Pages

Thursday 11 December 2014

Rép: FW: [amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?

 

Ndabona warakuriye cyangwa waratorejwe Kotakori. Donc ibyo uvuga byerekana ko watakaye, (ZONGA MBOKA, TIKA BUZOBA NAYO) u Rwanda rwaragusize ngira vuba utahe.

"kota venant kotakori@hotmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

 

Banyarwanda ni mukanguke, mube intyoza nka ba Agatha Uwilingiyimana bali barayobotse RPF (Guichaoua, 2004) bakanayobora ingoma hamwe na Habyarimana bavuga ko barwanya RPF. Rwose igihe cyarageze cyo kujijuka, tugashaka uko tubaho ntamishinyiko. Utekereza arasanga rwose HE Kagame yaragize neza ajyana Rwanda muli East Africa, ahubwo aho yateshutswe ni haliya yakuyeho igifransa kuko yadutesheje isoko lya Kongo kandi nalyo tulikeneye (mutanyunva nabi ntabwo ali bimwe byo gufata igice cya Congo bwana Rob millescollines yavugaga). Ibi nibyo Green party iliho yerekana ishaka gusayidira inkotanyi mu cyayenge, keretse niba RPF itubira ntibibone.Kagame yatuboneye East Africa twali twarasirageho tuyishaka bikatunanira (mwibuke Habyarimna avuga ati uwabonye aho aguma ni ahagume), kuko abafransa nta jambo bayigiragamo ngo bayiduhe! None UK na USA baratubyaye bemeza EAC kudufata: Immana ishimwe. 
 
Inkotanyi nazo zigeze mu Rwanda 1994 zashizeho programme y'amashuli ashingiye ku ndimi eshatu ikinyarwanda, igifarabnsa n'urwongereza. Ibi abareba kure bose barabishimye nubwo abaswa bavugaga urwongereza babanje kubirwanya (mwibuke ba banyeshuli bigomoye bagasubira i Bugande bavuga ko bahunze urufaransa). Yego inkotanyi zabanje kwima amashuli na za bourses abali mu Rwanda batali abatutsi, aliko abasaza n'abakecuru b'amaclasses adakunzwe bakubise inzu ibipfunsi abana babo bashoboye nabo baliga, bigana nabo bavuye muli za Uganda muli za ndimi eshatu.
 
Ubu rero abo bana guhera kubali barangije seconderi ku ngoma ya Habyarimana (1994), bafite ubu 40,  nibo bagezweho kandi bakagombye kuba bazi neza urwo rwongereza, nta excuse bafite yo kutarumenya.  Abali barangije universite (UNR/instituts) 1994 hafi ya bose Gacaca n'inkiko byarabahitanye, abenshi bibahimbira ibyaha, ubwo baba bavuyemo bagana iminyururu, abandi TIG abandi balicwa. Abarokotse bake bibera hanze bali muli za 50 irenga, pansiyo i Rwanda ikaba  55-60, ntabwo rero ibyo by'akazi mu Rwanda bikibareba cyane!
 
Rero abanyarwanda baganya ubu ngo abo muli East Africa baza kubatwara imyanya i Rwanda, cyangwa se ngo ibyongereza birabakumira, ntashingiro byakagombye kugira, ni amanyanganya masa. Rwanda ni nto kandi irakennye. Kuba abo banya-East Africa baza i Rwanda ni amahoro ahubwo, kuko bikingulira abanyarwanda kujya gushaka akazi no gukora business iwabo hafite ubwinyagambuliro. Abanyarwanda rero nabo nibishore muli East Africa, bafite amaboko n'ubumenyi (USA, UK, NL etc. byirwa bishyogashyoga amashuli i Rwanda), batangireyo akazi na za business. Naho niba bashaka kubundarara ku misozi yabo ngo bazakizwa no kwirwa baregana banapfa ubusa ni shahuli yawo! Balihenda, ali nabyo ubona abashukanyi bo muli RPF n'abera babashishikaliza guta aho babonye ubwenegihugu ngo baze gupanga i Rwanda, nyamara ibyo bakabikora bilinda gusobanura neza ibibazo bya Rwanda nk'amasambu mato cyangwa se ataboneka, ubukene, ubushotoranyi n'ubwicanyi etc., ahubwo bakababwira ko Rwanda irusha ubwiza n'ubukire UK na USA. 
Tubaze utuntu dutatu duto nk'urugero:
Umunyarwanda uzajya kwirobera cyangwa se gukora imilimo inyuranye mu kiyaga victoria cyangwa se muli Indian sea azamera nk'uzaba  aroba cyangwa se ukorera muli Ruhondo cyangwa Muhazi?
Uzaba afite ibikorwa muli Queen Elisabeth Park azaba nk'uzaba ali muli Gishwati park?
Uzaba afite credit akihingira ibigori cyangwa se akororera inka ze i Morogoro azaba nk'ubikorera haliya muli Huye?    


To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Wed, 10 Dec 2014 13:34:36 +0100
Subject: Re: [amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?

 

__._,_.___

Posted by: bekarekezi <bekarekezi@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.