Pages

Friday 5 December 2014

[RwandaLibre] ITOTEZWA RYA ME BERWANDA: UYU MUNSI NIBWO PREZIDA FONDATERI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI YARANGIJE IGIFUNGO CYA KABIRI

 


ITOTEZWA RYA ME BERNARD NTAGANDA: UYU MUNSI NIBWO PREZIDA FONDATERI W'ISHYAKA PS IMBERAKURI YARANGIJE IGIFUNGO CYA KABIRI.

5 décembre 2014

Politiki

Nk'uko twese tubizi none kuwa 4 ukuboza nibwo Nyakubahwa Me NTAGANDA Bernard yarangije amezi atandatu avuye muburoko,iyo tuvuga rero igifungo cya kabiri tuba tuvuga uburenganzira buvugwa ko butemererwa uw'ariwe wese bwo kujya gusura imbohe atararangiza aya ngo ateganywa n'amabwiriza y'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa ubu ruhagarariwe na General Paul Rwarakabije,namwe mwumve ibwiriza ribuza rubanda kugira neza da !
Maitre-Bernard-Ntaganda-du-PS-ImberakuriMu kinyarwanda ibi twavuze haruguru bishaka gusobanura ko uba ukiri imbohe izirikiwe hamwe mu gihe utemerewe kwidegembya hose murwakubyaye,ariko ntibitangaje kuko iyo witegereje neza usanga iri bwiriza ryarashyiriweho abanyapolitike batavuga rumwe na leta ya kigali,impamvu irumvikana ni uko bo baba bazwi bihagije kandi abandi bose bafungurwa bajya gusura abo bashaka icyo gihe kitaragera kuko ntawe ndabona babaza ngo abanze yerekane icyemezo cyerekana ko atigeze afungwa,mu igihe igifungo cyacu kiba gihora ku impanga yacu.

Ishyaka PS Imberakuri rirabibutsa ko nubwo iki kirangiye ariko Perezida Fondateri asigaranye igifungo cy'imbere mu gihugu kitamwemerera kwidegembya hanze y'u Rwanda,twese tuzi neza ukuntu yimwe ibyangombwa na leta ya kigali bimwemerera kujya mu mahanga nk'uko bihabwa abandi bose,

Uku kwimwa ibyangombwa byatumye atabasha kujya kwivuza indwara yakuye muri gereza aho yahoraga acurwa bufuni na buhoro,imyaka ine yose igashira,rimwe narimwe yangirwa kugemurirwa nibyo yagemuriwe bigasubizwa murugo kugeza ubwo byakururiye umukecuru umubyara agahinda katumye yitaba Imana.

Ishyaka PS Imberakuri rirashimangira ko ibyabaye kuri Prezida waryo byose byaturutse ku igitekerezo cy'ishyaka yashinze ryari ryamutoreye kurihagararira mu amatora ya Prezida wa Repubulika ya 2010 agafungwa mu rwego rwo kugirango Umuryango FPF uburizemo insinzi y'ishyaka PS Imberakuri

Ishyaka PS Imberakuri ririshimira ko nubwo umuyobozi waryo yahuye nibyo bibazo bitamuciye intege ahubwo byamukomeje bikamususurutsa,ubu akaba agiye gutangira gusura abasangirangendo harimo Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI umuyobozi w'Ishyaka PS Imberakuri mu akarere ka kicukiro ufungiye muri gereza ya Nyarugenge nawe ukomeje kwicwa rubozo 'nk'uko turi bubibasobanurire mu itangazo zikurikira'.Ndetse n'izindi mfungwa zose za Politike nizindi babanye muri rusange.

Rirashimira kandi impirimbanyi zose za PS Imberakuri zigejeje iyi saha zigishikamye kuryo zemeye ziharanira URUKUNDO UBUTABERA n'UMURIMO

Bikorewe i Kigali, kuwa 4 ukuboza 2014

Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver (sé)




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.