Pages

Saturday 22 November 2014

[RwandaLibre] Rwanda: RURA yemeye ko yakoze amakosa mu gufunga ibiganiro bya BBC

 


"Me Evode yongeyeho ko niba RURA ifite ubwo bubasha burenze ubwanditse mu mategeko, byakwitwa intellectual terrorism (iterabwoba) cyangwa dictature (igitugu)."

http://www.umuryango.rw/spip.php?article14704

Nyuma yo guhatwa ibibazo, RURA yemeye ko yakoze amakosa mu gufunga ibiganiro bya BBC
kuya 21/11/2014 saa 09h56' |yanditswe na Ernest Ndayisaba
 924  924

Ibisobanuro byatanzwe na RURA n'uburyo byakiriwe n'akanama gashinzwe gucukumbura imikorere ya BBC mu Rwanda, bigaragaza ko RURA yakoze amakosa ubwo yafungaga BBC Gahuzamiryango.

Ibi bisobanuro byatangwaga n'Umuyobozi w'amategeko wa RURA, Kabiru Jacques wabihaga akanama kari gukora iperereza kuri filimi mbarankuru (documentary) yatambukijwe na BBC TWO, hamwe no kugenzura imikorere ya Radiyo BBC kuva yatangira gukorera mu Rwanda.

Kuva muri 2003 u Rwanda rwagiranye amasezerano na BBC yo gutangiza ibiganiro byayo mu Rwanda ku mirongo ya FM. Urwego ngenzuramikorere rwa RURA rwagiyeho muri 2001.

Umuyobozi w'amategeko wa RURA, yagowe no gusobanura niba koko ayo masezerano aha RURA ububasha bwo guhagarika BBC Gahuzamiryango, nubwo amakosa yaba yakozwe n'irindi shami rya BBC rikorera mu kindi gihugu, ariko asoza avuga ko ibyemerewe mu gihe cyose bibangamiye inyungu rusange z'u Rwanda.

Ayo masezerano ateganya ko iyo hari uruhande rutishimiye imikorere y'urundi, ayo masezerano ashobora guseswa ariko hashize amezi atatu uruhande rwababaye rwabimenyesheje urundi, nyamara BBC Gahuzamiryango yahagaritswe hashize iminsi 24 BBC TWO yerekanye icyegeranyo cyangwa se filimi mbarankuru yiswe "Rwanda's Untold Story" isebya Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi.

Kuba aya masezerano ateganya ko aseswa nyuma y'amezi 3 uruhande rutishimye rumaze kubimenyesha urundi, byatumye Martin Ngoga wigeze kuba n'Umushinjacyaha Mukuru w'igihugu, asaba uyu munyamategeko wa RURA kubasobanurira impamvu Gahuzamiryango yahagaritswe hashize iminsi 24 BBC TWO yerekanye iyo filimi.

Kabiru yasubije ko itegeko rigenga RURA riyiha ububasha bukomeye (discretion of powers) bwo kugenzura no guhagarika igitangazamakuru gikoresha amajwi cyangwa amashusho mu gihe cyose cyishe amasezerano.

Ayo masezerano avuga ku murongo wa FM wa BBC mu Rwanda, ariko n'urubuga rwabo rwa interineti rwarafunzwe.

Me Evode Uwiringiyimana nawe uri muri aka kanama, yahise abwira uwo munyamategeko wa RURA ko hashingiwe kuri ayo masezerano, RURA idafite ububasha bwo gufunga umurongo wa interineti wa BBC kuko amasezerano avuga FM gusa.

Me Evode yongeyeho ko niba RURA ifite ubwo bubasha burenze ubwanditse mu mategeko, byakwitwa intellectual terrorism (iterabwoba) cyangwa dictature (igitugu).

Aka kanama kagaragaje ko katanyuzwe n'ibisobanuro by'uyu mugabo, kuko yasubizaga ahinduranya imvugo ndetse ngo asa n'aho avuga ingingo zirengera RURA, akirengagiza izirengera BBC.

Ibyo byatumye mwarimu muri Kaminuza Christopher Mpfizi abaza icyo iryo tegeko ryaba rikiza, niba rikora ibinyuranyije n'ibyo rigomba gukemura.

Ati "Ibyo mwasubije ndabyakira uko biri n'aho byaba bitanyuze, kuko iki si cyo gihe cyo kubivuga…..aho iri ritegeko rigenga RURA ntabwo ryaba ritera ikibazo gishingiye ku myumvire, bitewe n'uko rimeze….kuko mbona RURA ishinzwe kugenzura ibijyanye n'iminara n'ibikoresho, ariko idashinzwe kugenzura ibinyura (content) kuri ibyo bitangazamakuru by'amajwi n'amashusho ?"

Ibi ni na byo mugenzi we Dr Christopher Kayumba nawe wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda yagarutseho, amubaza inshingano z'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) na rwo ruvugwa muri iryo tegeko rura ivuga, nubwo mu gutangira ikiganiro bari bavuze ko batari bujye impaka ku bubasha bwa RURA n'ubwa RMC.

Aha Kabiru yavuze ko RURA ifite n'inshingano yo kugenzura ibinyuzwa muri ibyo bitangazamakuru naho RMC yo ikaba ishinzwe imikorere n'imyitwarire y'itangazamakuru ya buri munsi, icyakora uyu munyamategeko wa RURA yageze aho avuga ko iri tegeko rituzuye mu gihe cyose Minisitiri w'Intebe atarashyiraho Iteka risobanura neza inshingano za RURA.

Amarangamutima (emotions) n'ibibazo by'abagize aka kanama byakomeje kugaragaza ko batanyurwa n'ibisubizo byatangwaga n'uhagarariye RURA.

Aka kanama si urukiko ahubwo karakora ubucukumbuzi ku bijyane n'icyegeranyo "Rwanda's Untold Story" yakozwe na BBC, ikamaganwa n'u Rwanda ndetse RURA igafata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro by'Ikinyarwanda bya BBC mu Rwanda kuri FM no kuri Interineti.

BBC Gahuzamiryango ikimara guhagarikwa na RURA, urwego rw'abanyamakuru bigenzura rwa RMC rwamaganye icyo cyemezo, ruvuga ko RURA itabifitiye ububasha, nubwo na yo (RMC) yarebwe nabi kuko ivuguruza icyemezo cyafashwe n'urwego rwa Leta.

Ubwo RMC yari imbere y'aka kanama, yongeye kuvuga ko kunyuranya na RURA bakibihagezeho, kuko ibyo guhagarika BBC Gahuzamiryango byakozwe na RURA mu buryo bashimangira ko bunyuranyije n'amategeko.

RURA ivuga ko yahagaritse BBC kuko hari umubare w'abaturage bo mu ngeri zitandukanye babisabye, ariko umunyamategeko wayo yavuze ko nta mibare afite y'ababisabye, gusa avuga ko n'aho barenga batatu bashobora kuyihagarika batiriwe bategereza ko RMC ibibasaba .

Amasezerano y'imikoranire (Memorandum of Understanding) yasinywe hagati ya RURA na RMC muri Nzeli 2014, ateganya ko RURA ishobora gufunga igitangazamakuru ariko ikabikora ari uko ibisabwe na RMC.

Aka kanama gakomeje kumva ubuhamya bw'abantu butandukanye aho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu (21 Ugushyingo 2014) kari bube kageze ku mutangabuhamya wa gatandatu.

Izuba rirashe






__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.