Pages

Wednesday 3 December 2014

FW: [RwandaLibre] Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w’u Bufaransa : « Igihe cy’ubukoloni cyararangiye.

 

Aliko se bwana Samuel Desire n'abandi, muragira ngo bwana Alain Billen yohe kwihakirwa? Ahuliye he se n'akaza keza k'abanyarwanda ko ali mu Rwanda apagasa gusa cyangwa se akaba ahakulikiye urwuya rw'umugore mwiza?  
Arakora rero nk'abanyamahanga, basingiza ubagabulira, yakena cyangwa se yanyagwa bakiyirukira! Wagize se ngo Habyarimana abamurataga banamurangaza akigabura, abenshi ntibali abo banyamahanga?  Yishwe se wababonye he, ahubwo sibo bahatanye bashaka gushora umurambo we impyisi ibahaye imali?  
Na RPF na Kagame ntibibwire ngo aba bandika ibi babashimagiza umunsi bagushijwe n'amakosa bagilira cyangwa se bazagilira abanyarwanda bazabaca ilyera! Ni barebere ku wabaye mushuti wabo, bwana  Blaise Compaore, kandi nawe ubu nibwo abona ukuntu mbene aba nawe yabagize, akaba alibo bambere ubu bamuseka, yemwe na Francois Soudan wavugaga ko igipande gihatanira Compaore bafite imbaraga ubu sinzi niba atavuga ko bakoze nabi, bamushuka guhindura itegeko-nshinga. Mbiswa daa. 

Nyamara ushishoza yagerageza kunvikana n'abanyarwanda agakora ibyo bashaka kandi bunva bihwitse nta manyanganya, niko kaza keza ke na Rwanda. 


To: rwandalibre@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Tue, 2 Dec 2014 15:27:56 +0000
Subject: [RwandaLibre] Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w'u Bufaransa : « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye.

 

Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w'u Bufaransa : « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye.
 
Uyu mugabo wandikiye  Francois Hollande ariko uko yanditse ntabwo yabikora mu Rwanda. Bahita bamwuriza kandi ntazagaruke mu Rwanda. Francois Hollande rero n'undi mutegetsi wese ukoresha demokarasi mu gihugu cye, inyandiko nk'izi zitanga ibitekerezo by'umuntu ku giti cye ntabwo arazishima. Demokarasi y'u Rwanda ntigomba gukorererwa hanze nkuko Mushikiwabo abikora  n'uwo mugabo. Bose baravuga abanyamahanga ariko ibi bazo by'u Rwanda ntibabitinyuka. Mushikiwabo uretse gupfukama mu Rwanda nta kindi yavuga. Ibyo Francois Hollande yavuze abaturage benshi ba Afrika ndetse n'abategetsi  bayobora ibihugu byabo muri Afrika n'ahandi mu bwisanzure na demokarasi barabishyigikiye. Mushikiwabo yavuze ibibazo biri mu Rwanda ahubwo ahitamo kubyegeka ku Bufaransa. Mureke twige ibibazo byacu aho kubyegeka ku bandi kandi tujye twemera n'ingaruka y'ibyo dukora tuzageka ku  bandi.
 
 
Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w'u Bufaransa : « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye. »
 
Yanditswe kuya 2-12-2014 - Saa 12:50' na Jean Baptiste Karegeya
 
Alain Billen, Umusesenguzi wa Politiki w'Umubiligi umaze mu Rwanda igihe kinini, yandikiye ibaruwa Francois Hollande amwihanangiriza ku buryo yitwaye i Dakar mu nama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ibaruwa ye iteye itya :
Kigali, kuwa 1 Ukuboza 2014
Nyakubahwa Perezida,
Ubu jye mba mu Rwanda, aho nakurikiraniye nshishikaye ibyo mwavugiye i Dakar mu nama yahuje ibihugu bivuga Igifaransa.
Ntibinyoroheye kwihanganira amagambo n'ibyo mbona bisa n'umuvundo, bibogamye binabangamye,mbyite gutyo, dukunze kumvana abayobozi b'ibihugu by'i Burayi.
Mwe mwivugira ko mutagambiriye guhaka cyangwa kugena imyanzuro y'ibihugu by'Afurika, nyamara kandi ibikorwa by'u Bufaransa n'u Burayi ; haba mu rwihisho cyangwa ku mugaragaro, bigaragaza ko ibyo muvuga ntaho bihuriye n'ukuri. 
Usibye no kwivanga muri gahunda z'ibindi bihugu kandi, hari n'ako kamenyero ko kumva ko ari uguhora mwigisha. Ntibyumvikana namba, simbona aho u Bufaransa n'u Burayi bakura uburenganzira bwo kwigisha ibindi bihugu gukora neza.
Ntanyuze ku ruhande, ndagira ngo mbabwire ku gihugu mbamo kandi nzi neza, mbanyemo neza n'abanyamahanga ndetse n'Abanyarwanda ubwabo.
Ndemera neza ko byose atari shyashya mu Rwanda, n'ubwo hari indorerezi mpuzamahanga nka Pascal Lamy bita ibyo mu Rwanda « Igitangaza ».
Ntagiye kure, u Rwanda rufite umutekano wo ku rwego mpuzamahanga, mu buzima u Rwanda rurahebuje muri Afurika, Guverinoma igizwe n'abagore 64% ( indashyikirwa), uburezi bw'ibanze kuri buri mwana, iterambere ry'ubukungu rya 7%, n'ibindi. 
Sinakwirengagiza igabanuka ry'ubukene n'irangira ry'imiturire mu kajagari ; iki gihugu gifite isuku idasanzwe haba mu mijyi cyangwa mu byaro, n'ibindi n'ibindi.
Abanyarwanda ubwabo bazi neza ko imibereho yabo itera imbere. Nyinshi mu ndorerezi zikurikirana u Rwanda zibonera ko ubukungu buzamuka, uburezi sinakubwira, ubuzima ndetse n'umutekano. Abagabo n'abagore bo mu Rwanda, ni nk'abandi baturage b'isi. Bafite uko babona imikorere y'abayobozi babo, bagendeye ku buzima bwabo bwa buri munsi, bwaba busubira inyuma cyangwa butera imbere. Nta wundi rero bakwitirira ibyo bagezeho atari ababayobora, barangajwe imbere na Kagame Paul.
Ku bw'ibyo, kuba manda ya Kagame izarangira 2017 bihangayikishije benshi mu Banyarwanda, kuko ari umugabo ureba kure, wabitangiye akaniyemeza kubateza imbere.
Ubu batangiye kumusaba ngo azongere yiyamamaze, kandi bisaba guhindura Itegeko Nshinga. Nyakubahwa Perezida, ibyo bizaterwa n'ubushake bw'Abanyarwanda kandi bibari ku mutima.
Abanyarwanda nibasabwa kwemeza niba Itegeko Nshinga rihindurwa cyangwa riguma uko riri, umwanzuro uzava muri bo, kandi na Nyakubahwa Kagame nk'uko asanzwe, azubaha ibyo Abanyarwanda bemeje, nk'uko n'abandi bagabo b'inyangamugayo babigenza.
Ariko kandi, ibivuye mu matora nibimusaba gukora ibyo abavandimwe b'Abanyarwanda bamushinze, azabikora atijana, yuse ikivi yatangiye, cyo kubakira icyizere igihugu cyaranzwe n'amateka.
Hano mu Rwanda rero, abaturage barigenga (bafite ijambo) kimwe n'ahandi ku isi. Nibo bafata imyanzuro ireba inzego z'igihugu cyabo, ejo hazaza habo n'ubwigenge bwabo. Mbese nta wundi bakeneye ngo yemeze cyangwa ahakane imyanzuro y'Abanyarwanda, nta n'uwemerewe kuyijora. « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye. »
Nyakubahwa Perezida, ndabashimiye.
Alain BILLEN
abillen2@gmail.com


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.