Pages

Tuesday 9 December 2014

[amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?

 

Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?

 

Umwanzuro w'urukiko uzaba ko kubera guhuza ( integration)  ibihugu bya East Africa, ni ngombwa ko igifaransa kivaho mu Rwanda. Cyakora iyo ariyo ibaye impamvu urukiko rwaba rwibeshye ko ibikorwa bya integration ntibigomba kubangamira ubusugire  bw'itegeko-nshinga.

 

Ibi bizongera ku byo abanyarwanda binubira ko akazi kataboneka kandi n'akabonetse mu Rwanda kagafatwa n'abanyamahanga. Abo binuba ubutegetsi bwa Kagame bwababwiye ko kubera politike ya East Africa yo guteza imbere urujya n'uruza rw'abantu muri East Africa, ubushomeri mu Rwanda ntacyo butwaye, ko akazi gashobora gufatwa n'ubonetse wese muri East Africa.

 

Njye  ngasanga ko icyo gisobanura kidahwitse kubera ko umuntu yireba ku giti cye kandi ntawe ukorera undi akazi ngo bagabane umushahara.  Umunyamahanga akorera amafaranga akayohereza iwabo, ntawe munyarwanda ayasangira nawe kuko nta bavandimwe aba afite mu Rwanda. Nyamara umunyarwanda we ufite akazi ashobora gusangira umushahara we wosee n'abantu benshi  b'abavandimwe n'inshuti. Bityo bikaba bituma ubukene bugabanuka.

 

U Rwanda rero kubera inyungu z'igihugu rwagombaga kuba ruretse  iyo politike mu gihe rwari rwinjiye vuba muri East Africa. Ibi nibyo David Cameron wa UK  nawe yinubira avuga ko abanyamahanga bo muri Union Europeenne batwara akazi abenegihugu bashobora gukora, bityo akaba yifuza ko UK yava muri Union Europeenne. Ibi byangombye kubera isomo u Rwanda.


Kubera ko Kagame ubuzima bw'abenegihugu ntacyo bumubwiye, ahubwo arahamagara abanyamahanga ngo nibaze gushaka akazi mu Rwanda nkaho kabuze abagakora. Guha akazi abagande, abanya Kenya bo bamaze imyaka myinshi muri East Africa Community,  bava mu bihugu bifite ubushobozi kurusha u Rwanda ni ukutareba kure, no kwirengagiza abanyarwanda baguhaye amajwi ngo uyobore igihugu. Ahubwo  binabaye ngombwa u Rwanda rwava muri East African Community mu gihe ishobora kubangamira interets z'abanyarwanda mu kazi. Cyakora singombwa kuyivamo yose ahubwo ingingo zimwe na zimwe zibangamiye imibereho n'ubukungu bw'u Rwanda , u Rwanda rwaba ruzikuyeho. Ese Kagame yashobora guha abanyarwanda ijambo nibura bakamubwira ingingo na progarmmes za East Africa Community zibabangamiye? Ashwi da !


__._,_.___

Posted by: sam4des@yahoo.com
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.