Pages

Sunday 2 November 2014

[RwandaLibre] RE: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Fwd: Re. Mu Rwanda hakenewe indi myivumbagatanyo (Revolution).

 


 
Gasana anastase,
 
Uti mu Rwanda hakenewe indi  myivumbagatanyo
 
Uku niko bakora imyivumbagatanyo? Ayi we we! Ubu iyo baguha ibyo wasbaga aha hejuru uba uhamagarira rubanda kujya mu mihanda?.Mu bagomba guhamagarira rubanda kuyoboka imihanda nturimo. Reka abandi babikore. Ese iwanyu mu muryango cyangwa mu baturanyi nta muntu uzi witwa Twarabamenye? Wirirwe.
 
 
 
 

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; batungwanayoj@gmail.com; fdusabdu7@alumnes.ub.edu; fmunyabagisha@hotmail.com; rwanda-l@yahoogroups.com; udaheric@gmail.com; uwimanapouma@yahoo.fr; ndahayo_eugene@yahoo.fr; eugeneu2003@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; democratie2020@gmail.com; rudahi20@hotmail.com; sharangabo.rufagari@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; infotubeho@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; rutihunzatheo@yahoo.fr; rwanda_revolution@yahoogroups.com; ibukabose-subscribe@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com; urgencerwanda@yahoo.fr; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; umusoto@yahoogroups.com; isamuke5@gmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; radioitahuka@gmail.com; memajp2000@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; bisaugus@gmail.com; sisievariste@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; great-lakes@yahoogroups.com; gahima@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; jkanya@free.fr; kotakori@hotmail.com; mureme70@yahoo.com; veritasinfo@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; nsengabe@yahoo.fr; nimaurit@hotmail.com; mbonyifo@yahoo.fr; minanif2000@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; dutegerezeantoine@yahoo.fr; fdlrsrt@gmail.com; emukanku@voanews.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; ekarekez@voanews.com; therwandan@ymail.com; muramliz@yahoo.com; mngolole@yahoo.com; ndekezi82000@yahoo.fr; evmpamo@yahoo.com; munyemanafransis@yahoo.fr; diditedy@yahoo.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 1 Nov 2014 17:37:42 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Fwd: Re. Mu Rwanda hakenewe indi myivumbagatanyo (Revolution).

 
Basomyi banditsi,
Turashimira abantu benshi baduhamagaye n'abatwandikiye bashima ko kuri iyi sabukuru y'imyaka 55 revulution ya 1959 imaze,  ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryahamariye abanyarwanda bose gukora imyivumbagatanyo (revolution) yo guhirika leta mpotozi ya Kagame na FPR ye. Iyo myivumbagatanyo igakorwa n'abahutu n'abatutsi bose bafatanije kuko bose bayikeneye. Nubwo imirambo ireremba mu Kagera no mu kiyaga Rweru bizwi ko ari iy'abahutu, abatutsi bakeneye guhaguruka bagafata iyambere mu gufatanya n'abahutu  kubera impamvu zikurikira:
(1)Umwicanyi Kagame na FPR/RDF ye barica mw'izina ry'ubwoko bw'abatutsi kandi abatutsi bose atari abicanyi. Iyo mikorere imaze kugira abatutsi bose ba ruharwa, ba ruvumwa, kandi abenshi muri bo ari abarengana;
(2)Umwicanyi Kagame na FPR/RDF ye nubwo yibasira abahutu by'umwihariko, ntibimubuza kwica abatutsi abo ari bo bose badashyigikiye gahunda ze zo gukora jenoside ya bucece  ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, no kwibasira abatutsi b'abanyiginya. Abo banyiginya ntibakwiye kwemera kwicwa kugeza kuwa nyuma. Abasilikari ba FPR/RDF b'abanyiginya bakwiye kwikubita agashyi ntibakomeze kwicwa nk'ubushwiriri;
(3)Umwicanyi uwo ari we wese, yaba umututsi nka Kagame na FRP ye, yaba nde, ntagira ubwoko uretse ubwe yihariye bwo kuba umwicanyi nkuko yishe umututsi Col Karegeya Patrick, yica umututsi Major Ruzindana, umututsi Lt Col Shabani Rutayisire, abatutsi b'abanyamakuru Charles Ingabire wa Inyenyeri News na Rugambage Jean Leonard w'ikinyamakuru umuvugizi, n'abandi batutsi benshi, abazwi n'abatazwi amaze kwica kuva 1990 kugeza uyu munsi. Siniriwe mvuga ibyo yabwiye General Kayumba amaze guhusha inshuro eshatu cyangwa enye ko iminsi ye ibaze. Nguko uko Kagame na FPR ye birirwa babeshya abatutsi mu Rwanda n'ahandi ko ngo babahesheje AGACIRO!

Bahutu, nimuhaguruke mwiheshe agaciro mu gihugu cyanyu musangiye n'abatutsi n'abatwa. Batutsi nimuhaguruke mwiheshe agaciro mugaheshe n'ighugu cyacu mufatanya n'abahutu gukora revolution nyakuri igomba kwimika Repubulika ya mbere y'abanyarwnda bose. Repubulika ya 1 n'iya 2 zakoze ikosa ryo kuba Repubulika mputu abatutsi batagiragamo ijambo nkuko ingoma ya Cyami zasimbuye yari ingoma ntutsi abahutu batagiragamo ijambo. Repubulika ya FPR Inkotanyi nayo iza ari Repubulika ntutsi abahutu batagiramo ijambo aho kuba Repubulika y'abanyarwanda bose. Igihe kirageze rero ko abahutu n'abatutsi twese hamwe dufatanije dushyiraho Repubulika ya mbere y'abanyarwanda bose itari mputu nk'iya 1 n'iya 2, itari na ntutsi nk'iriho ubu ya Kagame na FPR  Inkotanyi. Ngiki icyerekezo twe ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, amashyaka duhuje umurongo wa politiki nka BANYARWANDA PARTY n'andi mashyaka duhora tubiganiraho, dushaka kuganishamo igihugu cyacu kugirango kibe mugongo mugari uheka abana bacyo bose ntawe uhejejwe inyuma yacyo, nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-11-01 10:39 GMT-04:00 Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



                                IBYO MU 1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N'IBY'UBU?

Nyuma y'imyaka 55 (1/11/1959) mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami, ubu mu 2014 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n'ibyo mu 1959 hari aho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.

                Mu 1959 abahutu nibo bakoze imyivumbagatanyo(revolution) kuko ari bo bari mu bucakara bwa cyami na gihake mu gihugu cyabo. Komisiyo ya l'ONU yari yarasuye u Rwanda mu 1948 itanga umwanzuro ko mu Rwanda hari ubucakara ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, ko rero hakenewe ko abo bahutu bava mu buja no mu buhake. Iyo Komisiyo yabyise Emancipation Hutu.

                Mu 1957, nyuma y'imyaka icyenda l'ONU isabye Umwami w'u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayuviramo ibiti, Gregoire Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama, Sivestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n'ikandamizwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo "Note sur l'aspect social du probleme racial indigene au Rwanda" bayishyikiriza Umwami w'u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w'u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu nko kwiga amashuli no kubona akazi muri leta aho kugirango byiharirwe n'abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw'abatutsi gusa.

                Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12 bakuru b'Umwami Rudahigwa bashubije Gregoire Kayibanda ba bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy'igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Abagaragu bakuru b'umwami Rudahigwa banditse icyo gisubizo bakagishyiraho umukono ni: Kayijuka, Serukamba, Rukemampunzi,  Mazina, Rwesa,  Sebaganji, Ruzagiriza, Ndamage, Sezibera, Sekabwa,  Nkeramiheto, na Shamukiga.

                Nyuma y'italiki ya 25/07/1959 Umwami Rudahigwa amaze gutanga asimbuwe na murumuna we Kigeli V,  politiki yo kunangira no kwanga gusangira ubutegetsi n'abahutu ni yo yakomeje , maze Umwami Kigeli V afatanije n'ishyaka UNAR batangira gukora amalisiti y'abahutu bize n'abahutu b'abacuruzi bakomeye kugirango bicwe. Yahise ashyiraho Umugaba Mukuru w'Ingabo ariwe Oswald Nkuranga, umututsi wari wungirijwe n'umutwa Harelinka abashinga kujya kwica abahutu bize n'ababacuruzi bakurikira: abasinye inyandiko yo kuya 24/3/1957 aribo Gregoire Kayibanga na bagenzi be, bongeraho Secyugu wari umucuruzi ukomeye i Nyanza, Dominiko Mbonyumutwa wari sous-chef ku Ndiza muri Gitarama, Mukwiye wari umucuruzi i Cyanika ku Gikongoro, Nsokana, Habarugira, Birekeraho, Ntirizibwami, Gatabazi,  Sebushishi, Ntagombwa, Kabayiza, Munyandekwe, Sindibona na Kajangwe bose b'i Gitarama, Joseph Kanyaruka  n'umuvandimwe we Renzaho, Dominique Gakuba na Venuste Kayuku bose b'i Butare, Shadrak Kamuzinzi wo ku Gisenyi n'abandi benshi, abazwi n'abatazwi abishwe n'abarusimbutse. Aya malisiti y'abahutu bo kwicwa yakorewe i Bwami kwa Kigeli V yo ubwayo anyomoza abavuga ko imyivumbagatanyo(revolution) yo mu 1959 atari abahutu bayitekerereje ko ari abazungu bayikoze. Ni ba ari abazungu, bariya bahutu Umwami Kigeli V yabatangiraga iki ngo bicwe?  Kindi ki kitari uko basabaga isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi noneho kwica les leaders hutu bikaba byari ukugirango abasabaga iryo sangira ry'ubutegetsi no guhabwa akazi muri leta bicwe hasigare abaturage badasobanukiwe n'ibyo abajijutse muri bo basabaga.

                Na n'ubu ni uko. Iyo usomye inyandiko ya Gregoire Kayibanda na bagenzi be basabaga kuva mu 1957 ibyo gusangira ubutegetsi, guhabwa akazi muri leta no kujya mu mashuli yisumbuye n'amakuru n'ibindi, usanga ari byo mu mashyaka yo muri opposition dusaba ubu mu 2014: isangira ry'ubutegetsi bwihariwe n'agatsiko k'abantu b'ubwoko bumwe bari iruhande rwa perezida Kagame na FPR ye, abahutu b'intarutsi za mwikize barimo bakaba ari abaje kuvumba iwabo.

                Hakorwa iki rero kugirango akarengane n'ivangurabwoko biri mu Rwanda ubu, bisa n'ibyari bihari mbere ya 1959, biveho bisimburwe n'iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa buri munyarwanda wese nta vangura no gutonesha ubwoko runaka. Hakenewe indi revolution. Uti ese izakorwa na nde? Izakorwa n'abakeneye ko ikorwa, abahutu, kuko ari bo basubiye ku kabo ka mbere ya 1959. Izakorwa n'abatutsi bumva ko ikibazo cy'ipyinagazwa ry'abahutu n'iyicwa ryabo kuva FPR yafata ubutegesti mu 1994 kibareba nabo nk'abenegihugu nyarwanda bakarengera abandi benegihugu.

                N'ubundi mu 1959 hari abatutsi bo mw'ishyaka RADER bari barangajwe imbere na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro bari bashyigikiye isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu hagati y'abatutsi n'abahutu. Babigaragaje mu nyandiko yabo batangaje taliki ya 15/11/1959 bayita "la voix de la paix" (inzira y'amahoro), bashyigikira ibitekerezo byari bikubiye mu nyandiko Gregoire Kayibanda na bagenzi be batangaje taliki ya 24/03/1957 nkuko twayivuze haruguru.Aha ikosa rikomeye ryakozwe ni uko ishyaka PARMEHUTU ryanze gufatanya n'ishyaka ry'abatutsi moderes b'ishyaka RADER, rikangisha ngo ni ishyaka rya rubanda nyamwinshi ririhagije ntirikeneye komekana n'agashyaka ka ba nyamuke k'abatutsi kabone niyo kaba gasangiye nabo ibitekerezo by'impinduka muri politiki n'ubutegetsi yari ikenewe. Iyo Gregoire Kayibanda perezida wa PARTI DU MOUVEMENT DE L'EMANCIPATION HUTU(parmehutu) na bagenzi be baza kwemera gukorana na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro na bagenzi babo bandi b'abatutsi moderes bo mw'ishyaka RADER, ubu u Rwanda ruba rufite indi sura rudafite ubungubu.

                Ni byo, ni ukuri, u Rwanda muri politiki kuva 2014 rwasubiye inyuma ho imyaka mirongo itanu n'irindwi (57) kuko isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu ryasabwaga mu 1957 ni ryo ririmo risabwa ubu mu 2014. Ariko se ubundi banyarwanda uko mubyumva, uko mubibona, mubona ko abana bacu, abuzukuru bacu, abuzukuruza tuzabaraga u Rwanda rumeze rutya? Tuzakomeza dutya se kugeza ryali? Harashakwa rero ingufu z'abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n'abatwa bafatanije kugirango habe ukwivugururura mu bitekerezo n'imyivumbagatanyo(revolution) yo guhirika leta ya Kagame na FPR Inkotanyi. Iyo myivumbagatanyo igakorwa n'abahutu n'abatutsi bose babona ko ari ngombwa kuyikora bagamije guha u Rwanda isura nshya kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose ntawe uhejwe, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka cyangwa ihene, ntawaje kuvumba iwabo.

                Bikorewe Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 01/11/ 2014;
Dr. Gasana Anastase, pereza w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-perezida ushinzwe ihuzabikorwa




__._,_.___

Posted by: DEOGRATIAS TWAGIRAYEZU <gratis12@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.