Pages

Wednesday 17 December 2014

Re: [amakurunamateka] Kagame nareke kwigiza nkana abeshya urubyiruko abashyiramo ibitekerezo bibi kandi atababwiza ukuri.

 

Kagame nashyireho Commission yiga ikibazo cya Francois Hollande nkuko yashyizeho Commission yiga ikibazo cya BBC aho kwirirwa yinuba nyamara ntacyo ashobora guhindura kuri politike y'Abafaransa muri Afrika.
 
Mu kintu  cyose Kagame yakoze cyangwa yavuze ,  buri munsi usangamo iterabwoba no gutegekesha igitugu. Nategekeshe  igitugu iwe ariko areke gushaka no ku bikora ahandi.  None se hari utabona ko no gushyiraho Commission yiga BBC atari iterabwoba no gutegekesha igitugu? Kuko we rero nta muntu agira watinyuka kumubwira ibyo , yumva ko ibyo avuga byose ari  ibyo ko twese tubyemera. Ni uko Hitler yatekerezaga kandi yakoraga. Kagame nabanze ahere ku Burusiya. Amenya uko bumerewe . Ubufaransa ntabwo butinya kubabwira amakosa bakora muri Ukraine, ndetse n'intwaro aba Rusiya bari baraguze mu Buransa , Ubu U Bufransa bwarazibimye. U Burusiya buzazibaha ikibazo cy a Ukraine kimaze gukemuka. U Burusiya bwatangiye gukisha make. None se u Rwanda rurusha ingufu zo gusakuza kurusha U Burusiya?
 
 
 
 
 


On Wednesday, 17 December 2014, 10:42, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> wrote:


 
Kagame nareke kwigiza nkana abeshya urubyiruko abashyiramo ibitekerezo bibi kandi atababwiza ukuri.
 
Francois Hollande ntabwo ategeka Africa kandi nawe umubabjije ni uko yakubwira. Ariko ibyo ntibibujije ko yatanga igitekerezo kuri Afrika nkuko Kagame yabikora. Mu Rwanda hari dictature iyobowe na Kagame, Kagame ashaka ko iyo dictature yasakara ku isi hose. Kagame arashaka ko amako atavugwa mu Rwanda, ariko si ibyo gusa, umuntu yavuga ahubwo ko nta n'ikivugwa mu Rwanda. Ni muri urwo rego rero Kagame abwira urubyiruko.
 
Kagame nawe ntawe umubijije gutanga igitekerezo cye ku Bufaransa ndetse no ku bindi bihugu kandi  yarabikoze inshuro nyinshi. Iyo umuntu atanze igitekerezo ntibivuga ko yakubujije gukora ibyo ushaka, byaba byiza cyangwa bibi. Ni wowe wihitiramo.
 
Sinumva rero impamvu y'induru u Rwanda rufite ku byo Francois Hollande yavuze. Iyo nduru ni ukurangaza abanyarwanda kuko abenshi batazi ibyo Francois Hollande yavuze. Ni ukurangaza abanyarwanda ubayobya maze ibibazo wifitiye ugashaka ko baba babyibagiwe wibasira abagize icyo bavuga kuri Afrika. Niba se ibyo Francois Hollande yavuze ntacyo bihindura ku mikorere na politike byawe,kuki uvuza induru ubyamagana. Iyo ubyamagana bigaragaza ko wikuye mu bandi akaba ari wowe ubwirwa.
 
Kagame amaze igihe yivanga mu byo U Bufaransa bwavuze cyangwa bushaka gukora, ariko twamaze kubona ko uko kwivanga ntabwo guhindura politike yabo muri Afrika. Iyo Kagame rero avuga biriya usanga asa nkaho afite ubwoba hari icyo yishisha cyavuzwe kandi kimureba. U Rwanda ni agahugu gato, kari hagati ya Afrika, gakennye, abenshi ntibakazi,Kagame rero iyo yihandaganza agashaka kuvugira Afrika yose, ntaho aba ataniye n'abo anenga ngo bamutegetse ibyo akora. Iyo avuga agakomerwa mu mashyi yumva ko bose bashyigikirai byo avuga. Ni ukwibehya cyane.
 
----------------------------------------
 
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku banyafurika bakomera amashyi ababasuzugura bikabije
 
Yanditswe kuya 16-12-2014 - Saa 06:22' na Twizeyimana Fabrice
 
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw'u Rwanda guhuza imbaraga n'ibitekerezo kandi rukagura imitekerereze, nk'inzira yabafasha kwigobotora agasuzuguro kajojoba amahanga akomeje kugaragariza abaturage n'abayobozi ba Afurika, cyane ko benshi mu Banyafurika bakigaragara nk'ababoheye mu buroko bw'imitekerereze ya gikoroni.
Mu butumwa yahaye urubyiruko rusanga 500 rwunguranaga ibitekerezo ku buryo rwaba umusemburo w'iterambere ry'igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abayobozi ba Afurika basuzugurwa n'abo mu bihugu byitwa ko bibafasha.
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko atishimira na mba amahanga yivanga mu buzima bw'Abanyafurika, agategeka abayobozi bo muri Afurika uko bagomba kuyoboramo ndetse rimwe na rimwe bakanishyira mu mwanya wo kubatekerereza uko ahazaza habo hakwiye kumera.
Yagize ati "Ubu dushobora kwisobanura, abo turi bo, icyo ducyeneye n'uburyo tugikeneyemo, ntidukeneye gusobanurwa n'uvuye i Kantarange, ngo badusobanure abo turi bo, ibyo dukeneye no kutumenyera ahazaza twifuza!."
Umukuru w'igihugu yanenze cyane bamwe mu bakuru b'ibihugu by'Afurika bagifite imyumvire yo gukomera amashyi ubahonyorera uburenganzira. Aha yakomoje kuri Perezida w'u Bufaransa, François Hollande uherutse gusuzugura bikomeye imbaga y'Abakuru b'ibihugu mu nama kugera n'aho abatunga intoki muri Senegal.
Ati "Noneho igiteye agahinda n'uburyo bamukomeye amashyi! Numvise mpise ndwara. Ni gute twabyemera, ni gute tuba abaturage bemera gutungwa intoki, bikarenga n'abaturage bikagera no ku bayobozi bakuru […] Umuntu akagutunga urutoki! Ariko se bibaho gute, bikorwa bite? Harimo agasuzuguro ndetse gakabije."
Mu nama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa yabereye i Dakar muri Senegal tariki ya 22 z'ukwezi gushize Perezida w'u Bufaransa, Hollande, yagarutse kuri demokarasi muri Afurika avuga ko nta Mukuru w'Igihugu ugomba kwizirika ku butegetsi, yigisha uburyo amatora akorwa anyuze mu mucyo, n'ibindi.
Mu isomo rirerire Hollande yatanze ku miyoborere ibereye Abanyafurika, yashimye impinduramatwara zahiritse ubutegetsi muri Tuniziya na Burkina Faso, avuga ko zigomba kubera abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika icyitegererezo n'akabarore.
Perezida Kagame yasobanuye ko kwinjira mu miyoborere n'imibereho by'Abaturage ba Afurika ari uguhonyora uburenganzira bwabo bw'ibanze, ntawe ufite ububasha bwo kuberekera uko babaho uretse bo ubwabo.
Ati "Ku bwanjye uburenganzira bwa mbere umuntu akwiye kugira ni ubwo kuba uwo ashaka kuba."
Agaragaza uburyo yinjiriye Afurika mu buzima ndetse bakayisuzugura bikabije, Perezida Kagame yananenze zimwe mu mvugo zikunze gukoreshwa zipyinagaza Afurika.
Ati "Akenshi usanga bavuga ngo ubu ni igihe cya Afurika. Ni ryari se bitari igihe cya Afurika? Mumbwire igihe bitabaye igihe cya Afurika? Icyo ni ikindi kibazo gikomeye. Twaricaye turategereza igihe gihita tureba;ubu bavuga ko iki ari ikinyejana cya Afurika! Ikinyejana cyose kiba ari icyacu si iki gusa."
Yahanuye urubyiruko rw'u Rwanda kurenga imyumvire yo kubeshwaho n'imbaraga z'abandi (Inkunga) ziherekejwe n'agasuzuguro.
Yagize ati "Ikosa rya mbere ribi rishoboka ni ukubyemera. Kabone n'ubwo icyo gitekerezo cyakuzamo aho waba uri hose ukacyamaganira kure…ibi bintu ntibikwiye kutubaho akarande kandi uburyo bwo kubyigobotora ni ukubyamagana[....]."
Urubyiruko rwasabwe gutinyuka rukavuga 'Oya' ku bashaka kurutwara uko bishakire bitwaje ko babaha imfashanyo, bakagera ikirenge mu cya bakuru babo barambiwe ubuhungiro bakishakamo igisubizo cyo kubwigobotora.
Abanyarwanda bibukijwe ko kubaho ubuzima buzira igitutu n'amabwiriza y'urudaca bisaba gukora cyane kandi bagakorera hamwe bahujwe n'ishema ry'Ubunyarwanda n'Ubunyafurika.
 
Source : Igihe.com



__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.