Pages

Saturday 1 November 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Habineza yanenze amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda

 

Ntabwo njye ndasobanukirwa neza iyo mihindukire: Ese ijambo 'amajyambere ' ubwo rizandikwa gute ? Rizandikwa' 'amagambere' ?

Nigeze ku vuga ibya accents. Ntabwo umunyamahanga yasoma neza iryo jamabo 'amajyambere' kuko iyo twe turisoma uba tuvuga "amajyambéré".Muri West Africa bo accents baranzandika.

Aha bikaba bisobanura ko utari umunyarwanda kavukire byamugora kurisoma neza.  Bamwe  mu banyamahanga basoma ' amajyambiri cyane cyane aba anglophones.

Abanyarwanda nabo iyo bashaka baba barashizeho accent ku magambo menshi asomwa gutyo kandi muzi ko  amagambo yose afite inyugi ya "e"ari uko asomwa.
Ahubwo abazungu bo bahamije ko  "Kagame" byindikwa "Kagamé."

Umuti uhamye ni uko urulimi rugomba kwigwa uko ruteye kuko utakoroshya  byose ari mu nyandiko no kuvuga.

Ikibazo ikinyarwanda gifite ni amagambo make. Kuyongera nibyo byihutirwa.



From: "Leopold Munyakazi Cakazi2004@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 1 November 2014, 15:04
Subject: Re: *DHR* Habineza yanenze amabwiriza mashya y'imyandikire y'ikinyarwanda

 
Samweri,

Ni uburenganzira bwa minisitiri Habineza kuvuga icyo atekereza ku myandikire y'ikinyarwanda. Ikibazo mfite ni icyo kumenya impanyabumenyi mu icengerandimi umwanya w'ubuminisitiri wamuhaye!
Ariko rwose uyu muco(na ko ingeso mbi!) w'Abanyarwanda bamwe wo kubera ho kunenga gusa, kabone n'iyo baba batumva ibyo banenga ibyo ari byo wari ukwiriye guhagarara. Kuki hari abantu bigira intyoza no mu ngeri y'ubumenyi batazobereye. None se niba abafite ubuhanga mu icengerandimi ari bo biswe "ingirwa ntiti", tuzakomeza gutsimbarara ku miti ya ba magendu ngo tubone uko dushimisha ba Ntamunoza?

Dogiteri Venanti Ntabomvura ni we wigeze kuvuga ati "Nibinaba ngombwa ko dusubira mu ishuri tuzarigya mo ariko tuvugurure imyandikire y'ikinyarwanda"! Ndabona abamwumvise ari mbarwa.


On Saturday, November 1, 2014 10:27 AM, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ariko se hari aho mwabonye igihugu gihindura imyandikire y'u rulimi rwacyo kugira ngo boroherereze abanyamahanga. Abanyamahanga se ni bangahe bakeneye kuvuga ikinyarwanda? 
Kwishyira heza, kwibeshya, gukabya, kwirata muzi ko aribyo biranga umututsi aho ava akagera. Urulimi ni umuco w'igihugu. Niba ushaka kumenya urwo rulimi ugomba kurwiga batabanje kuruhindura ngo bakoroherereze. Ukamenya aho imikomere yarwo ihagaze.

Buri rulimi rwose rugira inyandiko n'amagambo n'imyandikire biba bikomereye abanyamahanga ndetse n'abanyagihugu ubwabo. Niyo mpamvu ari umunyamahanga , ari  umunyagihugu bose barwiga. Tekereza uko byagenda  indimi zikoresha accents ( nk'igifaransa cyangwa Iki Espagne) , bakuyeho accents kugira ngo borohereze abanyamahga. Bazikuyeho baba bataye umuco wabo. Mu cyongereza bakuyeyo uburyo bashimangira inyuguti zabo ( akaba ari nabyo umuntu yakwita accents zitanditse)  ku magambo ndetse ndetse n'uburyo bahindura ijwi iyo bavuga aribyo bita stress, maze bakabikora  kugira ngo borohereze abanyamahanga baba bataye umuco wabo. Nyamara tuzi ko izo accents na stress nibyo bikunze gukomerera abanyamahanga biga igifaransa cyangwa se icyongereza kuko bibagora kumenya aho gushyira accents na stress.

Ibi nibyo Kagame atumva. Muzi ko byose ibyo akora mu Rwanda ari uguhindura ibyo yasanze abyiyitirira. Yabikoze mu bukungu, administration, uburezi none ageze no ku kinyarwanda.


From: "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 1 November 2014, 13:57
Subject: Re: *DHR* Habineza yanenze amabwiriza mashya y'imyandikire y'ikinyarwanda

 
Pour une fois, je dis : « BRAVO MR LE MINISTRE!!! »

Burya bwose Mwene Muzehe Pasteur ajya acishamo nawe akavuga ijambo rizima!

Cyera najyaga numva ko ngo Ministre Joseph Habineza yibera gusa mu bintu byo gusetsa no gushimashima Kagame na "First Lady" (a.k.a "bouffon du roi"), ariko rwose kuva aho agarukiye muri guverinoma, yafashe "positions" zashimishije abanyarwanda benshi, peu importe leur "couleur politique"!

Nyuma y'ibyo guhagarika ku gucungira gusa ku "bacancuro" mu mupira w'amaguru, ahubwo ingufu nyinshi zigashyirwa mu guteza imbere abana b'abanyarwanda; Joe Habineza yongeye rwose gutanga igitekerezo kigwa ku mitima y'Abanyarwanda benshi ku bijyanye n'ururimi gakondo rwabo!

Ziriya "ngirwa-ntiti" zasuruye, abenshi nkaba narabonye ari ba "has been" basizwe n'ibihe, rwose wagirango icyo bashyize imbere ni "ukutuvangira" no kudutobangira ururimi!!!

Biriya bintu byabo ngo bya « système phonétique vs. système morphologique » ntabwo byanyuze abanyarwanda benshi, kereka ahari ba bandi barwaye ya ndwara idakira yiswe ngo ni "amabwiriza ya Macinya"…!!!

Ubu rero twari tuzi ko nk'ibindi byinshi muri iriya ngoma y'agacinyizo, icyo abanyarwanda (nako « ibirura »!) bitekereza ntacyo bivuze, ahubwo ko icya ngombwa ari icyo « abayobozi » batekereza, kuko aribo gusa bafite "vijeni" (vision)!!!

Ubwo ariko Ministre ufite umuco mu nshingano ze nawe yatangaje impungenge zisangiwe na benshi, menya tutagipfuye!!!

Aha rwose Joe Habineza ahitwaye koko nk'umwana w' "umushumba w'Imana" (Pasteur), ushyize imbere ukuri!!!

Ni ugukomereza aho!

C. M.

 

Envoyé par : Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (2)






 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.