramutera igishuko
cyo gushaka uko yahindura itegeko nshinga kuko ahari mu
mutwe we yibwira ko ubutegetsi bwa Repubulika n'ubutegetsi
bwa cyami byose ari kimwe. Afite n'abanyendanini nka
ministri Musa Faziri bamushishikariza kurihindura ngo
bakomeze bamurireho ! Ariko bizwi ko nahasiga agahanga
batazamuherekeza.



Icyo birengagiza ni uko nyine ba bahanga banditse
Itegekonshinga bari bamuzi neza ari nabo nyine bakoze uko
bashoboye ngo bamufungire amayira kuburyo atazoroherwa no
guhindura Itegekonshinga uko yishakiye. Ng'uko uko
bateganyije ingingo yaryo y 193 igira iti:







(1)Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry'Itegeko Nshinga
bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n'Inama
y'Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w'Inteko
Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri
bya gatatu by'amajwi y'abawugize.



Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane
by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko.



(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa
Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku
bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi
buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku
butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika
n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na
referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko
Ishinga Amategeko.



(3)Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora
kwakirwa.







Bisobanuye ko guhindura manda ya Perezida wa Repubulika ari
inzira ndende, itangirira muri guverinoma, ikaba yakomereza
mu mutwe w'abadepite, babyemeza ikajya muri Sena,
igasozwa no kubaza rubanda niba ibyemera. Nyamara muri
Referendumu yo muri mata 2003 rubanda nyine yavuze ko
idashaka Perezida wa Repubulika wigira umwami!







Niyongera guhabwa ijambo binyuze muri Referendum rubanda
izavuga OYA kuko mpamya ko itazemera ko bayihindura injajwa.
Ngo Umugabo nyawe ahindukira mu kiryamo ntahindukira mu
ijambo. Nta gushidikanya, amarorerwa Kagame na FPR bakoreye
Abanyarwanda muri iyi myaka 20 bamaze ku butegetsi
(ikinyoma, iterabwoba, kwikubira ibyiza byose
by'igihugu...) azatuma abaturage badatora umushinga wo
guhindura manda ya Perezda wa Repubulika hagamijwe gusa guha
Paul Kagame amahirwe yo kongera kuba umukuru w'igihugu mu
nyungu ze bwite! Abamotsi ba Kagame nibadukana ka kageso
kabokamye ka 'Tora aha" cyangwa bakitabaza bwa
bukorikori bwabo bwa nzikoraho bwo gutekinika amajwi,
rubanda izaba ifite uburenganzira bwo kuvuga ngo OYA binyuze
mu myivumbagatanyo na Revolisiyo. Aha ho kubyitegura
tubigeze kure!







Umwanzuro



Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika yarahiriye
kuzakurikiza kandi akarinda itegekonshinga! Ntabwo
yarahiriye kurisuzugura no kurihindura . Iyo ndahiro
iteganywa n'ingingo y'104 y'itegekonshinga we ubwe
yasinye :







«Jyewe, [Paul Kagame], ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:







1° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;



2° ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda;



3° ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi
mategeko;



4° ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'Igihugu
kandi ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda;



5° ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye
nta vangura iryo ari ryo ryose;



6° ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu
zanjye bwite;



7° ko nzaharanira iyubahirizwa ry'ubwigenge
n'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu n'ibyagirira
akamaro Abanyarwanda bose.



Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana
ibimfashemo. »







Inama tugira Paul Kagame ni uko yakwirengagiza igishuko
kimukirigira mu mutima we kimwe n'abamushuka ngo
ahindure itegekonshinga ! Narangize manda ye mu mahoro
ubundi yegame, abandi banyarwanda batorerwe kuyobora igihugu
cyabo. Yavutse asanga u Rwanda ruriho, azapfa arusige.
Yavutse asanga abanyarwanda bamaze ibinyejana byinshi
bariho, siwe wababeshagaho. Naho yabicamo miliyoni nyinshi,
azapfa abasige kandi bazabaho kuko atari we ubabeshaho.
Nareke kwishuka, siwe Mana y 'u Rwanda. Naramuka afunze
umutwe agatangiza ibyo guhindura itegekonshinga, aririwe
ntaraye ! Rubanda iri maso…..







Na Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, mu myaka 27
yose yari amaze ku butegetsi, yibwiraga ko yarangije
kwifatira abaturage be bidasubirwaho. None dore abuze byose
nk'ingata imennye kandi ntibirangiriye aho! Mu minsi
itarambiranye n'Urukiko mpuzamahanga rukorera La Haye (
ICC ) ruraba rumutumyeho ngo : Mzee ngwino hano hari utubazo
duke ugomba gusobanura turimo n'urupfu rwa Thomas Sankara,
hanyuma urahita witahira ! Mbese nka kurya Inkotanyi
ziryoshyaryoshya zikanasekera uwo zenda gukubita agafuni!



Amahirwe menshi kuri Paul Kagame, gusa yari akwiye kwirinda
ko imvugo ya kinyarwanda igira iti "Amatwi arimo urupfu
ntiyumva" yamwuzurizwaho kandi yaraburiwe.







Padiri Thomas Nahimana



Umuyobozi w'Ishema Party

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.