Pages

Wednesday 17 December 2014

[amakurunamateka] APARTHEID MU RWANDA: IVANGURABAHUTU MU NZEGO Z’UBUTEGETSI MU RWANDA RIRAKABIJE.

 





 

APARTHEID MU RWANDA: IVANGURABAHUTU MU NZEGO Z'UBUTEGETSI MU RWANDA RIRAKABIJE.

16 décembre 2014
Tariki ya 01 Nzeli 2013, twanditse inkuru yerekanaga uburyo leta ya FPR yashyizeho inzego za leta zivangura abahutu ku buryo bugaragara. Nyuma yo gusohora iyi nkuru, twakomeje no gukora ubushakashatsi tugira ngo noneho tunatange ingero zerekana uburyo abahutu bahezwa mu miyoborere y'igihugu kandi mu nzego zose, kuva ku rwego rw'igihugu kugeza ku nzego z'ibanze. Akenshi abahutu usanga mu nzego, iyo atari inkomamashyi aba ari ab'umurato babereyeho kwerekwa abanyamahanga gusa, ngo bivugwe ko hariho isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi. 
FPR ijya gushyiraho iyi system ya apartheid yahereye ku ngingo zikurikira:
  • Kubarura neza imiryango y'abatutsi b'Abega hibandwa cyane ku baturutse i Buganda ( sajya ), hanyuma bagahabwa akazi muri DMI no mu gisirikari na polisi, ndetse mu zindi nzego zikomeye mu gihugu.
  • Kubarura abahutu bose bari muri FPR baturutse muri Uganda ( sajya ), no kubatonesha, kubera ko biyumvamo Paul Kagame kurusha abandi batutsi batari Abega.
  • Guhagarika gushyingirana kwaba hagati y'abahutu n'abatutsi, cyane cyane hagati y'abatutsi b'Abega n'abahutu.
  • Kureka abahutu akaba ari bo baba benshi muri guverinema, bityo bikaboneka ko ari bo bafite ubuyobozi, ariko mu by'ukuri ari amashusho gusa, ari ibikoresho. Aba ba ministres b'abahutu akazi kabo ni ukuba abavugizi b'abaministre nyabo babakorera inyuma.
  • Ibigo bikomeye bya leta bigomba kuyoborwa n'abatutsi gusa, kandi bagomba kuba ari abasore n'inkumi barangije za kaminuza bo mu Bega.
  • Gutonesha cyane abatutsi uko bishoboka mu nzego zose za leta. 
  • Gushyiraho uduce dutuwemo n'abatutsi bonyine, nudutuwemo n'abahutu bonyine. Hano urugero ni uburyo imidudgudu yashyizweho, bigaragara ko ari politiki y'ivangura, aho abakene batujwe hamwe kugira ngo bacungirwe hafi ku buryo bworoshye: http://www.hrw.org/reports/2001/rwanda/rwnvilg-14.htm
  • Gukontorora ubwiyongere bw'abaturage ushingiye ku bwoko aho gushingira kuba gusa ari ikiremwamuntu nkuko bizwi hose ku isi. Usanga mu Rwanda leta ikora ibishoboka byose ngo abahutu ntibabyare abana benshi, ariko abatutsi ugasanga aya mabwiriza atabareba: za politiki zo kwifungisha ibyara n'izindi. http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-12354464
  • Guhuza ubutaka, aho abahutu bizwi ko batunzwe n'ubuhinzi bakwa amasambu yabo, agahabwa abanyabikingi b'abatutsi.
  • Ubukungu bwose bw'igihugu bugomba kuba mu maboko y'indobanure nkeya z'abatutsi bo muri FPR: Urugero ni ishingwa ry'ibigo by'ubucuruzi bya FPR nka CRYSTAL VENTURES ibumbiyemo ibindi bigo binini mu Rwanda bifite umutungo utubutse bikabije.
  • Gushyiraho ubucamanza buyoborwa na DMI, ibuyobora ikoresheje iterabwoba, no guharabika abo FPR ishaka kwikiza: Abahutu bahita babatizwa « abajenosideri » naho abatutsi barwanya FPR bakitwa « Abajura ». 
  • Gushyiraho amategeko avangura bamwe mu banyarwanda, maze agatonesha abandi cyane cyane abatutsi: Itegeko ryashyizeho inkiko Gacaca, ryashyize mu kato abahutu batagira ingano. Itegeko rishyiraho ibyiciro by'ubudehe ryatumye hari abanyeshuri baheze iwabo kubera kwimwa buruse ya leta…….
Uyu mugambi mubisha wacuzwe na DMI mu mwaka w'2000 igihe yayoborwaga na Jack Nziza, niwo ugikurikizwa kugeza uyu munsi. Twagerageje kwegeranya amazina ya bamwe mu bayobozi bakuru muri leta n'ibigo bikomeye byayo dusanga ari abatutsi gusa gusa nkuko mubisanga mu mbonerahamwe iri hasi. Iri vangura rimaze kurenga ihaniro ntabwo abahutu bakwiye kurirebera ahubwo nibishyire hamwe vuba na bwangu baharanire uburenganzira bwabo.
Nimusome uko abatutsi bikubiye ibyiza by'igihugu. Uru rutonde rwakozwe umwaka ushize muri Gicurasi:
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr


__._,_.___

Posted by: Cecile Musabe <cecilemusabe@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.