Pages

Monday 3 November 2014

[RwandaLibre] KAGAME yabishaka atabishaka azakurikira Compaoré mbere cyangwa muri 2017 ( par Emmanuel SENGA, USA)

 


----- Forwarded Message -----
From: "Innocent TWAGIRAMU Innocent_twagiramungu@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; - Rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Monday, 3 November 2014, 17:32
Subject: *DHR* KAGAME yabishaka atabishaka azakurikira Compaoré mbere cyangwa muri 2017 ( par Emmanuel SENGA, USA)

 
KAGAME yabishaka atabishaka azakurikira Compaoré mbere cyangwa muri 2017
Par SENGA Emmanuel, North Carolina, USA
 

Kagame yabishaka atabishaka azakurikira Compaoré mbere cyangwa muri 2017.

compaore Kagame 1
02/11/2014 00:14    Politiki
Imyigaragambyo yabereye muri Burkina Faso igashirwa ikuyeho Perezida Blaise Compaoré wari waragiye ku butegetsi muri 1987 ni ikimenyetso gikomeye ku bihugu byose by'Afurika biyobowe n'abanyagitugu bashaka kugundira ubutegetsi bitwaje guhindagura Itegeko Nshinga. Muri ibi harimo ibitegerejwe kubikora mu gihe kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itatu iri imbere.

Ku isonga haraza igihugu cy'u Burundi aho Perezida Nkurunziza ategerejwe kurangiza manda ye ya nyuma muri 2015. Ibimaze igihe bibera muri icyo gihugu bigaragaza ko Petero Nkurunziza atiteguye na gato kurekurira ngo asimburwe yegame. Byaje ni ruto avuga ko akigerageza ubumwe bw'Abarundi , ko agihashya imitwe yitwaje ibirwanisho ku isonga kakabamo Agathon Rwasa, ibi byose akabikora yiyoberanya mu masengesho no gushaka kwiyerekana ko ashyize imbere inyungu z'umuturage. Nyamara mu minsi mike ishize biragaragara ko atiteguye na gato kurekera undi uyu mwanya wa Perezida umaze kumuryohera. Ibi bigaragarira mu biganiro aha abanyamakuru n'impungenge ziriho ko yaba afite insoresore zitwara gisirikari ngo ibintu nibiramuka bihindutse azazisuke mu muhanda no mu giturage zimare abantu.
Ikindi gikomeye yishingikirizaho ni Itegeko Nshinga aho rivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda ebyiri gusa, ariko we akaba avuga ko ubwo yatangira ga gutwara u Burundi muri 2005 atatowe n'abaturage (suffrage Universel), ko ngo yatowe n'"ABASHINGAMATEKA", bityo rero muri 2015 akaba yakwiyamamariza manda yindi. Aho ruzingiye rero ni aha: Abarundi ni ko babyumva? Imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ese ni ko ibyumva? Ibindi bihugu bibyumva bite, cyane cyane iby'ibihanganga ku Isi ari na byo bitanga imfashanyo nyinshi aba banyagitugu bitwaza basobanura ko bateza imbere ibihugu byabo, ariko akenshi ibafasha kwigwizaho imitungo no gushaka abakomamashyi benshi babajya inyuma? Abasesenguzi b'Abarundi tubasabye umuganda kuri ibi bibazo.
Undi munyagitugu wo mu Karere kandi na we urebwa no kwegama muri 2015 ni Perezida Kabila wa Congo-Kinshasa. Uyu na we yagiye ku butegetsi adatowe, abikesha ihotorwa ry'uwo bamwe bakunze kwita ko ari se, ariko mu by'ukuri na byo bikaba bikemangwa, iyo cyane cyane urebye ukuntu atigeze ashaka gukora icyo ari cyo cyose ngo ashyire ahagaragara icyishe Mzee Laurent Desire Kabila. Uwamwishe arazwi ariko ntavugwa, usibye kwiyerurutsa berekana umusirikari warashe uwamurashe, atari uko yashakaga gusibanganya ibimenyetso, ahubwo ko yabitewe n'uko atashoboraga kwihanganira umaze kwica uwo yari ashinzwe kurinda. Uyu musirikari rero ni we wahindutse igitambo cy'abishe Kabila, ni we Perezida Kabila yereka abanyekongo n'amahanga ko yivuganye se mu rwego rwo kujijisha, kuko ari abanyekongo, ari Kabila Joseph nta we uyobewe uwicishije Laurent-Désiré Kabila. Arazwi igihe nikigera azashyirwa ahagaragara.
Igishimishije ariko kuri Kabila ni uko ba Mpatsibihugu babimwibwiriye ko badashaka ko yahimahima ahindura Itegeko Nshinga ngo yongere yitoze. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika John Kerry yaramwihanangirije.Ndakeka ko usibye kuba mutima muke mu rutiba, yakagombye kuba yarumvise iyi mpanuro. Ikindi kandi yagombye kwibuka ni uko Abanyekongo baritaye mu gutwi, bityo bakaba baryamiye amajanja.Arabafunga, arabica ariko ntibazaceceka.
Umunyagitugu wa gatatu kuri uru rutonde ni Perezida Denis Sassu N'guesso wa Congo-Brazzaville.Uyu munyagitugu amaze ku butegetsi imyaka 35, kuko yabugiyeho muri 1979. Yego hari igihe cyanyuzemo ba Lissouba baramusimbura ariko byabaye iby'akanya gato, kuko buri gihe yabaga afite mu buyobozi abakogoshozi bajomba ibikwasi ababaga bamusimbuye, kugira ngo yongere agaruke ku butegetsi. Ubwa nyuma ho muribuka ko kugira ngo atsinde imirwano yari imushyamiranyije na mugenzi we yabikesheke abasirikari b'u Rwanda bo ku ngoma ya Habyarimana bari barahungiye iwe. Uyu munyagitugu yagombye kwegama muri 2016, dore ko yaraherutse kugaragaza ko yatsinze amatora muri 2001.
Ku buryo bw'umwihariko, iki gihugu gikungahaye kuri Peteroli, akaba yumva kitamuva mu nzara, dore ko abarirwa mu ba Perezida b'Afurika bafite imitungo itazwi kandi itabarika mu mahanga (Abashaka kureba icyo isi imutekerezaho mwareba za You tube kuri les Biens Mal Acquis) kimwe n'Umuryango wa ba Bongo, wa ba Ngweema n'abandi banyunyuje abaturage babo bigwizaho imitungo batitaye ku bukene bw'Igihugu.
Sinshidikanya ko impuruza itangiriye muri Burkina Faso, Abanyekongo bombi batayitabira ku bwinshi igihe nikigera.
Umunyagitugu wa kane kuri uru rutonde, ari na we uteye ikibazo gikomeye ni Perezida Kagame Paul w'u Rwanda. Ubu amaze ku butegetsi imyaka 14, yagejejweho na Coup d'Etat yakoreye Perezida Pasteur Bizimungu yarangiza akanamufunga bya burundu, kuko n'ubu afungiye iwe mu rugo. Yatekinitse amatora inshuro ebyiri muri 2003 na 2010, aho yabonaga ko ntawe umushaka agakoresha abakada b'Ishyaka rye bakajya barara bajya kumena amajwi ya Twagiramungu Faustin mu misarane no muri Nyungwe, kugira ngo azasohokane hagati ya 97-100%. Ibi na we azi ko adashobora gutorwa ndetse no kuri 30%. Bikaba ari na yo mpamvu buri gihe yitsitsa ku gutorwa kwe, mujye mumwumva iyo avuga ngo Abanyarwanda bamuhaye inshingano zo kubayobora no kubahanganira. Igituma abisubiramo kenshi ni uko na we atabyemera, bityo bikamuha agatotsi ko kumva ko ubwo abitsindagira mu bantu bizageraho bigafata, ariko ni nka ya ntanga yo ku rutare n'isazi.
Natangiye mvuga ko iby'uyu munyagitugu byo bikomeye cyane, ariko reka turebe uko bizoroha.
Tubanze dusuzume igituma bikomeye: mbere na mbere ni umunyagitugu wica ku mugaragaro akanabyigamba, aha nta munyarwanda utazi ingero nyinshi mu banyapolitiki, duhereye ku bo batangiranye mu ishyamba, tukageza ku bo yasanze mu Gihugu ariko bari bamwibeshyeho bagashaka gufatanya na we. Abagize Imana muri bo bakamuhonoka ubu barabarizwa mu buhunzi ku Isi yose. Ubu bwicanyi bwe bufite umwihariko wabwo ujyana n'inzika no gushaka kuzimya imiryango, ibi rero bikaba biri mi bintu bitera ubwoba Abanyarwanda.
Ikindi gikomeza uyu munyagitugu ni ubugome yihariye bwo gukoresha inzego za Leta mu mabi yose aba yateguye. Inzego z'iperereza, iz'igipolisi, iza gisirikari zose ni we zikorera. Zikora nk'umutwe umwe ariko ufite ibice byinshi bitaziranye kandi byishishanya, byose bigamije kuzisopanya no kuzicamo ibice ngo ntihagire urwakwizera urundi, maze ngo zunge ubumwe zifatanye. Ni yo mpamvu yihanukira akanavuga ko ntawashobora gukora Coup d'Etat iwe, kubera ko nyine nta n'umwe muri ziriya nzego uzi icyo undi akora, bose baba batinyana umwe umwe.
Icya gatatu gikomeza uyu munyagitugu ni inkunga z'amahanga haba mu by'ubukungu, mu bya gisirikari no muri "diplomacy". Ibi byose akaba abigeraho yitwaje amaraso y'abana b'Abanyarwanda bishwe muri jenoside na nyuma amaze gufata ubutegetsi, kuko kuri bamwe abakangisha ko jenoside yabaye barebera ntibatabare bityo akabagira abafatanyacyaha, bagombye gutanga impozamarira; abandi akabagira abashyigikiye abicanyi, na bo bakaba bagomba kubibazwa. Ariko mu by'ukuri hari abamushyigikiye kuko bafatanyije umugambi wo kurimbura abanyarwanda ugitangira, bityo bakaba batinya ko igihe nikigera azabavamo bikabagiraho ingaruka, abo murabazi; hari n'abamushyigikiye kuko bamwambukiraho bagasahura muri Congo, cyangwa bakagira ubutaka bifashisha bahangana n'abo badahuje politiki ya Mpatsibihugu.
Icya kane gikomeza uyu munyagitugu, ariko by'agahe gato, ni uko akeka ko afite amaboko mu rubyiruko. Akaba ari yo mpamvu hacuzwe umugambi wo gutangiza urwego rukora nk'Interahamwe rwitwa Intore. Nk'uko bigaragara uru rwego rushinzwe kuzamurwanirira igihe nikigera, bityo ibikorwa byarwo byose bikubiye mu kurwoza ubwonko no kurutoza ubugizi bwa nabi. Bikaba ari na yo mpamvu yarushinze umuntu wihebye nta kindi kintu atekereza usibye kugaragara neza imbere ya shebuja, amurata anamusingiza kurusha uko yabikorera Imana ye. Ibi bituma bucya kabiri kuri we, kandi bigaha na shebuja agatotsi ugakeneye muri iyi minsi ya nyuma ye. Umwihariko w'uyu mutoza w'intore ni uko ari n'umuhutu, bityo abahutu badasesengura bakumva bamwisanzemo kandi akaba anafite uburambe muri politiki ya kinyarwanda yo kubeshya no guhakirizwa.
Tukivuga ku ngufu z'uyu munyagitugu. hari ubwo yibwira ko igisirikari cye kikiri mu bimutera akanyabugabo, ariko namubwira ko yibeshya cyane, kuko urugero rumwe aherutse kubonera mu Burasirazuba bwa Congo rwabaye kumugaragaza ingufu akangisha za gisirikari, aho yabonye ko ya misazirwa ya za blindés n'utundi tubunda yari yarafashe muri Congo byahindutse imiyonga imbere y'umuriro wa Tanzania na Afurika y'Epfo. Icyavuyemo M23 YASOHOTSE KU MURONGO W'UMUSURURU nk'abana bagiye gukingizwa. Aha tuvuga M23 muhasimbuze ingabo z'u Rwanda. Si M23 yatsinzwe ni Kagame na RDF batsinzwe, ibi kandi na we arabizi arabizirikana, ni byo arara arota agakanguka yitotomba ngo azakindura Perezida Kikwete bigaherera mu magambo bitaretse no kumukurira abanzi ubu amaze kugwiza.
Izi mpamvu twavuze haruguru aha zigaragaza imikomerere y'uyu munyagitugu uyobora u Rwanda ni zo shingiro ry'uko byanze bikunze azagundira ubutegetsi kugeza abuguyeho cyangwa anyuze muri Pariki y'Akagera ahunga nk'uko mugenzi we Blaise Compaoré yagiye gutegereza Kajugujugu Ouattara yamwoherereje ikamusanga mu gisambu ngo hato abari bamutegereje Pô batamushwanyaguza. Kandi ibi si umwihariko wa Compaoré. Mobutu byamubayeho, ba Kaddafi, ba Saddam babasanze mu myobo, ba Causescu bariyahuye, reka rero ba Hitler n'abandi. Inzira y'umunyagitugu ni iyo kandi aba ayikwiye kuko na we aba yarishe benshi. Gusa aho abanyagitugu babera abaswa bahebuje ni uko badatekereza ku rubyaro rwabo n'umuryango wabo muri rusange. Urugero ubu abana ba Kagame ntibashobora kubana na we , ni ngombwa ko abanyanyagiza mu mahanga yizeyemo umutekano, ariko akiyibagiza ko ibyo yita ingufu yikikiza abo bana batazifite, ko barinzwe n'amategeko y'ibyo bihugu babamo kuko byo biyoborwa na demokarasi. Ukibaza impamvu we adatekereza aha hantu ngo na we ahindukire ahe abaturage be umutekano, kwishyira bakizana, uburenganzira bw'ibanze bwa kiremwamuntu; ahubwo agashimishwa no kwirirw akoronga bidakwiye Umukuru w'Igihugu atuka abantu ibitutsi n'umushumba w'ihene atasubiramo. Bambe ngo nta mateka bagira ngo ni we wenyine ufite amateka ko yahagaritse jenoside! Byahe byo kajya ko ahubwo amahanga amaza kumutahura, ahubwo nabe ategura ingingo zo kwiregura nabona akize Rwandan Spring iri imbere aha.
Reka rero tuyivuge uko izagenda: Nubwo mu Rwanda nta mashyaka ahari, nubwo nta societe civile ihari ngo bitegure abaturage, nubwo akaradiyo kajya kabajijura bagafungiye imiyoboro, nubwo abidishyi baririmba ngo ni we ni we wenyine, nubwo Rwanda day zakorwa buri munsi na buri joro ngo zerekane ko Kagame akunzwe n'Abanyarwanda, nubwo…. nubwo…igihe kirageze kandi Burkina Faso yahaye Abanyarwanda isomo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi nimukanguke, mutekereze maze mwiyumvishe ko mutazakomeza gutega ijosi cyangwa gusiga icyuho ngo Kagame n'abamotsi be batware uwo bashaka n'igihe babishakiye, nimukanguke mutekereze ko ibyo bikangisho by'abasirikari, DMI, Local Defense, amabunda, amagereza, akandoyi, amabi yose abari ku mutwe, ko ibi byose Kagame azabinyuramo akiruka biturutse kuri mwebwe ubwanyu , nta wundi mukeneye ko abatera inkunga. Kandi tuzabishobora. Mukomeze mubitekereze mu mitima yanyu, mumukomere amashyi kuko ni yo agusha neza abanyagitugu, ariko mukomeze mushishoze, mukurikire amakuru musoma, mwumva amaradiyo ababishoboye, mukurikira cyane aya maradiyo y'amashyaka akorera hanze kuko ni yo ababwiza ukuri igipimo cy'umutekano wanyu, kugira ngo igihe nikigera muzabe mwiteguye mu mitima yanyu, mudatinya gutanga ibitambo kuko ibyo mutanga buri munsi ni byinshi, maze muzarebe ngo imbarutso mugomba gutegereza yo guhindura Itegeko Nshinga nigera muzabe mwiteguye mukore nka Burkina Faso. Hari benshi barimo kubisesengura,hari benshi barimo gushaka uburyo ariko namwe mube maso kuko Impuruza ya nyuma ni ugushaka guhindura Itegeko Nshinga.
Nta manda ya gatatu kuri Kagame, aha ni ho u Rwanda ruhagaze ntimutinde ku byo ba Fazili, ba Rucagu n'abandi bamotsi bose birirwa bavuga ngo barifuza ko yakongera akoreka u Rwanda indi myaka, ntimurangazwe n'abo batekeramo amagambo yo kumusaba kongera gutaba u Rwanda indi myaka, mubyumve mwinumiye kuko imbaraga n'ubutwari muzitabaza mubizigamye ku mutima.
Ku rubyiruko rurimo gushukwa gushyigikira ingoma mpotozi iri mu marembere, nimurebe uko byagendekeye interahamwe, maze mwibaze ibyo murimo, abasirikari muri inyuma y'igoma imara Abanyarwanda mwibuke na mwe uko mwabonye bagenzi banyu batsinzwe biruka muri Kongo, maze mwibaze muti ejo yari we none ni jye. banyabwenge mwabusimbuje guhakirizwa mukoma mu mashyi, ndabumva ni ukugira ngo bucye kabiri, ariko rero na mwe nimukanure dore ko munafite ubushobozi bwo gusoma no gusesengura, mureke abagwatirije roho zabo n'imibiri yabo kuri Kagame bazamugwe inyuma, musabwe namwe gushyigikira abaturage igihe nikigera mutangiye guhatirwa guhindura Itegeko Nshinga , muzibuke Burkina Faso.
Ariko niba tugize Imana Kagame akabonekerwa, ntahore atinya Urukiko Mpuzamahanga, agacisha mu kuri agakora igikwiye na we tuzamufasha kumusubiza mu nzira nziza, akubitwe icyuhagiro, agarure imitungo yibye maze yemera asubizwe mu muryango nyarwanda amaze kwezwa. Nkaba nasabaga na Nyiramongi kubimufashamo aho gufatanya n'abo yifashisha kwicukurira imva. Na we narebere ku bandi bahoze ari ba First Ladies b'ingoma z'ibitugu, natekereze uko yazarera atuje ba Cyomoro, Ange n'abandi.
Harakabaho u Rwanda rwiteguye impinduka nziza idashakiwe mu Guhindura Itegeko Nshinga.
Emmanuel Senga





Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU


Envoyé par : Innocent TWAGIRAMU <innocent_twagiramungu@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.